{"id":1540,"date":"2012-09-15T16:59:26","date_gmt":"2012-09-15T14:59:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1540"},"modified":"2012-09-15T16:59:26","modified_gmt":"2012-09-15T14:59:26","slug":"twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/","title":{"rendered":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;aho amakuru avuga ku ishimutwa ry&#8217;umuyobozi wungirije w&#8217;ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ndetse nyuma yaho akaza kongera kuboneka, twifuje kuvugana nawe tumubaza ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku byamubayeho.<!--more--><\/p>\n<p><strong><em>Bwana<\/em><em> Alexis Bakunzibake tubanje kubasuhuza. Twumvise amakuru y\u2019uko ngo wari washimuswe none twifuzaga ko mwasonaburira abasomyi b\u2019urubuga The Rwandan uko byabagendekeye muri make?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Murakoze kuba muduhaye uyu mwanya kugirango tuvuge muri rusange kuri icyo nise ijoro ribara uwariraye.<br \/>\nIgikorwa cyo kuduhiga nk\u2019abayobozi batavuga rumwe na Leta cyari gisanzwe. Ariko, nyuma y\u2019aho dusohoreye itangazo ryamagana ubwicanyi bwibasiye abo inzego z\u2019umutekano zita \u201cindaya\u201d, nibwo nabonye amakuru ko ngomba gufatwa ngafungwa, ariko siniyumvishe ko nafatwa mu buryo nafashwemo.<\/p>\n<p>Kuwa gatatu mu masaha ya saa yine (10h00) zishyira saa tanu (11h00) niho natangiye kubona abantu bacacana iwanjye ariko bagenda banavugira kuri telefoni maze umwe mu bayobozi b\u2019ishyaka mu mujyi wa Kigali wari wansuye niko kumbwira ko ibintu abona bitoroshye ubwo yaratashye nyuma nanjye nza gusohoka nerekeza i Remera nibwo nafashe taxi mva kwa Nyiranuma maze igeze kuri ONATRACOM nibwo yahagaze ngo abagenzi bavemo abandi binjire, ubwo haba haje abasore babiri (2) batangira kunyuka inabi nyinshi cyane bantuka ngo nimve mu modoka, ndanga birakomera ari nako abagenzi n\u2019abandi bari hafi bavuza urwamo hanyuma abo basore bunganirwa n\u2019undi umwe maze bazana imbunda (pistolet) nibwo abaturage bavuye kw\u2019izima chauffeur ati genda ni Leta wumve ibyo bagushakira.<\/p>\n<p>Aha nakwibutsa ko abasore baje kumfata batari muri taxis narimo ahubwo baturutse ku ruhande rwa chauffeur kuko nari nicaye imbere kwa chauffeur hagati yanjye nawe harimo umuntu n\u2019ukuvuga ko nari ku ruhande rundi rw\u2019imodoka, ikindi n\u2019uko imodoka banjyanyemo yari imbere y\u2019iyo narimo. Ngeze hasi ntabwo byoroshye ko banshyira mu modoka yabo narabangiye ariko bakoresha imbaraga zabo ndetse haza n\u2019uwa 4 niko kunshyira mu ivatiri maze dufata urugendo rwerekeza SERENA-KIYOVU maze bahita banshyiramo amapingo ndetse n\u2019umupira nari nambaye bawushyira mu maso ubwo ibyo nari mfite byose baba barabinyambuye harimo telephone, amafaranga, ibyangombwa n\u2019ibindi\u2026.<\/p>\n<p>Twashyitse aho twajyaga nyuma y\u2019iminota nka 30 maze bankura mu modoka banshyira mu cyumba kirimo amakaro maze bashyira andi mapingo mu maguru. Nibwo batangiye kumbaza uko ishyaka rikora, imyirondoro y\u2019abayobozi, tractes zatanzwe, abantu dukorana, abaterankunga b\u2019ishyaka n\u2019ibindi. Ikindi nakongeraho nuko ibyo bambazaga byose byabazwaga n\u2019abantu batandukanye haza umwe umwe nta nabi ariko aha ho sinamenya niba barandikaga cyangwa niba batarandikaga kuko sinashoboraga kubona ibirimo gukorwa aho banditse nkabimenya ni mu gihe banshiraga mu cyumba kindi baka impapuro bandika mbyumva gusa sinamenya impapuro bandikagaho uko zasaga.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019umunsi umwe naje kubazwa n\u2019abantu babiri bambaza n\u2019ubundi ibyo bibazo ndabasobanurira bambaza icyo nshaka nsubiza ko nshaka kugira uruhare muri politiki y\u2019igihugu cyanjye. Hagati aho ariko nari namaze guhabwa n\u2019abancungaga babili (2) icyayi n\u2019umukati yewe n\u2019ibiryo birimo umuceli.