{"id":13371,"date":"2016-05-01T18:11:01","date_gmt":"2016-05-01T15:41:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13371"},"modified":"2016-05-01T18:11:01","modified_gmt":"2016-05-01T15:41:01","slug":"ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama!"},"content":{"rendered":"<p>Ibihe turimo mu karere k\u2019ibiyaga bigari birakomeye; ni ibihe bibi, bikururwa na ba gashozantambara, badashaka kurekura ubutegetsi kugira ngo bahe Rubanda ituze. Ibikorwa by\u2019ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Burundi, ubu byabaye urujijo kuri benshi, cyane cyane abagize imiryango y\u2019inzirakarengane bihitana.<!--more--> Hari abakeka ko ari Perezida Nkurunziza ugaba ibyo bitero kugirango abe arangaje gato abamurwanya, kubera ikiringo cya gatatu yihaye ku ngufu. Hari n\u2019abemeza ko ibi bitero bigabwa n\u2019u Rwanda, kuko umubare munini w\u2019abarwanya Perezida Nkurunziza, urimo n\u2019abahoze ari abasirikare bakuru b\u2019Uburundi, ubu wahungiye mu Rwanda, aho ngo iki gihugu gikomeje kubaha ibyangombwa byose, bijyanye no guhirika ubutegetsi bwa Perezida Petero Nkurunziza.<\/p>\n<p>Iyi \u00abhypoth\u00e8se\u00bb ya kabiri yemezwa na benshi mu barebera hafi ubwicanyi burimo kubera mu gihugu cy\u2019Uburundi, muri iki gihe. Bayemeza bayihereye k\u2019uko Perezida Kagame, mu biganiro bye bitandukanye, nta na rimwe adashyira mu majwi perezida Nkurunziza, amurega ko ngo ashaka kugundira ubutegetsi kandi ngo abarundi batamushaka. Aha ariko na none bikaba ngo bisa na wa munnyi uzira undi kuko na Kagame yiyongeje indi mandat ya gatatu, abaturage na we batamushaka. Perezida Nkurunziza, mu gushakisha uburyo yakwih\u00f4rera kuri mugenzi we Kagame umurwanya, akaba na we akora aho bwabaga mu kurunda mu mihanda abamagana Perezida Kagame, asa n\u2019uwerekana ko ibitero bimaze igihe byibasira abasirikari be bakuru, bigabwa n\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p><strong>Ni nde ufite inyungu muri ubu bwicanyi, amaherezo yabwo ni ayahe ?<\/strong><\/p>\n<p><strong><\/strong>Perezida Nkurunziza ashobora kuba nta nyungu afite muri ubu bwicanyi, kubera ko ahanini abicirwa mu gihugu cye, baba ari abasirikare bari mu nzego z\u2019ubutegetsi bwe ba hafi, kandi akenshi bakaba bari basanzwe ari inkoramutima ze. G\u00e9n\u00e9ral Adolphe Nshimirimana wari umukuru w\u2019iperereza ry\u2019igihugu, mbere y\u2019uko agirwa umujyanama mu biro bya Perezida, yari magara ntunsige wa Perezida Nkurunziza. Undi wishwe mu cyumweru gishize, G\u00e9n\u00e9ral Athanase Karuraza, na we yari hafi cyane na Perezida Nkurunziza, dore ko yari no mu baburijemo agaco kari kagiye guhirika ubutegetsi bwe, mu ntangiriro z\u2019uyu mwaka.<\/p>\n<p>Abarebera hafi ibibera mu Burundi muri iki gihe bakaba bemeza ko u Rwanda ari rwo rushobora kuba ruri inyuma y\u2019ubu bwicanyi, kugirango rutize umurindi abasirikare bakuru b\u2019u Burundi, ubu bahungiye ku butaka bw\u2019u Rwanda. Ibi bigaragarira cyane ko iyo hishwe umusirikare ukomeye w\u2019umututsi, bucya hishwe undi wo mu bwoko bw\u2019abahutu, abakora ubu bwicanyi bakaba mu by\u2019ukuri ngo baba bashaka kwerekana ko ari intambara igiye kugaruka hagati y\u2019amoko yo mu gihugu cy\u2019Uburundi. U Rwanda ngo rukaba ari rwo rurimo kwenyegeza umuriro hagati y\u2019aya moko yombi, kugira ngo abarundi babyuririreho, mu guteza akajagari mu gihugu, akajagari gashingiye ku bwicanyi, nk\u2019akabaye muri 1993, ubwo Perezida Melchior Ndadaye yicwaga, nyuma y\u2019amezi atatu gusa atorewe kuyobora Uburundi.