{"id":15364,"date":"2016-09-04T03:57:13","date_gmt":"2016-09-04T01:27:13","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15364"},"modified":"2016-09-04T03:57:13","modified_gmt":"2016-09-04T01:27:13","slug":"umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/","title":{"rendered":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi."},"content":{"rendered":"<p><strong>Rubyiruko rw\u2019u Rwanda\u00a0 nimuhaguruke dufate ubutegetsi.<\/strong><\/p>\n<p>1.Rubyiruko, bana b\u2019u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by\u2019agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira urwo rukundo mwibitseho rubatera ubutwari bwo gukorera igihugu cyacu mutizigama nubwo tuzi ko ibihe kirimo bitoroshye. Ndifuza kubibutsa ko urwo rukundo, ubwo bushake, uwo murava mwifitemo ari zahabu ku gihugu cyacu.<!--more--><\/p>\n<p>2.Ndagira ngo cyane cyane mbashimire, hanyuma kandi mbasabe gushyira hamwe imbaraga zacu mu bikorwa byo kugandura bagenzi bacu badashaka kureba ukuri mu maso. Bariya bakunze kwanga kubona ko igihugu cyacu gikeneye ubutwari bwabo, bariya bashishikazwa no guca intege twebwe twiyemeje kwanga twivuye inyuma akarengane gakabije gakorerwa rubanda, umuco mubi wo kubeshya no kudasaranganya neza \u00a0ibyiza by\u2019igihugu mu baturage bose, nta vangura.<\/p>\n<p>3.Itegekonshinga ry\u2019igihugu cyacu ritwemeza ko u Rwanda ari Repubulika igendera ku mahame ya demokarasi. \u00a0Bisobanuye ko u Rwanda ari igihugu kivoma imbaraga zo kubaho mu bushake no mu bwitange bwa rubanda\u00a0 . Twibuke ko U Rwanda rwabaye Repubulika mu mwaka w\u2019i 1961, ni ukuvuga ko uyu munsi Repubulika yacu imaze imyaka 54 gusa. Ni Republika ikiri ntoya ugereranyije n\u2019izo mu bindi bihugu byo ku isi. Ariko n\u2019ubwo bwose ari ntoya mu myaka, ni Republika yagize amateka atoroshye, kuko yanyuze kenshi mu bihe bibi.<\/p>\n<p>4.Kugirango Republika yacu rero irusheho kwiyubaka no kugira ingufu hakenewe imbaraga zacu twebwe urubyiruko, tugomba kumenya kandi tukiyumvisha yuko ari umukoro wacu guharanira kugira uruhare rugaragara \u00a0mu kwiyubakira u \u201cRwanda Moderne\u201d. Ni ukuvuga u Rwanda rutarangwamo ubuyobozi bukora nko mu gihe cy\u2019ingoma ya cyami , ubwo hari abumvaga ko ari abenegihugu gusumba abandi, ko hari abavukiye gutegeka abandi bakavukira kubabera abaja n\u2019abagaragu .\u00a0 U \u201cRwanda moderne\u201d tugomba kubaka ni igihugu gihangayikishijwe no guha abaturage bacyo ubwigenge n\u2019ubuzima bwiza uyu munsi,\u00a0 no gutegurira abana bacu ejo hazaza hatekanye , \u00a0ndetse ejobundi n\u2019abuzukuru bacu bakazasarura ibyiza twabibye ku neza yabo .<\/p>\n<p>5.Republika yacu ikeneye ingufu zacu urubyiruko, urukundo rwacu, imibanire ya kivandimwe hagati yacu . Ikineye ko tuba abasangiraguhugu bazi ubwenge, \u00a0bakundana koko, batabarana, bagaterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda bareshya imbere y\u2019amategeko. Kuba dutandukanye mu miterere no mugenzereze ni inyungu si igihombo . niyo mpamvu bidakwiye kuduteranya ngo dusubiranemo nk\u2019uko byagiye biba urwitwazo rwo gusenya igihugu cyacu mu gihe cyashize. Ubutwari bwo gufungura amaso tukareba ibibazo byugarije igihugu cyacu, tugahangana nabyo \u00a0tudahuzagurika, tugafatana urunana mukwishakamo ibisubizo nta buryarya, nibwo buzatuma Repubulika yacu ishora imizi y\u2019amajyambere nyayo, adashobora gusenywa n\u2019uwariwe wese, kuko igipimo cy\u2019 amajyambere nyayo y\u2019igihugu ari umunyagihugu ubwe ubayeho mu bwisanzure butavongerwa.