{"id":15297,"date":"2016-08-29T01:41:29","date_gmt":"2016-08-28T23:11:29","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15297"},"modified":"2016-08-29T01:41:29","modified_gmt":"2016-08-28T23:11:29","slug":"enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/","title":{"rendered":"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94"},"content":{"rendered":"<p>Ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage taliki 20\/07\/16 rikomeje kugarukwaho, kandi ni mu gihe, kuko ari mu banyarwanda bake b\u2019abahutu, bagira ibyo bazi bijyanye n\u2019ubunararibonye bwabo, bakabishyira mu buryo bw\u2019ibitabo, kugirango ibyo bahagazeho &#8211; biboneye ubwabo cyangwa bumvise -, bizagirire abanyarwanda benshi akamaro, ndetse n\u2019abanyamahanga bakwifuza kurushaho gusobanukirwa n\u2019ibyi Rwanda. Kimwe mu bitabo yanditse cyitwa: \u201cRwanda : la fin tragique d&#8217;un r\u00e9gime.\u201d Cyasohotse muri 2011.<!--more--><\/p>\n<p>Singaruka k\u2019ucyo yaba yarafungiwe, kuko kuva uri umuhutu uzi ubwenge werekana ibibi FPR yakoreye abanyarwanda, udashobora kwemera gukorana nayo, abo itishe, yarabafunze, abandi ikomeza kubabuza uburyo aho baba bari hose kw\u2019isi. Ikibabaje nuko ibi ibikora itishingiyeko ubushobozi bw\u2019igihugu bwose bugendera mur\u2019iyo gahunda, abaturage ba giseseka barigupfa, bishwe n\u2019inzara, bwashoraga kubaramira. Icyo ngirango mvugeho, ni ukwerekana ukuntu Enoch Ruhigira yarokotse genocide FPR yakoreye abanyarwanda, cyane cyane ab\u2019abahutu.<\/p>\n<p>Nti rero Enoch Ruhigira nawe yari mubo FPR yagombaga kwica muri 94. Amalisiti nk\u2019aya yakunze kuvugwa kubyerekeye amarorerwa yagwiriye Urwanda, ariko nari ntarahura na zimwe mur\u2019izo zakozwe na FPR. Iyo ngirango ngeze ku basomyi, ni iri mu gitabo cy\u2019umwanditsi w\u2019umukongomani witwa Patrick Mbeko cyitwa \u201cLe Canada dans les guerres d\u2019Afrique Centrale,\u201d mu mugereka wacyo wa gatatu (annexe 3: Plan du FPR contre Habyarimana et les Hutus; p.640).<\/p>\n<p>Iyo lisiti iherekeje ibarwa Colonel Alex Kanyarengwe yasinye nk\u2019umuyobozi wa FPR, tariki 14\/01\/94, ikaba yarandikiwe i Byumba, aho inkotanyi zari zifite ibirindiro mur\u2019icyo gihe. Dore uko iyo barwa itangira (yanditse mu cyongereza, nkaba nayihinduye mu kinyarwanda):<\/p>\n<p>\u201cFPR ishimishijwe no kugeza indamutso ku banyamuryango bose baba mu Rwanda no mu mahanga ya kure. Ishimiye abo bose batanga amafranga, ibitekerezo n\u2019imbaraga zabo mukuyiteza imbere. Abagize ubuyobozi bwa FPR baragirango bizeze abatanga inkunga n\u2019abayikunda ko gahunda zo kuvana k\u2019ubutegetsi no mu Rwanda Habyarimana n\u2019agatsiko ke k\u2019abahutu zirikugenda neza, ariko zitondewe. Iyongera ry\u2019uburinzi bw\u2019umutekano wa Habyarimana ntibyahinduye gahunda cyangwa ngo bihungabanye abanyamuryango n\u2019abatanga inkunga. Turigusuzuma hamwe n\u2019abajyanama bacu uburyo bwo kurasa indege ye. Abasirikari ba FPR bari i Kigali batubwirako abenshi mu banyarwanda bagiseseka b\u2019abahutu, bashyigikiye ku mugaragaro cyangwa ku buryo butaziguye igitugu cya Habyarimana. Abahutu babaga mu mahanga, cyane cyane muri Amerika y\u2019amajyaruguru, ubu bari mu bikorwa byo guhagarika gahunda zacu. Musabwe byihutirwa gutangiza ibikorwa bimwe na bimwe byo kubahashya, ndetse mukatwohereza amazina yabo hamwe n\u2019ayabagize imiryango yabo.