{"id":14540,"date":"2016-07-12T03:57:02","date_gmt":"2016-07-12T01:27:02","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14540"},"modified":"2016-07-12T03:57:02","modified_gmt":"2016-07-12T01:27:02","slug":"ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/","title":{"rendered":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d"},"content":{"rendered":"<p>Mpisemo gufata ikaramu uyu munsi, ngirango ngire icyo mvuga kubiherutse gutangazwa ku itariki ya 16 Kamena 2016 na Television yitwa IGIHE, ubwo umunyamakuru wayo Aimable Ngarambe Karirima yagiranaga ikiganiro na B\u00e9noit Uwimana uvuga ko aherutse kuva mu ishyaka Ishema, ngo akaba yaragiye mu ishyaka PSD.<!--more--><\/p>\n<p>Muri icyo kiganiro, harimo ibintu byinshi bitangaje, kuko nkurikije uko nzi abanyarwanda n\u2019aho bageze muri kino gihe, badashobora kwemera ibintu nka biriya. Hari byinshi naneguye muri kiriya kiganiro, ariko ibyo nibandaho muri iyi nyandiko ni bimwe mubyo yavuze bikurikira:<\/p>\n<p>(1)Yagize ati: \u201dKuba President wa Republika bisaba ibindi bintu bindi bitari ubumenyi!\u201d<br \/>\n(2)Ikindi ngo:\u201dabakurikira Padiri Thomas ngo baba bagiye kwumva uko asobanura ibintu na \u00e9loquence.\u201d<br \/>\n(3)Ikindi, ngo \u201cNta mpamvu yo kwirirwa uhanganye n\u2019ubuyobozi buriho kandi ubuyobozi ari Imana ibushyiraho abaturage bakabutora\u201d.<br \/>\n(4)Akomeza avuga ngo: \u201cabandi bantu baba bagomba kubwemera babishaka batabishaka\u201d.<br \/>\n(5) Ikindi, yaravuze ngo:\u201dMu Ishema Party ntibemera G\u00e9nocide yakorewe Abatutsi\u201d.<br \/>\n(6) B\u00e9noit yongeyeho ko:\u201d Abantu bagize imyaka 18, ubuzima bwabo nibo buba bureba\u201d.<br \/>\n(7)Ikindi mubyo yavuze, ni:\u201dAbantu batahe, bakore business n\u2019ibindi, ariko ntibakore politique\u201d.<\/p>\n<p>Maze kubona iyi video, nifuje kugira icyo nayivugaho, kugirango \u00a0abanyarwanda basobanukirwe, maze bakirinda ababashuka bameze nka B\u00e9noit utinyuka gushyigikira Pr\u00e9sident Kagame mu mafuti.<\/p>\n<p>Ngo kuba President wa Republika ntibisaba ubumenyi, ngo bisaba ibindi bintu (bindi bitari ubumenyi). None se banyarwanda banyarwandakazi, ibyo bintu bindi B\u00e9noit avuga bitari ubumenyi, ngo bikwiye ku muntu ugomba kuba President w\u2019u Rwanda, ni ibiki? Ibyo bintu adashyira ahagaragara ngo abantu babyumve ni ibiki? Ikigaragara ahangaha, ni uko ibi B\u00e9noit ahisha ari bwa bwiru bwa Kalinga nshya ariyo FPR inkotanyi. Ya migambi yabo mibisha yo guhora bica abanyarwanda, none hakaba hashize imyaka 22 bikiri uko! Aha B\u00e9noit yanze kuvuga ubwicanyi ku mugaragaro nk\u2019igikwiye kugirango umuntu abe President wa Republika, kuko azi neza ko abanyarwanda batabukunda, maze ahitamo kubutsinda! Iyo wumvise kiriya kiganiro, wumva B\u00e9noit yiyemerera neza ko Padiri Thomasi afite ubumenyi buhagije, ko rwose azi ubwenge. Noneho ariko kandi, ukumva yivuguruza, avuga ko kuba President ari ibindi bintu ngo bidasaba ubumenyi, kandi ahubwo byagasabye ubumenyi yiyemerera ko Padiri Thomas afite. Maze n\u2019umuntu utaragize amahirwe yo kujya mu ishuri, aharanira ko umwana we yakwiga ngo agire ubumenyi we n\u2019igihugu cyamubyaye bakenera mu nzego zinyuranye, zirimo n\u2019urwego rusumba izindi ari rwo rwa Pr\u00e9sident wa R\u00e9publika, none ngo kuba Pr\u00e9sident ntibisaba ubumenyi n\u2019ubwenge! Icyo B\u00e9noit yirengagiza, ni uko ahandi bafite \u201cd\u00e9mocratie\u201d iruta iyo mu Rwanda, abiyamamariza kuba President wa Republika bagomba