{"id":14538,"date":"2016-07-12T03:39:33","date_gmt":"2016-07-12T01:09:33","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14538"},"modified":"2016-07-12T03:39:33","modified_gmt":"2016-07-12T01:09:33","slug":"condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/","title":{"rendered":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA"},"content":{"rendered":"<p><em>Urwanda rwarababajwe kandi rurababaye, ku buryo gukomeza kurusonga mu guhishira ibyabaye ku bana barwo b\u2019amoko yose mu icuraburindi ry\u2019ubwicanyi ndengakamere ari ubugizi bwa nabi bukabije. Guhishira ibisenya amahirwe igihugu bibera mu buyobozi bw\u2019igihugu n\u2019ubw\u2019amashyaka yihariye nabyo bikwiye gucibwa intege.<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Mu kiganiro Condo na Rudasingwa bagiranye n\u2019umunyamakuru Felin Gakwaya kuri BBC-Gahuzamiryango, harumvikanamo ibintu byinshi ariko ibikwiye kwibazwaho ni bitatu. (1) Amatiku ashingiye ku moko Tutsi\/Hutu; (2) Igihango cyangwa se amasezerano y\u2019ibanga (code of silence); (3) Gukorera mu bwiru bukabije no mu dutsiko tw\u2019umwijima hagati y\u2019abasangirangendo.<\/p>\n<p><strong>Icya mbere:<\/strong> Udutiku dushingiye kuri Hutu na Tutsi.<\/p>\n<p>Aha icyo umuntu yumvise mu kiganiro ni uko RNC kuva yatangira yaba yaramunzwe, ifite umuze w\u2019ivanguramoko itabasha kwivanamo. Nta demukarasi yigeze iyirangwamo uko abayikuriye babyivugiye. Kandi irwaye cya gisebe cyaboze icyo bita umufunzo w\u2019amatiku ashingiye ku moko. Rudasingwa arabivuga mu magambo asa n\u2019adaca iruhande. Condo arabivuga nawe ariko aruma ahuha, ndetse byajya kuzamba agatangaza ko ikibabaje ari uko Rudasingwa n\u2019abo bajyanye bacika kli RNC y\u2019ikubitiro batakomeye ku gihango cy\u2019ibanga. Aya matiku ari mu nzego zo hejuru cyane za RNC ntabwo abayoboke bayo bose bayazi, ahubwo birashoboka ko nabo baba batunguwe no kumva ko \u201cequilibre etnique\u201d ikiri impamvu n\u2019isoko ya \u201cMuzunga\u201d iboneka mu mahuriro ya politiki yo mu bihe tugezemo.<\/p>\n<p>Ikindi Rudasingwa ahishura ni uko ngo burya na cyera na kare bakiri mu butegetsi bwa FPR, hari abasilikari batakoreraga igihugu ahubwo bahoze bakorera Kayumba ku giti cye nk\u2019umuntu. Biramutse ari byo, bagombye kwishyura amafaranga yose bahembwe n\u2019igihugu ava mu misoro y\u2019abaturage kuko uwo bakoreraga ku giti cye yagombye kuba yarabageneye umushahara. Byose ni urujijo ku bantu basanzwe, kuko ibyinshi bitwituraho n\u2019imvura y\u2019amakuru y\u2019ibyaberaga iwacu tutabizi.<\/p>\n<p>Inama, ni ugutinyuka kugaragaza ibibazo bihari, kwitoza kurenga ivanguramoko n\u2019irari ry\u2019ubutegetsi rishingiye kun nda nini, ahubwo hakabaho kurwanira kugira uruhare mu buyobozi bw\u2019igihugu hagamijwe kwinjizamo gahunda nziza ziganjemo izo gutoza abanyarwanda kubana neza hagati yabo, guteza imbere ubukungu bw\u2019igihugu no kubyutsa no gukomeza umubano mwiza n\u2019ibihugu by\u2019amahanga haherewe ku by\u2019abaturanyi.<\/p>\n<p><strong>Icya kabiri:<\/strong> Igihango cyo kutavuga no guhishira ibidakwiye guhishirwa (code du silence)<\/p>\n<p>Igihango nk\u2019iki gikunze kuboneka mu dutsiko tw\u2019abagizi ba nabi, abahotozi, abakwirakwiza ibiyobyabwenge, nka mafia n\u2019utundi dutsiko tw\u2019iterabwoba, kikaba aribyo umuntu yakwita mu ndimi z\u2019amahanga \u201cCODE DU SILENCE\u201d. Aho gushima Rudasingwa ko afashije abanyarwanda kumenya indwara yamunze RNC no gutuma habaho gutekereza ku nzira ikwiye, Condo aramugaya ko atahishiriye ibiteye isoni n\u2019agahinda, ndetse ati dore na mbere ye Rusesabagina yabaye imfura aryumaho ntiyagira icyo avuga (byumvikanye nko kugira ati ntiyadutamaza).