<\/p>\n<p>6.Birumvikana ko kugirango ibyo bigerweho hakenewe ko twemera gutegana amatwi, \u00a0kudasuzugurana harebwe igihangararo, kavukire cyangwa icyenewabo. Hakenewe ko dushyira imbere agaciro ka buri wese, mu mitekerereze ye no mu migenzereze ye, bityo tugashyira ku meza ibitekerezo byacu twese, buri sewe agatanga igitekerezo cye gitanga \u00a0igisubizo bitewe ni uko abibona, ibisubizo byose mu gutandukana kwabyo bikubahwa, maze hakarebwamo ibishobora gushyirwa mu bikorwa, twese tugatanga umuganda mu kubishyira mu bikorwa ku nyungu z\u2019abenegihugu bose, nta vangura.<\/p>\n<p>7.Ntidukwiye kubyibagirwa cyangwa kubyirengagiza, kubaka amateka meza y\u2019igihugu cyacu y\u2019uyu munsi ni inshingano kuri buri wese muri twe. Ibi nitubikora neza twirinda amakosa yakozwe mu gihe cyashize, cyane cyane tugendera kure ivangura rishingiye ku moko n\u2019uturere, abana bacu bazabidushimira kandi bazakomereza aho twebwe tuzageza. Kubera urugero rwiza bazaba batubonanye, nabo bazaharanira aheza habo, ejo heza h\u2019abana babo ndetse n\u2019ejobundi heza h\u2019abuzukuru babo, gutyo gutyo u Rwanda ruzasugire rusangambe.<\/p>\n<p>8.Uyu munsi kubaka igihugu kizima ni inshingano ni iyacu.\u00a0 Abana bacu bazaturuhura uwo muzigo kandi bakomereze aho tuzaba twagejeje. Kwikorera uyu mutwaro bisaba ubwitange bukomeye ariko ni ngombwa kuko amahoro n\u2019iterambere by\u2019igihugu cyacu ariho bizashingira. Iyi niyo patriotisme dukwiye kugira iyacu nk\u2019urubyiruko.<\/p>\n<p>9.. Nk\u2019uko buri wese abibona, bamwe mu bayobozi bacu, by\u2019umwihariko umukuru w\u2019igihugu Nyakwubahwa P. Kagame, bageze igihe cyo kuruhuka n\u2019ubwo batabyemera. Ariko kandi nitudaharanira kubereka ko turi tayari mu kubasimbura ntibazabyirotera. Gusa abo bayobozi nabo turabasaba guha urubyiruko urubuga rwo kuvugiramo ibitekerezo byarwo, no gushyira mu bikorwa \u201cinitiatives\u201d zarwo. Mu gihe abayobozi batwimye ubwo bwisanzure dufiteho uburenganzira ndetse bagakoresha iterabwoba nk\u2019uko bimenyerewe kugirango baduhatire kwituramira , bavandimwe rubyiruko ndabahamagarira kudaheranwa n\u2019ubwoba. Ubwoba busenya kandi bukica roho z\u2019abana b\u2019igihugu. \u00a0Igihe cyo guhaguruka tugaharanira uburenganzira bwacu ngiki cyaje.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"IMG-20160821-WA0001\" src=\"http:\/\/leprophete.fr\/wp-content\/uploads\/2016\/08\/IMG-20160821-WA0001-225x300.jpg\" width=\"225\" height=\"300\" \/><\/p>\n<p>10.Umwaka utaha w\u20192017 hazaba amatora y\u2019umukuru w\u2019igihugu, ndetse no mu w\u20192018 hazaba ay\u2019intumwa za rubanda. Izi ni \u201copportunit\u00e9s\u201d tutagomba gupfusha ubusa zo kwerekaniramo ubushake n\u2019umurava dufitiye igihugu cyacu<\/p>\n<p>11.Gusa nanone twitonde kandi dushishoze, ntitugwe mu mitego yatugusha mu makosa bakuru bacu baguyemo mu bihe byashize. Ntitwemere gushukishwa ubusa ngo twishore mu bikorwa by\u2019urugomo, ntitwemere gutekererezwa ngo dukoreshwe\u00a0 butama ibyo tutiyumvamo nk\u2019aho nta bwenge n\u2019umutimanama tugira. Aya ni amakosa yakunze gukorwa mu bihe byashize ahanini bitewe n\u2019ubujiji bamwe bari bifitiye, kurundi ruhande bitewe n\u2019ubugome abandi mubajijutse bari bifitemo, ndetse n\u2019ubugwari bw\u2019abandi bari bajijutse batagize ubutwari bwo kurwanya ubugome bwa bagenzi babo. Ayo makosa yadukururiye ingorane zitagira ingano mu bihe bitandukanye by\u2019amateka y\u2019igihugu\u00a0 cyacu.<\/p>\n<p>12.Rubyiruko nimwe Nouvelle Generation itegerejweho Abalideri bazagoboka Repubulika y\u2019u Rwanda bakayikura ku kiziriko cy\u2019iterabwoba .