{"id":13686,"date":"2016-05-21T07:49:08","date_gmt":"2016-05-21T05:19:08","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13686"},"modified":"2016-05-21T07:49:08","modified_gmt":"2016-05-21T05:19:08","slug":"komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/","title":{"rendered":"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI"},"content":{"rendered":"<p>Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy\u2019impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy\u2019ubuhunzi bw\u2019Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro.<!--more--><\/p>\n<p><strong>Nta Gushidikanya Ko Depite Gatabazi Yatandukiriye!<\/strong><\/p>\n<p>Mu gihe tugitegereje ko uwandikiwe ibaruwa, ariwe Perezida Kagame, agenera igisubizo uwamwandikiye, ariwe Perezida w\u2019ishyaka RDI, umugabo Gatabazi Jean Marie Vianney, witwa ko ari \u00ab\u00a0Intumwa ya rubanda\u00a0\u00bb, yihutiye kunyuza mu binyamakuru byo mu Rwanda, inyandiko y\u2019urukozasoni, yise ibaruwa yo gusubiza Twagiramungu.<\/p>\n<p>Ntitwanze ko depite Gatabazi atambutsa ibitekerezo bye mw\u2019itangazamakuru, ariko turibwira ko ajijutse bihagije, ku buryo yakagombye kumenya gutandukanya imyandikire y\u2019inkuru n\u2019imyandikire y\u2019amabaruwa nk\u2019uko bigenda mu mikorere y\u2019inzego z\u2019Ubutegetsi (administration). Ubusanzwe urwego rwandikiwe ni rwo rusubiza, cyangwa se rukabishinga urundi rwego cyangwa umuyobozi ubifitiye ububasha. Keretse rero niba Prezida Kagame ari we wasabye Gatabazi kumusubiriza Prezida wa RDI, uretse ko nta kibigaragaza\u00a0!<\/p>\n<p>Ikindi gitangaje kandi kibabaje, ni uko mu nyandiko ye, Gatabazi atari ashishikajwe na busa n\u2019ikibazo nyamukuru kivugwa mw\u2019ibaruwa yandikiwe Prezida Kagame. Byaragaragaye ko icyo yari yimirije imbere ari ukwikoma Prezida wa RDI, amusebya ku mpamvu zishingiye mu by\u2019ukuri ku maco y\u2019inda. Biraboneka neza ko Gatabazi yari agambiriye gushimisha ba Shebuja, ngo bamukomereze imbehe y\u2019Ubudepite.<\/p>\n<p><strong>Imyumvire ya Gatabazi ni agahomamunwa\u00a0: ngo nta mpunzi z\u2019Abanyarwanda zikibaho\u00a0!<\/strong><\/p>\n<p>Bwana Gatabazi, uri intumwa ya rubanda ntabwo uri intumwa ya FPR, wakagombye kwita ku bibazo by\u2019Abanyarwanda aho kwirirwa ushyigikira propagande za FPR zidafite epfo na ruguru. Koko ugatinyuka ukandika ko u Rwanda nta mpunzi rufite\u00a0? Rwose ni akumiro, kubona umuntu w\u2019umugabo yirengagiza nkana ukuri. Ese iyo wihandagaza ukemeza ko Twagiramungu atari impunzi, utaretse no kumuharabika, uyobewe ko yabaye Minisitiri w\u2019intebe w\u2019u Rwanda, akananiranwa na FPR ayishinja ubwicanyi n\u2019igitugu byakomeje kuba inkingi z\u2019ubutegetsi bw\u2019Inkotanyi, nyuma akagomba gukiza amagara ye yerekeza amahanga\u00a0? Ese ubundi tutagiye kure, Abanyarwanda bahunga muri ibi bihe ntubabona\u00a0? Ese ye, iyo impunzi zikurikiwe aho zahungiye, zikicwa (urugero rwa vuba ni Karegeya Patrick, impunzi z\u2019Abanyarwanda muri Zambiya n\u2019izo mu mashyamba ya Congo), izindi zikarusimbuka (mu Bubiligi, muri Afurika y\u2019epfo, muri Uganda, mu Bwongereza, \u2026) kandi igihe cyose bikagaragara ko ubutegetsi bwa FPR-Kagame bubiri inyuma, ntabwo bikwereka ko u Rwanda rufite ikibazo gikomeye cy\u2019impunzi rushaka kwikiza\u00a0?<\/p>\n<p>Utekereza se ko izo mpunzi zizakomeza gutega amajosi ngo zinigwe n\u2019abicanyi batumwe na Kigali, zo zitirwanaho\u00a0? Uretse kwirengagiza nkana ukuri kw\u2019amateka y\u2019igihugu cyacu, wakagombye kwumva ko amaherezo izo mpunzi zizahaguruka nk\u2019uko izari i Bugande zabigenje muri 1990. Nta muntu muzima ukunda igihugu cye wakwifuza ko gisubira mu ntambara, akaba ari nayo mpamvu Twagiramungu yafashe iya mbere, ngo yibutse ubutegetsi bw\u2019u Rwanda ko ikibazo cy\u2019impunzi bukomeje kwirengagiza kigomba gukemurwa vuba na bwangu, amazi atararenga inkombe.<\/p>\n<p><strong>FPR-Kagame izarisha jenoside kugeza ryari\u00a0?