{"id":14487,"date":"2016-07-06T09:05:45","date_gmt":"2016-07-06T06:35:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14487"},"modified":"2016-07-06T09:05:45","modified_gmt":"2016-07-06T06:35:45","slug":"akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/","title":{"rendered":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro"},"content":{"rendered":"<p><em>Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwisobanurira ibiriho muri politiki yaba iyo muli oppozisiyo mu buhungiro, opozisiyo mu gihugu, ndetse n\u2019iy\u2019abari ku butegetsi aribo FPR n\u2019amashyaka ayigaragiye nk\u2019utwana ku ibere rya nyina.<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri si bibi ko habaho amashyaka menshi ndetse ko habaho n\u2019abajya imbere ya rubanda isanzwe mu guharanira kugira igihugu cyiza kigendera ku mategeko kandi giha agaciro ubuzima bw\u2019umuturage. Si na bibi ko buri shyaka ryihitiramo inzira n\u2019uwo bagendana yewe no kugira abava aha bajya hariya cyangwa se bashing andi mashyaka ntibyagombye kuba ikibazo igihe ababikora bafite impamvu nyazo zibibatera. Gusa biba ikibazo iyo ntacyo bimariye abanyagihugu muri rusange, uretse kubangiriza amahirwe yo gutunganirwa no kuzatunganirwa ejo ejobundi.<\/p>\n<p><strong>Ngo zitukwamo nkuru:<\/strong> FPR yabashije gukomeza ubutegetsi ibinyujije mu mbaraga za gisilikali no gukanaga abaturage nta kindi, ndetse biranayihira abaturage baremera barakangika, bityo FPR n\u2019utwana twayo baratunga baratunganirwa ndetse baniyemeza kutazarekura ubutegetsi. Ibyo ni ibisanzwe, iyo umutegetsi yihaye kugumaho ntihagire ubimubuza ahubwo hakabaho guhumiriza no kuryumaho, ariha akihereza uko ashaka agafata iby\u2019abandi akabyita ibye maze isoni zikarisha uburozi abanyarwanda b\u2019amoko\u00a0yose:<\/p>\n<p>\u201c\u2026Iyo utwaye iby\u2019abandi bakuzi bakurora<br \/>\nNtibaze barwana ngo bihe agaciro mu maso y\u2019abandi,<br \/>\nUragenda ukayora ukabita abatinyi \u2026\u201d\u00a0(Ibyiruka rya Maheru rya Rugamba Sipiriyani).<\/p>\n<p><strong>Ku rundi ruhande rero:<\/strong> hari amashyaka ya opozisiyo nayo twabonamo ibice by\u2019abari mu gihugu bagerageza kwigenga nubwo ari nk\u2019ishyaka ryaba rimwe cyangwa se abiri gusa, hakabaho n\u2019amashyak cyngwa se amahuriro akorera mu buhungiro nayo arimo abatitwaje intwaro n\u2019abitwaje intwaro.<\/p>\n<p>Icyo abenshi muribo bahuriyeho ni:<\/p>\n<p>(1) ukutagira amikoro ahagije yo guhangana n\u2019abari ku butegetsi mu Rwanda, bo bigwijeho umutungo wose w\u2019igihugu ishyaka ryabo rikuru rikaba rikize kurusha leta;<\/p>\n<p>(2) Uguhangana n\u2019ikibazo cy\u2019uko ibihugu by\u2019ibihangange ku isi bititaye na gato ku gusaba leta ya Kigali guhinduka kuko ntacyo inyungu zabyo zirabangamirwaho na leta iliho nta n\u2019icyo birabona byahomba iyo leta igumyeho;<\/p>\n<p>(3) kutagira umurongo usobanutse n\u2019igiharanirwa mu by\u2019ukuri;<\/p>\n<p>(4) gushakisha byanze bikunze uko buri wese yabona abamushyigikiye kandi ntacyo akora kigaragara mu kumurikira abanyarwanda bya nyabyo;<\/p>\n<p>(5) kugerageza kubangamira cyangwa se kuvuga nabi abandi bahuriye muri opozisiyo nk\u2019aho byongera imbaraga bwite z\u2019ubikora;<\/p>\n<p>(6) Gutuka ubutegetsi bw\u2019ikigari no kugaragaza cyane amafuti yabwo nk\u2019aho ibyo hari icyo bifasha igihe nta kigaragzwa bo baburusha;<\/p>\n<p>(7) amakimbirane