{"id":1542,"date":"2012-09-15T17:19:40","date_gmt":"2012-09-15T15:19:40","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1542"},"modified":"2012-09-15T17:19:40","modified_gmt":"2012-09-15T15:19:40","slug":"ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI."},"content":{"rendered":"<p>Banyarwanda,<\/p>\n<p>Banyarwandakazi,<\/p>\n<p>Nshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi. Uyu munsi washyizweho n\u2019inama rusange ya Loni muri 2007, utangira kubahirizwa kuwa 15 Nzeri 2008.<!--more--> Mu kuwushyiraho, inama rusange y\u2019abibumbye yasanze aribwo buryo bwo gushyira imbere ibyangombwa abantu bose batuye isi bagomba guhuriraho hatitawe ku mico yabo itandukanye, ku mpamvu za politiki, imibereho myiza cyangwa ubukungu. Demokarasi rero igomba kuba uburenganzira ntakuka bwa buri wese, ikubahirizwa mu bwisanzure, uburinganire, ubwubahane bw\u2019ibitekerezo bitandukanye kandi hashyizwe imbere inyungu rusange.<\/p>\n<p>Ni muri urwo rwego rero hirya na hino kw\u2019isi ibihugu byose byitabira kwizihiza uyu munsi. Mu Rwanda naho, nk\u2019uko tubigezwaho n\u2019inzego z\u2019ubutegetsi, hateganyijwe ibiganiro kuri demukarasi kuwa 14\/09\/2012 mu nteko ishinga amategeko ndetse bikanakomeza no kuyindi minsi kugeza ku itariki ya 21\/09\/2012 ubwo hazaba hari nabwo umunsi mpuzamahanga w\u2019amahoro. N\u2019ukuvuga rero ko, hano mu Rwanda, kwizihiza iyo minsi mikuru bizahurizwa hamwe, bigakorwa ku munsi mpuzamahanga w\u2019amahoro. Kuri uwo munsi, ngo hakazaba ibiganiro bitandukanye bizatangwa na komisiyo y\u2019ubumwe n\u2019ubwiyunge, ikigo cy\u2019imiyoborere myiza, inteko ishingamategeko imitwe yombi, abahanzi n\u2019abandi bantu batandukanye.<\/p>\n<p>Insanganyamatsiko y\u2019uyu munsi tugezwaho n\u2019ubutegetsi ikaba igira iti : \u00ab<em> Ibiganiro bisesuye no kudaheza n&#8217;inkingi ikomeye ya demukarasi<\/em> \u00bb naho iy\u2019umunsi w\u2019amahoro ikagira iti : \u00ab <em>Twibuke ko amahoro arambye ariyo atanga icyizere cy&#8217;ejo hazaza<\/em> \u00bb.<\/p>\n<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Ntawabura kwishimira kwizihiza iyi minsi mikuru. Ariko nubwo tuyizihiza turacyafite byinshi tugomba gukosora kuko ntaho wahera wizihiza umunsi mpuzamahanga wa demukarasi mu gihe mu gihugu cyacu iyo demukarasi itaharangwa yewe n\u2019ugerageje kuyivuga iyo adafunzwe, ntatotezwe, yerekeza iy\u2019ubuhungiro tutibagiwe inyerezwa rya hato nahato, ndetse abandi bakicwa haba hano mu Rwanda cyangwa se aho bahungiye. Turizihiza uyu munsi wa demukrasi kandi na none mu gihe abanyapolitiki Me Mme Victoire INGABIRE, Bwana Deo MUSHAYIDI na Me Bernard NTAGANDA, NIYITEGEKA Theoneste,abanyamakuru bashyira imbere inkingi za demukarasi babifungiwe.<\/p>\n<p>Iyo wumvise neza insanganyamatsiko y\u2019uyu mwaka, wareba n\u2019ibirimo kubera mu gihugu cyacu wakwibaza niba tutazaba tugiye guherekeza ibindi bihugu kwizihiza uwo munsi mukuru. Aho tutazaherekeza se nihe mugihe abanyarwanda twimwe amahirwe yo kugirana ibiganiro hagati yacu. Niba se umuntu atanga igitekerezo cye akakizira, niba se abantu badashobora kuganira kuri gahunda zibagenerwa, ni kuki batavuga ko bahezwa ? Kuba abayobozi bashidukira gahunda za nshimwe nshimwe bakazitura hejuru y\u2019abenegihugu ku ngufu ngo hagamijwe kwerekana ko akarere runaka ariko kabaye akambere nyamara hatarebwe ko ibyo bisabwa abenegihugu babifitiye ubushobozi.