{"id":14446,"date":"2016-07-02T09:05:43","date_gmt":"2016-07-02T06:35:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14446"},"modified":"2016-07-02T09:05:43","modified_gmt":"2016-07-02T06:35:43","slug":"twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/","title":{"rendered":"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017"},"content":{"rendered":"<p>1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y\u2019Ubwigenge bw\u2019U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y\u2019igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y\u2019Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw\u2019amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw\u2019u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na bagenzi be.<!--more--><\/p>\n<p>2.Ukwigenga k\u2019u Rwanda si amateka akwiye gucamo Abanyarwanda ibice. Utazi aho yavuye ntamenya aho ageze n\u2019aho yerekera. Uwiha guhinyura ubwigenge bw\u2019u Rwanda cyangwa kubunenga ari mu ruhande rw\u2019ikinyoma. Ukutigenga k\u2019u Rwanda nta wundi kwari gufitiye inyungu uretse Umukoloni na gashakabuhake.<\/p>\n<p>Ku isabukuru nziza nk\u2019iyi birakwiye kwibukiranya ibihe by\u2019ingenzi cyane by\u2019amateka yacu tutagomba kwibagirwa.<\/p>\n<p>3.Nyuma y\u2019Italiki ya mbere Nyakanga 1962, abategetsi ba Repubulika ya mbere n\u2019iyakabiri bakoze uko bashoboye bubaka ibikorwa byinshi by\u2019iterambere ryafashije abaturage mu buryo bwinshi: amashuri,amavuriro, imihanda, amazi meza, amashanyarazi, amasoko, ibibuga by\u2019indege, amazu y\u2019ubuyobozi, n\u2019ibindi. Kubihakana ni ukwirengagiza nkana amateka y\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>4.Kuva ku munsi w\u2019ubwigenge kugera mu 1990, abayobozi b\u2019igihugu cyacu bakoze n\u2019amakosa atari make kandi akomeye yaje kugira ingaruka zikomeye mu gusenya ibyiza bari bararushye bubaka. By\u2019umwihariko ntibashoboye gukumira no guhashya burundu amacakubiri ashingiye ku irondakoko n\u2019irondakarere yabangamiye cyane ukwishyira n\u2019ukwizana kwa bamwe mu benegihugu. Kubyirengagiza byasa no guhingira ku rwiri.<\/p>\n<p>5.Naho guhera taliki ya 1\/10\/1990 igihugu cyinjiye mu ntambara y\u2019amasasu isenya kandi ikica yatangijwe ku mugaragaro n\u2019Ishyaka FPR-INKOTANYI. Guhera uwo munsi ntitwahwemye kwicirwa abacu no gusenyerwa ibyiza by\u2019iterambere. Jenoside, itsembatsemba. \u2026.byatutumazeho abantu hasigara \u00ab\u00a0imfungwa, imfubyi n\u2019amatongo \u00ab\u00a0!<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" alt=\"1962_IndependanceRwanda\" src=\"http:\/\/leprophete.fr\/wp-content\/uploads\/2016\/07\/1962_IndependanceRwanda-300x209.jpg\" width=\"300\" height=\"209\" \/><\/p>\n<p>6.Nyuma ya Nyakanga 1994 , FPR yifatiye ubutegetsi bwose, iyoboresha igitugu n\u2019iterabwoba rikaze, yibagiza Abanyarwanda igisobanuro cy\u2019ubwigenge baronse taliki ya 1 Nyakanga 1962 n\u2019ukwisanzura kwa buri munyarwanda kwari ngombwa.<\/p>\n<p>7.Hari ibikorwa by\u2019iterambere bitari bike FPR yubatse muri iyi myaka 21 imaze ku butegetsi. Kutabyemera ni ukwigiza nkana cyangwa kwitiranya ibibazo.Ikibazo nyamukuru si ibikorwa byiza biriho kandi bigaragara, ikibazo ni ukumenya neza uwo bifitiye akamaro, no kumenya niba bizaramba!<\/p>\n<p>8.Kuri iyi Sabukuru ngarukamwaka y\u2019ubwigenge bw\u2019u Rwanda, biragaragara kandi ko ikibazo cy\u2019amacakubiri ashingiye ku irondakoko n\u2019irondakarere ntaho cyagiye. Leta ya FPR-INKOTANYI ntiyashoboye kuyakumira no kuyarandura burundu. AHUBWO ndetse bigaragarira bose ko Ubutegetsi bw\u2019igitugu bwa FPR bwakomeje kuyacirira, kuyahembera no kuyongerera ubukana. Ibyemezo byinshi bifatwa n\u2019ubutegetsi bikitwa \u00ab\u00a0Gahunda za Leta\u00a0\u00bb nibyo bishyidika icyo kibazo.<\/p>\n<p>9.Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda rirahamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutibagirwa ko ubwigenge bw\u2019igihugu(Independence) n\u2019 \u00ab\u00a0Ukwishyira ukizana kwa buri mwenegihugu (Freedom) arizo ndangagaciro zisumba izindi zituma abaturage bashobora kubana mu gihugu kimwe, bareshya kandi batekanye. Bityo rero ubutegetsi bwose bwimika ubusumbane, ivangura n\u2019iterabwoba bukaba budashobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi risangiwe.<\/p>\n<p>10.Aho niho Ishyaka ISHEMA ry\u2019u Rwanda rihera ryemeza ko igihugu cyacu gikeneye Abalideri bashya( Nouvelle G\u00e9n\u00e9ration) , batagize uruhare mu byaha bikomeye byasenye u Rwanda, cyane cyane ibyaha byo kumena amaraso no gusahura umutungo w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>11.Turasaba Abanyarwanda bose kwizihiza Isabukuru y\u2019ubwigenge baharanira mu buryo bwose bushoboka KUZITABIRA amatora ateganyijwe mu 2017 na 2018, bityo bakazitorera Umukuru w\u2019igihugu ndetse n\u2019Intumwa za rubanda zitaboshywe n\u2019imyumvire ishaje yo gutegekesha iterabwoba, ikinyoma no gukubira ibyiza byose by\u2019igihugu mu maboko y\u2019Udutsiko duheeza abandi benegihugu, bagahindurwa Abagereerwa n\u2019Inkomamashyi mu gihugu cyabo. Rubanda igomba kandi kwitegura bihagije kuzarengera amajwi yatanze mu gihe hagira ubagaruraho ka kageso ka \u00ab\u00a0TORA AHA\u00a0\u00bb cyangwa ako kwiba amajwi.