{"id":13580,"date":"2016-05-13T04:31:43","date_gmt":"2016-05-13T02:01:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13580"},"modified":"2016-05-13T04:31:43","modified_gmt":"2016-05-13T02:01:43","slug":"ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013   Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p>Ku wa 07 gicurasi uyu mwaka, uwitwa Tewodoziya Uwamahoro yiciwe muri gare ya Nyabugogo, aho umwe mu bicanyi b\u2019ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yamukoreyeho imyitozo yo kwica, nyakwigendera agapfa atyo, agapfa urwo baseka, urw\u2019agashinyaguro.<!--more--><\/p>\n<p>Umwishi we ni umwe mu batojwe kwica n\u2019ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Ni umwe mu nterahamwe nshya ubutegetsi bwa FPR bwahaye ubushobozi bwo kwica: interahamwe ntutsi zazimbuye imputu zahozeho, ubwo zahungaga igihugu zimaze gukaraba inkaba, mu mwaka w\u20191994.<\/p>\n<p>Icyaha cyaviriyemo urupfu Tewodoziya Uwamahoro, ni icyaha kititwa icyaha mu by\u2019ukuri; ni icyaha ubutegetsi bwitirira icyaha, nyamara gitunze imbaga ya benshi mu Rwanda batagira kivugira, batagira kivurira, batagira epfo na ruguru. Ni icyaha cyitwa kwirya ukimara kwa ba Ntahonikora kugira ngo bashobore gutunga imiryango yabo, yazahajwe n\u2019ubukene n\u2019ubutindi iterwa n\u2019abayobozi yitoreye. Ni icyaha gikurikiranwa n\u2019amategeko atariho, yashyizweho n\u2019abahaze imitsi ya rubanda, barya bagahaga, bagasigaza, bagasagurira ibishingwe n\u2019intozo zabo. Ni icyaha cyacuriwe mu bacurabwenge b\u2019ubutegetsi bwa FPR, ubutegetsi bugizwe n\u2019inkirirahato, zimaze gukira ubuheri no kwibagirwa iyo zaturutse.<\/p>\n<p><strong>Kwica inzirakarengane no kuzishinyagurira<\/strong><\/p>\n<p>Mu muco wacu wa kinyarwanda, iyo umuntu yiciwe, arasurwa; ni byo twita gufata mu mugongo; byaba na ngombwa abasigaye bakagenerwa ubufasha. Nyamara nyuma y\u2019uko uyu mudamu w\u2019imyaka 29 y\u2019amavuko yishwe ku manywa y\u2019ihangu i Nyabugogo, aho yazungurizaga ibinyobwa bidasindisha, ubuyobozi bw\u2019igihugu, burimo ubw\u2019ingabo n\u2019ubwa komini ya Nyarugenge, aho kwihutira guhana umwishi wabwo no kuyagira umuryango wa nyakwigendera, bwahisemo gutumiza inkundarubyino z\u2019ubutegetsi, ziza gushinyagurira umuryango n\u2019inshuti z\u2019uwiciwe. Ibi byabaye nyuma gato y\u2019uko nyakwicwa azize abanyamurengwe, ubwo ubutegetsi bwakoranyirizaga Nyabugogo abandi bazunguzayi, bukabategeka kubyinana n\u2019abayobozi bijuse ibya rubanda, ibyari icyunamo ubutegetsi bukabihinduramo ibihe by\u2019imyidagaduro no kwishongora kuri ba nyakujya.<br \/>\nMu ijambo rye, umuyobozi w\u2019umugi wa Nyarugenge, aho kwihanganisha abazunguzayi bari babuze mugenzi wabo, yihutiye gutanga ubutumwa rutwitsi, ubutumwa bugaragarira buri wese ko yari yabuhawe n\u2019ibukuru; ubutumwa bw\u2019agashinyaguro no kwishongora kuri aba ba nyakujya: <strong>\u00abgucururiza mu kajagari ntibyemewe n\u2019amategeko. Abakomeje kubikora, bazahanwa hakurikijwe amategeko\u00bb<\/strong>.<\/p>\n<p>Iri jambo ry\u2019umuyobozi w\u2019umugi wa Kigali ntaho ritandukaniye no kuburira abandi bazunguzayi ko niba bakomeje kuzunguza ibicuruzwa bitagurwa n\u2019abahaze nka we, na bo iminsi yabo ibaze. Ibyifuzo by\u2019aba ba nyagupfa, by\u2019uko bashakirwa ikindi bakora, wenda bakibumbira mu ma koperative, ubutegetsi bwa FPR ntibubikozwa; ahubwo buhitamo gushushubikanya izi ngorwa no kuzifungira i Gikondo ahahoze hitwa mu ruganda rw\u2019umunyemari witwaga Kabuga Felisiyani; ibi mu rwego rwo kugirango abakene bacike mu mugi wa Kigali, bityo usigare urangwamo abarabagirana gusa, b\u2019i \u00abYeruzalemu\u00bb nshya.<\/p>\n<p>Aka gashinyaguro n\u2019ubwirasi bikorwa n\u2019ubutegetsi bikaba ari nka bya bindi byo kwibagirwa aho twavuye, tukahatera umugongo kubera ko ngo umwijuto w\u2019ikinonko ugirango imvura ntizagwa. Ibinonko iyo biri aho, bitarahura n\u2019imvura y\u2019umuhindo, biba bituje, nyamara iyo imvura imaze kugwa, nta n\u2019umenya ko byigeze gukomera nk\u2019amabuye y\u2019amaskyogogo. Ibi si ugutega iminsi ibinonko byo mu ki, biba bitimaje ku zuba rimena imbwa agahanga, ahubwo ni ukubishishikariza kwirinda no kureba aho bikwiye kugama imvura y\u2019umuhindo kuko, uko byagenda kose, irashyira ikagwa!