{"id":14853,"date":"2016-08-11T05:23:13","date_gmt":"2016-08-11T02:53:13","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=14853"},"modified":"2016-08-11T05:23:13","modified_gmt":"2016-08-11T02:53:13","slug":"abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/","title":{"rendered":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma."},"content":{"rendered":"<p><strong>Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.<\/strong><!--more--><\/p>\n<p>Nk\u2019uko twabyibanzeho mu nama z\u2019ubuyobozi bukuru bw\u2019Ishyaka Ishema zabaye muri aya mezi abiri ashize, kwiyandikisha nk\u2019umurwanashyaka ni byiza cyane ariko ni intambwe ya mbere. Kwinjira mu ishyaka ubwabyo ntibituma umuntu ahita ahinduka umunyapolitiki, agomba no gufata igihe cyo kwihugura kugira ngo ahabwe cyangwa yunguke ubumenyi bumufasha guhangana n\u2019ibibazo bya politiki no gutanga umuganda we mu kubibonera ibisubizo. Iyo ayo mahugurwa adakozwe umuntu yitwa umunyapolitiki ariko agakomeza kwitekerereza nk\u2019umuturage usanzwe. Haba habuze ikintu gikomeye. Ishyaka ryacu ryakomeje kubisobanura , abiyandikishije mu makipe Ishema ni urubuga baba bahawe rwo kwitoza ibya politiki. Uwiyemeje kwinjira mu ikipe , yemera no gukora imyitozo ya ngombwa: (1)Gukurikirana amakuru avugwa ku Rwanda no ku Karere k\u2019Ibiyaga bigari ;<\/p>\n<p>(2)gukurikirana neza ibiganiro binyuranye bitangwa n\u2019abayobozi b\u2019ishyaka,<\/p>\n<p>(3)gusoma inkuru zihita ku rubuga .<span style=\"text-decoration: underline\"><a href=\"http:\/\/ishemaparty.mobi\/\">http:\/\/ishemaparty.mobi\/<\/a><\/span>\u00a0Twibutse ko hari inkuru zifite icyo zatwungura zisohoka ku rubuga\u00a0<a href=\"http:\/\/leprophete.fr\/\">http:\/\/leprophete.fr<\/a>\u00a0cyangwa ku zindi mbuga, Umunyamabanga ushinzwe itangazamakuru akora uko ashoboye akazishyira ku rubuga rw\u2019ishyaka ryacu kugira ngo muzisome bitabagoye. Nyabune mujye mufata igihe cyo gusoma izo nkuru kuko kenshi ziba zirimo inyigisho.<\/p>\n<p>Indi nama nagira abayobozi b\u2019amakipe Ishema ni uko batatinya gufata za \u00ab Initiatives \u00bb , bagahuza Abarwanashyaka kenshi, bakajya impaka ku makuru agezweho , bagafata ingamba zo gushyigikira Ishyaka muri gahunda ribagezaho, ari izihutirwa , ari n\u2019izizashyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere. Bagomba no gutinyuka kugenderera abatari mu ishyaka ryacu bakarimenyekanisha mu bwubuhane.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo gukora politiki bifitiye igihugu cyose akamaro, si urugamba rworoshye: ababyiyemeje ntibakwiye kwiryamira ngo bagone. Muri make dore ingingo eshatu dukunze kuvuga ko zihatse ibikorwa bya politiki by\u2019ishyaka ryacu :<\/p>\n<p>1.Kumenya \u00ab\u00a0umukeba\u00a0\u00bb(adversaire) duhanganye. Koko rero nta munyarwanda n\u2019umwe dufata nk\u2019umwanzi wacu\u00a0! : Nta na rimwe umurwanashyaka w\u2019Ishyaka Ishema agomba kwibagirwa ko, muri iki gihe, nta wundi mukeba (adversaire) duhanganye utari Agatsiko kayobowe na Paul Kagame kigaruriye FPR. Ibyo bituma Ishyaka ry\u2019Inkotanyi-FPR ariryo tugomba guhozaho ijisho kuko ariryo rifite ubutegetsi kandi rikaba ribukoresha nabi mu guhonyora uburenganzira shingiro bwa rubanda. Aka Gatsiko kibwira ko ubutegetsi ari umwihariko wako tugomba kukarwanya mu buryo bwose bushoboka. Nanone ariko n\u2019andi mashyaka bigaragara ko afitanye ibanga cyangwa akaba ashyigikiye FPR ntidushobora kuyafata nk\u2019incuti, bibaye ngombwa nayo twayahangara.