kujya impaka zubaka berekana ubumenyi n\u2019ubwenge, basobanurira na \u00e9loquence abo bifuza kuyobora icyo babamarira baramutse babatoreye uwo mwanya! None ngo mu Rwanda ho bakomeze gutora uhora abasezeranya kubica ariwe Pr\u00e9sident Kagame, maze birengagize ubasobanurira uko azabakiza ingoma y\u2019agahotoro ariwe Padiri Thomas?! B\u00e9noit, rwose nawe urumva ko abanyarwanda badashobora kwemera aka gasuzuguro wabashyizeho. Mu buryo buteruye (in an implicit way), B\u00e9noit arahamya ko Pr\u00e9sident Kagame nta bumenyi afite. Ariko igitangaje, ni uko yemeza ko ari we ukwiye gukomeza kuyobora ngo kuko afite bya bindi B\u00e9noit yahishiriye bitari ubumenyi, aribyo ubwicanyi burenze kamere Pr\u00e9sident Kagame yagiriye abanyarwanda kuva ubutegetsi bwe bwajyaho muri 1994! Ariko abanyarwanda baragowe pe!<\/p>\n<p>Ngo abakurikira Padiri Thomas ngo baba bagiye kwumva uko asobanura ibintu na \u201celoquence\u201d! (Iri jambo sindiboneye ikinyarwanda mumbabarire). Bigaragara ko na B\u00e9noit yemera ko Padiri Thomas asobanurira abanyarwanda uko asobanukiwe n\u2019ibibazo u Rwanda n\u2019abanyarwanda bikoreye muri iki gihe, ndetse n\u2019uko yiteguye kubibakuramo igihe azaba amaze gutorerwa kuba Pr\u00e9sident w\u2019u Rwanda, kuko ngo Padiri Thomas abisobanura na \u201celoquence\u201d. Bivuga nyamara ko ariwe muyobozi ukwiye u Rwanda n\u2019ubwo B\u00e9noit amwirengagiza! Noneho ariko akivuguruza avuga ko Pr\u00e9sident Kagame ariwe mutegetsi uhari, ngo ko abanyarwanda tugomba kubyemera twabishaka tutabishaka! Iyo avuze atya, wumva na we yiyemerera ko mu Rwanda hari ubutegetsi bw\u2019igitugu (dictatorial regime) kandi budakwiye. Uretse ko anabeshyera Imana ko ariyo ngo yahaye Pr\u00e9sident Kagame ubutegetsi! President Kagame watanze itegeko ryo kurasa indege ya Nyakwigendera Pr\u00e9sident Juv\u00e9nal Habyarimana kugirango abatutsi bashire, niwe B\u00e9noit atinyuka kwemeza ko ubutegetsi afite yabuhawe n\u2019Imana! Ariko abantu bagiye bakinisha ibikinishwa, bakareka gukinisha Imana koko! Rwose twumvikane, mujye mureka kubeshyera Imana. Imana ntishobora na rimwe kwemera umutegetsi nka President Kagame watsembye abantu nk\u2019abo yamaze kandi n\u2019ubu akibatsemba. Cyakora cyo, nk\u2019uko Dr Charles Muligande yigeze kubivuga, Imana izabaza Pr\u00e9sident Kagame uko yayoboye (yishe) abanyarwanda! Reka twigarukire kubyo B\u00e9noit yavuze. None se, kuki Padiri Thomas we B\u00e9noit yiyemerera ko afite ubumenyi, ngo kandi akavuga uko yakiza abanyarwanda ingoyi ya FPR na \u201c\u00e9loquence\u201d kuko abisobanukiwe, ni kuki B\u00e9noit atemera ko yayobora abanyarwanda? Ko rwose na we anabisobanura neza ko Padiri Thomas azi ubwenge, ni kuki yanga ko yakwiyamamaza ngo ayobore abanyarwanda kandi binagaragara ko abanyarwanda bashaka umuyobozi nka we, usobanukiwe n\u2019ibibazo byabo?<\/p>\n<p>Ikindi yavuze, wumva ko kuri we ngo nta wakagombye kurwanya ubutegetsi buriho ngo kuko kuri we buhagije, aho yavugaga ngo: \u201cNta mpamvu yo kwirirwa uhanganye n\u2019ubuyobozi buriho kandi ubuyobozi ari Imana ibushyiraho abaturage bakabutora\u201d. Akomeza avuga ngo: \u201cabantu baba bagomba kubwemera babishaka batabishaka\u201d. None se ariko banyarwanda banyarwandakazi, ni gute abanyarwanda batarwanya buriya butegetsi bwa Kagame na FPR Inkotanyi, kuva bwaragaragayeho ko ari ubutegetsi buroga kandi bwica abanyarwanda? None se ko tuzi ko ubutegetsi bwiza bushingiye kuri d\u00e9mocratie inshingano zabwo z\u2019ibanze ari ukurinda (Prot\u00e9ger) no guteza imbere abenegihugu (developer), buriya butegetsi bwa Pr\u00e9sident Kagame n\u2019agatsiko ke bwo bukaba icyo bwamariye abanyarwanda nta kindi uretse kubica guhera 1994 kugeza n\u2019ubu, ndetse bukaba busigaye bunabakenesha ku buryo abanyarwanda basigaye barwaye amavunja, kandi amavunja ari kimwe mu bintu bigaragaza ubukene, kitari kikirangwa mu Rwanda mbere y\u2019uko FPR izanira amakuba abanyarwanda ibabeshya ko ibazaniye \u201cd\u00e9mocratie\u201d, ni gute koko ubwo butegetsi butarwanywa?