{"id":14633,"date":"2016-07-19T14:55:23","date_gmt":"2016-07-19T12:25:23","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14633"},"modified":"2016-07-19T14:55:23","modified_gmt":"2016-07-19T12:25:23","slug":"si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/","title":{"rendered":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego."},"content":{"rendered":"<p>Abanyarwanda bamwe bavuga ko Abatutsi bagira amabanga yabo bihariye (cuisine interne) batabwira Abahutu, maze abandi bakavuga ko ba nyili ukuvuga ibyo ngo baba ari ba abahezanguni (extremistes). Kandi nyamara, kwita abandi ba extremistes, ari uburyo FPR yabonye bwo gucecekesha abadashaka ko igera ku migambi yayo mibisha, kubera ko ahubwo FPR ariyo irusha abandi bose kuba abahezanguni (extremistes). Ibi ikabikora, ari ukugirango yice Abahutu nta nkomyi, kuko bigaragara ko yateye aribyo yiyemeje.<!--more--><\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko, haragaragaramo uko Rudasingwa yiyemereye uko we na bene wabo babeshya; uburyo icyo kinyoma kirambye mu banyarwanda; uburyo Abatutsi bagira amabanga batabwira Abahutu; uko uburyarya n\u2019ububeshyi byahozeho kuva cyera mu Rwanda; uko bitoroshye gufatanya n\u2019Abatutsi mu ishyaka rimwe uri Umuhutu; ndetse n\u2019uko Rudasingwa yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w\u2019ibibindi.<\/p>\n<p><strong>Rudasingwa yiyemereye ko we na bene wabo babeshya.<\/strong><\/p>\n<p>Iyo Rudasingwa avuze ko Condo aharanira (d\u00e9fendre) ibyo atazi, byumvikana ko Rudasingwa aba avuga ko hari ibyo Condo adefanda atabizi kuko atabibwiwe. Wareba impamvu, ugasanga ari ukuberako Condo ari Umuhutu. Ariko na none muri iyi mvugo, akanemeza (implicitement) ko we nk\u2019Umututsi, hari ibyo nyamara aziranyeho na Kayumba nawe w\u2019umututsi, bombi batigeze babwira Condo kuko ari umuhutu , n\u2019ubwo bo batagicana uwaka!\u00a0 None se kandi, ikitagaragaye hano ni iki? Kuki Rudasingwa na Kayumba batabwije ukuri Condo, none bakaba bageze aho kuvuga ko Condo adefanda ibyo atazi? Si uko bamubeshye se? Bamubeshye se bitewe ni iki kindi kitari uko batamwibonamo! Mu yandi magambo kuba Condo ari Umuhutu, bo bakaba Abatutsi, byabaye impamvu yo kumubeshya. Harya ngo bamwe mu batutsi si ababeshyi? Rudasingwa se ntabyerekanye kandi ! None se abanyarwanda harya bazizerana bate da? Mwibuke ko mu masezerano ya Arusha, Kagame na FPR beretse benshi mu bantu bo muri MRND \u00a0n\u2019andi mashyaka yariho mbere ya 1994 ko bagiye i Arusha kudefenda ibyo batazi, ubwo Kagame yahitagamo guca ruhinga nyuma akarasa indege ya Pr\u00e9sident Habyarimana nta wuzi uko bigenze, maze ibyari inama bikaba isoko ry\u2019imiborogo! Ikigaragara aha, ni uko Kagame yahisemo nyine kubeshya uwo bari basezeranye, maze agahitamo kumwica kugirango ibyo bari bemeranijwe kugabana mu masezerano yabo, we abyitwarire byose na bene wabo bafatanyije gukotana (Abatutsi); kandi niko yabigenje. Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa niba atari umubeshyi, akaba koko aharanira ubumwe b\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi nk\u2019uko yagiye abivuga, nagaragaze ibyo avuga ko Codo atazi, we aziranyeho na Kayumba Nyamwasa.<\/p>\n<p><strong>Nyuma y\u2019imyaka 20 ikinyoma kiracyari cyose!