<\/p>\n<p><strong>2.Kumenya neza urugamba turiho turwana<\/strong>\u00a0Burya muri politiki habamo ingamba(batailles) nyinshi . Zose ntiziterurirwa rimwe. Muri iki gihe Ishyaka Ishema rishyize imbere urugamba rwo kujya mu gihugu guhangana n\u2019Iterabwoba rya FPR-Kagame, Ikinyoma gikwirakwiza impuha n\u2019Ingeso yo kwikubira ibyiza byose by\u2019igihugu hashingiwe ahanini ku irondakoko. Ikigamijwe nta kindi kitari ugufatanya n\u2019imbaga y\u2019urubyiruko rwagizwe abakene n\u2019abashomeri kugira ngo duharanire\u00a0\u00ab\u00a0AMAHIRWE ANGANA\u00a0\u00bb ku bana bose b\u2019u Rwanda. Umushinga duteruye ni uwo<em>\u00ab\u00a0Kunga Abenegihugu kugira ngo dufatanye kwiyubakira u Rwanda moderne\u00a0\u00bb.\u00a0<\/em>Mukwiye rwose kwihutira kuwusoma mwitonze kandi mukagerageza kumva no kwicengezamo ziriya ngingo 33 ziwugize bityo mukishakamo ubushobozi bwo kuwusobanurira rubanda.<\/p>\n<p><strong>3.Indangagaciro turwanira ishyaka<\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo Ishyaka Ishema rirwana intambara ritazi uko zashojwe kandi ntirizigera rirwanira ubusa .Icyo tugamije ni uko indangagaciro z\u2019Ukuri(V\u00e9rit\u00e9) , Ubutwari (Courage) n\u2019Ugusaranganya ibyiza by\u2019igihugu(Justice Sociale) zahabwa intebe mu migenzereze y\u2019abenegihugu bose, Ishuri rya Repubulika rikifashishwa kugira ngo zirusheho gucengezwa mu mitima no mu mitwe y\u2019abana bacu.<\/p>\n<p>Niyo mpamvu Demokarasi y\u2019Impanga tuzakomeza kuyitekerezaho, kuyinoza no kuyiganiraho n\u2019abenegihugu b\u2019amoko anyuranye kugira ngo turebe uko yazashyirwa mu bikorwa hagamijwe guca burundu umuco wo kwikubira ibyiza by\u2019igihugu hashingiwe ku irondakoko cyangwa irondakarere.<\/p>\n<p>Inzira y\u2019amahoro dushyize imbere ni indangagaciro yerekana ko rwose kubaha ubuzima bwa buri mwenegihugu ariyo ntego yacu. Ariko byumvikane neza, kuvuga ko dushyize imbere inzira y\u2019amahoro ntibivuga ko twakwicara gusa tukarebeera abafite uburambe mu kumena amaraso ya rubanda ! Uko byamera kose abo bo bazabibazwa kandi bazagira uko babiryora.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Mu gihe Ishyaka Ishema ryiteguye bidasubirwaho gutera intambwe yo kujya gukorera politique mu Rwanda ndetse ibyo rikabifatanya n\u2019andi mashyaka tureba mu cyerekezo kimwe, birakwiye ko inzego z\u2019ishyaka ryacu zarushaho kunozwa, abarwanashyaka bacu bakamenya neza \u00ab Ikipe bakinamo \u00bb iyo ariyo.<\/p>\n<p>Turasaba Abanyarwanda bose bibona mu bitekerezo by\u2019Ishyaka Ishema ko bagerageza kudushyigikira bihutira gutanga inkunga yabo ayariyo yose.<\/p>\n<p>Bantu bacu aho muri kw\u2019isi hose ni ukwigomwa ikidali kimwe cyangwa icupa rimwe gusa rya Mutzing maze mugasunika ubwato bw\u2019inyabutatu kugeza twambutse inkombe, kandi abasaare babwo babasezeranyije kutabatenguha mu gukura igihugu cyacu mu muhengeri w\u2019amaganya cyashyizwemo na FPR inkotanyi guhera mu kwakira 1990.<\/p>\n<p>Uyu mwaka w\u2019i 2016 mu kwezi kwa 11 ntihazarenga Abanyarwanda batabonye Ishema Party risesekaye i Kigali muri gahunda yo kwitegura amatora y\u2019Umukuru w\u2019igihugu yo mu 2017 ndetse n\u2019ay\u2019Intumwa za rubanda yo muri 2018. Ngiyo intego twihaye kandi nidufatanya namwe ntakizatubuza kuyisohoza.