{"id":14485,"date":"2016-07-06T08:14:37","date_gmt":"2016-07-06T05:44:37","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14485"},"modified":"2016-07-06T08:14:37","modified_gmt":"2016-07-06T05:44:37","slug":"ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p>Iyo Kagame aririmba ngo \u00abnta coup d\u2019\u00e9tat\u00bb ishoboka mu Rwanda, umenya aba asa n\u2019aho avuga ibyo azi. Iyo ahinduye Itegekonshinga uko yishakiye, kugirango azasazire ku butegetsi, bisa no kwerekana ko abamurwanya badahari. Iyo minisitiri we w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga avuze ko abarwanya ubutegetsi bakorera hanze y\u2019igihugu bameze nk\u2019aba \u00abcharlatants\u00bb, umenya na we aba azi ibyo avuga.<!--more--><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019uko RNC icitsemo ibice, izi mvugo z\u2019abayobozi b\u2019u Rwanda zisa n\u2019izatsindagiye ukuri kwambaye ubusa ku biyita ko batavuga rumwe n&#8217;ubutegetsi bw&#8217;i Kigali.<\/p>\n<p>Mu ntangiriro y\u2019iki cyumweru abashinze ishyaka rya politiki, na ko ihuriro nyarwanda (RNC), bacitse mo ibice bibiri. Igice kimwe ni ikiyobowe na G\u00e9n. Kayumba Nyamwasa (wahungiye Kagame muri Afurika y\u2019Epfo), n\u2019ikindi gice kiyobowe na Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa (wahungiye Kagame muri Leta Zunze ubumwe za Amerika).<\/p>\n<p>Yaba Kayumba, yaba na Rudasingwa, bombi bari magara ntunsige ba perezida Kagame. Kayumba yakoze imirimo ikomeye nka maneko mukuru, chef wa gendarmerie, umukuru w\u2019ingabo, ambassadeur, naho Rudasingwa we akaba yarigeze kuba ambassadeur w\u2019u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere yo kugirwa umuyobozi w\u2019ibiro bya perezida Kagame (directeur de cabinet).<\/p>\n<p><strong>Ubwiru mu icikamo ibice kwa RNC<\/strong><\/p>\n<p>Iyo umuntu ateze amatwi ibisobanuro bitangwa n\u2019abayobozi b\u2019iri shyaka, ibisobanuro bijyanye n\u2019icikamo ibice kwabo, bose usanga barangwa n\u2019ubwiru, ubwiru bushingiye k\u2019ukujijisha abanyamuryango b\u2019iri shyaka, kugirango batagira icyo batahura ku byabaye (affaire interne).<\/p>\n<p>Kuri Dr Rudasingwa, inzira zabyaye amahari kubera ko ngo hari agatsiko k\u2019abasirikari b\u2019abatutsi bakoreraga G\u00e9n. Kayumba Nyamwasa, aho gukorera ishyaka; naho Gerivasi Condo na Jean-Marie Micombero (bari ku ruhande rwa Kayumba) bo bakemeza ko icyajyanye Rudasingwa ari uko ngo yatinye amatora yari ateganyijwe vuba aha, amatora yashoboraga kumuhirika ku mwanya w\u2019umuhuzabikorwa rusange, yari amazeho imyaka hafi itandatu.<\/p>\n<p>Bamwe mu bayoboke ba RNC nashoboye kuvugana na bo, bemeza ko ibi bisobanuro abayobozi babo batanga ntaho bihuriye n\u2019ukuri, ko ikibazo nyamukuru gishobora kuba ahubwo ari umutungo w\u2019ishyaka wanyerejwe, dore ko iri shyaka ngo ryari mu mashyaka make akorera mu buhungiro yari afite umutungo utubutse, Rudasingwa akaba yabishingutse mo amaze kumenya ko abawucungaga batangiye kuwigabiza.<\/p>\n<p>Nubwo ibi bigihwihwiswa, byenda gusa n\u2019ukuri kuko ntibyumvikana ukuntu aba bagabo bombi bari gupfa ibintu bisa n\u2019ibyo abana bapfa, ibintu bitagira umutwe n\u2019ikibuno. Iby\u2019uko muri RNC harimo abasirikari, nta banga ryarimo, cyane ko abashinze iri shyaka bose bahoze ari abasirikari bakomeye mu ngabo z\u2019u Rwanda.<\/p>\n<p>Icy\u2019uko Rudasingwa yatinye amatora yari agiye kumuhirika, na byo nta gaciro bifite kuko politiki ya RNC yasaga n\u2019irwanya ubutegetsi butinya amatora. Atari ibyo, abagize RNC iyo babona hakiri kare ko Rudasingwa ntaho yari atandukaniye na Kagame, bari kuba baramusimbuje undi, inzira zitarabyara amahari.<\/p>\n<p>Irindi sesengura ritangwa na bamwe mu banyamuryango ba RNC ni uko ngo muri iri shyaka habonetsemo abashaka gushyira ukuri kose ahagaragara, ukuri kwerekeranye n\u2019ubwicanyi FPR yakoze mbere na nyuma yo gufata ubutegetsi, kugeza ku rupfu rwa perezida Habyarimana, ubu rugifatwa nk\u2019ubwiru na bamwe mu bayobozi ba RNC.