{"id":1315,"date":"2012-09-01T00:33:38","date_gmt":"2012-08-31T22:33:38","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1315"},"modified":"2012-09-01T00:33:38","modified_gmt":"2012-08-31T22:33:38","slug":"ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/","title":{"rendered":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka"},"content":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi turumva inkuru z\u2019uburyo bamwe mu barwanashyaka b\u2019imena b\u2019ishyaka RDI Rwanda Rwiza aribo Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n\u2019amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby\u2019umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada)<!--more--> basezeye ku myanya y\u2019ubuyobozi bari barimo ndetse bagasezera no mu ishyaka. Iyo urebye icyo kibazo usanga atari ikibazo cya RDI Rwanda Rwiza gusa ahubwo ari ikibazo cya opposition yose cyangwa politiki nyarwanda muri rusange.<\/p>\n<p>Iyo usesenguye neza ukurikije ibivugwa ku mugaragaro kuko hari byinshi biba mu ibanga tutazapfa tumenye, usanga hari impamvu nyamukuru zitera ibyo bibazo:<\/p>\n<p><strong>Imiterere y\u2019abanyarwanda<\/strong><\/p>\n<p>Abanyarwanda mu muco wacu turi abantu bakunda abantu bafite ingufu kuturusha, ingufu mvuga aha ni amafaranga, imbaraga za gisirikare, gukundwa na benshi, ubugome bwinshi, amashuri menshi, kumvwa n\u2019amahanga, n\u2019ibindi&#8230;<\/p>\n<p>Ushobora kuba uzi ubwenge ufite ibitekerezo n\u2019imigambi bizima ariko ntihagire ugukurikira cyangwa ukwizera kubera ko udafite biriya bintu navuze haruguru.<\/p>\n<p>Mu miterere yacu abanyarwanda kandi turasuzugurana iyo umuntu utamuzi uramutinya ukamwubaha ariko iyo umenye imbaraga ze zose n\u2019ibye byose wabigereranya n\u2019ibyawe ugasanga nta kintu akurusha kinini utangira kumusuzugura ndetse byaba na ngombwa ukamushyira hanze ukamuteza abatamuzi.<\/p>\n<p>Ibi nibyo bituma abantu nka Kagame barambye ku butegetsi, n\u2019uko akora uko ashoboye ntihagire umenya ibye byose n\u2019ushatse kubimenya cyangwa kugira icyo ageraho ngo yende kugera ku rwego rwe amusubiza hasi. Kubera ko afite bimwe muri cya bintu navuze haruguru bituma atimywa ariko ntakundwe, urebye abanyarwanda benshi twitiranya gukunda no gutinya cyangwa tukaba ba bakundukize. Ku munyarwanda biragoye gukomeza kukubaha yamenye amabanga yawe cyangwa abona agusumba. Aha ni hahandi hava ya mvugo igira iti: ko ntacyo yimariye njye yamarira iki.<\/p>\n<p>Akenshi iyo umuntu yabanje gutinya undi kera akabona ari igitangaza nyuma akamenya ibye byose uretse kwihangana kwa bamwe abandi bo bashobora kubikurizamo urwango cyangwa uburakari biturutse kuri d\u00e9ception, mbese umuntu aba yumva ari nk\u2019aho bamuhangitse.<\/p>\n<p><strong>Kutagira ingengabitekerezo y\u2019ibanze ikomeye<\/strong><\/p>\n<p>Nabaha urugero rworoshye: FPR ikiri mu ishyamba ntabwo abatutsi bose bari bayishyigikiye ariko kubera ingufu yagaragaje hafi ya bose byabaye ngombwa ko bayijyamo. Ingufu yari ifite ntabwo ari iz\u2019uko yari ifite intwaro gusa, hari ingufu z\u2019ubukangurambaga, kutihanganira umuntu wese ushatse kuyivuguruza no kutayikorera cyangwa kubangamira inyungu zayo, uri umuhutu barakurwanya ariko akenshi umututsi uvuguruje FPR ntaramba n\u2019iyo arambye bamuca ku nshuti agashyirwa mu kato bikitwa ko gutandukana na FPR ari ukugambanira ubwoko bw\u2019abatutsi bwose kandi niko bimeze kuva yashingwa.<\/p>\n<p>Ingengabitekerezo y\u2019ibanze kuri FPR yari izwi uretse ko itavugwaga ku mugaragaro yari:\u201dAbatutsi bagomba gufata ubutegetsi bagategeka abahutu\u201d. Ni ukuvuga ko ibyo FPR ivuga byose byaba ku mugaragaro cyangwa mu ibanga byose byubakiye kuri iyi ngengabitekerezo.