<\/strong><\/p>\n<p>Kubona hashize imyaka irenga 20 ikinyoma kikiri cya kindi, birerekana ko Abatutsi batazigera na rimwe bavuga rumwe n\u2019abahutu. Iyi mvugo ya Dr Rudasingwa, irabyerekana neza cyane. Ni gute se wavuga ko umuntu w\u2019umunyabwenge nka Dr Rudasingwa, yavuga ibyo atazi? Umuntu w\u2019umu \u201cdocteur\u201d, si n\u2019ubonetse wese! Nyuma y\u2019imyaka myinshi, Abatutsi bavuye muri FPR bagiye begera Abahutu, maze bakagerageza kubumvisha ko batababeshya, bababwira ko ngo bafite inyungu imwe yo kuvanaho ubutegetsi bwa Pr\u00e9sident Paul Kagame, ngo kuko ari we wenyine mubi, n\u2019utundi twinshi\u2026. Ariko Abahutu bagorwa koko? None se, nyuma y\u2019iyi myaka yose bikimeze bitya, icyizere cyava hehe ko \u201cUrwishe ya nka rukiyirimo\u201d? Mwibuke ko umwanditsi Jean Pierre P\u00e9an mu gitabo yise \u201cNoir fureur, blancs menteurs\u201dyatsinze leta FPR mu rukiko rwa mbere rw\u2019iremezo (Tribunal de grande instance), no mu rw\u2019ubujurire (Cour d\u2019Appel) i Paris, yemeza ko abenshi mu bari bagize FPR ari ababeshyi kabuhariwe, maze leta ya FPR igahitamo kubyemera bucece (implicitement) kuko yagize isoni zo kujuririra mu rukiko rw\u2019ikirenga (Cour supr\u00eame) maze ikicecekera. \u201cQui ne dit mot consent\u201d.<\/p>\n<p><strong>Abatutsi bagira amabanga batabwira Abahutu.<\/strong><\/p>\n<p>Kubona Abatutsi nka ba Dr Rudasingwa ndetse na Lt G\u00e9n\u00e9ral Kayumba hari amabanga bafitanye batigeze babwira Umuhutu Condo, birerekana ko uko byagenda kwose bo bafite ibyo baziranyeho nk\u2019abatutsi bitari byiza, binavuga ko ari nayo mpamvu yo kubibahisha. Ikindi, ibyo baziranyeho nk\u2019Abatutsi badashaka kubwira Abahutu, babisangiye na bene wabo bo muri FPR, kuko na none hari byinshi bibi FPR yakoreye Abahutu ntarondora hano, abantu bose bazi. Ikigaragara ni uko, kuba bizwi neza ko muri FPR harimo Abahutu nka ba Pasteur Bizimungu, Rucagu, ndetse na Nyakwigendera Colonel Kanyarengwe batigeze bamenya gahunda ya FPR kuko Pr\u00e9sident Kagame na bene wabo batigeze bashaka kuyibabwira ku mpamvu baziranyeho, bigaragaza ko Abatutsi babeshya abanyarwanda n\u2019Abahutu by\u2019umwihariko. Bityo rero n&#8221;abatutsi bavuga ko barwanya Kagame na FPR, nabyo ni ukubeshya nyine! Bajye bavugisha ukuri, bavuge ko hari ibyo bapfuye na Pr\u00e9sident Kagame hagati yabo ubwabo, ariko bareke kubeshya abanyarwanda. Ukurikije ibyo bavuga, usanga icyo bashobora kuba barapfuye na Pr\u00e9sident Kagame ari uko yanze kubaha ku mitungo yasahuye muri Congo, ndetse akanabima kuri za ndege ze, n\u2019indi mitungo myinshi biba u Rwanda rw\u2019abanyarwanda (Abatwa, Abahutu n\u2019Abatutsi). None baje babeshya Abahutu bo hanze ko noneho baje kubabwiza ukuri, ngo ko bababajwe n\u2019uko Kagame abica, kandi n\u2019abo bari kumwe muri FPR yabo batarigeze bababwiza uko kuri. Ibi bikaba byari ukugirango Abahutu babatize imbaraga, \u00a0kugirango nyine barwanye Kagame bashyize hamwe nk\u2019abacunguzi bashyashya b\u2019u Rwanda, noneho nibabona bifite aho bigeze nk\u2019uko byagenze mbere ya 1994, bazagire batya babyifatire byose, bikubire ubutegetsi bwose, maze bongere bamare Abahutu nk\u2019uko bamaze kubimenyera. Harya ngo Abahutu bicwa kuko batavukanye imbuto? Uwayivukanye se harya ngo ni inde, ko twese twavutse twambaye ubusa? Ni ikinyoma gusa!