<br \/>\nB\u00e9noit kandi avuga ko ngo yavuye mu ishyaka Ishema ngo kuko batemera g\u00e9nocide yakorewe Abatutsi. None se koko, ni inde wahakana g\u00e9nocide kandi yaremejwe na l\u2019ONU? Ni inde wahakana g\u00e9nocide yakorewe Abatutsi kandi yarabaye ku manywa y\u2019ihangu izuba riva? None se ariko ubundi uretse n\u2019ibyo, ni inde wanze ko Abatutsi bicwaga mu Rwanda muri 1994 batabarwa? Undi wabyanze utari Kagame ni inde? Ariko B\u00e9noit, rwose waretse gukomeza kujijisha no kubeshya abanyarwanda! Ubu koko harya ngo uri umunyapolitiki? Umunyapolitiki se ubeshya abenegihugu ni munyapolitiki nyabaki? Umunyapolitiki w\u2019ukuri abwiza abenegihugu ukuri, kandi wiyemerera ko Padiri Thomas avugisha ukuri na \u201celoquence\u201d. Urumva se atari we ubereye abanyarwanda muri 2017? Cyakora mubyo wavuze hari ibyo nemeranywa nawe: g\u00e9nocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yarateguwe koko. Aha rwose uravugisha ukuri kwambaye ubusa. Icyo nkwisabira ariko, ntuzagire ahandi ushakira uwateguye iyo g\u00e9nocide nka ba bandi babeshyeye abantu imyaka 20 yose ngo nibo bayiteguye kandi kwari ukwikingira ikibaba kuko bazi uruhare bayigizemo bo ubwabo! Uzashakire uwateguye g\u00e9nocide ku wanze ko Abatutsi batabarwa igihe bari bageze mu makuba muri 1994. Iyo uvuga kuriya ahubwo, ni wowe uba upfobya genocide! Ntabwo ari mu Ishema Party bayipfobya urababeshyera rwose. Ikindi kandi, ujye wibuka ko n\u2019urukiko l\u2019ONU yashyiriyeho u Rwanda arirwo ICTR (International Criminal Tribunal for Rwanda) i Arusha, rwashatse gukurikirana aho rwabonaga ibimenyetso byabonekaga, kugirango rumenye kandi runagaragaze abayiteguye, maze President Kagame aranga! Kandi ibyo bimenyetso byaberekezaga kuri Pr\u00e9sident Kagame n\u2019agatsiko ke! Ibi niba utari ubizi, nagirango ubimenye. Jya ureka rero kwibeshya ngo abanyarwanda ntibazi uwabahekuye! Byose birazwi kandi n\u2019uwabyanze baramuzi. Umunyarwanda yaciye umugani ngo: \u201cntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe\u201d, maze arongera ngo:\u201dn\u2019uwendeye nyina ikuzimu yaramenyekanye\u201d. Nimureke gupfobya g\u00e9nocide ari mwe!<\/p>\n<p>Ikindi uvuga gitangaje, ni uko uvuga ngo abantu bagize imyaka 18 ngo ubuzima bwabo nibo buba bureba bonyine ngo ntibakagire undi ubabwira uko ibintu bimeze mu Rwanda ngo atari bo ubwabo, ukirengagiza ko nta muryango cyangwa igihugu kitagira abakuru. None se, B\u00e9noit nawe abaye nka wa wundi ngo :\u201durusha nyina w\u2019umwana imbabazi aba ashaka kumurya!\u201d Urashaka se kugurisha abana b\u2019abanyarwanda? Ariko nta gitangaza kirimo, kuko uwo uvugira ariwe Pr\u00e9sident Kagame, ubutegetsi bwe buhora bwihandagaza bukavuga ko abakiri bato bari hanze bagomba kwirengagiza ibitekerezo bya ba se na ba nyina, maze ngo bagataha mu rwababyaye! Akibagirwa ko \u201cuwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri\u201d. Kuki se abangana nabo bari mu gihugu bo bagira ubwo burenganzira bwo kumvira ababyeyi babo, ariko abo hanze bo ntibabugire? B\u00e9noit se arumva ibyo uvuga bitababaje ahubwo?! Umuntu w\u2019umugabo uzi ubwenge avuga atya?!