<\/p>\n<p>Aha ariko na none hari abibaza bati biramutse ari u Rwanda ruri inyuma y&#8217;ubwicanyi burimo kubera mu Burundi muri iki gihe, kuki rutatinyuka guha ubushobozi izo ngabo z\u2019Uburundi zahungiye ku butaka bw\u2019u Rwanda, zikaba zatera u Burundi ku mugaragaro, cyane cyane ko ngo ziramutse zifashijwe n\u2019u Rwanda, iyi ntambara itatinda kurangira ? Ngo ni intambara itamara n\u2019iminsi kuko u Rwanda ngo ruri mu bihugu byo mu karere bikungahaye cyane ku ntwaro, ku buryo hari n\u2019abemeza ko ngo rufite na za zindi za kirimbuzi, zikunze kuvugwa muri Irani, n\u2019ahandi ku isi.<\/p>\n<p>Ku rundi ruhande na none bati Kagame nta nyungu afite mu guhungabanya umutekano wo mu Burundi kuko ntacyo ngo yaba ashakayo, cyane cyane ko ngo u Burundi butari mu bihugu bikungahaye ku mabuye y&#8217;agaciro cyangwa bicumbikiye abamurwanya nka Kongo, ubu igikingiye ikibaba abarwanyi ba FDLR, batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Perezida Kagame.<br \/>\nIkindi gice kitagize aho kibogamiye mu birimo kubera mu Burundi muri iki gihe, cyo cyemeza ko ibihugu byombi, u Rwanda n\u2019Uburundi, bifite uruhare rukomeye mu kajagari karimo kubera mu Burundi, ariko abayobozi b\u2019ibi bihugu byombi ngo bakaba barimo gucungana ku jisho, umwe ategereje ko undi amutera, kugira ngo uzaterwa bwa mbere azatange abagabo mu miryango mpuzamahanga ko ari we wasagariwe, noneho we akitabara.<\/p>\n<p>Igice cya kane, kinagirwaho impaka cyane, ni uko cyo cyemeza ko abayobozi b\u2019u Rwanda n\u2019Uburundi, nta n\u2019umwe watinya gutera undi kuko bombi ngo ari ibyihebe, ibikuke by\u2019inyeshyamba, byafashe ubutegetsi ahanini bikoresheje uduteroshuma, nk\u2019uturimo gukorwa muri iki gihe i Burundi. Utu duteroshuma ngo tukaba turi mu bimenyetso by\u2019uko aba bayobozi bombi barimo gutegura intambara, kuko ni yo ngo bagiye banakoresha mu guhirika ubutegetsi barwanyaga, mbere yo kubufata mu bihugu byabo, u Burundi n&#8217;u Rwanda. Amaherezo y\u2019izi nyeshyamba zombi akaba mu by&#8217;ukuri akomeje guteza urujijo, n\u2019ubwo ngo amaherezo y\u2019inzira ari mu nzu.<\/p>\n<p><strong>Intambara iratutumba hagati y\u2019u Rwanda n\u2019Uburundi<\/strong><\/p>\n<p>N\u2019ubwo izi mpaka zikomeje kuba iza \u00abngo turwane\u00bb hagati y\u2019abacurabwenge bo mu karere k\u2019ibiyaga bigari, ntizihagarika na gato udutero shuma dukomeje guhitana abantu bakomeye i Burundi. Ibyo bikaba bibabaje, cyane cyane ko utu dutero tugwamo inzirakarengane nyinshi, zitagize aho zihuriye n\u2019inyungu za ba Nyirabayazana. Icyiruta ikindi muri ibi byose, n\u2019ubwo ahanini kigira ingaruka ziruta izirimo kuba muri iki gihe, kikaba ari uko yaba Perezida Nkurunziza, cyangwa mugenzi we Kagame, ngo hagira utera undi, kugirango ibi byose birangire burundu, abaturage baruhuke ubwicanyi n&#8217;ihunga rya buri kanya. Kagame we ahora anifuza gutera Nkurunziza nuko asa n\u2019aho yabuze imbarutso, kuko mu gihe gishize yatangaje ku mugaragaro ko ari mo \u00abkubabwa intoki\u00bb. Ni nko kuvuga ati \u00abni ikibazo cy\u2019igihe gusa\u00bb, nk\u2019uko iri jambo akunda kurikoresha, kandi icyagaragaye ni uko ntacyo avuga, gishingiye mu gukora ishyano, ngo yo kugikora.