{"id":14821,"date":"2016-08-06T20:37:06","date_gmt":"2016-08-06T18:07:06","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14821"},"modified":"2016-08-06T20:37:06","modified_gmt":"2016-08-06T18:07:06","slug":"dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/","title":{"rendered":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d."},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019imiborogo n\u2019amarira byabaye mu gihugu cyacu aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku mbaraga (Coup d\u2019Etat) mu Rwanda muri 1994, gukina politiki mu Rwanda byabaye nk\u2019ikizira, kuko uwo ari we wese wagerageje kuyikina atavuga rumwe na FPR, yagize ingorane zitandukanye zirimo kwicwa, gufungwa ndetse no guhunga, tutibagiwe n\u2019ibindi byago binyuranye Abanyarwanda banyuzemo mutayobewe. <!--more--><\/p>\n<p>Nyuma y\u2019ibi byago byose, abanyarwanda bahise baba nk\u2019abatinye gukora politiki, maze bahitamo kuyirekera FPR yayikoresheje mu buryo bubabaje kandi bubangamiye Abanyarwanda mu buryo bunyuranye.<\/p>\n<p>Muri iyi myaka ya vuba aha, nibwo mu banyapolitiki b\u2019abanyarwanda habonetsemo umugabo witwa Padiri Thomas Nahimana uvuga ko kujya gukina politiki mu Rwanda bishoboka n\u2019ubwo hari ziriya nzitizi zose, ndetse akaba yaniyemeje gusubira mu gihugu cyacu kuyikinirayo, mu rwego rwo kwitegura guhatanira umwanya wa Pr\u00e9sident wa Republika, mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.<\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu ngingo zerekana ukuntu Padiri Thomas Nahimana, ari we munyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera mu mwaka utaha nyine wa 2017.<\/p>\n<p>Izo ngingo ni:<\/p>\n<p>(1).Kuba adakangwa n\u2019ubugome bwa FPR;<\/p>\n<p>(2).Gushobora kwumvisha Abahutu n\u2019Abatutsi uko babana mu Rwanda mu mahoro;<\/p>\n<p>(3).Kuba ishyaka rye ryunze ubumwe mu gihe mu yandi baryana;<\/p>\n<p>(4)Kuba afite icyerekezo cyo gukora revolution itamena amaraso FPR itinya cyane;<\/p>\n<p>(5)Kuba yarashoboye gusobanurira abanyarwanda ukuntu politiki nziza ibereyeho kubungabunga inyungu za rubanda nta wuhejwe;<\/p>\n<p>(6)Kuba ashobora gusura abanyarwanda hirya no hino ku isi;<\/p>\n<p>(7)Kuba ari we munyapolitiki wiyemeje kujya gukemura ikibazo cy\u2019inzara ivugwa mu Rwanda yigereyeyo; ndetse no<\/p>\n<p>(8) kuba ashobora kubonana n\u2019abategetsi bo hirya no hino ku isi yose.<\/p>\n<p><strong>1.Kudakangwa n\u2019ubugome bwa FPR.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba Padiri Thomas Nahimana adakangwa n\u2019ubugome bwa Pr\u00e9sident Kagame na FPR maze akiyemeza gufata inzira akajya gukorera politiki mu Rwanda, kandi azi neza ubugome bwa FPR Inkotanyi yafashe ubutegetsi mu Rwanda ku ngufu (Coup d\u2019Etat) muri 1994, ni imwe mu mpamvu zerekana ko ari we ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017. Kuba agiye azi ukuntu abanyarwanda bakomeje gupfa bicwa n\u2019ubutegetsi buriho kuva icyo gihe kugeza magingo aya. Kuba Padiri Thomas agiye mu Rwanda azi uko FPR yibye amatora muri 2003 ndetse no muri 2010. Kuba uyu mugabo agiye kujya mu gihugu cyacu azi ko hari abanyapolitiki bandi bishwe bazira politiki, abandi bagahunga, ndetse n\u2019abandi bakaba baborera muri gereza zitandukanye mu Rwanda.