{"id":14131,"date":"2016-06-18T02:51:01","date_gmt":"2016-06-18T00:21:01","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14131"},"modified":"2016-06-18T02:51:01","modified_gmt":"2016-06-18T00:21:01","slug":"olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/","title":{"rendered":"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa!"},"content":{"rendered":"<p>Olivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe\u00a0afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora, iyo yiherereye n\u2019iyo ari mu ruhame. Ameze nk\u2019umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!<!--more--><\/p>\n<p><strong>Ikibazo nyakuri ni ikihe ?<\/strong><\/p>\n<p>Olivier Nduhungirehe uko ateye biteye agahinda. Muri make ameze nk\u2019umwana warezwe bajeyi. Icyo yifuje yumva agomba kukibona byanze bikunze, atakibona hakagomba kuboneka inzirakarengane yogeraho uburimiro. Niyo mpamvu ntacyo atakora ngo asohoze umugambi we. Ni umuntu ubangukirwa no kubeshya, kugambana, gucura amatiku, ndetse uko tumuzi no kwica cyangwa kwicisha abandi ntiyabitinya!<\/p>\n<p>1. Iyo yiherereye n\u2019Inkoramutima ze, Olivier Nduhungirehe ntatinya kuberurira akababwira ko afite \u00ab ambition \u00bb ikomeye yo kuzaba \u00ab Umukuru w\u2019igihugu\u00a0\u00bb\u00a0. Akaba ariyo mpamvu akora ibishoboka byose ngo yigarurire Ishyaka PSD, ateganya kubera President-full ngo mu mezi ari imbere. Kuba Vice-President waryo ntibimunyuze na busa. Inzira azanyuramo yigizayo Perezida waryo uriho muri iki gihe ngo yarangije kuzishushanya. Ngo nta kabuza azabigeraho.<\/p>\n<p>2.Inzitizi imwe rukumbi imubangamiye muri iki gihe nayo ntatinya kuyivuga : Ngo ni Perezida Paul Kagame udateganya kurekura ubutegetsi. Iyo mwene Nduhungirehe aganira n\u2019abo yizeye, asobanura uko Kagame ateye mu magambo abiri gusa : (1) Ngo Kagame ni umwicanyi kabuhariwe, (2) Ngo Kagame ni umuntu ufunze mu mutwe, utemera Opozisiyo, ntiyemere ko hari uwazana ikindi gitekerezo gitandukanye n\u2019icye! Aha niho Olivier ahera avuga ko Kagame yamwohereje kuba Ambasaderi w\u2019agakingirizo mu Bubiligi ari nko kumucira ishyanga . Ngo Perezida Kagame yaravuze ngo \u00ab ako gahungu gafite amarere cyane nimukohereze i Buruseli, kajye kirirwa kigaragura muri ibyo Bihutu, dore ko n\u2019ubundi aribyo kamenyereye \u00bb ! Ibi byateye Olivier Nduhungirehe kurakarira Perezida Kagame umujinya w\u2019umuranduranzuzi. Gusa utazi Olivier Nduhungirehe yagira ngo umujinya we ni nka wa wundi w\u2019imbwa, ushirira mu kuzunguza umurizo! Si ko bimeze, Olivier we afite umupango muremure!<\/p>\n<p>3. Cyakora ngo igikomeye gitera Nduhungirehe kumva ko yaciriwe ishyanga ni uko Perezida Kagame yamwimye umwanya yashakaga cyane, kuko yabonaga ariwo wazamufasha kugera kuri ya ntego nyamukuru agambiriye. Ngo icyo Olivier Nduhungirehe yifuza kurusha ibindi ni ukugirwa umuyobozi wa RWANDA REVENUE AUTHORITY . Ngo abona abikwiye kurusha abo babishinze bose kugeza ubu, ngo kuko we ari inzobere mu mategeko ajyanye n\u2019iby\u2019imisoro n\u2019amahoro ( Droit fiscal). Ngo uwo mwanya awubonye byamufasha kwigwizaho amafaranga menshi azamufasha muri gahunda yo kuzaba Perezida w\u2019u Rwanda. Uko azabigeraho ngo ni ibanga rye.<\/p>\n<p>4. Icyo Olivier yirinda uko ashoboye kose, ni uko FPR yatahura gahunda ze bwangu. Niyo mpamvu mu buzima bwe bwo mu ruhame, akora uko ashoboye kugira ngo FPR itamukeka ko atayikunze bityo ikamufumbiza umunaba! Muri ubwo buzima bwo kwihishahisha muzamucunge neza muzasanga arangwa n\u2019iyi myifatire ikurikira :<\/p>\n<p>(1)Afite inshuti abonana nazo mu majoro yihishe ariko akazibuza kwigaragaza ngo hato FPR itamuhindura ikigarasha ataragera ku mugambi we.<\/p>\n<p>(2) Yirirwa ku mbuga nkoranyambaga atuka Abahutu n\u2019abayobozi ba Opozisiyo abashinja Jenoside, ubujura, guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. \u2026 ngo kugira ngo yereke FPR ko akora kurusha abandi.<\/p>\n<p>(3)Mu makuru yoherereza abamukuriye harimo menshi y\u2019amahimbano ndetse n\u2019ibinyoma , kuko avuga ko igishobora FPR ari ukuyibeshya. Nduhungirehe yemeza ko azi FPR neza, ko iyobowe n\u2019abantu b\u2019injiji gusa, ngo iyo utababeshye bagira ngo ntukora, bakaba bakugirira nabi.<\/p>\n<p>(4) Nyamara kandi Nduhungirehe ntatinzamo kuririra abo yisanzuyeho ko muri Ambasade y\u2019i Buruseli nta kazi ahafite, ko nta cyemezo ashobora gufata, ko nta cyo amenya ku mikoreshereze y\u2019amafaranga, ko nta jambo afite ku bakozi, mbese ko yumva mu by\u2019ukuri ntacyo amaze!