<\/p>\n<p>Ni nayo mpamvu amafuti yose Kagame akora buri gihe ashaka kuyashoramo abatutsi cyangwa kwerekana ko aribo arengera. Iyo gengabitekerezo yahawe ingufu na Genocide bituma abatutsi benshi basaga nk\u2019aho batumva FPR neza bayishakiraho abahungiro kuko mu byo ibabwira ihora ibatera ubwoba ibabwira ko abahutu barekereje ngo babamare. Hakiyongeraho n\u2019ishema ryo kumva ko bategeka n\u2019iyo bamwe baba baburaye.<\/p>\n<p>Iyi ngengabitekerezo irakomeye cyane ku buryo umuntu ushobora kuva muri FPR nayo ikamuvamo aba ari ubutwari bukomeye. Ndetse mu mirahirire n\u2019ibindi hagaragaramo iterabwoba risa nk\u2019iryerekana ko uteye intambwe yinjira adashobora gusubira inyuma, usubiye inyuma aba abaye umwanzi akarwanywa.<\/p>\n<p>Izindi ngengabitekerezo zishingiye ku batutsi nk\u2019abashaka umwami cyangwa abacikacumu butumva FPR neza bararwanywa byihanukiriwe.<\/p>\n<p>Amashyaka menshi ya opposition ashaka kwiyubaka ashingiye kuri demokarasi n\u2019ibindi ariko abura ingengabitekerezo ikomeye nk\u2019iriya ya FPR ifite. Kandi akenshi ingengabitekerezo zinyuranyije n\u2019amahame ya demokarasi nizo ziba zikomeye kuko akenshi ikibi gikurura benshi kurusha icyiza.<\/p>\n<p>Kubaka ingengabitekerezo ishingiye ku bahutu biragoye kubera icyaha cya Genocide basizwe kuri benshi bikaba binabatera ipfunwe ryo kuvuga ubwoko bwabo cyangwa kubushyira imbere. Kandi ingangabitekerezo ishyira imbere abatutsi ntikunze gufatwa nabi mu gihe ishyira imbere abahutu ihita ihuzwa na genocide.<\/p>\n<p>Ingengabitekerezo nk\u2019izi za FPR zikomeye nizo ziba zihuza umurwi wa mbere w\u2019ikubitiro ishyaka riba rishingiyeho abayoboke bandi basanzwe bakagendera kuri uwo murwi. Mu bihugu bimwe na bimwe iyo umukuru w\u2019igihugu cyangwa w\u2019ishyaka runaka amaze kuba icyamamare akenshi imitekerereze ye nawe ubwe nibyo bihinduka ingengabitekerezo nk\u2019uko ubu Kagame arimo gushaka kumira FPR.<\/p>\n<p>Turebeye ku mashyaka ya mbere ya 1994, nafata ingero 2 z\u2019ingengabitekerezo zikurikira:<\/p>\n<p>-MRND yasaga nk\u2019aho yubakiye kuri Perezida Habyalimana n\u2019abandi bari mu butegetsi bwe rimwe na rimwe no ku karere, ni nayo mpamvu urupfu rwe no gukurikirana abahoze mu butegetsi bwe baregwa Genocide byatumye ingufu zigabanuka. FPR n\u2019amahanga bashatse kuyisenya burundu bakoresheje Genocide ariko iracyahari ndetse ishobora kunazuka mu gihe ukuri kwinshi kwagiye guhishwa mu byabaye mu Rwanda kwajya ahagaragara hakabaho n\u2019abanyapolitiki b\u2019abahanga bashobora kuyikoresha neza.<\/p>\n<p>-MDR ingengabitekerezo yayo yari ishingiye kuba yakuyeho ingoma ya Cyami ikazana Repubulika, kuvana abahutu mu karengane ubutegetsi bukaba ubwabo, rimwe na rimwe ku karere no guhorera Perezida Kayibanda kuri bamwe. Iyi ngengabitekerezo nayo irakomeye ku buryo yakubakirwaho ishyaka rifite ingufu, bamwe akaba ariho bahera bavuga bati Faustin Twagiramungu yakoze amakosa yo kutabyutsa MDR ngo yicishe bugufi afatanye n\u2019abandi baba bahuje igitekerezo adashatse kuyobora buri gihe, byibura byari kumufasha kurusha gushinga RDI Rwanda Rwiza isa nkaho ingabitekerezo yayo yari ishingiye kuri Faustin Twagiramungu ku giti cye kandi hari benshi bamucyemanga ndetse nta n\u2019ingufu runaka afite zihagije.<\/p>\n<p><strong>Uko mbona ikibazo cyabaye muri RDI Rwanda Rwiza<\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo nahamya uko ibintu byagenze neza neza kuko ntafite amakuru yose ariko umuntu afashe ikibazo mu buryo bugari ni ibintu umuntu wese yakwisobanurira.<\/p>\n<p><strong>Faustin Twagiramungu<\/strong><\/p>\n<figure id=\"attachment_1316\" aria-describedby=\"caption-attachment-1316\" style=\"width: 465px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/Faustin-Twagiramungu2.