<\/strong><\/p>\n<p>Gatabazi yarihandaje, yunga murya FPR na Ibuka, ngo impunzi zidataha ni izakoze jenoside\u00a0! Kuki se umwami Kigeli adatahuka\u00a0? Nawe harya yakoze jenocide\u00a0? Ariko iyo ndirimbo y\u2019igitero kimwe muzakomeza kuyiririmba kugeza ryari\u00a0? Ugaragaje wese ko hari ibyo anyuranyijeho n\u2019ubutegetsi bwa FPR-Kagame ahita ahinduka umujenosideri. Na za nkotanyi z\u2019amarere zahunze Kagame, nazo ngo musigaye muzishinja ingengabitekerezo ya jenocide, kandi ngo zari mu bayihagaritse\u00a0! Biteye ikimwaro pe\u00a0!<br \/>\nIcyo muziza impunzi zidatahuka turakizi\u00a0: ni uko abo bana b\u2019u Rwanda banze kuba abagaragu n\u2019abaja mu gihugu cyabo. Ibyo kandi tubifitiye gihamya, kuko Perezida Kagame we ubwe yivugiye ko yemeye gusangira ubutegetsi n\u2019abo yita abajenosideri. Urugero ni Rwarakabije uganje i Kigali, mu gihe benewabo basigaye mu mashyamba ya Kongo bacyitwa abajenosideri\u00a0! Nyirubwite we icyaha cyamuhanaguweho, kuko yemeye guhakwa n\u2019Ubutegetsi bw\u2019agatsiko ka Kagame.<\/p>\n<p><strong>Nta mutekano mu Rwanda, mu gihe abaturage bicwa n\u2019ubwoba!<\/strong><\/p>\n<p>Gatabazi yarihanukiriye, ati mu Rwanda umutekano ni wose, Abanyarwanda bari mu mahanga ni abafiteyo imishinga igaragara. None niba umutekano ari wose, Gatabazi yadusobanurira impamvu abaturage birirwa barindishijwe imbunda nk\u2019aho ari amatungo\u00a0? Ubu se ni nde utazi ko Abanyarwanda babaho mu bwoba budashira\u00a0? Biragaragara ko Gatabazi nawe ubwe bwamumaze. N\u2019ikimenyimenyi, bitabaye ubwoba ntiyakwanditse inyandiko nk\u2019iyi turi kunenga, yuzuye ibinyoma byambaye ubusa, bigamije gusa kwihakirwa.<\/p>\n<p>Bwana Gatabazi, ibuka ko uri Intumwa ya rubanda, wiyumvishe ko wari ukwiye gushishikazwa n\u2019ibibazo by\u2019abagutoye, mbere yo guhakirizwa no gushimisha FPR. Niba atari ibyo, gira ubutwari bwo kwerurira rubanda ko uri intumwa ya \u00ab\u00a0Shobuja\u00a0\u00bb, ukaba ukorera inda yawe gusa\u00a0! Ikindi kandi ukwiye kuzirikana, ni uko impunzi zishaka kugira uruhare mu mitegekere y\u2019igihugu cyazo, kandi ni uburenganzira bwazo, aho kubwirwa buri gihe ko mu gihugu hari umutekano. Niba se mufite umutekano koko, kuki mutawuha n\u2019impunzi z\u2019Abanyarwanda babahunze\u00a0?<\/p>\n<p><strong>Inkoni ikubise Mukeba &#8230;<\/strong><\/p>\n<p>Birababaje kubona Gatabazi atinyuka gutuka umuntu mukuru nka Twagiramungu, akamwandagaza birenze ukwemera, kugira ngo akunde arambe ku ngoma yamugabiye Ubudepite. Icyo twakwibutsa iyo \u00ab\u00a0Ntumwa ya Rubanda\u00a0\u00bb ni uko \u00ab\u00a0 inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo\u00a0\u00bb. Uko byagiye bigendekera Abahutu bakoreye FPR, birazwi. Gatabazi rero, ushatse wacisha make, ntiwibwire ko hari icyo urusha abo bahutu bandi. Uririwe nturaye, amaherezo nawe FPR izakurambirwa, maze umunsi akazi wari ukeneweho karangiye, Mukotanyi akujugunye mu ngarani nk\u2019ibisigazwa by\u2019icunga rimaze kunyunyuzwa\u00a0! Reka tubisubiremo kugira ngo ubyumve neza\u00a0: ntacyo urusha abandi bantu bose bagiye bakorera FPR bivuye inyuma, baba abahutu cyangwa abatutsi, inyiturano bagiye bahabwa ntawe uyiyobewe.<\/p>\n<p><strong>Mu kubeshya, Gatabazi arusha abatarushwa!<\/strong><\/p>\n<p>Ntitwarangiza tutagarutse kuri bimwe mu binyoma byinshi byuzuye mu nyandiko tunenga. Bwana Gatabazi ko uri intumwa ya rubanda, ukaba n\u2019umuntu ujijutse, waduha ikimenyetso nibura kimwe kigararaza ko Twagiramungu Faustin muri 94-95 yanze ko ibiryo by\u2019impunzi binyuzwa mu Rwanda, cyangwa ukatugaragariza akavid\u00e9o kafatiwe i Muyinga (Burundi) muri 95 mu nama mu by\u2019ukuri itarabayeho, ariko wowe ukemeza ko Twagiramungu yayikoranye n\u2019impunzi\u00a0? Niba rero nta kimenyetso gifatika ufite, uretse kuba waribukije inyandiko igayitse ya Kangura, nta kindi wamariye abasomye \u00ab\u00a0inkuru\u00a0\u00bb yawe, uretse kujijisha, wungikanya ibinyoma byambaye ubusa. Biratangaje kubona wowe Gatabazi waribitseho inyandiko za Kangura kugira ngo ujye uvomamo ibitekerezo byo kwamamaza FPR\u00a0! None se ubwo ntugaragarije rubanda ko FPR ariyo yari umwanditsi mukuru wa Kangura, aka wawundi uherutse gusesengura ko mu mahano yo muri 94, Interahamwe n\u2019Inkotanyi zari Impuzamugambi\u00a0?