<\/p>\n<p>Urugero ni nk\u2019intwari Madame Ingabire Victoire, nawe wari aturutse hanze, maze akinjira mu Rwanda, ashaka kwiyamamariza kuba Pr\u00e9sident wa Republika, ariko we akaba ataragize amahirwe yo kubigeraho, kuko FPR yahise imufunga. Hari abagiye bavuga ngo \u201cEse kuki Padiri Thomas atagiye ku itariki ya 28 Mutarama 2016 nk\u2019uko yari yabivuze?\u201d<\/p>\n<p>Icyo mbona, ni uko abo bagomba kumenya ko hari igihe uruzindiko rw\u2019uwo ari we wese, ruba rushobora gusibira bitewe n\u2019impamvu zitandukanye. Ikibi burya, ni uko uruzinduko rwahagarara burundu, kandi siko Padiri Thomas we avuga. We, aravuga ko yari acyitegura kandi ntawe utabyumva. Reka dutegereze turebe \u201cNtawe uvuma iritararenga\u201d.<\/p>\n<p>Ikindi tugomba kumenya, ni uko Padiri Thomas atari umwana, kuko bigaragara neza ko azi ibyo arimo. Ikigaragara, ni uko yabanje kwitegereza neza biriya byose byabaye, kugirango amenye we uko azitwara. Ntimwibagirwe kandi ko mu gifaransa bavuga ngo:\u201dIl faut reculer pour mieux sauter.\u201d<\/p>\n<p>Bisobanura ko umuntu agomba gusubira inyuma gatoya, kugirango asimbuke harehare. Nimureke rero twihangane, dutegereze gato, maze ubundi twitegure kubimufashamo nk\u2019abanyarwanda twese, kuko bigaragara ko asobanukiwe neza n\u2019imigambi myiza ashaka kugeza ku banyarwanda, kandi twese tukaba tuyinyotewe.<\/p>\n<p><strong>2.Kuba ashobora kwumvisha Abahutu n\u2019Abatutsi uko babana mu Rwanda mu mahoro.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba Padiri Thomas Nahimana, ashobora kwemeza Abahutu n\u2019Abatutsi uko yiteguye kubunga, igihe abanyarwanda tuzaba tumuhundagajeho amajwi muri 2017, ibyo ubwabyo ni ikintu gikomeye cyane ku banyarwanda, gisa n\u2019icyabuze kuva u Rwanda rwabaho.<\/p>\n<p>Nigeze kujya mu nama ebyiri kandi zabereye ahantu hatandukanye ku isi zayobowe na Padiri Thomas Nahimana, maze ntangazwa n\u2019ukuntu Abahutu ndetse n\u2019Abatutsi bari baje muri izo nama, bose basohotse batangara! Wajyaga kumva ukumva Abatutsi bari baje muri izo nama barakubwiye ngo:\u201dAho nabereye sinari nzi ko hari umunyarwanda, ushobora kunyereka uko ashobora kwunga Abahutu n\u2019Abatutsi nk\u2019uyu mugabo Nahimana!\u201d<\/p>\n<p>Undi akongera ngo:\u201dBiratangaje kubona umuntu w\u2019umunyarwanda ushobora gusobanurira Abatutsi n\u2019Abahutu uko azashyiraho \u201cm\u00e9moire collective\u201d bose bahuriraho mu kwibuka ababo bose hamwe, bitari ukwibuka Abatutsi gusa, kandi atari bo bapfuye bonyine!\u201d<\/p>\n<p>Umuhutu nawe akakubwira ati:\u201dMbonye umunyarwanda ushoboye kunyereka neza uko abanyarwanda twese twabana mu mahoro, nta ntambara za buri myaka 20 cg se 30. Mbonye umunyarwanda ukwereka uko azazana d\u00e9mocratie, kandi akarinda abanyarwanda gatebe gatoki ya buri kanya!\u201d<\/p>\n<p>Muri izo nama hari hajemo n\u2019intore za FPR. Kimwe mu byantangaje kandi byanshimishije, ni uko n\u2019izo ntore nazo ubwazo zanyuzwe n\u2019ibyo biganiro Padiri Thomas yatanze muri iyo migi yombi, kuko wabonaga nazo zivugira ko zibona ko Padiri Thomas Nahimana afite impano ikomeye yo guhuza abanyarwanda !<\/p>\n<p><strong>3.Kuba ishyaka rye ryunze ubumwe mu gihe mu yandi baryana.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba mu ishyaka rye bunze ubumwe mu gihe abandi badahwema gushwana. Byerekana ko Padiri Thomas Nahimana afite \u201cleadership\u201d yo mu rwego rwo hejuru abanyarwanda bakeneye kandi banyotewe.