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-1316\" title=\"Faustin-Twagiramungu2\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/Faustin-Twagiramungu2.jpg\" alt=\"\" width=\"465\" height=\"339\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/Faustin-Twagiramungu2.jpg 465w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/Faustin-Twagiramungu2-300x218.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 465px) 100vw, 465px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-1316\" class=\"wp-caption-text\">Bwana Faustin Twagiramungu<\/figcaption><\/figure>\n<p>Uko bigaragara kandi bikunze kugaragara Faustin Twagiramungu yafashe ishyaka RDI Rwanda Rwiza nk\u2019ishyaka rye ku giti cye kandi rimushingiyeho. Ariko hakabaho kuba adafite ingufu nyinshi zaba iz\u2019amafaranga, inshuti zikomeye z\u2019abanyamahanga n\u2019ibindi.. Gushaka gushyiraho ingangabitekerezo ye ku giti cye rimwe na rimwe itira ku ya MDR kandi ateruye ngo avuge ko ari yo, kongeraho kuba yarakoranye na FPR bituma ingufu na nke yashoboraga kubona zigabanuka ahubwo ukabona hagenda havuka ikindi kintu gishingiye ku banyacyangugu (aha ndiseguye gishobora kuba ari sympathie gusa wenda).<\/p>\n<p>Gushaka kwiganza kwa Faustin Twagiramungu akenshi, gushaka guhora ayoboye ndetse no gupinga ibintu byose atagizemo uruhare cyangwa ngo bamwiginge agiremo uruhare bijyanye no kutava kw\u2019izima (yanze gusaba imbabazi ku ruhare rwe mu gufasha FPR kandi byari kumuha ingufu) wenda bishobora kuba bishingiye ku gutinya kugirwa igikoresho cyangwa kugaragariza buri wese uko ingufu ze zingana (nkeya) bituma bigorana kugirana ubufatanye n\u2019abandi banyapolitiki.<\/p>\n<p>Kuba Faustin Twagiramungu yaragize amajwi menshi mu matora ya 2003 si uko yari yiyamamaje neza (kuko yabishyizemo ingufu nke ndetse yirinda kugira n\u2019abandi banyapolitiki bazwi afatanya nabo) ahubwo n\u2019ukubera ubwoko n\u2019uko kandi nta wundi wo gutora wari uhari kandi abantu batarashakaga gutora Kagame (mbanje kwisegura ariko hari benshi bamutoye bavuga bati: <em>\u201dni ikigoryi ariko cyacu\u201d<\/em>).<\/p>\n<p>Sinzi niba abantu bajya batekereza kuri icyo kintu ariko Faustin Twagiramungu ntabwo yashoboraga gutegeka n\u2019iyo Kagame amureka agatsinda kuko yari WENYINE icyari gukurikiraho ni ugupfa nka Ndadaye kuko mpamya ko atari kubona n\u2019abamurinda yizeye atahawe na FPR.<\/p>\n<p>Ku muntu nka Faustin Twagiramungu kumva ngo hari abantu bagiye kuvugana na FPR atari we wapaze ibyo bavugana cyangwa ngo abe ari we ubayoboye ni ibintu abantu bazi neza Faustin Twagiramungu bashobora kwemeza ko atakwemera.<\/p>\n<p>Ikindi kuba yarabonye FPR ihisemo kwegera Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera yabibonye nk\u2019aho ahejwe, bisa nk\u2019aho FPR ishatse kumuca mu rihumye. Aho simuveba na busa kuko nkeka ko Faustin Twagiramungu yahise atangira kutabashira amakenga y\u2019uko baba basanzwe bakorana na FPR cyangwa akaba atari yizeye ko bashobora guhangana n\u2019ubushukanyi bwa FPR.<\/p>\n<p>Uretse ko kuba ba Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera bavuye muri RDI bitazayibuza gukomeza kubaho no kuba yajya mu buyobozi ibintu biramutse bihindutse biciye mu mishyikirano, none se PDC ya Nayinzira yabagamo abantu bangahe? Byayibujije guhabwa minist\u00e8re mu masezerano y\u2019Arusha?<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera<\/strong><\/p>\n<figure id=\"attachment_1317\" aria-describedby=\"caption-attachment-1317\" style=\"width: 324px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/564226_327447327331201_1417535049_n.