<\/p>\n<p>Hashize igihe kitari gito nibwo batahaga maze hashira ikindi gihe maze baramfata baranjyana urugendo rurerure cyane nibwo kunyinjiza mu gishanga aha naho byumvikane neza kumenya ko ari igishanga nuko nagiye ngwa mu mazi mfatwa n\u2019ibyatsi bitandukanye, ariko nabwirwaga ko njyanywe i Cyangugu. Mu gihe cya saa kenda z\u2019ijoro nibwo bambwiye ngo barambabariye maze nanjye nzamuka urugendo nshika ku ngo ntarinzi icyerekezo zirimo kuko napfaga kugenda cyane ko numvaga nta n\u2019ikintu cyamputaza kuko ibyo narimaze gusimbuka nabonaga nta kindi cyabisimbura, niko gusuhuza nsuhuje barandeka ubwa 2 bambwira ko atari mu Rwanda maze ntangira kugira ubwoba niko kubinginga hanyuma barasohoka baranyakira maze barancumbikira.Kugirango turusheho kumvikana neza nababwirako aho narimfungiye hirya numvaga radiyo ari nayo nagenderagaho menya amasaha nkuko nayagererenyije Imana izabafashe kandi yarakoze kundinda.<\/p>\n<p><strong><em>Hari abavuga ko ari ikinamico wari wakinnye. Ese ni ikihe kimenyetso simusiga mufite cyemeza ko koko ari inzego z\u2019umutekano w\u2019u Rwanda zari zagushimuse?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ntabwo nabuza abavuga kuvuga bakina abandi ku mubyimba gusa birababaje kandi biteye n\u2019agahinda kumva umuntu agira ibyago hanyuma bakamushinyagurira kugeza kuri uru rugero.<\/p>\n<p>Icyambere nari ntarakandagira mu gihugu cya Uganda, icya kabiri sinari kwica ibisebe mfite by\u2019amapingo ngo n\u2019ikinamico ese gukina ikinamico wiyica bibaho ra?<\/p>\n<p>Nabo bazakine nk\u2019iyo nakinnye gusa simbibifurije, imyenda nari nambaye guhinduka amaraso sinari nabaye umubojozi, aha aya maraso yaturutse ku gisebe cyo mu mutwe natewe n\u2019imodoka mu gihe twarimo turwanira kuyinyinjizamo kuko nabo barakomeretse bansiga amaraso.<\/p>\n<p>Waherahe uvuga ko Atari inzego z\u2019umutekano mu gihe abamfashe tuziranye yewe bari bafite imbunda bakanyambika amapingo? Ubuse nsigaye ntagira icyangombwa na kimwe kugirango nkine amakinamico ahubwo ababivuga nziko haraho bahuriye n\u2019ibyambayeho.<\/p>\n<p>Erega numvise n\u2019umuvugizi w\u2019igipolisi ntako atagira kugirango arengere urwego avugira ariko baravuga ngo agahwa kari ku wundi karahandurika kandi na nyina wundi abyara umuhungu.<\/p>\n<p>Kugirango binamenyekane neza wareba bamwe mu batwara taxis moto, abacuruza amakarita y\u2019itumanaho bakorera kuri ONATRACOM, cyangwa ukareba abashoferi batwara taxis za Nyamirambo kuko byabaye ku manywa y\u2019ihangu ntaho wahera ubihisha kuko nkuko nabivuze habaye akavuyo kenshi ku buryo abenshi bazi n\u2019icyo natwariwe kuko narabivuze, erega n\u2019umuvugizi wa polisi nawe nyuma y\u2019uko ndekuriwe numvishe ibyo yatangarije ijwi ry\u2019amerika nawe ahamya ko bishoboka kuba narafashwe kandi arabizi nuko bashakira ibibazo aho bitari.<\/p>\n<p>Gusa ubonye uburyo nafashwemo n\u2019igihe kitarenze iminota 2 nari nicaye muri iyo taxis sinabashije kumenya abagenzi bari bayicayemo cyangwa umuyobozi w\u2019imodoka ya taxis narimo kuko bamfashe bankanga cyane ku buryo nahise nta umutwe ngatangira kwirwanaho kujya gufata nimero za plaque y\u2019imodoka cyangwa kumenya abari bayirimo ntibyari kunkundira,muri make naribwe.<\/p>\n<p><strong><em>Hari amakuru avuga ko wakoresheje numero yawe ya telefone igendanwa mu guhamagara abantu ndetse no kohereza ubutumwa (sms) ndetse n\u2019abanyamakuru bashoboye kukuvugisha baguhamagaye kuri telefone yawe igendanwa. Ibyo bishoboka bite kandi waratangaje ko bakwatse telefone yawe ndetse n\u2019ibyangombwa byawe byose?