<\/p>\n<p>13.Reka nsoze mbisabira mwebwe urubyiruko rw\u2019Abataripfana kimwe namwe mwese mutwikundira cyangwa mutwiyumvamo, ngo mutsinde iterabwoba, mukomeze mwisuganye mu matsinda yanyu, mwikomezemo ubwo bushake bwo gukorera igihugu cyacu,\u00a0 bityo muze twese tuvire hasi rimwe tutangize IMPINDUKA zubaka igihugu cyacu bundi bushya. IGIHE NI IKI.<\/p>\n<p>Murakoze.<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"logo\" src=\"http:\/\/leprophete.fr\/wp-content\/uploads\/2016\/07\/logo-300x135.png\" width=\"300\" height=\"135\" \/><\/p>\n<p>Umutaripfanakazi, <strong>Yvonne Uwase<\/strong>.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Rubyiruko rw\u2019u Rwanda\u00a0 nimuhaguruke dufate ubutegetsi. 1.Rubyiruko, bana b\u2019u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by\u2019agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":15365,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-15364","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Rubyiruko rw\u2019u Rwanda\u00a0 nimuhaguruke dufate ubutegetsi. 1.Rubyiruko, bana b\u2019u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by\u2019agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-04T01:27:13+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"169\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"300\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.\",\"datePublished\":\"2016-09-04T01:27:13+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/\"},\"wordCount\":924,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/yvonne-Ishema.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/\",\"name\":\"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/yvonne-Ishema.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-04T01:27:13+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/yvonne-Ishema.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/yvonne-Ishema.jpg\",\"width\":169,\"height\":300},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda","og_description":"Rubyiruko rw\u2019u Rwanda\u00a0 nimuhaguruke dufate ubutegetsi. 1.Rubyiruko, bana b\u2019u Rwanda, mwebwe mwese duhujwe no gukunda by\u2019agahebuzo igihugu cyacu, mukaba mwariyemeje gukura amaboko mu mifuka, muharanira ko igihugu cyacu cyajya imbere, mu mahoro, mu bumwe, mu bwiyunge, ariko cyane cyane mu kwimakaza umuco wo kuvuga ukuri uko mwakubonye cyangwa mwakwumvishe ntamususu: aka kanya ndi hano mbashimira [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-04T01:27:13+00:00","og_image":[{"width":169,"height":300,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi.","datePublished":"2016-09-04T01:27:13+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/"},"wordCount":924,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/","name":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg","datePublished":"2016-09-04T01:27:13+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/yvonne-Ishema.jpg","width":169,"height":300},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umukuru-wigihugu-araniwe-ndahamagarira-urubyiruko-kwitegura-gufata-ubutegetsi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umukuru w\u2019igihugu araniwe : Ndahamagarira urubyiruko kwitegura gufata ubutegetsi."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15364","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15364"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15364\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15365"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15364"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15364"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15364"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}