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-1317 \" title=\"564226_327447327331201_1417535049_n\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/564226_327447327331201_1417535049_n.jpg\" alt=\"\" width=\"324\" height=\"576\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/564226_327447327331201_1417535049_n.jpg 540w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/564226_327447327331201_1417535049_n-168x300.jpg 168w\" sizes=\"auto, (max-width: 324px) 100vw, 324px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-1317\" class=\"wp-caption-text\">Me Evode Uwizeyimana<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kuba baravuganye na FPR nta cyaha kirimo na busa, ariko na none kuba batarasabye FPR gutumira n\u2019abandi bakuru b\u2019ishyaka ngo iganire n\u2019ishyaka ryose muri rusange harimo ikintu kitumvikana. Bigaragare ko FPR yashatse guca ku ruhande ngo ibihererane ibizeze ibitangaza nk\u2019uko Alain-Patrick Ndengera yavuze ko babijeje imyanya, ndetse FPR yaboneyeho no gusebya Faustin Twagiramungu, kumutesha agaciro no kumuteranya n\u2019abo bahuje ishyaka.<\/p>\n<p>Kuba Twagiramungu yararakajwe n\u2019uko bariya basore (reka mbite abasore kuko batangana na Faustin Twagiramungu mu myaka) bavuganye na FPR ndetse akabigaragaza bishobora kuba byarabaye nk\u2019urwitwazo kuri bariya basore ngo babone uko bacika Faustin Twagiramungu, bashoboraga kuba baratinyaga ko yabatanga akabirukana mu ishyaka, bakaboneraho gusezera badasebye ndetse bakaba babonye n\u2019impamvu bari barabuze yo kuva muri iryo shyaka.<\/p>\n<p>Muri iki kibazo ariko FPR niyo yacyungukiyemo kuko intego zayo yazigezeho ku ruhande rumwe, wenda kwikubitiro byari ukujyana ba Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera i Kigali kugira ngo opposition yose ihungabane abafite imitima yoroshye cyangwa bifitiye inzara babakurikire. Ku rundi ruhande FPR itsinze igitego cyo kwereka abari muri opposition n\u2019abanyarwanda muri rusange ko abarwanya ubutegetsi bwa FPR nta kigenda.<\/p>\n<p>Alain-Patrick Ndengera simuzi neza uretse gusoma inyandiko ze akunze kwandika yitwa Tito Kayijamahe, ariko nabonye ari umuhanga navuga ko ari r\u00e9aliste, kuba rero yarababajwe n\u2019uko Faustin Twagiramungu atamwizeye akamufata nk\u2019umwana udashobora kumenya icyatsi n\u2019ururo ndetse akaba yaramaze no kubona ko ishyaka RDI ryari izina gusa nta gitangaza kirimo.<\/p>\n<p>Kuri Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana we navuga ko mufiteho amakuru kuko uretse kuba umucamanza mu Rwanda yagiye avugira ku maradiyo mpuzamahanga asobanurana amategeko ubuhanga ariko agaragaza no kuvugisha inani na rimwe bishobora kubonwa nk\u2019ubwirasi kuri bamwe. Kuba yari mw\u2019ishyaka nka ririya mbona byamuteraga isoni rimwe na rimwe.<\/p>\n<p>Aba basore bombi nk\u2019abantu bafite amaraso mashya kandi navuga ko bareba imbere hazaza babonaga ko kuba ishyaka RDI riri ryonyine ntacyo bizabagezaho kandi kuko akenshi ubufatanye n\u2019abandi bwagiye bubangamirwa n\u2019inzangano za kera cyangwa ubushake bwa Faustin Twagiramungu bw\u2019uko abantu bose bamujya inyuma aho gufatanya n\u2019abandi ngo bahuze imbaraga. Bigaragara ko Faustin Twagiramungu we wenda na G\u00e9n\u00e9ral Emmanuel Habyalimana basa nk\u2019abafite politiki yo kureka abandi bagakora maze bo bakazaza kwaka imyanya bitwaje kuba bazwi muri politiki kuva kera.