<\/p>\n<p>Ibi ndabivuga mpera kubyo duherutse kwumva mu yandi mashyaka hirya no hino, aho abantu bari barakoramye kuva imyaka n\u2019indi, bagira batya ukumva barashwanye, maze bagatandukana wumva nta n\u2019impamvu zifatika bakweretse zitumye batandukana!<\/p>\n<p>Ahubwo ugasanga hagiye harimo utuntu tutari kure cyane y\u2019ibyagiye bitandukanya abanyarwanda kuva cyera. Aha nta rugero nakwirirwa ntanga kuko abanyarwanda bazi ubwenge, kandi barirebera uko bimeze mu mashyaka anyuranye hirya no hino.<\/p>\n<p><strong>4.Kuba afite icyerekezo cyo gukora \u201crevolution\u201d itamena amaraso FPR itinya cyane.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba yerekana inzira nziza yo gukora \u201cr\u00e9volution\u201d itamena amaraso, abanyarwanda tugasezerera ubutegetsi bwa FPR inkotanyi mu mahoro, nacyo ni ikintu gikomeye dukeneye mu gihugu cyacu. Icyo abanyarwanda bakwiye kumenya, ni uko mu bintu FPR itinya kurusha ibindi, harimo na \u201cr\u00e9volution\u201d yakorwa n\u2019abanyarwanda mu mahoro. Reka mbahe ingero: Nimwibuke banyarwanda banyarwandakazi, igihe leta ya FPR yafataga icyemezo cyo kuvanaho amapikipiki atwara abagenzi mu mugi wa Kigali uko byagenze!<\/p>\n<p>Icyo gihe, abantu bararakaye, agahinda karabashengura, maze umuntu umwe afata gr\u00e9nade abonye imodoka ya police ahitwa ku Giticyinyoni, maze ahita yijugunya muri iyo modoka ya police, bamwe barapfa, abandi barakomereka. Kuri uwo munsi kandi, mu mugi wa Kigali naho habaye ikindi gikorwa umuntu yagereranya n\u2019icyo, maze FPR ubwoba burayitaha!<\/p>\n<p>Icyo gihe, abategetsi ba FPR batereranye amagambo, maze bahita basubira ku cyemezo bari bafashe cyo kuvanaho amapikipiki atwara abagenzi ! Reka mbahe urundi rugero: Mwibuke igihe Maitre Ntaganda B\u00e9rnard yatangizaga imyigaragambyo mu mugi wa Kigali mu myaka ishize. Icyo gihe FPR yahise ikora ibishoboka byose n\u2019ubwoba bwinshi kugirango iyo myigaragambyo yari yatangiye ihagarare. Aha rero, ntitugomba kuvuga ngo kiriya gihe ntibyakunze, ngo n\u2019ubundi ntibizakunda.<\/p>\n<p>Reka daa!! Tugomba kumenya ahubwo ko ibihe bitandukanye, kandi n\u2019aba \u201cleaders\u201d bakaba batandukanye. \u201cNta wuta akanyago atagahambuye\u201d, reka turebe uko Padiri Thomas we azadusaba kwitwara kugirango iyo \u201crevolution\u201d ishoboke, kuko muri iyo nzira ya \u201cr\u00e9volution\u201d, gusezerera ubutegetsi nka buriya butegetsi bwa FPR ari nk\u2019ubufindo.<\/p>\n<p><strong>5.Kuba yarashoboye gusobanurira abanyarwanda ukuntu politiki nziza ibereyeho kubungabunga inyungu za rubanda nta wuhejwe.<\/strong><\/p>\n<p>Muri izo nama nababwiye haruguru nigeze kujyamo zayobowe na Padiri Thomas Nahimana mu migi 2 itandukanye, yadusobanuriye ko abanyarwanda tutagomba gutinya gukina politiki. Yongeyeho ko politiki atari mbi, kuko ngo ibereyeho kubungabunga inyungu rusange abanyarwanda twese dukeneye. Icyo yatubwiye tugomba kwirinda, ngo ni ugukoresha politiki nabi, mu rwego rwo kwirinda ko yasenya igihugu cyacu ndetse itaretse n\u2019abantu.<\/p>\n<p>Yadusobanuriye kandi ko iyo abeneguhugu bituriye mu gahinda no mu bwoba, ngo nibwo batitabira ibikorwa bya politiki ngo kuko baba barangwa no kwigunga no kwihishahisha. Ikindi yadusobanuriye ni uko iyo abenegihugu baheranywe n\u2019umujinya, baba bashobora kwitabira politiki, ariko bakayikina mu rwego rwo gusenya, kuko baba bashaka kwihorera.