<\/p>\n<p>Ikindi ngo abantu batahe, bakore business n\u2019ibindi, ariko ntibakore politique! Ni kuki se abenegihugu batagira uburenganzira (droits civiques) bwo gukina politique mu gihugu cyabo? Maze n\u2019aho ibintu bigenda neza, banaturusha \u201cd\u00e9mocratie\u201d bo bagira opposition, bagakina politique; ni gute iwacu ho ibintu bigenda nabi gusa gusa, kandi hakaba nta na 1\/100 cya \u201cd\u00e9mocratie\u201d abandi bagira iwabo, tutagira opposition maze ngo abanyarwanda bakine politique?<\/p>\n<p>Reka rero nkugire inama wowe n\u2019abo mutekereza kimwe niba mutari mubizi: mukwiye kumenya ko ari uburenganzira bw\u2019umunyarwanda bwo gukina politique ndetse no kuvanaho ubutegetsi bubi bwa P\u00e9sident Kagame, kuko abihabwa n\u2019amategeko (UN Charter). Ikindi kandi iyo uburenganzira bw\u2019ibanze (fundamental rights) bw\u2019umwenegihugu bubangamiwe n\u2019ubutegetsi buriho nk\u2019uko bimeze mu Rwanda, ayo mategeko n\u2019ubundi afite igika cya 7 (Chapter 7 of UN Charter) yemerera abenegihugu kuvanaho ubutegetsi hakoreshejwe inzira zose zishoboka. Aha, nagirango nkwibutse ko na FPR na Pr\u00e9sident Kagame, aribyo bari bitwaje ubwo bateraga intambara bashaka ubutegetsi mu Rwanda. None rero, kuva ari uko bimeze, nagirango gusa mbe nkubwiye ko uko byagenda kose, byatinda cyangwa byatebuka, n\u2019iyo mwabyanga nk\u2019uko ingoma ya President Kagame yamenyereye kubyanga, abanyarwanda bahaze ubwo butegetsi bwa FPR wowe wihandagaza ukavuga ko nta muntu ukwiye guhangana nabwo. Ikindi kandi, ako gasuzuguro mushyira ku banyarwanda mubabuza uburenganzira bwabo bw\u2019ibanze (fundamental rights) zirimo n\u2019uburenganzira bwo kubaho (right to life) abanyarwanda ntibazongera kubyihanganira uko byagenda kwose. Ese niba ari uguhakwa wagiye uhakwa neza, ukareka guhakanwa amaraso y\u2019abanyarwanda! Iyo abanyarwanda bishwe n\u2019ubutegetsi bwa President Kagame wunguka iki?<\/p>\n<p>Icyo nakwanzuriraho ni uko bitari bikwiye ko television IGIHE ita igihe iha ijambo abantu bafite ibitekerezo nk\u2019ibya B\u00e9noit! Yari ikwiye kujya iha ijambo abanyarwanda bafite ibitekerezo bizima byafasha abanyarwanda gukira ingoyi y\u2019ingoma ya Pr\u00e9sident Paul Kagame, aho guha ijambo abatinyuka kuvuga ko kuba President wa Republika bidasaba ubumenyi ! Ntagiye kwirirwa nsubira mubyo B\u00e9noit yavuze bibabaje kandi bigaragara ko aribyo yemera, gushyigikira ingoma yamaze abanyarwanda wanga ko hajyaho abandi bayobozi baharanira imibereho myiza y\u2019abanyarwanda, ni icyaha gikomeye. Gushyigikira abicanyi, wemeza ko kwica aribwo bumenyi bukwiye ugomba kuba umukuru w\u2019igihugu, ukirengagiza ahubwo ko uwo yagombye kuvanwa ku butegetsi, maze abanyarwanda bakishyiriraho undi muntu ufite ubumenyi kandi usobanukiwe, biteye isoni n\u2019agahinda! Ikibabaje kurushaho ni uko ibi bivugwa n\u2019umuntu wiyita ko ari umunyapolitiki ! Umwanya wa President wa Republika si uwo gukinishwa! Ni umwanya usaba abantu basobanukiwe, bafite ubumenyi kandi baba biteguye kurinda abenegihugu ndetse bakanabateza imbere, aho kubamarira ku icumu imyaka n\u2019imyaka.<\/p>\n<p>Abanyarwanda ntibazongera kwihanganira ko ababahotora bahisemo kwimika ubugome bwarenze ubwenge, bakomeza kubeshya ngo barabayobora. B\u00e9noit n\u2019abo batekereza kimwe babishaka batabishaka, bamenye ko abanyarwanda biteguye gusezerera ubutegetsi bwa Pr\u00e9sident Paul Kagame, maze bakishyiriraho abayobozi bafite ubumenyi bunyuranye kandi biteguye kubakiza ingoma ye yuzuye ubugome gusa gusa.