<\/p>\n<p>Jonathan Musonera, usa n\u2019aho ashaka gutomora ukuri kose kujyanye n\u2019izi mfu, kuko zimwe yemeza ko yanazihagazeho, na Rudasingwa watinyutse kwemeza ko indege ya Habyarimana ari ingabo za Kagame zayihanuye, ndetse agasaba imbabazi abanyarwanda z\u2019uko ngo yakomeje kupfukirana ukuri, uku kuri ngo kwasaga n\u2019ugukomeretsa Kayumba Nyamwasa, kuko ngo yari mu bafashe iya mbere mu gufata ibyemezo byo guhanura iyi ndege, mu by\u2019ukuri yabaye imbarutso ya g\u00e9nocide yakorewe abatutsi.<\/p>\n<p>Isesengura ryaturutse ku rundi ruhande rwizewe ni uko ngo imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu yakomeje gusaba ko Kayumba, uri mu basirikare bakuru 40 b\u2019ingabo z\u2019u Rwanda bashakishwa n\u2019inkiko mpuzamahanga, yashyikirizwa izi nkiko, akaburanishwa ku cyaha akekwaho cyo guhanura iyi ndege ya perezida Habyarimana. Ibi ngo bikaba bishobora kuba mu mpamvu zatumye Rudasingwa atandukana n\u2019uyu mugenzi we, kuko ngo Kayumba ashobora kuba ikigusha mu kugirira icyizere ishyaka ryari ritangiye kuyobokwa na benshi, abahutu n\u2019abatutsi.<\/p>\n<p>Irindi sesengura rituruka mu bahutu bari bagize iri shyaka, ryo risa n&#8217;iriheza inguni: ngo ntibavugaga rumwe n\u2019abatutsi barishinganye kubera ko ngo muri aba batutsi abemera \u00abr\u00e9volution yo muri 59\u00bb ni mbarwa.<\/p>\n<p>Impaka ngo zari urudaca, iza ngo turwane, hagati y\u2019aya moko yombi, impaka zijyanye n\u2019iyi nyito yitwa \u00abr\u00e9volution yo muri 59\u00bb, mu by&#8217;ukuri yamenesheje abatutsi benshi mu gihugu.<\/p>\n<p>Bamwe mu bahutu, bemezaga ko iyi \u00abr\u00e9volution\u00bb yari ngombwa, ngo barimo Ngarambe, Dr Emmanuel Hakizimana (wasetaga ibirenge) na Condo ngo utagiraga uruhande rugaragara abogamiraho. Aba bose, ngo nubwo barimo abasigaye mu ishyaka, bakaba mu by\u2019ukuri ngo bari udukingirizo muri RNC, Rudasingwa na Musonera ngo bakaba barakomeje gushakisha uburyo bababohoza, none ibohoza ryakubise igihwereye!<\/p>\n<p>Kuba ariko Rudasingwa na Musonera bashakaga kubabohoza, ngo si uko na bo bemeraga iyo \u00abr\u00e9volution\u00bb ijana ku ijana, ahubwo ngo byari uburyo bwo kwihisha inyuma y\u2019iyi turufu kugirango babone abayoboke b\u2019ishyaka rishya bashakaga gushinga, ibi na none mu rwego rwo gukwepa amatora no kurwanira gukomeza kuba abalideri, nk\u2019uko abanyapolitiki bose bakorera mu buhungiro, bateye: buri wese mu bashinga amashyaka, yumva agomba kurigira akarima ke, ari na yo \u00abfaiblesse\u00bb na \u00abd\u00e9faillance\u00bb Mushikiwabo ababonamo.<\/p>\n<p>Isesengura rya nyuma, rishobora kuba na ryo rifite ishingiro, ni iry\u2019uko abigumuye kuri bagenzi babo muri RNC, ngo bakoreshejwe na Kigali. Abenshi muri bo ngo nta kazi gafatika bagiraga, akazi kagombye kubatunga n\u2019imiryango yabo, uko bikwiye. Ngo byari ukwirya bakimara kuri byose, yewe n\u2019ingendo bakoreraga hanze y\u2019aho batuye ngo basabirizaga ama \u00abbillets\u00bb y\u2019indege n\u2019ibizabatungirayo.<\/p>\n<p>Ibi ngo bikaba byari mu byarakaje Rudasingwa, amaze kumenya ko umutungo w\u2019ishyaka bamwe muri bagenzi be bawuteye mo imirwi, birengagije uburyo yari yaritangiye ishyaka kuri byose, nta nyungu agamije. Ubu bukene ku bari ku bushorishori bwa RNC, ubutegetsi bw\u2019i Kigali ngo bukaba bwari bwarabuteye imboni cyera, ngo buhitamo kuba \u00abproposa\u00bb imyanya yo gutaha, nk\u2019uko busanzwe bubigenza ku basa n\u2019abarwanya ubutegetsi bw\u2019u Rwanda, aho bava bakagera kuri aka gasi k&#8217;i Burayi na Amerika.<\/p>\n<p><strong>\u00a0Amabanga y\u2019ingoma<\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko amabanga y\u2019ingoma ngo amenywa n\u2019uwayibaje, ukuri kuri ibi bivugwa byose, kukumenya ntibyoroshye; uretse gutegereza ikizakuva mo.