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft\" alt=\"p151-c3-323-president-gregoire-karyibanda-1963\" src=\"http:\/\/leprophete.fr\/wp-content\/uploads\/2016\/07\/p151-c3-323-president-gregoire-karyibanda-1963-195x300.jpg\" width=\"195\" height=\"300\" \/><\/p>\n<p>12. Niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufata inzira tugatahuka mu Rwatubyaye bitarenze ukwezi k\u2019Ugushyingo (11) 2016 kugira ngo dufatanye n\u2019Abanyarwanda bari mu gihugu muri iyo gahunda nziza yo \u00a0\u00bb Kwunga abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira U Rwanda-Moderne \u00ab\u00a0(TOGETHER TO MODERNIZE RWANDA).<\/p>\n<p>13. Turarikiye Abanyarwanda batuye mu gihugu cy\u2019Ububiligi kuzitabira Igiterane kidasanzwe cyo kubasezeraho tuzakora ku cyumweru taliki ya 31 Nyakanga 2016. Icyo giterane kizabera mu mujyi wa Buruseli, icyumba tuzahuriramo muzakimenyeshwa bidatinze.<\/p>\n<p>14. Twifurije umunsi mwiza umunyarwanda wese, ari uri mu gihugu cyangwa hanze hacyo, ari ufashwe neza n\u2019ubutegetsi buriho cyangwa uwo bwagize nyagupfa, \u2026iyi sabukuru y\u2019ubwigenge ibabere UMUNSI W\u2019AMIZERO : Dore impinduka ngiyi yaje kandi nta kigishoboye kuyisubiza inyuma.<\/p>\n<p>Uwemera nahaguruke aze dufatanye urugendo.<\/p>\n<p>Harakabaho u Rwanda rwigenga<br \/>\nHarahakabaho Abanyarwanda batewe ishema no guharanira ukwishyira ukizaza kwa buri mwenegihugu.<\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana<\/strong>,<br \/>\nUmuyobozi w\u2019Ishema Party<br \/>\nUmukandida wa Opozisiyo mu matora y\u2019umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y\u2019Ubwigenge bw\u2019U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y\u2019igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y\u2019Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw\u2019amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw\u2019u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14447,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-14446","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y\u2019Ubwigenge bw\u2019U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y\u2019igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y\u2019Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw\u2019amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw\u2019u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-02T06:35:43+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"135\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/\",\"name\":\"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png\",\"datePublished\":\"2016-07-02T06:35:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png\",\"width\":300,\"height\":135},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda","og_description":"1.Birakwiye kandi biratunganye kwizihizanya ishema ryinshi isabukuru y\u2019Ubwigenge bw\u2019U Rwanda ku ncuro ya 54. Buri munyarwanda wese, aho ari hose ,akwiye rwose kwerekeza umutima ku mateka y\u2019igihugu cye, akibuka uko cyavuye mu maboko y\u2019Umukoloni, kigahabwa ijambo mu ruhando rw\u2019amahanga, akibukana icyubahiro kandi akishimira Abalideri bitanze ngo ubwigenge bw\u2019u Rwanda bugerweho barimo Nyaguhorayibukwa Gregoire KAYIBANDA na [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-02T06:35:43+00:00","og_image":[{"width":300,"height":135,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/","name":"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","datePublished":"2016-07-02T06:35:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/ishema.png","width":300,"height":135},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twizihize-isabukuru-yubwigenge-duharanira-kwitorera-abayobozi-batunyuze-mu-2017\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twizihize Isabukuru y\u2019ubwigenge duharanira kwitorera abayobozi batunyuze mu 2017"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14446","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14446"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14446\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14447"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14446"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14446"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14446"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}