{"id":13822,"date":"2016-05-31T03:54:24","date_gmt":"2016-05-31T01:24:24","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=13822"},"modified":"2016-05-31T03:54:24","modified_gmt":"2016-05-31T01:24:24","slug":"ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p><em>Uwanga amazimwe abandwa habona. Iyi nyandiko ntishingiye k\u2019uguharabika amoko bene Kanyarwanda duturuka mo. Ishingiye k\u2019ugutanga umusanzu wo kudufasha kumenya uburwayi bwacu, abahutu n\u2019abatutsi, dukomeje kwibeshya ko \u201ctwageze iyo tujya\u201d.<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Aha kwa Benemadamu twaje guhakwa, umuhutu cyangwa umututsi upagasa, ukora mu biro, utagira icyo akora, uwabuze ibyangombwa, uwibera mu tubari, uryamye agona, aba bose turimo bake cyane twatera ubwoba ubutegetsi bwa FPR, kuko turimo benshi ba nyamwigendaho nk&#8217; ubugi bw&#8217; intorezo.Ubu burangare bwacu bukaba ari bwo butuma Inkotanyi zarigize akari aha kajya he. Hari n\u2019abibeshya ko aba bazungu baduhatse, hari icyo bazatumarira mu byifuzo byacu; hari abatazi ko iby\u2019abahutu n\u2019abatutsi ntacyo bibabwiye; ntibaramenya ko aya moko yombi bayabona mo ama \u201csinges\u201d; ntibazi ko iby\u2019amoko yacu bitabareba, ko bareba gusa inyungu zabo bakura ku mugaragu wabo Paul Kagame, bagabiye ingoma.<\/p>\n<p>Ukutita ku nyungu rusange bigaragarira ku mateka yacu yaranzwe n\u2019umuco wo guhakwa. Ibi kandi ni mu gihe kuko umwera uturutse i bukuru ngo bucya wakwiriye hose. Hari aho bamwe mu bayobozi bakuru b\u2019u Rwanda batinyutse gutesha agaciro ba Se ngo si bo bababyaye ! Abana b&#8217;Abahutu n&#8217;Abatutsi bavukiye muri aya mahanga, ntibavuga n\u2019ikinyarwanda, kuko ababyeyi babo badashaka kukibigisha. Ibi si ubupfapfa gusa, ahubwo ni no kwirengagiza cyangwa kutamenya amateka\u00a0n&#8217;umuco\u00a0bivomwa mu rurimi rwacu.<\/p>\n<p><strong>Indangamuntu yacu iyo mu mahanga<\/strong><\/p>\n<p>Iyo tuvuye mu buretwa cyangwa mu mirimo ya benemadamu, ikituranga ni ukwirukira ku mbuga za interineti kugirango turebe \u201caho bigeze\u201d. Ayo makuru tuba duhiga, abenshi muri twe nta ruhare tuyagira mo mu kuyatanga. Tugendera ku bihuha tuvoma muri izo nkuru n\u2019amatangazo y\u2019amashyaka, ameze nka bwa buro bwinshi butagira umusururu. Hari umuhanga wavuze ngo guhisha neza umunyarwanda, ni ukwandika igitabo kimwerekeye, kuko ngo aba atazapfa agisomye ngo amenye ibimuvugwaho. Nyamara ibyo bitabo biba byuzuye mo amateka y&#8217;amoko yacu, dukwiye kuraga abana bacu tuzasiga inyuma. Ibitabo bivuga ku Rwanda n&#8217;akarere bikwiye kugurirwa ababyiruka bose kuko twe turabyina tuvamo; byaba ibyanditswe mbere ya 1994 na nyuma y\u2019aho.<\/p>\n<p>Ikiduhuza twese muri aya mahanga ni amakwe, ugushyingura, iminsi mikuru itandukanye, amasengesho, amabonekererwa y\u2019ibiwani, utubari, guhiga abagore\/abagabo b\u2019abandi, ibirara, n\u2019ibindi bitagize icyo bimaze, tutagombye gutaho igihe. Muri ayo mahuriro yose, ibyinshi mu bitugenza ntaho bihuriye n\u2019urukundo. Iyo bitari ukwerekana imodoka nziza twaguze, tuba tugiye kurata ibikote, kumva inkuru z&#8217;impuha, gutuka Kagame, kumunekera no kumuhakishwa. Uyu na we, ibyo yumvise byose ati natanzwe; si ukuduhiga, agaskya atanzitse! Ntuzatubaze gukorera hamwe kuko si ibyacu. Ba gashakabuhake batubona mo abanyafurika b&#8217;ubundi bwoko, badafashanya, barangwa no gukekana ibiriho n\u2019ibitariho. Twananiwe kwiyegeranya nk\u2019Abarundi cyangwa Abakongomani; ikituranga ni ugukwepana, gusuzugurana, gucengana, kunekana. Ntawe urangira undi akazi ngo atazaza akamwirukanisha, akamuca amazi, ya mvugo y\u2019ab\u2019ubu. Ibi akenshi ni no mu gihe, kuko hari n\u2019ubwo tugenzwa na twinshi: gusenya ingo zigitaguza, abazisenyera na bo bakitiza umuhoro!