y\u2019urudaca akenshi aganisha mu gucikagurikamo kabiri cyangwa se kenshi: RNC, FDU, FDLR, PS-Imberakuri, \u2026;<\/p>\n<p>(8) kwibumbira mu duhuriro tugari uroye tugamije kongera imbaraga zo kubangamira abari ku butegetsi kandi nta mbaraga nyinshi zishyizwe mu kumurikira rubanda no kwitangira urugamba rwa nyarwo;<\/p>\n<p>(9) kutajya inama;<\/p>\n<p>(10) gushaka kwerekena ko nta cyiza na kimwe abari ku butegetsi bagira, iki kikaba gihuriweho n\u2019abari ku butegetsi nabo bita abo batari kumwe bose \u201cibigarasha\u201d bitagira umumaro;<\/p>\n<p>(11) kwiziringa no kutikura mu cyondo cy\u2019ivanguramoko cyangwa;<\/p>\n<p>(12) gushaka gupfukirana, guhisha no kubangamira ko amateka y\u2019ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda yamenyekana uko ari, buri wese agerageza kuyobya rubanda ngo itamenya ibyabaye ku bo badahuje ubwoko n\u2019uruhare abo babuhuje babigizemo;<\/p>\n<p>(13) indwara y\u2019umuze y\u2019uturere igeraho ikarusha ubukana n\u2019iy\u2019amoko: Kiga\/Nduga (mu bahutu) hakaba na Sajya+abarutashye\/Abatutsi b\u2019imbere (mu batutsi);<\/p>\n<p>(14) indwara ishingiye ku rurimi nayo itoroheye igihugu: anglophones\/francophones. Ibi ni iby\u2019ingenzi ariko hari n\u2019ibindi.<\/p>\n<p>Ni byiza ko umusomyi w\u2019iyi nyandiko asobanukirwa ko hari ibyiza bikorwa n\u2019ayo mashyaka yose yaba aya opozisiyo cyangwa se ari ku ngoma. Kuko ikiremwamuntu ntikigira ibibi gusa, bityo n\u2019amahuriro cyangwa se amashyaka agizwe \u2018ikiremwamuntu ntashobora kugira ibibi gusa. Oya. Ibyiza birahari kandi byinshi kuri buri ruhande.<\/p>\n<p>Gusa ibimaze kugaragazwa hejuru birerekana ko nta bushake buhari bwo kuyobora abanyarwanda mu nzira ibazanira umunezero. Ubwo bushake ntibuboneka muriopozisiyo kandi ntibuboneka mu bari ku butegetsi. Birababaje, ariko niko bigaragarira amaso amwe. Ku bw\u2019iyi mpamvu nta kigaragaza ko FPR n\u2019utwana twayo bavuyeho uyu munsi haza amahoro mu banyarwanda, kandi no kutavaho kwabo nta mahoro bitanga:NGAHA RERO AHO ABATEKEREZA N\u2019ABAMURIKIRA RUBANDA BAGOMYE GUTINDA.<\/p>\n<p>Kutagira umurongo abantu basobanukiwe bakarwana gusa batazi gutandukanya ibyihutirwa n\u2019ibitihutirwa, ibyo twakwita \u201cdetails\u201d n\u2019ibyangombwa koko, biraza bigahuma abantu amaso buri wese agasigara akoresha uburyo bw\u2019uwo bahanganye mu kumurwanya. Birababaje kubona inzira y\u2019ibitutsi by\u2019urujya n\u2019uruza itwara umwanya n\u2019imbaraga z\u2019abaharanira kuyobora igihugu: umpangare-nguhangare mbese! Perezida ati ibigarasha, abamurwanya nabo si ugutuka bakibasira n\u2019umufasha wa perezida ntibasige n\u2019iyonka. Wagira ngo ubuze inganzo n\u2019impamvu yigana amafuti y\u2019uwo bahanganye agira ngo niyo azatuma amutsimbura! Abantu bagahera muri urwo. Ukumva umuntu ngo hakenewe kuzabanza kwiga uko inzego z\u2019umutekano cyangwa se izindi zayoborwa! Iyi ni detail mu zindi. Igituma inzego z\u2019umutekano zibangamira rubanda n\u2019akarere, ni amabwiriza zihabwa, n\u2019imiterere zigenerwa, \u2026<\/p>\n<p>Hagombye guharanirwa mbere ya byose ko inzego z\u2019ubutegetsi zitandukana bityo Abashinga amategeko bakayashyiraho batari ku wa kajwiga no mu kwisobanura ku bagomba kuzayubahiriza, kandi Abaca imanza nabo bakavanwa ku munigo wo kubanza kubaza icyemezo bari bufate mbere yo kugifata. Ibyo bigashyirwamo imbaraga nyinshi cyane. Ubundi itegeko uko ryagena imigenzereze y\u2019ingabo niko zakwitwara riramutse ritari mu kwaha k\u2019inyangabirama! Ikindi gikwiye gushyirwa imbere ni ugusaba no guharanira ko habaho Ifungurwa ry\u2019imfungwa za politiki kuko bizwi uko zagiye zifungwa mu itekinika. Bityo n\u2019ikibazo cy\u2019impunzi kikaza mu bya mbere bishingirwaho urugamba rwo gushaka impiduka.