<\/p>\n<p>Twasobanukiwe kandi ko abenegihugu bafite ibibashimisha basangiye \u00a0aribo bonyine bashobora kwitabira ibikorwa bya politiki yubaka ibizaramba. Nyuma yo kwumva Padiri Thomas, twahise dushobora kwumva no gusobanukirwa neza akaga abanyarwanda barimo muri iki gihe. Noneho nyuma y\u2019iyi ngingo, nibwo twese hamwe uko twari muri izo nama, twatangiye kuganira kuri gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda, kuko twari tumaze kubona ko rwose bishoboka.<\/p>\n<p><strong>6.Kuba ashobora gusura abanyarwanda hirya no hino ku isi.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba asura abanyarwanda aho bari hose ku isi abasobanurira neza uko agiye gutunganya ibintu mu Rwanda kandi akumva n\u2019ibyifuzo byabo, ni ikintu gikomeye kandi kibereye umu \u201cleader\u201d abanyarwanda dukeneye muri iki gihe. Nyuma y\u2019ingendo zitandukanye agirira ku mugabane w\u2019Uburayi, Padiri Thomas Nahimana yagiye kubonana n\u2019abanyarwanda banyuranye kandi b\u2019amoko yose mu gihugu cya Australia. Si aho gusa yagiye kuko aherutse mu bihe bishize no ku mugabane wa Amerika. Gahunda nshyashya rero nk\u2019uko bimaze iminsi bigaragara mu kinyamakuru \u201cwww.leprophete.fr\u201d, Padiri Thomas asubiye ku mugabane w\u2019Uburayi bitewe n\u2019umubare utari muto w\u2019Abanyarwanda bahari, hanyuma mu minsi ya vuba akaba agiye no kujya ku mugabane wa Africa, mu bihugu bitandukanye, nk\u2019uko yabigaragaje n\u2019ubundi mu kinyamakuru \u201cwww.leprophete.fr\u201d. Muzamwegere maze mwiyumvire rwose ukuntu ari we mu \u201cleader\u201d Abanyarwanda dukeneye muri kino gihe.<\/p>\n<p><strong>7.Kuba ari we munyapolitiki wiyemeje kujya gukemura ikibazo cy\u2019inzara ivugwa mu Rwanda yigereyeyo.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba agira ati :\u201dReka manuke njye kureba iyo nduru iterwa n\u2019inzara FPR yicishije abanyarwanda\u201d, nacyo ni ikintu tugomba guha agaciro kanini. Nta wundi munyapolitiki w\u2019umunyarwanda wavuze ijambo nk\u2019iri muri iki gihe! Abanyarwanda babivuze ukuri ngo:\u201dInshuti nziza uyibonera mu byago.\u201d Mu byago byose abanyarwanda banyuzemo mutayobewe, noneho haje na rurangiza! Inzara irarikoroza mu Rwanda muri iki gihe, ku buryo butigeze bubaho mu myaka 30 ishize, abantu bakaba bageze n\u2019aho bagomba gusuhuka.<\/p>\n<p>Ikibabaje ariko, ni uko FPR ibasanga aho basuhukiye iyo za Uganda n\u2019ahandi, maze ikabacyura bo batabishaka, aho yabaretse ngo barye, bahage, bahumeke umwuka w\u2019ahandi bo bejeje kubera \u201cpolitiques\u201d zaho zitari nka politiki mbi ya FPR Inkotanyi yo gukorera abanyarwanda byinshi bibi, birimo no kubicisha inzara ku bushake. Aha ndavuga ko ari ubushake kuko ingamba (policies) za FPR zigaragaza nyine ko ibikora ku bushake.<\/p>\n<p>Reka ntange ingero 2 gusa:<\/p>\n<p>Ni gute wategeka abantu guhinga igihingwa kimwe gusa, ngo noneho abantu boye kuticwa n\u2019inzara?<\/p>\n<p>Urundi rugero: Ni iki kindi FPR ishaka ko abanyarwanda bageraho mu gukuraho caguwa mu Rwanda kitari ukubatera inzara ibizi neza kandi inabishaka? Mwibuke kandi ko hari n\u2019ibindi bibi byinshi umuntu yagereranya n\u2019ibi !