<\/p>\n<p>Uretse gutinya inkotanyi n\u2019intore zazo, na twe ubwacu turitinya; turiheza. Guhurira hamwe no gukorera hamwe si ibyacu. Bamwe tubeshya ko ngo atari byiza kuboneka muri izo nama ngo tuticisha abo twasize mu gihugu.Hari ubwo byaba na byo, nyamara hari ubwo biba birimo no gukabya. Hari n\u2019abatinya guhamagara iyo miryango kuko baba banga ko ibabwira ibibazo byayo. Urwitwazo rundi ni uko ngo amatelefoni inkotanyi ziyumviriza. Reka dushime bake bibuka abo basize inyuma, tugaye ababaye abadahambana, kuva bagera kuri aka gasi k\u2019i Burayi na Amerika.<\/p>\n<p>Reka twongere dushime Yozefu MATATA, ugitsimbaraye ku muco wacu, umuco wo gufasha abagowe n\u2019abahohoterwa n\u2019ubutegetsi bwa FPR, uko bwije, uko bukeye. Akwiye inkunga, nyamara ntidukozwa ibyo gutanga n\u2019iyero rimwe asaba buri wese, iyero ryo gufasha izo ngorwa ziri mu kaga. D\u00e9o MUSHAYIDI we, wafashije benshi kubona ubuhungiro, ababaza uko amerewe iyo mu mva z\u2019inkotanyi, babarirwa ku mitwe y\u2019intoke. Iyo turenzwe ibisigazwa by\u2019abazungu, tumuvugiraho neza ko ngo yizize, yamennye amata (amabanga ya bene wabo). Naba na we yanze gupfa atavuze. Si Mushayidi gusa wabaye iciro ry\u2019imigani. INGABIRE na we ni uko. Ni insina ngufi icibwaho urukoma rw\u2019abiyita abanyapolitiki. Iyo hagize uwibutsa ko akwiye gusaba imbabazi, akisangira abana n\u2019umugabo, abitwikiriye umutaka we, babifata nko guca inka amabere. Bamwe bashinyagura bavuga ko ngo ntacyo abaye, kuko ngo bamwoherereza amafaranga iyo mu mva zifunguye za FPR-Inkotanyi. Ibi nta mugayo kuko abahoha batyo, ntibigeze bamenya ububi bw\u2019uburoko bw\u2019izi nyenzi: n\u2019iyo wagemurirwa inyama buri munsi, ubuvamo warabaye igishushungwe, igisenzegeri, kubera \u201ctorture morale\u201d cyangwa \u201cphysique\u201d ukorerwaho n\u2019abacungagereza cyangwa abagororwa bagenzi bawe, bahatirwa kukugirira nabi! Urugero rwa hafi ni Bizimungu, Ntakirutinka, Ntaganda, Nkuliza, n\u2019abandi batazwi, batazapfa banamenyekanye!<\/p>\n<p>Abandi tuba turi aho, gusa. Ngo ntidukunda politiki, nyamara wayikunda, utayikunda, twese dusabwa kuyikora kugirango dutahe. Ikibazo turayikorera hehe ko abo twakwisunze basa n\u2019abadashinga. Amashyaka arenga 20 iyo mu mahanga wagirango icyo ashinzwe ni ugukora amatangazo. Abiyita FDLR na bo, niba atari Baringa, barazwe irondakoko. Ntibakozwa izindi mbaraga aho zaturuka hose: mu bahutu n\u2019abatutsi, mu Nduga ho ni ibindi. Aba bose babaye nk\u2019inzuki zitagira urwiru. Twagiramungu abita ibitambambuga muri politiki. Naba na we ntiyigeze aruhuka gutontoma, kuko ngo umunyapolitiki wa nyawe, aruhuka ari uko ageze mu mva. Si nka Nsengiyaremye wirukanye abafaransa iyo za Dar-es-salaam, ubu akaba yicururiza ibishyimbo muri Mozambique. Aba bombi, bari abakuru ba Leta, n\u2019abandi bari babungirije, ni bo bagombye kuba ba Kisekedi bacu, nyamara barimo ababaye abapfayongo n\u2019indondogozi, gusa.<\/p>\n<p>Abirirwaga babeshya Habyarimana ko ngo bazamugwa inyuma, ubu ni bo ndatwa mu ihunahunambehe z\u2019ubutegetsi buriho ubu Rwanda. Abana, abuzukuru b\u2019intwari za parimehutu, na bo barimo benshi. Uguhakwa neza kwabo ni ukwihakana ba Se bababyaye; abandi, mu gucinya inkoro, bati \u201cburya mama yansambanye mu batutsi\u201d!