<\/p>\n<p>Twahawe n\u2019abari i Kigali amazina y\u2019abandi bahutu barwanya gahunda yacu. Dukeneye kumenya neza ubwoko bwabo, umubare w\u2019abagize imiryango yabo n\u2019aho batuye. Ibi bikenewe vuba kuko gahunda yacu igomba gusozwa mu minsi ya vuba cyane.\u201d<\/p>\n<p>Noneho ibarwa igahita itanga amazina y\u2019abo Inkotanyi zari i Kigali zari zagejeje ku butegetsi bwazo bwari ku Mulindi i Byumba:<\/p>\n<p>Bagosora Theoneste<br \/>\nBahigiki Emmanuel<br \/>\nBamwanga Jean Baptiste<br \/>\nBangamwabo Francois-Xavier<br \/>\nBanguwiha Edison<br \/>\nBanyaga Augustin<br \/>\nBanyeretse Francois<br \/>\nBanzi Wellars<br \/>\nBanzubaze Marie<br \/>\nBapfakurera Cassien<br \/>\nBaragendana Seraphin<br \/>\nBarahinyura M. Immaculee<br \/>\nBarahinyura-Shyirambere Jean<br \/>\nBarayagwiza Jean Bosco<br \/>\nBicamumpaka Jerome<br \/>\nBigilimana Ignace<br \/>\nBigwaneza Pierre Celestin<br \/>\nBikindi Simon<br \/>\nBiramahire Jean<br \/>\nBizimana Augustin<br \/>\nBizimana J. M. Vianney<br \/>\nBizimungu Augustin<br \/>\nBizimungu Casimir<br \/>\nBizimungu Deo<br \/>\nBizimungu Telesphore<br \/>\nBucyana Martin<br \/>\nBuroko Ernest<br \/>\nButare Jean Baptiste<br \/>\nButera Jean Baptiste<\/p>\n<p>Cyamukungu Mathias<br \/>\nCyicaro Pierre Celestin<br \/>\nCyubahiro Pheneas<\/p>\n<p>Gahigi Gaspard<br \/>\nGahinda Gratien<br \/>\nGakeri Georges<br \/>\nGasarabwe Edouard<br \/>\nGatabazi Felicien<br \/>\nGatsinzi Theophile<\/p>\n<p>Habimana Kantano<br \/>\nHabimana Jean<br \/>\nHabimana Jean Pierre<br \/>\nHabimana Nyirasafari<br \/>\nHabumugisha Innocent<br \/>\nHabyarimana Jean<br \/>\nHaguma P. Celestin<br \/>\nHakizamungu Etienne<br \/>\nHakizamungu Jean Baptiste<br \/>\nHakizayezu Deo<br \/>\nHakizayezu Mathieu<br \/>\nHarelimana Fidele<br \/>\nHarelimana Stanislas<br \/>\nHategekimana Jean-Baptiste<br \/>\nHategekimana Juvenal<br \/>\nHiganiro Ildephonse<br \/>\nHitimana Noel<\/p>\n<p>Ilyivuze Cyprien<br \/>\nIyamuremye Innocent<\/p>\n<p>Kabuga Felicien<br \/>\nKalisa Victor<br \/>\nKambanda Jean<br \/>\nKandekwe Papias<br \/>\nKanyamibwa Samuel<br \/>\nKanyarubira Laurent<br \/>\nKaramira Froduald<br \/>\nKarangwa Wellars<br \/>\nKaringanire Joseph<br \/>\nKatabarwa Jean Baptiste Kayihura Gilbert<br \/>\nKwilinda Abijah<\/p>\n<p>Maniragaba Baributsa<br \/>\nManiragaba Bernard<br \/>\nManiragaba Thaddee<br \/>\nMayira Ephrem<br \/>\nMbaraga Paul<br \/>\nMbonampeka Stanislas<br \/>\nMbonyumuhire Pierre<br \/>\nMpore Jean Chrysostome<br \/>\nMpungirehe Gabriel<br \/>\nMugenzi Justin<br \/>\nMugesera Leon<br \/>\nMugimba Jean-Baptiste<br \/>\nMuharurukundo Norbert<br \/>\nMuhawenimana Aloys<br \/>\nMuhutu Jean-Damascene<br \/>\nMujawamariya Christine<br \/>\nMujawayezu M. Marthe<br \/>\nMujyambere Felicien<br \/>\nMukambonera Drocella<br \/>\nMulihano Isaac<br \/>\nMunyaneza Bosco<br \/>\nMunyaneza Sylvere<br \/>\nMunyanganizi Donat<br \/>\nMunyantwali Eustache<br \/>\nMunyarukiko Pheneas<br \/>\nMunyazesa Faustin<br \/>\nMupenda Frederic<br \/>\nMurayi Paulin<br \/>\nMurego Donat<br \/>\nMurengezi Ildephonse<br \/>\nMureramanzi Felix<br \/>\nMureramanzi Silas<br \/>\nMurwanashyaka Jean Nepo<br \/>\nMusabe Pasteur<br \/>\nMusengimana S.