<\/p>\n<p><strong>Uburyarya n\u2019ububeshyi byahozeho kuva cyera mu Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Ububeshyi n\u2019uburyarya byabo ni ibya kera. Mwibuke ukuntu babeshye Abahutu mu mashyaka menshi kubwa Pr\u00e9sident Habyarimana, maze Abahutu bakabashyigikira bagirango ni opposition isanzwe nk\u2019izo mu bindi bihugu, batazi ko bariho bashyigikira FPR kugarura Kalinga \u201cnouveau model\u201d, ariyo yo kumara Abahutu ku buryo buhishe, babeshya abanyamahanga ngo ni ingamba z\u2019ubutegesi bushyashya mu Rwanda (gukona abahutu, kubategeka guhinga igihingwa kimwe, kubabuza kunywa ikigage n\u2019urwagwa, kubabuza gucuruza caguwa n\u2019ibindi bibi byinshi)\u2026 Ibi ariko, FPR ikabikora idashaka ko Abahutu ndetse n\u2019abo banyamahanga, bamenya ko ari uburyo bwo kumara Abahutu uruhongohongo, mu buryo budashakuje, bitandukanye n\u2019uko bishe abantu ikivunga (massacres) bagifata ubutegetsi. Ibi bikaba ari ukugirango bakomeze bice bitonzeeee mu buryo \u201csystematique\u201d (g\u00e9nocide), imyaka ikaba ibaye 22 bakibabeshya ko batica, kandi ari cyo bakora gusa! Mwibuke ko Ministre Louise Mushikiwabo yigeze kuvuga ko bazemera gukoresha amatora ya \u201cd\u00e9mocratie\u201d nk\u2019uko bigenda ahandi, ngo ari uko bamaze guha u Rwanda ishusho bashaka, ngo barwanya icyo yise \u201cBurundian syndrome\u201d. Aha yashakaga kuvuga ko bagomba kugabanya umubare w\u2019Abahutu bo nyamwinshi (people majoritaire), maze bakabagira nyamuke (people minoritaire), kugirango Abahutu batazajya batora abandi bahutu nk\u2019uko byagenze i Burundi muri 1993, ubwo Abarundi bacaga mu rihumye ubutegetsi bwa Buyoya (Umututsi), bagatora Melchior Ndadaye (Umuhutu)! Mwibuke ko Pr\u00e9sident Kagame, asigaye avuga ko akomoka muri nyamwinshi (Abatutsi), kuko azi aho ageze agabanya umubare w\u2019Abahutu bahoze ari nyamwinshi, none bakaba barabaye nyamuke, kuko Abatutsi bo biyongereye ku ngoma yabo ya FPR!<\/p>\n<p><strong>Ntibyoroshye gufatanya n\u2019Abatutsi mu ishyaka rimwe uri Umuhutu.<\/strong><\/p>\n<p>Ikindi, biragaragara ko gufatanya n\u2019Abatutsi mu ishyaka mwitwa ko muhuriyemo, bizajya bisaba kwitonda cyane, umuntu akareba ababa bagerageza kuvugisha ukuri. Kubona ejo bundi Rudasingwa agira atya, akavuruga ishyaka yari arimo ariryo RNC, bishingiye gusa ku kuba atarashakaga kuva ku butegetsi bwa ririya shyaka, ngo kuko \u201cmandat\u201d ye yari ishize, birenze kuba bitangaje! Murumva ikindi kinyoma? Ku batari babizi Didas Gasana nawe aherutse kubigaragaza mu nyandiko yanditse mu rurimi rwicyongereza yise \u201cDr Rudasingwa doesn\u2019t believe in what he claims to stand for.\u201d Avuga ko yatangajwe no kubona Rudasingwa ibyo yigishaga muri RNC, atari byo yemera mu by\u2019ukuri ! Ni byiza gufatanya n\u2019Abatutsi bameze nka Didas Gasana, kuko we nibura ari Umututsi uvugisha ukuri. Si ngaho Rudasingwa arabyerekanye! Niba mwaragiye mukurikira radio Itahuka muzambwire: Ni nde muntu wajyaga rwose yigisha abandi \u201cd\u00e9mocratie\u201dmu ijwi ryiza kandi rituje, ko bagomba kwirukana Pr\u00e9sident Kagame ngo kuko \u201cmandat\u201d ye irangiye akaba ashaka kwiha indi! Ngo maze bakazana \u201cd\u00e9mocratie\u201d, kandi ahubwo nawe ashaka kwikubira ubutegetsi ! Mwibuke ko FPR yateye ibeshya abanyarwanda ko ibazaniye \u201cd\u00e9mocratie\u201d! Ariko wa mugani, FPR nta kundi yari kubigenza, kuko iyo iza ibwiza abanyarwanda ukuri, ko ibazaniye urupfu, amarira, agahinda, ubukene n\u2019ibindi bibi byinshi yazanye bitabagaho mbere, abanyarwanda bari guhita bayirwanya bivuye inyuma, kandi nta n\u2019ubwo yari kurenga umutaru. Ariko abanyarwanda bagira umwaku koko! Cyera bajyaga bavuga ibya Kalinga tukiri abana, tukagirango harimo no gukabya. Maze ahubwo igiye kugaruka, iza ari Kalinga\u201d nouveau model\u201d !!! Wa mugani wa Bikindi, bwarakeye biraba da!