{"id":14420,"date":"2016-07-01T23:23:06","date_gmt":"2016-07-01T20:53:06","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14420"},"modified":"2016-07-01T23:23:06","modified_gmt":"2016-07-01T20:53:06","slug":"ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/","title":{"rendered":"IJAMBO RY&#8217;UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W&#8217;UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016"},"content":{"rendered":"<p>Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y\u2019ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy\u2019u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w\u2019ubwigenge bw\u2019igihgu cyabo bawufata kimwe n\u2019iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. Muri abo harimo abayobozi b\u2019igihugu cyacu bafite inkomoko yabo muri FPR\/RPF, mbese kuri bo basa naho uwo munsi utabareba na gato ku mpamvu badasobanura; mbese umuntu akaba yatekerezako u Rwanda rugizwe n\u2019ibihugu bibiri!<!--more--><\/p>\n<p>Abandi uyu munsi utagize icyo ubwiye ni abanyarwanda batari bageza ku myaka 30, batojwe n\u2019ingoma iriho kutiga no kutamenya amateka y\u2019igihugu cyabo yabayeho mbere y\u2019umwaka w\u20191994; abo banyarwanda bakaba bakomeje kwibera mu bujiji batojwe n\u2019abayobozi b\u2019igihugu cyacu bariho muri iki gihe; abo bayobozi bakaba batifuza na gato ko urubyiruko rw\u2019abanyarwanda rumenya amateka mabi y\u2019u Rwanda yabayeho mbere y\u2019umwaka w\u20191959 no kuva muri 1959 kugeza mu mwaka w\u20191990 FPR Inkotanyi igaba ibitero bya gisilikare ku gihugu cy\u2019u Rwanda. Nyamara dushyize mu gaciro ni ngombwa cyane ko buri tariki ya 1 Nyakaga twagombye kuyigira twese umunsi w\u2019isabukuru yubahirizwa n\u2019Abanyarwanda bose.<\/p>\n<p>Ni uko byagombye kugenda kubera ko iyi tariki ya 1 Nyakanga yibutsa igihe Abanyarwanda bavuye mu bucakara, bigatuma baboneraho no guharanira ubwigenge bw\u2019igihugu cyabo kugira ngo gisubirane ubusugire bwacyo cyari gifite mbere yo kuba koloni y\u2019Abadage no kuba indagizo z\u2019abakoloni b\u2019Ababirigi. Nk\u2019Abanyarwanda, ikindi iyi tariki itwibutsa kuri uyu munsi ni ukutirengagiza cyangwa ngo twibayibaze nkana ko mu mateka y\u2019igihugu cyacu cy\u2019u Rwanda, ko twatinyutse kwiyemeza guca burundu ubufutanye bukomeye bwari hagati y\u2019abakoloni b\u2019Ababirigi bari bafitanye n\u2019ingoma ya cyami yafi ifite ubwiganze bw\u2019abayobozi bitwaga Abatutsi ari bo batware, bari barifatiye rubanda rwagiseseka rwitwaga abahutu, bakaruhindura abaja mu gihugu cyabo. Abatware bakubitiraga abahutu gukora no kurangiza neza imirimo batahemberwaga, aribyo byitwa uburetwa.<\/p>\n<p>Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga kandi tutitaye kubahunga amateka yaranze igihugu cyacu, ni ngombwa ko twibuka kandi tugaha icyubahiro intwali zarwaniye kugira ngo Abanyarwanda bave mu bucakara, kugirango bishyire bizane mu gihugu cyabo, no kugira ngo igihugu cy\u2019u Rwanda kireke gukomeza kuba koloni y\u2019Ababirigi, bityo kigahabwa ubwigenge, kigasubirana ubusugire bwacyo, kigahabwa icyicaro mu ruhando rw\u2019ibihugu n\u2019imiryango mpuzamahanga, kikava mu icuraburindi, kikaboneza inzira y\u2019amajyambere.<\/p>\n<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Kuri iyi itariki itazibarana yo kuwa 1 Nyakaganga, mbifurije umunsi mwiza w\u2019ibyishimo n\u2019amahoro mu mitima yanyu no mu ngo zanyu ; nubwo muri uyu mwaka w\u20192016 twizihiza uyu munsi bucece nyuma y\u2019imyaka 54 yose tumaze twigobotoye ubucakara na gikoloni. Twizihiza uyu munsi w\u2019ubwigenge dutyo kuko abayobora igihugu cy\u2019u Rwanda muri iki gihe ariko babishaka, kuberako biyemeje kuducengezamo ingengabitekerezo nshya ishingiye ku kinyoma cy\u2019impindura-mateka n\u2019icengeza-matwara by\u2019ingoma y\u2019igitugu cya gisirikare, yiyemeje gutsikamiza rubanda no gupfuka umunwa abahangana nayo mu gihugu rwagati. Gusa dufite icyizere ko ibihe tugezemo bitazakomeza kutwemerera gukomeza kuba ingaruzwamuheto.<\/p>\n<p>Uyu munsi kandi twibuka n\u2019impunzi zavuye mu gihugu kubera imvururu zo mu mwaka w\u20191959 ubu zikaba zarakigarutsemo. Ubu kandi turibuka nanone impunzi z\u2019Abanyarwanda zahunze muri 1994 bitewe n\u2019intambara yashojwe n\u2019Inkotanyi muri 1990, ikarangira hatanzwe ibitambo bitagira umubare muri 1994 na nubu bigikomeza. Impunzi aho zaba ziri hose, zaba izo muri 1959 zitatashye, n\u2019izo muri 1994, zose ni impunzi z\u2019Abanyarwanda. Izo mpunzi zose zigomba kwishyira hamwe zigashakisha inzira yogusubira mu gihugu cyazo bidatinze; ni zifatanye urugamba rwogutaha mumahoro azira agasuzuguro, zihabwe umutekano mu gihugu, zishyire kandi zizane, zisubizwe ibyazo, kandi zikore politike ishingiye kuri demokarasi, kugira ngo ejo hazaza \u201csakindi itazabyara ikindi\u201d.