<\/p>\n<p>Hagati aho hari imiryango idaharanira inyungu za politiki n\u2019impirimbanyi zitari mu mashyaka, aho dusanga abagerageza gukora ibishoboka byose ngo batabogama ndetse bagatanga n\u2019ibitekerezo byinshi cyane byuzuye urumuri ku buryo amashyaka atagombye kwitwaza ko yabuze aho avoma. Aha tuhasanga abatishimirwa n\u2019amashyaka muri rusange cyangwwa se abadakundira amashyaka kubakurura mu ntambara zo kubangamira magenzi yayo, kuko nta narimwe baba bagenderaho ahubwo baba bashaka icyakiza ibibazo by\u2019abanyarwanda. Ikibura rero ni icyo twakwita \u201cmaturite\u201d cyangwa se urugero ruhagije rw\u2019 UBukure muri gahunda za menshi mu mashyaka ya politiki, ari nabyo biyagiraho ingaruka zikomeye nk\u2019izo tubona.<\/p>\n<p>Hari ingero z\u2019abatanga ibitekerezo n\u2019abafite aho bahagaze badatsimbuka mu kurengera ikiremwamuntu n\u2019ukuvugwa kw\u2019amateka y\u2019u Rwanda uko yakabaye: abanyamakuru cyangwa se abahoze aribo nka Amiel Nkuriza, Jean-Claude Mulindahabi, Ismael Mbonigaba, P Semana, n\u2019abandi bantu nka Joseph Matata, Didas Gasana, Martin Ntiyamira, Guillaume Murere, Joseph Sebarenzi (n\u2019ubwo abigira gake asabwe inama cyangwa se igitekerezo kandi akabikorana umutima ukunda abanyarwanda bose), \u2026 Yewe n\u2019abategarugori nka Esperance Mukashema badahisha agahinda kabo ntibahishe n\u2019akabandi bababajwe nkabo, \u2026<\/p>\n<p><strong>Tugarutse tukanatinda kuri RNC na RNC-Nshya, mbese ku mutwe w\u2019iyi nyandiko:<\/strong> Umuntu ateze amatwi ibivugwa akanitegereza ashobora gusanga mu by\u2019ukuri ireme ry\u2019ikirwanirwa ritaboneka mu byiyumviro bitangwa, ahubwo hariho gusobanura impamvu y\u2019ukwivuruguta mu bibazo bitarangira. Micombero ati icyerekana ko urugamba rukomeye kandi impinduka tuyiharanira ni uko ubu inzego zagiyeho rwose hose zirahari. Alexis Rudasingwa ati rwose amatora yagomaga kuba simbona impamvu batayemera kandi aricyo duharanira ko habaho demukarasi (asobanura demukarasi mu buryo bwe nabwo budatomoye neza). Condo na Rudasingwa, ukumva nabo ibyo bavuga ni birebire bias n\u2019ibikikira icyakavuzwe, bikaba bidaha icyizere abanyarwanda babakurikira, uretse kuba byatera benshi kwibaza byinshi! Wakomeza gutega amatwi abasobanuza n\u2019abasobanura, ukazumva ngo noneho byageze no mu mapeti ya gisilikali abenshi banambuwe n\u2019inkiko, muri make atakibaho, aka ya ndondogozi y\u2019ikirondwe yumiye ku mwite inka yarariwe cyera!<\/p>\n<p>Rudasingwa yigeze kuvuga mu nama mu bubiligi n\u2019abo bahuriye mu ihuriro (andi mashyaka yishyize hamwe na RNC), ati tubanze dufate (dukacire) ibindi bizaza tuzaba tubiganiraho tubyumvikaneho! Ibi nta bwoba biteye mu kubyumva no mu kubivuga! Urwo rukaba ari urugamba rero ruhuruza abagabo? Rwo gukacira ibindi bikazaba biza!