<\/p>\n<p><strong>Rudasingwa yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w\u2019ibibindi.<\/strong><\/p>\n<p>Ikindi noneho cyumvikana mu mvugo ya Rudasingwa, ni agasuzuguro gakabije kagaragarira aho yavuze ko Nyamwasa yagize Condo umuteruzi w\u2019ibibindi ngo ndetse Condo arengera ibyo atazi (d\u00e9fendre)! Namwe rwose nimunyumvire! Condo abaye umuteruzi w\u2019ibibindi, ngo kuko ari umuhutu, uvugira Nyamwasa w\u2019Umutitsi, kandi akamuvugira, atazi ibyo avuga(kuko babimuhishe)! Cyera ngo i bwami mu Rwanda, abateruzi b\u2019ibibindi bari Abahutu. Ubwo na Condo (Umuhutu) abaye umuteruzi w\u2019Ibibindi i bwami kwa Nyamwasa (w\u2019Umututsi)! Ahaa!! Ariko Rwanda urajya he?! Ntibajya bavuga se ko i bwami byari byiza, ngo ko abanyarwanda bari babanye neza mbere y\u2019umwaduko w\u2019abazungu?! Kuki bivuguruza? Bari babanye neza se bate? Kubera ko Abahutu bari baracinyijwe, bakemera guhora ari abagaragu baterura ibibindi gusa ndetse n\u2019ibindi nk\u2019ibyo bigayitse kubera kubura uko bagira! Biratangaje kuba n\u2019ubu hari abakivuga ko abanyarwanda babanaga neza mbere y\u2019umwaduko w\u2019abazungu! Aha birasobanura ko Condo, avuga ibyo umutegetsi nyawe, ariwe Nyamwasa amutegetse gukora, noneho akaba atazi ibyo akora kuko shebuja Nyamwasa atamubwira byose! None harya ngo abanyarwanda babanaga neza mbere, ngo ariko byishwe n\u2019abazungu?! Abavuga ibi, icyo batavuga ni uko bababazwa no kuba abazungu baraje mu Rwanda, bakabatiza (baptiser) Umwami Rudahigwa (bamukiza icyaha), bakanamwigisha uburenganzira bwa muntu (Human rights), aribyo byatumye asobanukirwa, akamenya ko abantu twese turi bamwe, maze agaca ubuhake yivuye inyuma. Abababazwa se n\u2019uko Abahutu batakiri abagaragu b\u2019Abatutsi, n\u2019ubwo numva ngo Condo nicyo akora kwa Nyamwasa, ni uko se bashaka amahoro y\u2019abanyarwanda bose? Cyangwa barashakira igihugu amakuba? Mu gihe Condo yari azi ko afatanyije na Nyamwasa na Rudasingwa, Rudasingwa yerekanye ko nyamara n\u2019ubwo atacyumvikana na Nyamwasa, hari ibyo Condo atazi, kandi Rudasingwa aziranyeho na Kayumba ! Ahaa!! Iby\u2019u Rwanda n\u2019abanyarwanda ntibyoroshye, kuko ari ibinyoma gusa gusa. Ariko ibi binyoma bikomeza, nta kindi bizazanira u Rwanda kindi kitari andi amakuba !<\/p>\n<p>Umwanzuro ni uko abanyarwanda bari bakwiye kureka kubeshyana, bakabwizanya ukuri ko kwonyine soko y\u2019amahoro na \u201cd\u00e9mocratie\u201d, niba batifuza ibindi byago. Ikigaragara muri biriya byose ni uko kubeshya n\u2019uburyarya bigikomeza mu banyarwanda kandi aribyo byabaye intandaro y\u2019ibyago u Rwanda rwabayemo kandi rukirimo. Ibi bigaragara cyane cyane hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi kandi aho bigeze, bikaba bitari bigikwiye, n\u2019ubwo bwose burya bitari na ngombwa na mbere hose. Byagaragaye kuva cyera ko Abatutsi bagiye babeshya Abahutu, bamwe bakabihakana. None ariko, Dr Rudasingwa arabyiyemereje. Ikigaragara ni uko kuva ibintu ari uko bikimeze, u Rwanda rurimo kujya habi !<\/p>\n<p>Niba abanyarwanda bashaka amahoro, ni batabare igihugu, bareke kubeshya kuko \u201cumwanzi ukwanga atiretse, aravuga ngo karaba turwane\u201d. Erega twari dukwiye kureba kure kuko \u201cnta wusangira n\u2019udakoramo\u201d. Intambara ya FPR mu Rwanda yarabyerekanye. Intambara inywa amaraso, ntinywa amazi.