<\/p>\n<p>Dore ikindi kinyoma nk\u2019icya Semuhanuka\u00a0: harya ngo \u00ab\u00a0Paul Kagame akiri visi Perezida, yakoze ibishoboka byose, kugira ngo impunzi zidakomeza kwicwa n\u2019inzara\u00a0?\u00bb\u00a0Ni akumiro ni ukuri\u00a0!!! Keretse rero niba Gatabazi ashaka kumvikanisha ko Jenerali Kagame yagiriye impunzi impuhwe, akamarira kw\u2019icumu izirenga ibihumbi 300, atanguranwa n\u2019inzara, ngo itazimutanga\u00a0!<\/p>\n<p>Bwana Gatabazi, icya nyuma twakwibutsa, ni uko imbere ya Kagame, ari wowe, ari na Twagiramungu wikomye wivuye inyuma, mwembi muvuka mu bwoko bw\u2019abo (Paul Kagame) yita abicanyi. Ubyumve ubyiteho, wenda byaguhumura amaso, ukareka gukomeza kwiha amenyo y\u2019abasetsi no kwitesha agaciro, hejuru y\u2019uduhendwabana FPR igushukisha. Turizera ko nuhumuka, uzunga mu ry\u2019ishyaka RDI na Prezida waryo Twagiramungu Faustin, mu kurwanya irondakoko n\u2019akarengane byugarije igihugu cyacu, bityo abana b\u2019u Rwanda bazagarurirwe agaciro bateshejwe na FPR-Kagame, igihe ibwira isi yose ko Abatutsi ari Abayisiraheli bazi ubwenge kurusha Abahutu b\u2019abicanyi.<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n<p>Bikorewe i Buruseli tariki ya 20 Gicurasi 2016<br \/>\n<strong>Solange Umutoni<\/strong><br \/>\nKomiseri ushinzwe impunzi mw\u2019Ishyaka RDI<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy\u2019impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy\u2019ubuhunzi bw\u2019Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":7489,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-13686","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy\u2019impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy\u2019ubuhunzi bw\u2019Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-21T05:19:08+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"391\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"530\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/\",\"name\":\"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"datePublished\":\"2016-05-21T05:19:08+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png\",\"width\":391,\"height\":530},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda","og_description":"Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza, Bwana Twagiramungu Faustin, aherutse kwandikira Perezida Kagame ibaruwa imushishikariza kwita ku kibazo cy\u2019impunzi. Muri iyo baruwa, Umukuru w\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda yasabwe kugaragaza ingamba afite zo gukemura burundu ikibazo cy\u2019ubuhunzi bw\u2019Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka wa 2016. Iyo baruwa, kugeza ubu ntacyo Perezida Kagame arayivugaho ku mugaragaro.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-05-21T05:19:08+00:00","og_image":[{"width":391,"height":530,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/","name":"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","datePublished":"2016-05-21T05:19:08+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/RDI-Rwanda-Rwiza.png","width":391,"height":530},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/komiseri-ushinzwe-impunzi-muri-rdi-rwanda-rwiza-aramagana-imyumvire-nimikorere-idahwitse-ya-depite-gatabazi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"KOMISERI USHINZWE IMPUNZI MURI RDI-RWANDA RWIZA ARAMAGANA IMYUMVIRE N\u2019IMIKORERE IDAHWITSE YA DEPITE GATABAZI"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13686","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13686"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13686\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/7489"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13686"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13686"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13686"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}