<br \/>\nMushyandi Joseph<br \/>\nMutagoma Denys<br \/>\nMutombo Raphael<br \/>\nMutwewingabo Bernard<br \/>\nMvukiyumwami Joseph<br \/>\nMvurirwenande J.M.Vianney<\/p>\n<p>Nahimana Eugene-Clement<br \/>\nNahimana Ferdinand<br \/>\nNdagijimana Cyprien<br \/>\nNdagijimana Jean Damascene<br \/>\nNdalihoranye Jean Baptiste<br \/>\nNdamiye Claude<br \/>\nNdangiza Aphrodis<br \/>\nNdayisaba Faustin<br \/>\nNdekezi Bonaparte<br \/>\nNdindabahizi Emmanuel<br \/>\nNdindabahizi Jean<br \/>\nNdutiye Francois<br \/>\nNduwayezu Jean-Damascene<br \/>\nNemeyabahizi Jean-Baptiste<br \/>\nNgaboyamahina Papias<br \/>\nNgeze Hassan<br \/>\nNgirabatware Augustin<br \/>\nNgiruwonsanga Viateur<br \/>\nNgunda Theogene<br \/>\nNibamwe Providence<br \/>\nNiyibiZI Schadrack<br \/>\nNiyitegeka Dieudonne<br \/>\nNiyitegeka Eliezer<br \/>\nNiyonzima Gaspard<br \/>\nNizeyimana Bonaventure<br \/>\nNizeyimena Emmanuel<br \/>\nNkezabera Ephrem Nkundiye<br \/>\nNkurunziza Ananie<br \/>\nNsabimana Deogratias<br \/>\nNsabimana J.M.V.<br \/>\nNsanzimfura Gaspard<br \/>\nNsengamungu Bernardin<br \/>\nNsengiyaremye Dismas<br \/>\nNsengiyumva Oswald<br \/>\nNsengiyumva Thaddee<br \/>\nNsengiyumva Philbert<br \/>\nNshamihigo Anselme<br \/>\nNshimiyimana Jean-Damascene<br \/>\nNshimyumuremyi J.B.<br \/>\nNtaganda Charles<br \/>\nNtagayire Bibiane<br \/>\nNtagerura Andre<br \/>\nNtahobari Maurice<br \/>\nNtamabyariro Agnes<br \/>\nNtambara Augustin<br \/>\nNtawulikura Froduald<br \/>\nNtawumenyumunsi Daniel<br \/>\nNteziryayo Gerard<br \/>\nNteziryayo Simeon<br \/>\nNtilivamunda Alphonse<br \/>\nNtizihabose Aaron<br \/>\nNyagahene Antoine<br \/>\nNyandwi Charles<br \/>\nNyilimbibi Elie<br \/>\nNyirabagenzi Laurence<br \/>\nNyirabahinka Patricie<br \/>\nNyirabarinda Beatrice<br \/>\nNyiramasuhuko Pauline<br \/>\nNzabagerageza Charles<br \/>\nNzabonimpa Callixte<br \/>\nNzirorera Joseph<\/p>\n<p>Parmehutu Justin<\/p>\n<p>Rangisaba Epimaque<br \/>\nRenzaho Juvenal<br \/>\nRucagu Boniface<br \/>\nRudatsikira Ildephonse<br \/>\nRugenza Vedaste<br \/>\nRugira Jean Bernard<br \/>\nRUHIGIRA ENOCH<br \/>\nRuhumuliza Pheneas<br \/>\nRukiramakuba Emmanuel<br \/>\nRutaganda George<br \/>\nRwabuhungu Innocent<br \/>\nRwabukumba Seraphin<br \/>\nRwanyagatare Leonard<\/p>\n<p>Sagatwa Elie<br \/>\nSakindi Pontien<br \/>\nSebazungu Evariste<br \/>\nSegasayo M. Maximin<br \/>\nSerugendo Joseph<br \/>\nSerushyana Francois<br \/>\nSibomana Nabantu<br \/>\nSimba Robert<br \/>\nSimbizi Stanislas<br \/>\nSinaruguliye Jean de la Croix<br \/>\nSindikubwabo Theodore<br \/>\nSingaye Fabien<br \/>\nSinyobewe Marc<\/p>\n<p>Temahagari Ignace<br \/>\nTwagirayezu Evode<br \/>\nTwizeyimana Faustin<\/p>\n<p>Ukundankwaya Manasse<br \/>\nUsabuwera Rose<br \/>\nUwera Celine<\/p>\n<p>Zigiranyirazo Protais<\/p>\n<p>Birumvikanako iyi lisiti iri muri zimwe inkotanyi zakoze, bityo ikaba itariho abahutu bakomeye bose zagombaga kwica. Aba giseseka bo kubica ntihagombaga amalisiti.<\/p>\n<p>Bivugwako nyuma yuko ingabo z\u2019Urwanda n\u2019abashinzwe umutekano bamenyeyeko mu gihugu hose inkotanyi zari zaratangiye na mbere y\u2019intambara yo mu Kwakira 1990 kuharema amatsinda yo kuzifasha mu ntambara yazo ngo zifate igihugu (amatsinda Abdul Ruzibiza na Valens Kajeguhakwa bagarukaho mu bitabo banditse), nazo zari zaratangiye gushakisha abantu bagize ayo matsinda, ariko cyane cyane abayayobora. Ni mur\u2019urwo rwego, nka nyuma y\u2019igitero cyambere cy\u2019inkotanyi cyo kuya 1 y\u2019Ukwakira 1990 abakekwaga bose ko bashobora kuba barikuzifasha bafashwe ari benshi, ariko nyuma benshi bakarekurwa, nyuma y\u2019uko imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bw\u2019ikiremwa muntu ishakurije yamagana icyo gikorwa.