<\/p>\n<p>Genda FPR umaze abanyarwanda! Kuba rero Padiri Thomas yiyemeje kuba aribwo agiye kujya mu Rwanda, ni ikintu gikomeye cyane, kandi kigaragaza ko amanukanye imigambi myiza abanyarwanda dukeneye, haba mu guhosha inzara ivuza ubuhuha muri kino gihe, ndetse n\u2019ibindi bibazo binyuranye abanyarwanda twahuye nabyo muri iyi myaka 22 FPR imaze ku butegetsi.<\/p>\n<p><strong>8.Kuba ashobora kubonana n\u2019abategetsi bo hirya no hino ku isi yose.<\/strong><\/p>\n<p>Kuba Padiri Thomas Nahimana ashobora gutembera isi nzima, akagenda abonana n\u2019abategetsi batandukanye, kandi mu bihugu bitandukanye.<\/p>\n<p>Aha ingero natanga, ni ukuba aherutse mu minsi ishize kumenyesha abanyarwanda ko we n\u2019abo bakorana mu ishyaka ISHEMA baherutse kubonana n\u2019abategetsi b\u2019umuryango uhuza ibihugu byahoze bikolonizwa n\u2019ubwongereza ariwo \u201cCommonwealth\u201d.<\/p>\n<p>Urundi rugero, ni ukuntu Padiri Thomas Nahimana yashoboye kwibonanira n\u2019abategetsi b\u2019igihugu cya Australia. Kandi nk\u2019uko yagiye abisobanura, yagiye abereka imigabo n\u2019imigambi ishyaka ISHEMA rifitiye abanyarwanda, n\u2019ukuntu yiteguye gutabara abanyarwanda, nyuma y\u2019uko bazaba bamaze kumugirira icyizere mu matora ya Pr\u00e9sident wa Republika, ateganyijwe mu gihugu cyacu cy\u2019u Rwanda mu mwaka utaha wa 2017.<\/p>\n<p>Mwibuke kandi ko atari aho honyine Padiri Nahimana yagiye. Mwibuke ko ajya no mu gihugu cya Leta z\u2019unze ubumwe za Amerika, ku mugabane wacu wa Africa mu bihugu binyuranye, ndetse n\u2019ahandi henshi, ashishikajwe no gutabara abanyarwanda bageze ku buce, kubera igitugu cya FPR Inkotanyi. Ikindi mugomba kumenya ni uko Pr\u00e9sident Kagame atacyakirwa n\u2019abategetsi bamwemeraga hirya no hino ku isi, bitewe n\u2019uko bose bamaze kumenya ubugome bwe n\u2019ingoma ye.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Nyuma yo gusuzuma ziriya ngingo ntarinze kwirirwa nsubiramo, murabona neza ko Padiri Thomas Nahimana, ari we munyapolitiki ufite impano abanyarwanda dukeneye, kugirango dushobore kwivana mu byago, iterabwoba, agahinda, kwikubira ndetse n\u2019inzara abanyarwanda twese twatewe na Pr\u00e9sident Paul Kagame.<\/p>\n<p>Niba rero twifuza kuva ku ngoyi ndetse n\u2019ubucakara twashyizweho na Pr\u00e9sident Paul Kagame ndetse na FPR ye, amahitamo arigaragaza. Gutora Padiri Thomas Nahimana nka Pr\u00e9sident wa Republika y\u2019u Rwanda guhera mu mwaka utaha, niyo mahirwe yonyine abanyarwanda tubonye yo guhindura neza ibintu mu gihugu cyacu, maze abanyarwanda tukizihirwa mu mutuzo no mu mahoro kandi dutera imbere.<\/p>\n<p>Ngaho rero niduhaguruke turi benshi dutere inkunga umushinga yise \u00ab\u00a0Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda-Moderne\u00a0\u00bb( Together to Modernize Rwanda ) bityo tuwuhe amahirwe yo kuza Shyira mu bikorwa ukagirira benshi akamaro.<\/p>\n<p><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><br \/>\nKigali \u2013 Rwanda<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019imiborogo n\u2019amarira byabaye mu gihugu cyacu aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku mbaraga (Coup d\u2019Etat) mu Rwanda muri 1994, gukina politiki mu Rwanda byabaye nk\u2019ikizira, kuko uwo ari we wese wagerageje kuyikina atavuga rumwe na FPR, yagize ingorane zitandukanye zirimo kwicwa, gufungwa ndetse no guhunga, tutibagiwe n\u2019ibindi byago binyuranye Abanyarwanda banyuzemo mutayobewe.