<\/p>\n<p>Mu kiganiro yagiranye n\u2019imwe mu maradiyo akorera ku mbuga nkoranyambaga, Jean-Marie Micombero yemeje ko ukuboko kwa FPR adakeka ko guhari mu guca mo ibice ishyaka rya RNC, ko ahubwo ikibazo nyamukuru ari amatora Rudasingwa yatinye, dore ko bagenzi be bajyanye (Ngarambe, Musonera) bo batanashyirwa mu majwi.<\/p>\n<p>Mu magambo asobanura neza, amagambo yuzuye ubuhanga mu gusesereza bagenzi be bashwanye, Micombero arasa n\u2019uwizera ko batari inyuma y\u2019ubutegetsi bwo mu Rwanda, ko ahubwo bishoboka ko bashinze undi mutwe wa pokitiki urwanya ubutegetsi bwa Kagame, ariko na none agakekeranya avuga ko biramutse ari ibyo, byaba ari inyungu mu zindi, ari byo yise \u00abvaleur ajout\u00e9e\u00bb mu rurimi rw\u2019igifaransa.<br \/>\nByaba inyungu mu zindi, byaba inyungu za politiki, byaba akaboko karekare mu isanduku ya RNC, byaba ivanguramoko mu ishyaka, byaba imyumvire ishingiye ku mateka yacu, byaba ukwikunda kwaranze abayobozi b\u2019amashyaka akorera mu buhungiro, byaba \u00abfaiblesse\u00bb cyangwa \u00abd\u00e9faillance\u00bb ya Mushikiwabo, ikigaragarira benshi ni uko \u00abopposition\u00bb nyarwanda irwaye muraramo.<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Iyo Kagame aririmba ngo \u00abnta coup d\u2019\u00e9tat\u00bb ishoboka mu Rwanda, umenya aba asa n\u2019aho avuga ibyo azi. Iyo ahinduye Itegekonshinga uko yishakiye, kugirango azasazire ku butegetsi, bisa no kwerekana ko abamurwanya badahari. Iyo minisitiri we w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga avuze ko abarwanya ubutegetsi bakorera hanze y\u2019igihugu bameze nk\u2019aba \u00abcharlatants\u00bb, umenya na we aba azi ibyo avuga.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-14485","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Iyo Kagame aririmba ngo \u00abnta coup d\u2019\u00e9tat\u00bb ishoboka mu Rwanda, umenya aba asa n\u2019aho avuga ibyo azi. Iyo ahinduye Itegekonshinga uko yishakiye, kugirango azasazire ku butegetsi, bisa no kwerekana ko abamurwanya badahari. Iyo minisitiri we w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga avuze ko abarwanya ubutegetsi bakorera hanze y\u2019igihugu bameze nk\u2019aba \u00abcharlatants\u00bb, umenya na we aba azi ibyo avuga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-06T05:44:37+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza\",\"datePublished\":\"2016-07-06T05:44:37+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/\"},\"wordCount\":1175,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-07-06T05:44:37+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Iyo Kagame aririmba ngo \u00abnta coup d\u2019\u00e9tat\u00bb ishoboka mu Rwanda, umenya aba asa n\u2019aho avuga ibyo azi. Iyo ahinduye Itegekonshinga uko yishakiye, kugirango azasazire ku butegetsi, bisa no kwerekana ko abamurwanya badahari. Iyo minisitiri we w\u2019Ububanyi n\u2019amahanga avuze ko abarwanya ubutegetsi bakorera hanze y\u2019igihugu bameze nk\u2019aba \u00abcharlatants\u00bb, umenya na we aba azi ibyo avuga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-06T05:44:37+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza","datePublished":"2016-07-06T05:44:37+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/"},"wordCount":1175,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-07-06T05:44:37+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ugusenyuka-kwa-rnc-kwerekanye-isura-nyayo-ya-opposition-nyarwanda-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Ugusenyuka kwa RNC kwerekanye isura nyayo ya \u00abopposition\u00bb nyarwanda \u2013 Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14485","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14485"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14485\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14485"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14485"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14485"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}