<\/p>\n<p>Nyuma yuko bigaragaye ko inkotanyi zarifite amalisiti y\u2019abahutu zagombaga kwica mw\u2019ikubitiro (ibi byari byaratangiye kwigaragaza aho zari zaranyuze hose cyane cyane muri za Byumba na Ruhengeri, hagati ya 90 na 94), &#8211; kandi ni nako byagenze nyuma yuko indege ya Habyarimana ihanuwe kuya 6 Mata 1994 -, hari icyo umuntu asigara yibaza. Aha umuntu yakwibutsako Kayumba Nyamasa, umwe mu bakuru bayoboraga inkotanyi icyo gihe, yemeza mu kiganiro yagiriye kuri radiyo itahuka mu kwezi kwa Kalindwi 2016, ngo kuberako yarokoye umuhutu wari ukomeye i Byumba, ariwe Dismas Nsengiyaremye, ngo ari ikimenyetso gihagije cyerekanako ngo inkotanyi ziticaga abanyarwanda, cyane cyane abahutu, zibicira kubera ubwoko bwabo gusa.<\/p>\n<p>N\u2019uruhande rwa Leta y\u2019icyo gihe ningombwa ko rwari rufite amalisiti yarwo rw\u2019abo rukekako bari barigukorana n\u2019inkotanyi mu mugambi wo kuyihirika. Hamwe n\u2019ayo inkotanyi zari zarakoze, nyuma zikanica abo zarizarayashyizeho, zikayitirira iyo Leta yariho, nyuma rero y\u2019aya malisiti asa nagaragara, ni gute wasubira inyuma ugahamyako genocide yakorewe abatutsi bonyine! Ibi bikibazwa, mu gihe bimaze kugaragarako abapfuye benshi cyane bari abahutu (ibi nibyo abalimu ba kaminuza Stam na Davenport bavuga muri filimi ya BBC: Rwanda untold story,\u201d aho bahamya mu bushakashatsi bakoze); abahutu rero bakaba barishwe kubera ubwoko bwabo nta kindi kigaragara gifatika.<\/p>\n<p>Impande zombi zarizihanganye mu gihe cy\u2019intambara y\u2019inyeshyama (hagati ya 90 na 94) zarizite amalisiti z\u2019abo zagombaga kwikiza. Abaturage ba giseseka &#8211; abahutu n\u2019abatutsi batabarika babigwamo. Abaribarakoze amalisiti bakoze iyo bwabaga ngo umugambi wabo bawugereho. Ikibababaje nuko bitahagarariye aho na nyuma y\u2019uko inkoyanyi zifashe ubutegetsi. Zimaze gutsinda, abatari barishwe mu ntambara, baragumye mu gihugu, baratoraguwe barakukumbwa hirya no hino mu Rwanda (ubu hari uturere twinshi mu gihugu twahinduwe inzuri z\u2019inka z\u2019abatutsi bayobora Urwanda). Abo zamariye hanze cyane cyane muri Kongo, ni urundi rwego mu bwicanyi bwazo. Inkotanyi zarishe, zirica, zirongera zirica, si ukubica, zisya zitanzitse, zikoresheje uburyo n\u2019amayeli yose ashoboka. Imyaka ishize ari 26 zica abanyarwanda. Noneho ngo impamvu yo gukomeza kubica ngo ni ukurandura mu gihugu imitwe y\u2019ibyihebe ya al-Quayda na IS.<\/p>\n<p>Imyaka ishize ari 22 inkotanyi zitegeka Urwanda. Urugero rw\u2019iriya lisiti, imwe muri nyinshi zakoreshejwe mu kwica abahutu bari bagize icyo bamariye igihugu muri rusange, n\u2019izindi zigikorwa kugeza uyu munsi, irerekana ko Inkotanyi zateye muri 90 zigamije kugarura ubutegetsi bwose, ubukungu bwose bw\u2019igihugu mu maboko y\u2019abatutsi b\u2019indobanure, bumva kandi bagakorera inyungu z\u2019umwami mushya w\u2019Urwanda, Paul Kagame, we n\u2019agatsiko ke. Nkuko byari bimeze mbere yuko rubanda rwa giseseka rwigobotoye ubuhake. Kuba abantu nka Enoch Ruhigira bafungwa nta cyaha kizwi azira s\u2019ikindi, nuko ibitekerezo yagaragaje mu bitabo bye bibangamiye inyungu z\u2019ubwami bw\u2019i Rwanda. Nkuko gihake ya kera yaciwe mu Rwanda n\u2019abagabo n\u2019abagore bari bazi icyo bashaka, n\u2019ubu, ubuhake bushya bwo ku ngoma ya Kagame, burasaba abantu bazi icyo bagamije kugirango buranduke.