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14822,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-14821","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019imiborogo n\u2019amarira byabaye mu gihugu cyacu aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku mbaraga (Coup d\u2019Etat) mu Rwanda muri 1994, gukina politiki mu Rwanda byabaye nk\u2019ikizira, kuko uwo ari we wese wagerageje kuyikina atavuga rumwe na FPR, yagize ingorane zitandukanye zirimo kwicwa, gufungwa ndetse no guhunga, tutibagiwe n\u2019ibindi byago binyuranye Abanyarwanda banyuzemo mutayobewe.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-06T18:07:06+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"435\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"413\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"10 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d.\",\"datePublished\":\"2016-08-06T18:07:06+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/\"},\"wordCount\":2064,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/\",\"name\":\"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"datePublished\":\"2016-08-06T18:07:06+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/08\\\/Nahimana.jpg\",\"width\":435,\"height\":413,\"caption\":\"Padiri Nahimana Thomas\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019imiborogo n\u2019amarira byabaye mu gihugu cyacu aho FPR Inkotanyi ifatiye ubutegetsi ku mbaraga (Coup d\u2019Etat) mu Rwanda muri 1994, gukina politiki mu Rwanda byabaye nk\u2019ikizira, kuko uwo ari we wese wagerageje kuyikina atavuga rumwe na FPR, yagize ingorane zitandukanye zirimo kwicwa, gufungwa ndetse no guhunga, tutibagiwe n\u2019ibindi byago binyuranye Abanyarwanda banyuzemo mutayobewe.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-08-06T18:07:06+00:00","og_image":[{"width":435,"height":413,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"10 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d.","datePublished":"2016-08-06T18:07:06+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/"},"wordCount":2064,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/","name":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","datePublished":"2016-08-06T18:07:06+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/Nahimana.jpg","width":435,"height":413,"caption":"Padiri Nahimana Thomas"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/dore-umunyarwanda-ukwiye-kuyobora-abanyarwanda-guhera-muri-2017-padiri-thomas-nahimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Dore umunyarwanda ukwiye kuyobora abanyarwanda guhera muri 2017: \u201cPadiri Thomas Nahimana\u201d."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14821","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14821"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14821\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14822"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14821"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14821"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14821"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}