<\/p>\n<p><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><br \/>\nKigali.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mpisemo gufata ikaramu uyu munsi, ngirango ngire icyo mvuga kubiherutse gutangazwa ku itariki ya 16 Kamena 2016 na Television yitwa IGIHE, ubwo umunyamakuru wayo Aimable Ngarambe Karirima yagiranaga ikiganiro na B\u00e9noit Uwimana uvuga ko aherutse kuva mu ishyaka Ishema, ngo akaba yaragiye mu ishyaka PSD.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14541,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-14540","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mpisemo gufata ikaramu uyu munsi, ngirango ngire icyo mvuga kubiherutse gutangazwa ku itariki ya 16 Kamena 2016 na Television yitwa IGIHE, ubwo umunyamakuru wayo Aimable Ngarambe Karirima yagiranaga ikiganiro na B\u00e9noit Uwimana uvuga ko aherutse kuva mu ishyaka Ishema, ngo akaba yaragiye mu ishyaka PSD.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-12T01:27:02+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"259\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"194\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d\",\"datePublished\":\"2016-07-12T01:27:02+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/\"},\"wordCount\":1854,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/benoit.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/\",\"name\":\"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/benoit.jpg\",\"datePublished\":\"2016-07-12T01:27:02+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/benoit.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/07\\\/benoit.jpg\",\"width\":259,\"height\":194},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda","og_description":"Mpisemo gufata ikaramu uyu munsi, ngirango ngire icyo mvuga kubiherutse gutangazwa ku itariki ya 16 Kamena 2016 na Television yitwa IGIHE, ubwo umunyamakuru wayo Aimable Ngarambe Karirima yagiranaga ikiganiro na B\u00e9noit Uwimana uvuga ko aherutse kuva mu ishyaka Ishema, ngo akaba yaragiye mu ishyaka PSD.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-12T01:27:02+00:00","og_image":[{"width":259,"height":194,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d","datePublished":"2016-07-12T01:27:02+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/"},"wordCount":1854,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/","name":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg","datePublished":"2016-07-12T01:27:02+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/07\/benoit.jpg","width":259,"height":194},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ngo-kuba-president-wa-republika-bisaba-ibindi-bintu-bitari-ubumenyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ngo :\u201ckuba Pr\u00e9sident wa Republika bisaba ibindi bintu bitari ubumenyi\u2026!\u201d"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14540","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14540"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14540\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14541"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14540"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14540"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14540"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}