<\/p>\n<p><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><br \/>\nKigali &#8211; Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abanyarwanda bamwe bavuga ko Abatutsi bagira amabanga yabo bihariye (cuisine interne) batabwira Abahutu, maze abandi bakavuga ko ba nyili ukuvuga ibyo ngo baba ari ba abahezanguni (extremistes). Kandi nyamara, kwita abandi ba extremistes, ari uburyo FPR yabonye bwo gucecekesha abadashaka ko igera ku migambi yayo mibisha, kubera ko ahubwo FPR ariyo irusha abandi bose kuba [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":6971,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-14633","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abanyarwanda bamwe bavuga ko Abatutsi bagira amabanga yabo bihariye (cuisine interne) batabwira Abahutu, maze abandi bakavuga ko ba nyili ukuvuga ibyo ngo baba ari ba abahezanguni (extremistes). Kandi nyamara, kwita abandi ba extremistes, ari uburyo FPR yabonye bwo gucecekesha abadashaka ko igera ku migambi yayo mibisha, kubera ko ahubwo FPR ariyo irusha abandi bose kuba [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-07-19T12:25:23+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"465\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"349\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego.\",\"datePublished\":\"2016-07-19T12:25:23+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/\"},\"wordCount\":1825,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rudasingwa1.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/\",\"name\":\"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rudasingwa1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-07-19T12:25:23+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rudasingwa1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/rudasingwa1.jpg\",\"width\":465,\"height\":349,\"caption\":\"Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda","og_description":"Abanyarwanda bamwe bavuga ko Abatutsi bagira amabanga yabo bihariye (cuisine interne) batabwira Abahutu, maze abandi bakavuga ko ba nyili ukuvuga ibyo ngo baba ari ba abahezanguni (extremistes). Kandi nyamara, kwita abandi ba extremistes, ari uburyo FPR yabonye bwo gucecekesha abadashaka ko igera ku migambi yayo mibisha, kubera ko ahubwo FPR ariyo irusha abandi bose kuba [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-07-19T12:25:23+00:00","og_image":[{"width":465,"height":349,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego.","datePublished":"2016-07-19T12:25:23+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/"},"wordCount":1825,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/","name":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg","datePublished":"2016-07-19T12:25:23+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/rudasingwa1.jpg","width":465,"height":349,"caption":"Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/si-ngaho-rudasingwa-arabyivugiye-kubeshya-ni-intego\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Si ngaho Rudasingwa arabyivugiye! Kubeshya ni intego."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14633","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14633"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14633\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6971"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14633"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14633"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14633"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}