<\/p>\n<p>(5) Nduhungirehe yakoze uko ashoboye kose ngo yiyegereze abayobozi ba Opozisiyo bo mu Bubiligi. Gusa kubera uko yaje i Buruseli yifoye cyane, yiyemera bidasanzwe , bose bamuteye utwatsi, bakaba basigaye bamwirinda aho anyuze hose nk\u2019umurwayi w\u2019ibinyoro !<\/p>\n<p>(6)Ikibabaje kurusha ibindi muri iyi mikino ya Nduhungurehe ni uko atunzwe no kubeshyera abandi, akarya kandi akagaburira abana be ari uko yagambaniye inzirakarengane ngo zicwe agamije kurengera inyungu ze zonyine . Ngicyo icyo mwene Nduhungirehe yita \u00ab politiki ngo y\u2019akataraboneka \u00bb Abanyarwanda bakeneye muri iki gihe. Ibi kaba bishengura abazi amateka n\u2019amatwara y\u2019Ishyaka PSD rya Gatabazi, Nzamurambaho na Nduhungirehe-p\u00e8re mu myaka ya za 90 ! Burya koko babivuze ukuri ngo \u00bb Iyo inzu ishizemo inyana, imbeba zikinagura mu kirambi \u00bb.<\/p>\n<p style=\"text-align: center\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nduhungirehe.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"aligncenter  wp-image-14133\" alt=\"nduhungirehe\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nduhungirehe.jpg\" width=\"640\" height=\"426\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nduhungirehe.jpg 800w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/nduhungirehe-300x199.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 640px) 100vw, 640px\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>Olivier Nduhungirehe ni umuntu ugira ishyari rirenze igipimo. Ntiyifuza ko hari undi muntu wagira amahirwe yo gukundwa na rubanda, kuyobokwa no gufashwa. Musubire mu byo yanditse byose, musesengure ibyo yandika n\u2019ibyo avuga muri iki gihe, murasanga Olivier Nduhungirehe nta kindi gisigo kimukwiye uretse kuba UMUSHUMBA W\u2019INDA, wa wundi wirengagiza nkana ko aragiye izo azanyagwa!<\/p>\n<p>Bwarakeye biraba.<\/p>\n<p><strong>Jean Michel Ngendandumwe,<\/strong><br \/>\nI Kigali.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Olivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe\u00a0afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora, iyo yiherereye n\u2019iyo ari mu ruhame. Ameze nk\u2019umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14134,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[77],"tags":[],"class_list":["post-14131","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-isesengura"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Olivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe\u00a0afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora, iyo yiherereye n\u2019iyo ari mu ruhame. Ameze nk\u2019umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-06-18T00:21:01+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"507\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"386\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/\",\"name\":\"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-06-18T00:21:01+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg\",\"width\":507,\"height\":386},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda","og_description":"Olivier Nduhungirehe mwene Jean Chrysostome Nduhungirehe\u00a0afite ikibazo gikomeye. Ariko muri iyi minsi icyo kibazo cyongereye ubukana ku buryo budasanzwe. Icyo kibazo kigaragarira mu kubusana gutangaje kugaragara mu byo avuga no mu byo akora, iyo yiherereye n\u2019iyo ari mu ruhame. Ameze nk\u2019umuntu wiyemeje kugenda inzira ebyiri icyarimwe, twizere ko amaherezo atazatanyuka!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-06-18T00:21:01+00:00","og_image":[{"width":507,"height":386,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/","name":"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg","datePublished":"2016-06-18T00:21:01+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/06\/13435499_205895356472058_1195085126428559443_n1.jpg","width":507,"height":386},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/olivier-nduhungirehe-kuba-ataragizwe-umuyobozi-wa-rwanda-revenue-authority-bigiye-gutuma-arya-akataribwa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Olivier NDUHUNGIREHE: Kuba ataragizwe umuyobozi wa \u00ab Rwanda Revenue Authority \u00bb bigiye gutuma arya akataribwa!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14131","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14131"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14131\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14134"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14131"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14131"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14131"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}