<\/p>\n<p>Mu gihe mu Rwanda abaturage rwimbyi, birirwa bariha ibyo batangije, inka batariye, twe twibereye mu iraha ritagira inyito n\u2019ingiro. Twitwara nk\u2019abazungu twibeshya ko Uburayi na Amerika ari\u00a0 iwacu. Ubwenegihugu twitwaza, hari ababubona mo ubudahangarwa, nyamara ntibutwanditse ku gahanga. Ntibubuza uwabeshyewe ibyaha kujugunywa mu kagozi. Abandi twahahamuwe n\u2019umuyaya wo kwa Gauthier iyo mu Bufaransa; aho kumurega ihimbabyaha, duhitamo kubebera. Abandi tumira bunguri indagu za Magayane na Nyirabiyoro. Nta &#8220;hasard&#8221; iba mu hazaza; kugendera kuri \u201chazard\u201d ni ubupfapfa n\u2019ubupfayongo.<\/p>\n<p>Ubu hagezweho amaradiyo akorera kuri interineti, atagera kuri rubanda. Aya yumvwa n&#8217;abagashize bakutse amafiriti n\u2019amaguru y\u2019inkoko,amadivayi y\u2019umutuku n\u2019umweru. Abahungiye muri Afurika bo biyemeje gutanga icya cumi ku batakibatse, kugirango bagure ubuzima bwabo. Za ambasade z\u2019u Rwanda, zishyirwa hirya no hino muri ibyo bihugu, ubu zahindutse ibigo bya \u201dRwanda Revenue\u201d ku bahutu n&#8217;Abatutsi, batinya urupfu. Iyo minyago aho kuyitanga muri opozisiyo cyangwa ngo ishyirwe mu kigega cya Matata, igenerwa ababahiga. Nyamara ntibazi ko gukorera indashima ari nko kugosorera mu rucaca: Rwigara, Rujugiro n\u2019abandi benshi, ntawabarushije gutanga menshi.<\/p>\n<p><strong>Intambara za ba Mpatsibihugu ziratugenda runono<\/strong><\/p>\n<p>Intambara zo gukoloniza Afurika zirakomeje. Ni intambara zisomwa mu nyandiko ya D\u00e9ogratias MUSHAYIDI, yashyize ahagaragara mu 2008 (Le Peuple Rwandais Crie Justice\/www.mondialisation.ca ). Iyi nyandiko ya Mushayidi yaje no kuvamo igitabo kirambuye cy\u2019uwitwa Noheli NDANYUZWE, mu 2014. Iyi nyandiko kandi yemewe na ONU, D\u00e9partement ya Leta ya Amerika, n&#8217;izindi nzego z&#8217;ibihugu bikomeye byo ku isi, kuko ibiyivugwa mo bisa n\u2019ukuri kwambaye ubusa: umugambi wo kwimakaza ba Nyamuke. Nyamara ibi ntaho bihuriye n\u2019ukuri: gahunda ya ba gashakabuhake ni uguhiga aho bazatura nyuma y\u2019umwaka wa 2050, bakirukana ba nyamwinshi, bahatuye ubu.<\/p>\n<p>Ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, nise \u201dmatch nul\u201d mu nyanyiko y\u2019ubushize, bwerekanwa neza na ziriya nyandiko za Mushayidi na Ndanyuzwe. Zinerekana ko kwica abatutsi, bazira ubwoko bwabo, byateguriwe i Bugande mu mwaka w&#8217;1989.<\/p>\n<p>Ikibabaje ni uko hari Abahutu n&#8217;Abatutsi batemera izi nyandiko zombi, bitewe no\u00a0kuba batarashatse kuzisoma, ubunebwe, cyangwa kubera ko atari bo bazanditse; kuba se ibizivugwa mo barabigize mo uruhare, umuco wo guhakwa ku bazungu, n&#8217; ibindi. Muri make, Abatutsi, ubu bari ku butegetsi mu Rwanda, icyo tugomba kumenya, ni impamvu baburiho. Kutamenya ibyo ni ko kwibeshya kuko politiki ya FPR ishingiye ku biri muri izi nyandiko z\u2019aba banditsi bombi: impamvu Abahutu birukanywe ku butegetsi ni uko banze gutanga ibyo Abanyamerika bashakaga kugeraho mu karere k\u2019ibiyaga bigari: amabuye y\u2019agaciro, ubutaka, ibikingi, kugarura ubucakara&#8230;<\/p>\n<p>Hari abemeza ko Nyakwigendera Perezida Gr\u00e9goire KAYIBANDA yari yaratanze inama ku bari bamwungirije, agira, ati: \u201dubwo muzabona mudashyigikiwe n&#8217;Ububirigi cyangwa Vatikani, ku bw\u2019umutekano wanyu n\u2019abana banyu, ibyo Abanyamerika bazabaka byose, muzabibahe\u201d. Urugero rw\u2019iyi nararibonye ni uko agatsiko, nyuma y\u2019uko gafashe ubutegetsi mu Rwanda, kahise gashyiraho intara eshanu zigize igihugu, kirukana igifaransa, kimika icyongereza, nkuko kari kabisabwe n\u2019abo ba gashozantambara.<\/p>\n<p>Icyo bibeshye, gishobora kuvamo amahirwe cyangwa akaga, ni ubukomere bw&#8217;Uburusiya n&#8217;Ubushimwa, kuko mu 1989, ubwo iyi migambi mibisha yacurirwaga i Bugande, ibi bihugu byombi ntibyari mu bikomeye ku isi muri iki gihe.