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Byumvikane neza, tefone batwaye ni telephone ya tigo ari nayo bakoreshaga bohereza ubutumwa bugufi abantu dukorana kugirango babajijishe maze mpfe nabi. Naho sim card ya MTN ntayo bigeze batwara kuko yari mu mupira nari nambaye kandi ariwo bakoresheje mu kumfunga amaso bityo imifuka y\u2019uwo mupira ntibayibona nabyo ni ku bw\u2019Imana. Iyo sim card niyo nakoresheje maze mfata indi telephone maze mbasha kumenyesha abo dukorana isanganya nahuye naryo ndetse ni naho n\u2019abanyamakuru baboneyeho umwanya wo kuvugana nanjye.<\/p>\n<p><em><strong>Ko uvuga ko bagutaye mu gihugu cya Uganda, kuki wagarutse mu Rwanda kandi uvuga ko wari washimuswe n\u2019inzego z\u2019umutekano, nta bwoba wari ufite? Ese washoboye kwinjira mu Rwanda gute ko uvuga ko ibyangombwa byawe bari babitwaye?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ahantu natawe kubahazi ntibakwirirwa bambaza uko naje kuko ngirango na ba nyiri kunjyana ntibanyujije ku mupaka. Kuba mfite ubwoba bwo nk\u2019umuntu ntibwabura ariko nk\u2019umunyapolitiki cyane unenga ubutegetsi ntabwo nashishikariza abarwanashyaka gushirika ubwoba ngo abe arinjye uba uwa mbere mu kubugira.<\/p>\n<p>Gupfa cyangwa ibindi byose byambaho ntibyazimya itara twacanye niyo mpamvu nanze gufata iy\u2019buhungiro kuko ntaho urupfu rudasanga uwari gupfa.<\/p>\n<p><strong><em>Twumvise umuvugizi wa Polisi y\u2019igihugu, Supt Theos Badege avuga ko bagiye gukora iperereza ngo barebe ko koko wari washimuswe, yongeyeraho ko nibasanga warabeshye uzakurikinwa. Ese ibyo urabivugaho iki?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Amaperereza igihe yakorewe ntawe utakizi kandi ntacyo twabonye yagezeho ubwanjye nk\u2019umunyagihugu ugendera ku mategeko rwose niteguye kubafasha gukora iryo perereza. Twizere rwose ko bazashyiraho ubushake maze ukuri kukajya ahagaragara<\/p>\n<p><strong><em>Twumvise ko Umunyamabanga w\u2019ishyaka PS Imberakuru, Madame Immaculate Kasiime Uwizeye yabajijwe na Polisi. Ese ubu ibye bimeze bite? Abandi barwanashyaka ba PS Imberakuri bo bamerewe bate?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Kugeza ubu muri PS Imberakuri ntakidasanzwe cyabaye kuko ibi byose bitubaho buri munsi, byahindutse ibiryo byacu. Kuba rero umunyamabanga mukuru yaratumijwe na polisi kwisobanura nta gitangaza mbibonamo kuko n\u2019urugamba agomba kurwana. Nk\u2019umuyobozi w\u2019ishyaka ritavuga rumwe na Leta, nawe ntibimutangaza cyangwa ngo bimuce intege.<\/p>\n<p>N\u2019umusaraba, twese twemeye kuwuheka. Naho abarwanashyaka bo nkuko nabivuze nta kibazo bafite kuko babona ko ibyo tubashishikaliza byo guharanira uburenganzira bwo kwisanzura mu gihugu cyabo bisaba ko dushirika ubwoba turi benshi kugirango bigerweho.<\/p>\n<p>Iyo polisi cyangwa urundi rwego rukoze amabi nk\u2019ariya yose ariko bakabona natwe tudatezuka ku nshingano zacu, baba badushakira abayoboke kuko nta munyarwanda utazi ukuri kabone niyo yaguhisha.<\/p>\n<p><strong><em>Nyuma y\u2019ishimutwa ryawe ubu wowe ufite migambi ki? Ishyaka PS Imberakuri ryo se rifite imigambi ki?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ntayindi migambi mfite irenze kuyo ishyaka PS Imberakuri ryashyize imbere kandi ngakomeza gufatanya n\u2019abandi baharanira urugamba rwa demukarasi, urugamba ruzira imivu y\u2019amaraso.<\/p>\n<p><em><strong>Ubu uwaguha ububasha nk\u2019ubwo Perezida Kagame afite ubu wakora iki kugira ngo ukemure ibibazo by\u2019abanyarwanda?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Kugeza ubu icyo abanyarwanda tubura ni ukwicara hamwe yaba abahutu, abatwa n\u2019abatutsi ngo tuganire ku bibazo byugarije igihugu cyacu maze tubishakire umuti. Icyo rero nicyo perezida agomba gushyira imbere mbere ya byose kuko niho ipfundo ry\u2019ibisubizo by\u2019ibibazo buri wese yibaza riherereye.<\/p>\n<p>Prezida wa Repubulika njye nsanga agomba kuba umuhuza wa byose, akumva ko abaturage bose batagomba kuba inkomamashyi. Iyo umubyeyi afite abana, ntafate umwanya wo kuganira nabo, ntamenya icyo bakeneye. Ibiganiro tuvuga aliko si bya bindi batera bakiyikiriza.