<\/p>\n<p>Ejobundi kuwa 13\/09\/2012 ubwo abashinzwe gutegura iyi minsi yombi bari bari mu nteko ishingamategeko umwe mu badepite yemeje abaraho ko mu Rwanda demukarasi yakataje maze atanga ingero zikurikira kugirango ashimangire ibisobanuro bye :<\/p>\n<p>&#8211; Mu Rwanda ihame ry\u2019uburinganire rirubahirizwa, abagore twahawe ijambo. Ibi yabivuze abizi neza ko hashize iminsi hirya no hino abategarugore bibasiwe, bicwa. Abagera kuri cumi na batanu (15) barishwe mu kwezi kumwe gusa, bicwa bitwa ko ari indaya. Ntiyigeze abaza cyangwa ngo yibaze iby\u2019izo mfu yewe nta n\u2019undi mu bagore bafite ijambo wagize icyabaza, barinumiye!;<\/p>\n<p>&#8211; Ishyaka ryabonye amajwi menshi ntirishobora kurenza 50% muri guverinoma nyamara yarazi neza ko ibyo utabikoza FPR Inkotanyi kuko itegeko nshinga yamaze kuryica kera;<\/p>\n<p>&#8211; Yagarutse ku ngingo ya 9, iya 52 n\u2019iya 53 y\u2019itegeko nshinga. Ariko se ni ryari ibivugwa muri izi ngingo bishyirwa mu bikorwa? Imwe murizo iragira iti: <em>\u201cumunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kujya mu mutwe wa politiki ashaka<\/em>\u201d. Ariko se nkatwe turi mu mashyaka atavugarumwe n\u2019ubutegetsi tubaye ho dute umunsi ku munsi. Ntituzira gusa kuba turi mu mashyaka atavuga rumwe nabo? None ishyaka ryacu PS Imberakuri ryo si rimwe muri iyo mitwe ya politiki ivugwa? Ikigaragara gusa, n\u2019uko imitwe ya politiki ivugwa ari ya yindi ikorera mu kwaha igaragara gusa ari uko ije kwerekwa amahanga ngo mu Rwanda hari amashyaka menshi, ngo abanyarwanda bashobora kwitorera abategetsi. None se nyamara, itegeko nshinga ntiriha ububasha imitwe ya politike yose gukorera mu nzego zose z\u2019imitegekere y\u2019igihugu?<\/p>\n<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Naho ku byerekeye Komisiyo y\u2019igihugu ishinzwe amatora. Ubundi, iyo komisiyo ishyirwaho ku buryo bwumvikanyweho n\u2019abashaka kugira uruhari bose mu matora, nyamara hano mu Rwanda ishyaka riri ku butegetsi niryo ryonyine rigena imikorere n\u2019imicungire y\u2019iyo komisiyo. Harya ibyo ntibinyuranyije n\u2019amahame ya demukarasi? Ubutegetsi budatanzwe n\u2019abenegihugu ntibuzigera bubakorera, birumvikana. Twe rero, mu ishyaka PS Imberakuri, dusanga uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo ari igipimo cy\u2019ibanze cya demukarasi, naho amatora akozwe mu mucyo no mu bwisanzure akaba umunzani ukomeye wa demukarasi. Ibyo rero, Leta ya Kigali ntibikozwa.<\/p>\n<p>Ku buryo bw\u2019umwihariko, uyu munsi wo kwizihiza Demukrasi uhuriranye n\u2019uko hirya no hino kw\u2019isi abantu bose bashishikajwe n\u2019umutekano mucye ubera mu gihugu cy\u2019abaturanyi cya Congo kandi igihugu cyacu cy\u2019u Rwanda kikaba kiregwa kuba aricyo gihembera umuriro, gifasha inyeshyamba ziyogoza ako karere. Niba ntagikorwa ngo abo baturanyi bagire amahoro mu gihugu cyabo, ni gute bwa butegetsi buregwa kubuza abandi amahoro bwashishikariza abanyarwanda ngo twizihize umunsi mpuzamahanga w\u2019amahoro? Rwose ntawanze amahoro, ntawanze kwizihiza umunsi w\u2019amahoro. Ariko, dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba koko niba ntaho twadohotse mbere yo gushishikariza abanyarwanda kubahiriza gahunda ya Demukarasi n\u2019Amahoro kw\u2019isi. Tuzirikane kandi rya jambo ngo: <em>\u201cuntwikira nyakatsi, igakongeza iyawe\u201d<\/em>.