<\/p>\n<p><strong>Inama isumba izindi<\/strong><\/p>\n<p>Inama isumba izindi ikaba ari uko Abatutsi n\u2019Abahutu bamenya uburyo basohoka muri iki kibazo kigiye gutuma akarere kose k\u2019ibiyaga bigari gahungabana. Abatwa bo simbatindaho kuko sinzi niba muri aya mahanga turimo hari abahari, barenga byibura na 50.Uwandusha kumenya umubare wabo, yaba ateye inkunga abasomyi b\u2019iyi nkuru. Ikizwi neza ni uko nyuma y\u2019uko batswe ibishanga, bacukuraga mo ibumba no kunyagwa aho bari batuye, ubu babaye ubwoko busabiriza mu gihugu hose.<\/p>\n<p>Nubwo hariho n\u2019abahutu cyangwa abatutsi ubu batunzwe no gusabiriza cyangwa gusaba amafunguro mu mago yose, cyane ayo mu migi, abatwa bo byahumiye ku mirari kuko, uretse kubakenesha gukabije, Leta ya FPR yanababoneye utundi tubyiniriro twa\u201dba nyamuke\u201d; uretse ko ari na byo, kuko bigaragara neza ko benda gushira mu Rwanda, nk\u2019uko za \u201ddinosaures\u201d na zo zashize ku isi.<\/p>\n<p>Abatwa bakwiye gukorerwa gahunda zabo bwite, kuko andi moko yose yagiye yiharira ubutegetsi mu Rwanda, ntacyo yabamariye. Aya moko akaba na none akwiye kwiyumva mo umwenda w&#8217;amateka, aho gukina ku mubyimba kuri izi ngorwa, dore ko iyo amaze kurengwa, anazirengerwaho ngo bashiki bazo ni bo bavura umugongo!<\/p>\n<p>Kuri jyewe, mu moko yose duturuka mo, Abatwa ni bo bana b&#8217;Imana; umutwa arangwa no kuvugisha ukuri. Abatwa barakundana. Nta macakubiri arangwa iwabo nko mu yandi moko yacu. Si abagome, bakunda abantu, bagira ubuntu. Ni ubwoko bukwiye kurengerwa; ni ubwoko bwemera ubuke bwabwo n\u2019intege nke zabwo. Ntibwiyitirira andi moko yacu, aba agamije indonke mu kwitutsura no kwihutuza. Uwaturoze ntiyakarabye, arakaburya!<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uwanga amazimwe abandwa habona. Iyi nyandiko ntishingiye k\u2019uguharabika amoko bene Kanyarwanda duturuka mo. Ishingiye k\u2019ugutanga umusanzu wo kudufasha kumenya uburwayi bwacu, abahutu n\u2019abatutsi, dukomeje kwibeshya ko \u201ctwageze iyo tujya\u201d.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-13822","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uwanga amazimwe abandwa habona. Iyi nyandiko ntishingiye k\u2019uguharabika amoko bene Kanyarwanda duturuka mo. Ishingiye k\u2019ugutanga umusanzu wo kudufasha kumenya uburwayi bwacu, abahutu n\u2019abatutsi, dukomeje kwibeshya ko \u201ctwageze iyo tujya\u201d.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-05-31T01:24:24+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-05-31T01:24:24+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Uwanga amazimwe abandwa habona. Iyi nyandiko ntishingiye k\u2019uguharabika amoko bene Kanyarwanda duturuka mo. Ishingiye k\u2019ugutanga umusanzu wo kudufasha kumenya uburwayi bwacu, abahutu n\u2019abatutsi, dukomeje kwibeshya ko \u201ctwageze iyo tujya\u201d.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-05-31T01:24:24+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-05-31T01:24:24+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-uwaturoze-ntiyakarabye-arakaburya-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: \u201duwaturoze ntiyakarabye\u201d; arakaburya ! \u2013 Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=13822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/13822\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=13822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=13822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=13822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}