<\/p>\n<p><strong><em>Ni ubuhe butumwa waha abanyarwanda muri rusange ndetse n\u2019abarwanashyaka b\u2019ishyaka PS Imberakuri muri Rusange?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Abanyarwanda aho bari hose nibibuke ko ari bamwe be kuryana kuko umwanzi w\u2019umunyarwanda kugeza ubu ni umunyarwanda. Birakwiye rero ko inzangano zatwokamye zirangira ndetse no kumva ko hari abarusha abandi ubunyarwanda basigeho bemere ko umunyarwanda wese areshya n\u2019undi.<\/p>\n<p>Ikindi n\u2019uko batsinda ubwoba maze bagashyira hamwe kugirango bahangane n\u2019ibibazo bikururira ubwabo nk\u2019abanyarwanda.<\/p>\n<p><em><strong>Ni iki wabwira Leta y\u2019u Rwanda iyobowe na FPR n\u2019inzego z\u2019umutekano zayo?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Leta iyobowe na FPR yagombye kwisubiraho ikemera ibiganiro mpaka maze ikayobora abanyarwanda neza ntibayobore nk\u2019uyobora imbogo. Naho inzego z\u2019umutekano nizikorere abanyarwanda zireke kwishora mu bikorwa byazazigaruka igihe icyaricyo cyose zikorera inyungu runaka. Inzego z\u2019umutekano nizirebe umutekano koko wa buri munyarwanda.<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;aho amakuru avuga ku ishimutwa ry&#8217;umuyobozi wungirije w&#8217;ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ndetse nyuma yaho akaza kongera kuboneka, twifuje kuvugana nawe tumubaza ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku byamubayeho.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1391,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-1540","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;aho amakuru avuga ku ishimutwa ry&#8217;umuyobozi wungirije w&#8217;ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ndetse nyuma yaho akaza kongera kuboneka, twifuje kuvugana nawe tumubaza ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku byamubayeho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-15T14:59:26+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye\",\"datePublished\":\"2012-09-15T14:59:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/\"},\"wordCount\":1577,\"commentCount\":2,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/\",\"name\":\"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-15T14:59:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"493\",\"height\":\"370\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y&#8217;aho amakuru avuga ku ishimutwa ry&#8217;umuyobozi wungirije w&#8217;ishyaka PS Imberakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ndetse nyuma yaho akaza kongera kuboneka, twifuje kuvugana nawe tumubaza ibibazo bimwe na bimwe abantu benshi bibaza ku byamubayeho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-15T14:59:26+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye","datePublished":"2012-09-15T14:59:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/"},"wordCount":1577,"commentCount":2,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/","name":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-15T14:59:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"493","height":"370"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/twaganiriya-na-bwana-alexis-bakunzibake-ku-ishimutwa-rye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Twaganiriya na Bwana Alexis Bakunzibake ku ishimutwa rye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1540","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1540"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1540\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1540"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1540"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1540"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}