<\/p>\n<p><strong>Inama:<\/strong> Gutuza, kuva mu bitutsi no kuva mu bitotsi, gutekereza ku nzira ikwiye no ku gikwiye kuba kirwanirwa, ubworoherane no kugerageza gufatanya aho bishoboka hose, guhanahana ibitekerezo n\u2019amakuru, gufatanya imishinga hagati y\u2019amashyaka no kwegeranya ubushobozi ku mushinga uyu n\u2019uyu usaba uburyo ishyaka rimwe ritapfa kwibonera, kwivanamo ku uri ku butegetsi ari mubi byanze bikunze kandi agomba kujugunywa, kwivanamo ko urwanya leta ari mubi byanze bikunze kandi agomba kujugunywa, gutekereza ku byahise no kwirinda ibisa nabyo byazagwirira abanyigihugu mu bihe biri imbere haramutse nta gikozwe ngo bikumirwe. Ikindi gikomeye cyane, kwemera amateka yabaye n\u2019ibibi cyangwa se uruhare twayagizemo, no kwifuza ko byagaragazwa, hanyuma icyakorwa (imbabazi rusange cyangwa se guhanwa rusange) bikaba ingingo nganirwaho kandi ikabonerwa umwanzuro ukwiye. Ubundi hagakorwa ibishoboka byose ngo intiti z\u2019abanyarwanda zinganjemo iziri mu Rwanda zibohorwe: kuko ziragoswe ziraboshywe, ziri mabuso y\u2019imitekerereze, inyinshi ziri no mu myanya ikomeye n\u2019izigisha kaminuza zashyize ubwenge muli firigo, yewe ntawabura kuvuga ko zigize inkomamashyi bimwe bya mpemuke ndamuke, kandi arizo zagombye gufata iya mbere mu gufata urumuri no kurutunga ngo ahatabona habonesherezwe. None zahindutse izo gupfukirana urumuri kubera ubwoba no kudaha agaciro ubuzima n\u2019icyubahiro byazo! Birababaje ariko niko bimeze.<\/p>\n<p>Hakwiye gushimwa kandi zimwe mu ntiti zanze kwiyambura icyubahiro zikanga no gupfurika ubwenge n\u2019ubupfura muri firigo, Imana ikomeze izibe hafi. Abanyamadini n\u2019abayobozi b\u2019amadini bigize inkomamashyi nabo baragirira nabi rubanda cyane, barahemukira abanyarwanda n\u2019Imana yabaremye, bihaye kwasama ngo batamikwe mu batamikwa kandi babereyeho kuyobora za roho, bamwe bajugunye icyo babereyeho maze bambara umugayo imbere y\u2019amaso y\u2019Imana n\u2019abantu.<\/p>\n<p><strong>Ubutegetsi buriho:<\/strong> bukwiye kwigabanyiriza umubare w\u2019abanzi kuko abenshi ari abo bwiremeye bwo ubwabwo bagahinduka abanzi ku bw\u2019imbaraga ziba zashyizwe mu kubahindura abanzi. Bukwiye kandi gutekereza ku kibazo cy\u2019abanyarwanda b\u2019impunzi, kugabanya no kureka ibitutsi mu mvugo kuko ali umuco mubi, no kwemera kunengwa kugira ngo nabo ibyo banenga bihabwe umwanya n\u2019agaciro n\u2019abandi.<\/p>\n<p><strong>Abarwanya ubutegetsi buriho cyangwa se abaharanira gusimbura ababuriho ku ngoma:<\/strong> bakwiye kunoza neza umurongo no gushakisha inzira zishoboka zose zo kwigisha umubano mu banyarwanda, bakarekera aho kuvuma abandi banyarwanda no kubahindanya muri byose nk\u2019aho ubutegetsi buriho nta na kimwe bwagezeho. Kugabanya no kureka imvugo itukana ntibikwiye, ndetse bigomba gucika. Kurwanira imyanya no guharanira kuvanaho no guhirika ingoma ngo bafate hanyuma bazabe batekereza byo sibyo habe na gato. Nibatekereze ubu kugira ngo nibahabwa n\u2019amahirwe yo kuzayobora, bazabe bazi aho bifuza kugana no kuganisha igihugu.<\/p>\n<p>Abo bose nibivanemo inzangano zishingiye ku moko, uturere, inkomoko, ururimi, n\u2019ibindi. Nibiteremo bose kwemera ko ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda buvugwa, kandi ingeso yo gushaka guhishira ibyabaye cyangwa guciraho iteka bamwe abandi bagaramye mu nzigo y\u2019amaraso bamennye nabo birasenya ntibyubaka. Inzigo izatsembwa mu mitima habayeho ukwinegura, ukwigaya, n\u2019ugufata icyemezo gihamye. Ukwica icyiru bibayemo nabyo ntako byaba bias kuko byafasha ababyiruka ubu n\u2019abazavuka kugendera mu murongo muzima kandi uhamye.