<\/p>\n<p>Ku wa 04 nyakanga 1995, yavugiye kuri stade i Nyamirambo ko impunzi z\u2019abanyarwanda zari zaramuhungiye muri Zayire, azazikurayo ku ngufu. Abamwumvise icyo gihe twakekaga ko ari ukwiyemera kwe asanganywe, nk&#8217;inyeshyamba yari imaze gutsinda intambara. Nyamara bwarakeye biraba, ubwo yasenyaga inkambi izi mpunzi zarimo, zimwe akazicyura ku ngufu, izindi akazitsinda muri izo nkambi nyirizina. Muri uwo mwaka na none, yatangaje ku mugaragaro ko inkambi ya Kibeho azayisenya, ubwo yaburiraga abahutu bari bayuzuyemo kuyivamo hakiri kare, agira ati \u00abagapfa kaburiwe ni impongo\u00bb. Bwaracyeye na byo biraba, impunzi z\u2019i Kibeho azicamo abarenga ibihumbi umunani, izirokotse amasasu y\u2019ingabo ze, zikwira imishwaro.<\/p>\n<p>Ngaha rero aho abenshi bemeza ko Kagame agomba gutera Uburundi, niba Nkurunziza na we atamutanze, kuko mu by\u2019ukuri icyamukiza uduteroshuma dukomeje kugarika ingogo mu gihugu cye ni ugutera Kagame, akamutsinda, cyangwa agatsindwa, akegama ! Ngo ababurana ari babiri, umwe aba yigiza nkana!<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza<\/strong><br \/>\nSweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibihe turimo mu karere k\u2019ibiyaga bigari birakomeye; ni ibihe bibi, bikururwa na ba gashozantambara, badashaka kurekura ubutegetsi kugira ngo bahe Rubanda ituze. Ibikorwa by\u2019ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Burundi, ubu byabaye urujijo kuri benshi, cyane cyane abagize imiryango y\u2019inzirakarengane bihitana.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-13371","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibihe turimo mu karere k\u2019ibiyaga bigari birakomeye; ni ibihe bibi, bikururwa na ba gashozantambara, badashaka kurekura ubutegetsi kugira ngo bahe Rubanda ituze. Ibikorwa by\u2019ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Burundi, ubu byabaye urujijo kuri benshi, cyane cyane abagize imiryango y\u2019inzirakarengane bihitana.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-01T15:41:01+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-05-01T15:41:01+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda","og_description":"Ibihe turimo mu karere k\u2019ibiyaga bigari birakomeye; ni ibihe bibi, bikururwa na ba gashozantambara, badashaka kurekura ubutegetsi kugira ngo bahe Rubanda ituze. Ibikorwa by\u2019ubwicanyi bimaze iminsi bibera mu Burundi, ubu byabaye urujijo kuri benshi, cyane cyane abagize imiryango y\u2019inzirakarengane bihitana.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-05-01T15:41:01+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/","name":"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"datePublished":"2016-05-01T15:41:01+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-icyakiza-nkurunziza-muri-iki-gihe-ni-uko-yatera-kagame-yamutsinda-bikaba-mahwi-yatsindwa-akegama\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Icyakiza Nkurunziza muri iki gihe ni uko yatera Kagame, yamutsinda bikaba mahwi, yatsindwa akegama!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13371","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13371"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13371\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13371"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13371"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13371"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}