<\/p>\n<p>Condo ati Kayumba ntiyari kuza mu kiganiro kuko ibibazo byarebaga inzego z\u2019ishyaka. None se Bwana Condo, iyo n\u2019abavuye mu ishyaka bavuga ko Nyirabayazana w\u2019ibibazo byabo ali Kayumba Nyamwasa hamwe n\u2019agatsiko ke bise ak\u2019abasilikali, kuki ahubwo ubuyobozi bw\u2019Ishyaka butasaba umuyoboke kanaka ushyirwa mu majwi kugaragara mu kiganiro, cyane cyane iyo yatumiwe by\u2019umwihariko, kugirango habe habaho amashirakinyoma niba koko ubuyobozi bw\u2019ishyaka bwumva bwarabeshyewe. Iyi omerta Condo cyangwa Kayumba bashaka kugereka ku banyarwanda nk\u2019urusyo batazitura ni iy\u2019iki ko ahubwo ari iterabwoba, ngo nunagenda uzafunge umunwa.<\/p>\n<p>Iyi niyo ndwara igejeje abanyarwanda ahabi ho kutamenya n\u2019ibyabaye ku banyagihugu by\u2019ubwicanyi ndenga-kamere bwo mu myaka ya za 1990 kugenda kugera no kurenga uw\u2019ibihumbi bibiri ho gato aho abagogwe bakomeje kwibasirwa, nyuma y\u2019imbaga itabarika y\u2019abahutu n\u2019abandi batutsi benshi bahitanywe mu maherere. Nan\u2019ubu amabanga aracyari yose ku bijyanye n\u2019ubwo bwicanyi no ku iraswa rya perezida Habyarimana.<\/p>\n<p>Inama yagibwa aha, ni ukureba ikibazo uko giteye n\u2019aho kiri, hakirindwa icyitwa gutsimbarara ku mafuti cyose. Abo ku ruhande rwa RNC y\u2019ikubitiro bakemera ibiganiro bitarimo kugendera mu mwijima wo kutaboneka mu ruhando rw\u2019impaka cyangwa se kudatuma uwo abantu bashaka kumva no kubaza yihina iyo mu kuzimu kwa \u201csilence de mort\u201d. Ibi ntibifasha. Yazamukayo akaza mu ruganiriro rw\u2019impaka akaba yafasha abanyarwanda gushira impungenge dore ko wasanga bifashije na benshi.<\/p>\n<p>Abo ku ruhande rwa RNC-Nshya bakwemera nabo gushyikirana no kwitabira impaka, kugeza ubu barasa n\u2019abatabyanga, ariko kandi bakanatekereza ko ikibazo cy\u2019amoko n\u2019ukwiremamo udutsiko, niba batubwira ukuri koko, ari kimwe mu byabatesheje umutwe bigatuma basezera, bityo bakaba bagomba gukora ibishoboka byose ngo bagikumire mu bihe bishya byabo binjiyemo.<\/p>\n<p><strong>Icya gatatu:<\/strong> Ubwiru n\u2019udutiku hagati y\u2019abasangiye urugendo.<\/p>\n<p>Ibi nibyo bibyara ingeso mbi yo kurimanganya mbere y\u2019uko haduka icyorezo cyo gucikagurikamo ibice haba mu myumvire cyangwa se mu mibereho y\u2019ishyaka n\u2019ihuriro\/Umuryango. Ingero zirahari: dore bijya gucika muri FPR, abasangiye urugamba bacitsemo udutsiko dushingiye ku irari ryo kuba hejuru y\u2019abandi n\u2019inyungu zinyuranye, ibyo bibyara ugutsembatsembana hagati y\u2019abafatanyije urugamba; nyuma gato icyiitwaga Umuryango kiza kuzwamo n\u2019udutiku dusenya dushingiye ku ho abasangiye urugendo bagiye baturuka, urwikekwe ruba rurerure n\u2019agafuni kavuza ubuhuha, ibyari amaraso amwe bihinduka inzigo ndetse ibyari ugutabara igihugu bihinduka kukirundurira mu kuzimu. Ibyo bikiyongeraho n\u2019ivanguramokoryatumye abagayaga abandi jenoside bayigira iyabo maze si ukwica abahutu biva inyuma, ukagira ngo hari umudari barwanira n\u2019abahutu b\u2019abahezanguni batsemba abatutsi b\u2019imbere mu gihugu bagamije kumaraho burundu.<\/p>\n<p>Aha ntitwabura gushima ubushake umwe mu baganira yagaragaje bwo kuba habazwa ibibazo bitatu bikomeye, ndetse abanyarwanda bose bakwifuza ko uretse na Kayumba na Rudasingwa, n\u2019abategetsi b\u2019I Kigali n\u2019abanyagihugu bakuriye andi mashyaka babazwa. Ibi bibazo byagizwe \u201ctabou\u201d cyane cyane ikirebana n\u2019ubwicanyi bwakorewe abanyarwanda b\u2019amoko yose ndetse n\u2019ikijyanye n\u2019amoko Tutsi na Hutu kugeza abantu batinya kuganiraho ku mugaragaro.