{"id":13231,"date":"2016-04-19T22:25:42","date_gmt":"2016-04-19T19:55:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13231"},"modified":"2016-04-19T22:25:42","modified_gmt":"2016-04-19T19:55:42","slug":"rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/","title":{"rendered":"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka."},"content":{"rendered":"<p><strong>Umuryango ufite amakuru ko hari umubare munini w\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu (Abaminisitiri,Abanyamabanga ba Leta , Abadepite, Abasenateri, Abayobozi b\u2019ibigo bikomeye n\u2019Amakomisiyo n\u2019abandi ) bafite imiryango ituye mu bihugu byo hanze birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya ndetse na bike by\u2019Afurika ku buryo bamwe babaho nk\u2019incike kuko mu Rwanda nta mwana cyangwa umugore bahagira.<\/strong><!--more--><\/p>\n<p>Mu makuru Umuryango ufite, ni uko aba bayobozi impamvu batanga kuvuga ko imiryango yabo iriyo mu rwego rwo kwiga, aho abana biga muri ibyo bihugu, naho abagore cyangwa abagabo abbo bakaba bakorayo. Gusa hari n\u2019abayobora hano mu Rwanda n\u2019aho imiryango yabo ari impunzi mu bindi bihugu byo hanze. Abayobozi bakuru barenga 60 imiryango yabo ikaba iba hanze.<\/p>\n<p>Mu itegeko ryagengaga imyitwarire y\u2019abayobozi, ryabuzaga mu buryo bweruye ko umuyobozi ku rwego rwo hejuru yagira umuryango we uba hanze kuko ngo byari ukugaragaza ko atizeye igihugu. Mu itegeko rishya ryavuguruwe iyi ngingo yavuyemo.<\/p>\n<p><strong>Ese umuyobozi utabana n\u2019umuryango we bifite izihe ngaruka ku gihugu?<\/strong><\/p>\n<p><i>1. Gusahura igihugu no gutanga umusaruro muke mu kazi<\/i><\/p>\n<p>Mu mwiherero wa 13 w\u2019abayobozi, Minisitiri w\u2019Intebe yavuze ko mu mishinga ikomeye y\u2019Igihugu yadindiye cyangwa se yasenyutse burundu hari mo iyo basanze harimo n\u2019uburangare bw\u2019abayobozi bari bashinzwe kuyikurikirana. Impamvu y\u2019ubu burangare ntiyavuzwe.<\/p>\n<p>Mu gufungura umwiherero wa 12 w\u2019Abayobozi, Perezida Kagame yavuze ku mishinga yahombye imaze gutwara igihugu amafaranga atabarika bitatewe n\u2019ubuswa gusa bw\u2019abashinzwe kuyikurikirana ko atari ubuswa bwabo ahubwo harimo n\u2019ikibyihishe inyuma!<\/p>\n<p>Ababaye hanze bavuga ko hahenda ku buryo niba Umuyobozi ari mu gihugu, abana be baba hanze, biga, bishyura amafaranga y\u2019ishuli, biba bisaba ko aba agomba gukora cyane kuko nta mushahara uba mu Rwanda watunga nyirawo ngo abe yanabasha gusagurira urugo ruri hanze.<\/p>\n<p>Uwakeka ko imiryango y\u2019abayobozi iba hanze n\u2019amikoro ikenera ngo ibe yabaho kandi mu buzima bw\u2019abantu bakomoka ku muyobozi ishobora kuba intandaro ya Ruswa yihishe inyuma y\u2019ihomba rya hato na hato ku mishinga imwe n\u2019imwe ikomeye ntiyaba ari kure y\u2019ukuri.<\/p>\n<p>Ikindi ni ugusahura amafaranga y\u2019igihugu bayajyana hanze. Amafaranga bishyura uwayashyira hamwe no mu Rwanda hakubakwa ishuli ry\u2019ikitegererezo ryiza n\u2019abayobozi b\u2019ibihugu duturanye bajya biohererezamo ababa babo kuza kwiga.<\/p>\n<p>Umwanya wo gukora akazi, impagarara zo gusura abana cyangwa se nabo bakaza kubasura, nabyo biri mu byatuma Minisitiri runaka abyiganira ubutumwa bw\u2019akazi byibuze buzamworohereza gukorera inama yegeranye n\u2019umujyi umuryango we ubamo. Bikamufasha kwica inyoni ebyiri icyarimwe.<\/p>\n<p><i>2. Ubusambanyi, ruswa y\u2019igitsina no gusenya ingo z\u2019abandi<\/i><\/p>\n<p>Niba umuyobozi aba mu gihugu nta mugore\/umugabo nta mwana ahagira, kuba yashukwa n\u2019uburanga bw\u2019abakiri bato biroroshye. Abo afiteho igitsure bo hari igihe ibi bishobora kubashyira mu manegeka akomeye.<\/p>\n<p>Ibi bijyana kandi n\u2019ubusambanyi bwambukiranya ingo mu isura iyo ariyo yose kuko ntawe uba agomba gusuzugura umuyobozi. Bimaze kumenyerwa mu buryo butibazwaho aho mu bgo na za Minsiteri hamwe na hamwe biba bizwi ko umukobwa cyangwa umugore runaka ari uwa &#8220;Boss&#8221; bidashingiye ku rindi sezerano.<\/p>\n<p>Kugeza ubu raporo zivuga ko mu Rwanda hari ruswa y\u2019igitsina ariko Urwego rw\u2019Umuvunyi ruvuga ko rwayiburiye ibimenyetso ngo habe hari abatabwa muri yombi.<\/p>\n<p>Birashoboka ko iyi ruswa itagaragara, cyane ko itegeko rihana uwatatse n\u2019uwatanze simpamya koryarebera izuba noneho uwayatse n\u2019uwayitanze ariko bose noneho bakicara hasi bagasangira!<\/p>\n<p><i>3. Gutegura nabi abayobozi b\u2019ejo hazaza h\u2019igihugu<\/i><\/p>\n<p>Aba bana b\u2019abayobozi ni nabo bafite amahirwe akomeye yo kuzaba nabo abayobozi b\u2019ejo hazaza. Byari kuba byiza iyo baba barabonye akanya ko guhabwa uburere barikumwe mu gihugu cyano n\u2019abo bazaba bashinzwe kuyobora mu myaka iri imbere,<\/p>\n<p>Ibi byari kuzabafasha kumenya neza igihugu cyabo n\u2019ibibazo bikirimo bikazabafasha nogushyiraho icyerekezo cyo kuzabikemura ubwo bazaba bafashe inkoni y\u2019ubushumba.