<\/p>\n<p>Ndizerako hari umunsi umwe Abanyarwanda twese tuzarandura imizi y\u2019imbuto mbi yabibwe mu mitima yacu, ikaba ishingiye cyane ku moko twemejwe kandi agashimangirwa n\u2019ivanjili ya gikolonize, iyo mbuto mbi ikaba yarafumbiwe n\u2019amateka mabi twanyuzemo n\u2019ibinyoma twatojwe. Ibihe biha ibindi, tugomba kuva mu bihe by\u2019inzangano n\u2019incyuro zidafite ishingiro, tugashaka icyazana amahoro n\u2019ituze mu mitima yacu; maze tukiha umugambi wo kubana kinyarwanda nkuko byahoze mu gihugu cyacu duhujemo umuco.<\/p>\n<p>Jye ntayindi ntambara ndwana, uretse gushaka buri munsi icyatuma tureka inzika, izangano n\u2019ikinyoma hamwe n\u2019ibyishongoro, tugashaka ubumwe bwacu nk\u2019abenegihugu, tukubaka igihugu cyacu, tukacyubakira ku musingi wa demokarasi. Demokarasi niyo yonyine shingiro ry\u2019amahoro arambye n\u2019ubukungu butajegajega kuri twese, bityo kandi tugomba gufatanya na bene wacu bo mu bihugu byiswe ibyo mu &#8220;Biyaga Bigali bya Afurika&#8221;, tugateza akarere kose imbere kandi mu mahoro.<\/p>\n<p>Harakabaho ukwishyira ukizana, harakabaho ukuri kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda, harakabaho ubumwe mu Banyarwanda.<\/p>\n<p><strong>Faustin Twagiramungu<\/strong>, (s\u00e9)<br \/>\nPerezida wa RDI-Rwanda Rwiza<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y\u2019ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy\u2019u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w\u2019ubwigenge bw\u2019igihgu cyabo bawufata kimwe n\u2019iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6950,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-14420","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IJAMBO RY&#039;UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W&#039;UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IJAMBO RY&#039;UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W&#039;UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y\u2019ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy\u2019u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w\u2019ubwigenge bw\u2019igihgu cyabo bawufata kimwe n\u2019iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-01T20:53:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"230\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"178\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/\",\"name\":\"IJAMBO RY'UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W'UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg\",\"datePublished\":\"2016-07-01T20:53:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg\",\"width\":230,\"height\":178},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IJAMBO RY&#8217;UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W&#8217;UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IJAMBO RY'UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W'UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IJAMBO RY'UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W'UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda","og_description":"Uyu munsi tariki ya 1 Nyakanga 2016 utwibutsa imyaka 54 tumaze tuvuye ku ngoyi y\u2019ubuja na gikolonize, tukabaho twigenga mu gihugu cyacu cy\u2019u Rwanda. Ariko kandi kuri bamwe mu banyagihugu uyu munsi w\u2019ubwigenge bw\u2019igihgu cyabo bawufata kimwe n\u2019iminsi isanzwe, kuberako kuribo ibyabaye kuri iyo tariki bisa naho bitabareba; mbese muri make ntacyo uyu munsi ubabwiye. [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-01T20:53:06+00:00","og_image":[{"width":230,"height":178,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/","name":"IJAMBO RY'UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W'UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","datePublished":"2016-07-01T20:53:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/04\/twagiramungu-2.jpg","width":230,"height":178},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ijambo-ryumuyobozi-wa-rdi-rwanda-rwiza-ryifuriza-abanyarwanda-umunsi-mukuru-wubwigenge-kuri-iyi-taliki-ya-1-nyakanga-2016\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IJAMBO RY&#8217;UMUYOBOZI WA RDI- RWANDA RWIZA RYIFURIZA ABANYARWANDA UMUNSI MUKURU W&#8217;UBWIGENGE KURI IYI TALIKI YA 1 NYAKANGA 2016"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14420","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14420"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14420\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6950"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14420"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14420"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14420"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}