<\/p>\n<p>Ariko kandi, iyo Rudasingwa avuze ko habayeho gutegura liste y\u2019abazajya mu myanya, ndetse ngo Kayumba akavuga ko ubututsi n\u2019ubuhutu aribyo bigomba kuyobora uko guhitamo, uwumva atoramo ibintu bibiri: (a) ko nta demukarasi nta no gutora bigamijwe; (b) ko urwishe ya nka rukiyirimo ku bihyanye na \u201cequilibre ethnique et regionale\u201d itumvikanyweho n\u2019abanyarwanda MRND yimakaje mu gihe cyayo. Aha umuntu ntiyakwirengagiza ko Rudasingwa atinyuka nibura we akavuga ko ari ikibazo gikomeye gikwiye kuganirwaho, hakarebwa ibisubizo byinshi bishoboka, yewe n\u2019inzira abarundi bagerageje yo gusaranganya hashingiwe ku moko (equilibre ikozwe mu buryo bwumvikanyweho na buli wese) ikaba yatekerezwaho, kuko ibyo FPR yagerageje byose kugeza ubu byaramburuye. Aha Condo nawe aragaya utu dutsiko tw\u2019abaganirira inyuma mu gikari kandi abo bireba bose bicaye mu ruganiriro rusange bategereje kujya inama. Hari n\u2019aho agera agasetsa ati agatsiko ni aka kagaragaye kivanye mu bandi! Reka ye! Nkaho kuri we udutsiko tukiri mu bwihisho tutaba ari two?<\/p>\n<p>Udutsiko nk\u2019utu n\u2019ubwiru nk\u2019ubu birasenya kuko bituma ubuyobozi buzwi bucibwa inyuma n\u2019ubuyobozi bw\u2019udutsiko twihariye dukorera mu mwijima, ndetse dusa n\u2019utwifitiye izindi guverinoma zabwo, iyi akaba ari inenge FPR na Kagame bari bihariye kugeza ubu mu maso ya rubanda twese. None twumvise ko no muri opozisiyo byari uko cyangwa se biri uko. Biteye agahinda.<\/p>\n<p><strong>Ingaruka zigera kuri benshi<\/strong><\/p>\n<p>Ingaruka z\u2019ibiriho muri RNC nta wahidikanya ko zigera no ku bayoboke b\u2019amashyaka yibumbiye mu cyo dukunze kubona cyitwa Urugaga rw\u2019amashyaka atanu yishyize hamwe mu mishanga mike cyangwa se yose afitemo inyungu. Iyi plateforme (urugaga) nta kuntu itahahungabanira. Bishobora kuba binateye ubwoba, kuko bidasobanutse ukuntu amashyaka ahuriye muri iyi plateforme (abayakuriye) kugeza ubu atarandikira abayoboke bayo, buri ryose ku giti cyaryo by\u2019umwihariko, abahumuriza ko batagomba guhungabana kandi akaba yanabamurikira uko bagomba kubyitwaramo n\u2019uko bagomba kwakira amakuru avugwa y\u2019icikamo kabiri ryabaye muri rimwe mu mashyaka magenzi yayo.<\/p>\n<p><strong>Rudasingwa ati aho kuyoborwa n\u2019agatsiko ka Kayumba hakomeza FPR ya Kagame n\u2019ibibi byayo<\/strong><\/p>\n<p>Aya magambo ateye impungenge. Yego abafaransa baravuga ngo \u201cune demi-misere vaut mieux qu\u2019une misere\u201d, ariko se ikivuga ko FPR n\u2019imigenzereze yayo ari demi-misere uyigereranyije na RNC ya Kayumba (tubyite dutyo) n\u2019imigenzereze yayo ni iki? Byose niba ubibona nka misere rero, ntiwagombye kuyifuriza abanyarwanda. Bamwe twumva ngo bajyaga biyamirira bati Nta Lunari Nta Loni, ubu wasanga bagize bati Nta Kagame nta Kayumba! Aliko kandi uko ubona Kayumba wabigira ute usanze nawe ariko akubona? Akaba akuvumira ku gahera uko avuma Kagame, bigakubitiraho ko mwembi Kagame ababona atyo?<\/p>\n<p>Aha igikwiye ni ukwibaza, ubutegetsi buriho bugasabwa guhindura ingendo n\u2019imigenzereze, bwabyanga bukabihatirwa cyangwa se bukabuzwa amahoro mu mahano yo guhemukira abanyagihugu, kandi niba no mu baburwanya hari abameze nkabwo bagasabwa guhinduka byarimba bakibazwaho birambuye.<\/p>\n<p><strong>Gushima abanyarwanda wese n\u2019Ishyaka ryose rigaragaza ubushake bwo guhuza aho gutatanya<\/strong><\/p>\n<p>Mu gusoza, twashima amwe mu mashyaka nka PRM-Abasangizi n\u2019ishyaka Banyarwanda, ku bw\u2019uko yifuje ko habaho ukwiyunga hagati ya RNC igice cya Rudasingwa Theogene na RNC igice cyiswe icya Nyamwasa Kayumba. Ndetse ayo mashyaka akaniyemeza ubukorerabushake mu guhuza ibyo bice byombi biramutse bibigizemo ubushake. Mu by\u2019ukuri RNC mu gihe imaze yagize uruhare runini mu gutuma opozisiyo igira imbaraga, ibi ntawabihakana. Ndetse byatumye n\u2019ubutegetsi bw\u2019i Kigali buhungabana, butangira gukubita hirya no hino bushakisha uko bwakwisobanura, nubwo kurenga munyangire byananiye ababukuriye. Ibi bisobanuye ko opozisiyo iramutse ikomeje gukaza umurego mu kurwanira imibereho myiza y\u2019abanyagihugu, no kwirinda ibyuririzi bisenya nk\u2019irari n\u2019amatiku n\u2019udutsiko two mu mwijima, ubwo butegetsi bw\u2019igitugu bwagera aho bugacika integer z\u2019ubugizi bwa nabi, bukaba bwakwemera ikosorwa ry\u2019ibitagenda byose, kandi hagakomezwa ibigenda neza. Maze abanyarwanda bakabona aho bahera baharura inzira yo kubageza aheza.