<\/p>\n<p>Banyarwanda,<br \/>\nBanyarwandakazi,<br \/>\nNshuti z\u2019u Rwanda;<\/p>\n<p>Mu gihe nk\u2019iki ntabwo dukwiye kurebera ngo maze abandika amategeko n\u2019ibindi babiryoshye mu mpapuro nyamara nibigera mu gushyirwa mu bikorwa bipfe byose. Birakwiye ko aritwe ubwacu dushaka ibisubizo by\u2019ibibazo twishyizemo, abaharanira gushyira imbere inyungu zabo bwite tukabamaganira kure.<\/p>\n<p>Igikuru ariko, n\u2019uko nk\u2019uko tudahwema kubibereka imbuto ya demukrasi twabibye mu Rwanda ikomeje gutera imbere.<br \/>\nMaze rero, Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Nshuti z\u2019u Rwanda, nimucyo dufatanye maze umwaka utaha, igihe nk\u2019iki, tuzizihize koko umunsi mukuru wa Demukarasi twarikuye muri ibi bibazo, umunyarwanda yishyira akizana, yaba mu bitekerezo mu itangazamakuru n\u2019ahandi, nta mfungwa, impunzi, abashimutwa n\u2019ibindi bikorwa bibi bidukorerwa, tuzira gusa guharanira uburenganzira n\u2019ubwisanzure bwacu.<\/p>\n<p>Murakoze murakarama, murakagira Demukarasi n\u2019Amahoro mu mitima yanyu.<\/p>\n<p>Bikorewe I Kigali kuwa 15 Nzeri 2012<\/p>\n<p>Alexis BAKUNZIBAKE<br \/>\nVisi perezida wa mbere w\u2019ishyaka PS Imberakuri.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi. Uyu munsi washyizweho n\u2019inama rusange ya Loni muri 2007, utangira kubahirizwa kuwa 15 Nzeri 2008.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-1542","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi. Uyu munsi washyizweho n\u2019inama rusange ya Loni muri 2007, utangira kubahirizwa kuwa 15 Nzeri 2008.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-15T15:19:40+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-15T15:19:40+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z\u2019u Rwanda; Tariki ya 15 Nzeri buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga wa Demokarasi. Uyu munsi washyizweho n\u2019inama rusange ya Loni muri 2007, utangira kubahirizwa kuwa 15 Nzeri 2008.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-15T15:19:40+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/","name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-15T15:19:40+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bwishyaka-ps-imberakuri-ku-munsi-wa-demukarasi-namahoro-kwisi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BW\u2019ISHYAKA PS IMBERAKURI KU MUNSI WA DEMUKARASI N\u2019AMAHORO KW\u2019ISI."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1542","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1542"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1542\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1542"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1542"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1542"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}