<\/p>\n<p>Sinarangiza ntashimye Rudasingwa Tehogene mu itangazo yasohoye rya RNC-Nshya, aho avuga ko Imbabazi-Rusange ari kimwe mu bigomba gutekerezwaho no gushyirwa imbere kugira ngo amahoro arambye abe yagerwaho.<\/p>\n<p><strong>Prosper Bamara<\/strong><br \/>\nDakar, Senegal<br \/>\n05 Nyakanga 2016<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwisobanurira ibiriho muri politiki yaba iyo muli oppozisiyo mu buhungiro, opozisiyo mu gihugu, ndetse n\u2019iy\u2019abari ku butegetsi aribo FPR n\u2019amashyaka ayigaragiye nk\u2019utwana ku ibere rya nyina.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":8037,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-14487","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro  - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro  - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwisobanurira ibiriho muri politiki yaba iyo muli oppozisiyo mu buhungiro, opozisiyo mu gihugu, ndetse n\u2019iy\u2019abari ku butegetsi aribo FPR n\u2019amashyaka ayigaragiye nk\u2019utwana ku ibere rya nyina.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-06T06:35:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"477\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro\",\"datePublished\":\"2016-07-06T06:35:45+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/\"},\"wordCount\":1721,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/\",\"name\":\"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"datePublished\":\"2016-07-06T06:35:45+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/07\\\/bamara.png\",\"width\":477,\"height\":600,\"caption\":\"Prosper Bamara\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro  - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro  - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda bakwiye gufashwa kwisobanurira ibiriho muri politiki yaba iyo muli oppozisiyo mu buhungiro, opozisiyo mu gihugu, ndetse n\u2019iy\u2019abari ku butegetsi aribo FPR n\u2019amashyaka ayigaragiye nk\u2019utwana ku ibere rya nyina.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-06T06:35:45+00:00","og_image":[{"width":477,"height":600,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","type":"image\/png"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro","datePublished":"2016-07-06T06:35:45+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/"},"wordCount":1721,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/","name":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","datePublished":"2016-07-06T06:35:45+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/07\/bamara.png","width":477,"height":600,"caption":"Prosper Bamara"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/akariho-karavugwa-rnc-nshya-na-rnc-yikubitiro\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Akariho karavugwa: RNC-NSHYA na RNC y\u2019ikubitiro"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14487","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14487"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14487\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8037"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14487"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14487"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14487"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}