<\/p>\n<p><strong>Prosper Bamara<\/strong><br \/>\n09 Nyakanga 2016<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Urwanda rwarababajwe kandi rurababaye, ku buryo gukomeza kurusonga mu guhishira ibyabaye ku bana barwo b\u2019amoko yose mu icuraburindi ry\u2019ubwicanyi ndengakamere ari ubugizi bwa nabi bukabije. Guhishira ibisenya amahirwe igihugu bibera mu buyobozi bw\u2019igihugu n\u2019ubw\u2019amashyaka yihariye nabyo bikwiye gucibwa intege.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14472,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-14538","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Urwanda rwarababajwe kandi rurababaye, ku buryo gukomeza kurusonga mu guhishira ibyabaye ku bana barwo b\u2019amoko yose mu icuraburindi ry\u2019ubwicanyi ndengakamere ari ubugizi bwa nabi bukabije. Guhishira ibisenya amahirwe igihugu bibera mu buyobozi bw\u2019igihugu n\u2019ubw\u2019amashyaka yihariye nabyo bikwiye gucibwa intege.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-12T01:09:33+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"470\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"414\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA\",\"datePublished\":\"2016-07-12T01:09:33+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/\"},\"wordCount\":1513,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/Condo-Rudasingwa.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/\",\"name\":\"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/Condo-Rudasingwa.jpg\",\"datePublished\":\"2016-07-12T01:09:33+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/Condo-Rudasingwa.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/Condo-Rudasingwa.jpg\",\"width\":470,\"height\":414},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda","og_description":"Urwanda rwarababajwe kandi rurababaye, ku buryo gukomeza kurusonga mu guhishira ibyabaye ku bana barwo b\u2019amoko yose mu icuraburindi ry\u2019ubwicanyi ndengakamere ari ubugizi bwa nabi bukabije. Guhishira ibisenya amahirwe igihugu bibera mu buyobozi bw\u2019igihugu n\u2019ubw\u2019amashyaka yihariye nabyo bikwiye gucibwa intege.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-12T01:09:33+00:00","og_image":[{"width":470,"height":414,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA","datePublished":"2016-07-12T01:09:33+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/"},"wordCount":1513,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/","name":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg","datePublished":"2016-07-12T01:09:33+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/Condo-Rudasingwa.jpg","width":470,"height":414},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/condo-arashinja-rudasingwa-kutaryumaho-ngo-ahishire-ibikwiye-kugawa\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"CONDO ARASHINJA RUDASINGWA KUTARYUMAHO NGO AHISHIRE IBIKWIYE KUGAWA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14538","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14538"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14538\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14472"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14538"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14538"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14538"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}