<\/p>\n<p><strong>Gukorera politiki mu Rwanda<\/strong><\/p>\n<p>Kuba Faustin Twagiramungu yaratangaje ko ashobora kujya gukorera politiki mu Rwanda ni ibintu umuntu yavuga ko yakwemera ari uko abibonye. Sinzi niba Faustin Twagiramungu azagerageza kwiyamamaza nk\u2019umudepite, FPR ishobora kumureka agahita yiyamamaje ku giti cye. Ariko iyo urebye usanga ari ikintu kidashoboka kuri Faustin Twagiramungu kuko byaba ari ukwishyira hasi cyane y\u2019urwego rwe kandi nta bandi bantu bazwi mu ishyaka rye bashobora kwiyamamaza mu gihe FPR yabareka ishyaka ryabo rikandikwa kuko nacyo ubwacyo ni ikibazo kitoroshye. Kuba yaba S\u00e9nateur wenda byashoboka ariko icyo gihe byaba ngombwa ko yaba afitanye gahunda na FPR ikamuha uwo mwanya mu mayeri nk\u2019uko yabikoreye Pierre C\u00e9l\u00e9stin Rwigema. Nibaza ko Faustin Twagiramungu atarageza aho ashobora kwishora mu muriro awureba.<br \/>\nIkindi kandi gishoboka kigaragaza ko kujya gukorera mu Rwanda kwa RDI bisa nk\u2019aho ari inzozi n\u2019uko nta barwanashyaka bayo bagaragara mu Rwanda kandi hakaba nta n\u2019ubufatanye yagaragaje n\u2019amashyaka asanzwe mu Rwanda ka FDU-Inkingi na PS Imberakuri.<\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Muri iyi minsi turumva inkuru z\u2019uburyo bamwe mu barwanashyaka b\u2019imena b\u2019ishyaka RDI Rwanda Rwiza aribo Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n\u2019amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby\u2019umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada)<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1280,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-1315","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Muri iyi minsi turumva inkuru z\u2019uburyo bamwe mu barwanashyaka b\u2019imena b\u2019ishyaka RDI Rwanda Rwiza aribo Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n\u2019amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby\u2019umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada)\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-08-31T22:33:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka\",\"datePublished\":\"2012-08-31T22:33:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/\"},\"wordCount\":1850,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/\",\"name\":\"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-08-31T22:33:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"475\",\"height\":\"317\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda","og_description":"Muri iyi minsi turumva inkuru z\u2019uburyo bamwe mu barwanashyaka b\u2019imena b\u2019ishyaka RDI Rwanda Rwiza aribo Ma\u00eetre Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n\u2019amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby\u2019umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada)","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-08-31T22:33:38+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka","datePublished":"2012-08-31T22:33:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/"},"wordCount":1850,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/","name":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-08-31T22:33:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"475","height":"317"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibiri-muri-politiki-nyarwanda-biragenda-bisobanuka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibiri muri politiki nyarwanda biragenda bisobanuka"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1315","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1315"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1315\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1315"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1315"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1315"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}