<\/p>\n<p>Mboneyeho gushimira byimazeyo abakunzi b\u2019Ishema Party barishyigikiye kuva rivuka ku italiki ya 28\/01\/2013 kugeza ubu; ibyo twagezeho birashimishije kandi ngo \u00ab nyir\u2019amaso yerekwa bike ibindi akibonera !\u00bb.<\/p>\n<p>Reka twibwirire na babandi bakunze kwivugira ngo\u00ab Nikundira Ishyaka Ishema \u00bb ariko akaba ntacyo bakora ngo batere inkunga gahunda zaryo. Inkunga yabo irakenewe cyane, ubu kurusha ejo hashize.<\/p>\n<p>Ababishoboye batera inkunga y\u2019amafaranga dore ko ariyo ikenewe cyane muri iki gihe cyo kwitegura urugendo, bagakoresha iyi konti :<\/p>\n<p>AIPAD-ISHEMA:<\/p>\n<p>IBAN:FR7630003010200003728024158<\/p>\n<p>BIC:SOGEFRPP<\/p>\n<p>RIB: 30003 01020 00037280241 58<\/p>\n<p>Mbifurije mwese kugira ishema ryo guhaguruka mugaharanira kuba Abasangiragihugu basaranganyije ibyiza byacyo. Imana ibahundagazeho imigisha yayo.<\/p>\n<p>Abakunda gusenga tubasabye inkunga yo kuzirikana Ishema Party mu mirimo irimo gukora muri iyi minsi ijyanye no kunoza imishinga yo kuzahura abanyarwanda bazahajwe n\u2019imiyoborere mibi.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n<p><strong><em>D\u00e9ogratias Basesayabo,<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Umunyamabanga mukuru wungirije<\/em><\/strong><strong><em>\u00a0ushinzwe Umutungo,<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong><em>Intara y\u2019Amajyaruguru n\u2019Ububiligi.<\/em><\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":14854,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-14853","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-11T02:53:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"199\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/\",\"name\":\"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg\",\"datePublished\":\"2016-08-11T02:53:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg\",\"width\":300,\"height\":199},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda","og_description":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-08-11T02:53:13+00:00","og_image":[{"width":300,"height":199,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/","name":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg","datePublished":"2016-08-11T02:53:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/basesayabo.jpg","width":300,"height":199},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abataripfana-bishyaka-ishema-dukwiye-gushishikarira-kwihugura-kugira-ngo-turusheho-guhagarara-bwuma\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abataripfana b\u2019Ishyaka Ishema dukwiye gushishikarira kwihugura kugira ngo turusheho guhagarara bwuma."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14853","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=14853"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/14853\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/14854"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=14853"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=14853"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=14853"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}