<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Intamenya ntibwira umugenzi<\/strong><\/p>\n<p>Ubwo FPR yafataga ubutegetsi muri nyakanga1994, abaturage barokotse ubwicanyi bw\u2019interahamwe babaye nk\u2019abaruhutse. Nyamara abenshi muri bo baje gutangazwa n\u2019uko ubutegetsi bwari bumaze kujyaho na bwo bwashinze undi mutwe w\u2019abicanyi b\u2019ubundi bwoko. Icyo gihe abitwaga abalokodifensi, akazi kabo kari ako guhohotera rubanda no kubacuza ibyabo. Aba bagizi ba nabi b\u2019indi sura bo bari banitwaje intwaro ku mugaragaro; ku manywa y\u2019ihangu. Bari batandukanye cyane n\u2019ab\u2019interahamwe za kera, bari bitwaje ibibando gusa, ubwo na bo batangiraga gutozwa n\u2019ubutegetsi kwica inzirakarengane nka ba Mahoro.<\/p>\n<p>Lokodifensi, n\u2019ubwo ntawabihamya, ngo yaje gusimburwa n\u2019abitwa DASSO, aba bo bakaba ari abasirikari ba nyabo, ba ruharwa, barwanye urugamba, bakaza gusezererwa mu ngabo, ziyise iz\u2019igihugu muri iki gihe. Aba basore n\u2019inkumi bakaba bari baratojwe kurasa no kudahusha ingusho. Iyo badakoresheje intwaro bagendana mu byaro no mu migi, bitabaza indi myitozo y\u2019amaboko bahawe, ijyanye no kwica, imyitozo batojwe nk\u2019umwuga. Nguko uko abo bicanyi b\u2019ubutegetsi buriho ubu batahushije ikico cya nyakwicwa, nyakwigendera Tewodoziya Uwamahoro. Imana imuhe iruhuko ridashira.<\/p>\n<p>Uyu mahoro, warangwaga n\u2019amahoro mu gushakisha icyamubeshaho n\u2019umuryango we, si we wa mbere wishwe n\u2019abatojwe n\u2019ubutegetsi kwica. Si n\u2019uwa nyuma kuko ubutegetsi butoza abicanyi buracyariho; buracyanabyigamba mu mvugo yabwo isa nko kwirata ibigwi by\u2019uko agapfa kaburiwe ari impongo: \u00abgucururiza mu kajagari ntibyemewe n\u2019amategeko. Abakora ubu bucuruzi bazajya bahanwa n\u2019amategeko\u00bb.<\/p>\n<p>Ngubwo ubutegetsi bamwe twashyigikiye tutabuzi neza; ngubwo ubutegetsi bamwe twakoranye na bwo, twibeshya ko ngo buje guhagarika ubwicanyi bw\u2019abandi bicanyi. Ngubwo ubutegetsi twatije umurindi wo kwica, ubwo twifatanyaga n\u2019amashyaka yari abushyigikiye; ubwo twatizaga umurindi abagizi ba nabi, tubakekamo abana b\u2019intama; ubwo twafungaga imihanda igihugu cyose ngo turirukana Habyarimana. Intamenya ngo ntibwira umugenzi !<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ku wa 07 gicurasi uyu mwaka, uwitwa Tewodoziya Uwamahoro yiciwe muri gare ya Nyabugogo, aho umwe mu bicanyi b\u2019ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yamukoreyeho imyitozo yo kwica, nyakwigendera agapfa atyo, agapfa urwo baseka, urw\u2019agashinyaguro.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-13580","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013  Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013  Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ku wa 07 gicurasi uyu mwaka, uwitwa Tewodoziya Uwamahoro yiciwe muri gare ya Nyabugogo, aho umwe mu bicanyi b\u2019ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yamukoreyeho imyitozo yo kwica, nyakwigendera agapfa atyo, agapfa urwo baseka, urw\u2019agashinyaguro.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-13T02:01:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza\",\"datePublished\":\"2016-05-13T02:01:43+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/\"},\"wordCount\":804,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-05-13T02:01:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013  Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013  Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Ku wa 07 gicurasi uyu mwaka, uwitwa Tewodoziya Uwamahoro yiciwe muri gare ya Nyabugogo, aho umwe mu bicanyi b\u2019ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda yamukoreyeho imyitozo yo kwica, nyakwigendera agapfa atyo, agapfa urwo baseka, urw\u2019agashinyaguro.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-05-13T02:01:43+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza","datePublished":"2016-05-13T02:01:43+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/"},"wordCount":804,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-05-13T02:01:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-interahamwe-nshya-zirakica-zigakingirwa-ikibaba-nubutegetsi-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Interahamwe nshya zirakica, zigakingirwa ikibaba n\u2019ubutegetsi \u2013 Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13580","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13580"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13580\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13580"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13580"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13580"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}