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7184\" alt=\"ambrose-nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage taliki 20\/07\/16 rikomeje kugarukwaho, kandi ni mu gihe, kuko ari mu banyarwanda bake b\u2019abahutu, bagira ibyo bazi bijyanye n\u2019ubunararibonye bwabo, bakabishyira mu buryo bw\u2019ibitabo, kugirango ibyo bahagazeho &#8211; biboneye ubwabo cyangwa bumvise -, bizagirire abanyarwanda benshi akamaro, ndetse n\u2019abanyamahanga bakwifuza kurushaho gusobanukirwa n\u2019ibyi Rwanda. Kimwe mu bitabo yanditse cyitwa: [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":15243,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-15297","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage taliki 20\/07\/16 rikomeje kugarukwaho, kandi ni mu gihe, kuko ari mu banyarwanda bake b\u2019abahutu, bagira ibyo bazi bijyanye n\u2019ubunararibonye bwabo, bakabishyira mu buryo bw\u2019ibitabo, kugirango ibyo bahagazeho &#8211; biboneye ubwabo cyangwa bumvise -, bizagirire abanyarwanda benshi akamaro, ndetse n\u2019abanyamahanga bakwifuza kurushaho gusobanukirwa n\u2019ibyi Rwanda. Kimwe mu bitabo yanditse cyitwa: [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-08-28T23:11:29+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"852\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"1136\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/\",\"name\":\"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg\",\"datePublished\":\"2016-08-28T23:11:29+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg\",\"width\":852,\"height\":1136,\"caption\":\"Enoch Ruhigira\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda","og_description":"Ifungwa rya Enoch Ruhigira mu Budage taliki 20\/07\/16 rikomeje kugarukwaho, kandi ni mu gihe, kuko ari mu banyarwanda bake b\u2019abahutu, bagira ibyo bazi bijyanye n\u2019ubunararibonye bwabo, bakabishyira mu buryo bw\u2019ibitabo, kugirango ibyo bahagazeho &#8211; biboneye ubwabo cyangwa bumvise -, bizagirire abanyarwanda benshi akamaro, ndetse n\u2019abanyamahanga bakwifuza kurushaho gusobanukirwa n\u2019ibyi Rwanda. Kimwe mu bitabo yanditse cyitwa: [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-08-28T23:11:29+00:00","og_image":[{"width":852,"height":1136,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/","name":"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg","datePublished":"2016-08-28T23:11:29+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/08\/ruhigira.jpg","width":852,"height":1136,"caption":"Enoch Ruhigira"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/enoch-ruhigira-mu-bahutu-fpr-yagombaga-kwica-muri-94\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Enoch Ruhigira mu bahutu FPR yagombaga kwica muri 94"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15297","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15297"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15297\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15243"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15297"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15297"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15297"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}