<\/p>\n<p>Mu Itorero ry\u2019abanyeshuli biga amashuli yisumbuye, abiga mu Rwanda bakoraga iryabo abiga hanze bagakora iryabo. Perezida Kagame niwe wasabye ko abana bose ari abanyarwanda nta mpamvu yo kubavangura.<\/p>\n<p>Hari abanyarwanda bari kurwego rwa Dogiteri cyangwa Porofeseri bagiye muri biriya bihugu bakuze bagiyeyo gushaka ubumenyi butari ino mu byiciro by\u2019amashuli bitabonekaga mu Rwanda. Andi yose barayigiye ino cyangwa muri Afurika aho bari bari.<\/p>\n<p><i>4. Ireme ry\u2019Uburezi<\/i><\/p>\n<p>Ese abayobozi bazahangayikishwa n\u2019uko amashuli makuru na za Kaminuza za Leta n\u2019izigenga zifite ibibazo gute nta mwana we we wigamo? Ese ibibazo biri mu mashuli abanza n\u2019ayisumbuye byo azabyibuka niba abana be bose bari hanze?<\/p>\n<p>Kuba hari umubare utari muto w\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu udakeneye uburezi bwo mu Rwanda biri mu bibuzahaza cyane kandi byabushegeshe.<\/p>\n<p>Gitifu w\u2019Akagali ko mu cyaro umwana we yiga mu Kagali ko mu mujyi gafite ishuli ryiza, abana ba Gitifu w\u2019Umurenge bakiga mu Murenge w\u2019Umujyi ufite ishuli risobanutse, kugeza kuri Minisitiri uboherereza hanze! N\u2019inde uzafata ibibazo biri cyangwa byavuka mu burezi akabigira ibye?<\/p>\n<p><i>5. Kubaho gicancuro no kweza amafaranga yanduye<\/i><\/p>\n<p>Niba nta muryango ufite mu gihugu, bivuga ko ubushobozi bwose uzabujyana hanze aho bari. Kubera ko Umuvunyi agenzura amakonti ya banki y\u2019abayobozi, ibi bishobora gutuma amafaranga aba bayobozi batabitse mu gihugu, rimwe na rimwe aba yaraboetse mu nzira zitarizo, bayoherereza imiryango yabo bakayashora mu bindi (mu bihugu irimo) nta nkurikizi.<\/p>\n<p>Source: umuryango<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Umuryango ufite amakuru ko hari umubare munini w\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu (Abaminisitiri,Abanyamabanga ba Leta , Abadepite, Abasenateri, Abayobozi b\u2019ibigo bikomeye n\u2019Amakomisiyo n\u2019abandi ) bafite imiryango ituye mu bihugu byo hanze birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya ndetse na bike by\u2019Afurika ku buryo bamwe babaho nk\u2019incike kuko mu Rwanda nta mwana cyangwa umugore bahagira.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13232,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-13231","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Umuryango ufite amakuru ko hari umubare munini w\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu (Abaminisitiri,Abanyamabanga ba Leta , Abadepite, Abasenateri, Abayobozi b\u2019ibigo bikomeye n\u2019Amakomisiyo n\u2019abandi ) bafite imiryango ituye mu bihugu byo hanze birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya ndetse na bike by\u2019Afurika ku buryo bamwe babaho nk\u2019incike kuko mu Rwanda nta mwana cyangwa umugore bahagira.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-04-19T19:55:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"534\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/\",\"name\":\"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg\",\"datePublished\":\"2016-04-19T19:55:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg\",\"width\":800,\"height\":534},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda","og_description":"Umuryango ufite amakuru ko hari umubare munini w\u2019abayobozi bakuru b\u2019igihugu (Abaminisitiri,Abanyamabanga ba Leta , Abadepite, Abasenateri, Abayobozi b\u2019ibigo bikomeye n\u2019Amakomisiyo n\u2019abandi ) bafite imiryango ituye mu bihugu byo hanze birimo ibyo mu Burayi, Amerika na Aziya ndetse na bike by\u2019Afurika ku buryo bamwe babaho nk\u2019incike kuko mu Rwanda nta mwana cyangwa umugore bahagira.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-04-19T19:55:42+00:00","og_image":[{"width":800,"height":534,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/","name":"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg","datePublished":"2016-04-19T19:55:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/04\/abayobozi.jpg","width":800,"height":534},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/rwandahari-umubare-munini-wabayobozi-bakuru-imiryango-yabo-yibera-hanze-zimwe-mu-ngaruka\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Rwanda:Hari umubare munini w\u2019Abayobozi bakuru imiryango yabo yibera hanze; zimwe mu ngaruka."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13231","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13231"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13231\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13232"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13231"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13231"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13231"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}