{"id":15487,"date":"2016-09-12T07:52:19","date_gmt":"2016-09-12T05:22:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15487"},"modified":"2016-09-12T07:52:19","modified_gmt":"2016-09-12T05:22:19","slug":"ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR &#8211; gusa \u2013 Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p>Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk\u2019ubwacu; bw\u2019abatariyeguriye Imana!<!--more--><\/p>\n<p>Kimwe n\u2019abanyacyangugu bose, ngo agira \u00abambitions\u00bb zidasanzwe, zo gutegeka, zo kuba hejuru y\u2019abandi. Kayibanda, mu madisikuru ye, mwene aba bantu yabitaga abanyarwanda bacagase \u00ab&#8230;Banyarwanda, banyarwandakazi, na mwe banyacyangugu&#8230;\u00bb!<\/p>\n<p>Padiri Nahimana amaze igihe atangaje ko azajya mu Rwanda kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, mu matora yo mu mwaka wa 2017. Yagombaga kuba ageze i Kigali ku wa 28 mutarama 2016. Yaje kugira ubwoba bwo kwicwa, bwo gufungwa, asubika uru rugendo. Ubu noneho ya ndwara ya \u00abbwoba\u00bb ngo ntakiyirangwamo. Ngo azasubukura urugendo rwe mu ugushyingo 2016. Yizeye iki, yijejwe iki, arusha iki abamubanjirije mu guhiga intebe y\u2019akaga: Bizimungu, Ingabire, Mushayidi, Niyitegeka, n\u2019abandi bakigerageza aya mahirwe ?<\/p>\n<p><strong>Uguhindanya ubutegetsi bw\u2019abasajya, gusa ?<\/strong><\/p>\n<p>Amakuru yizewe neza, anafite ishingiro, ni uko Nahimana adashaka kuba umuyobozi w\u2019u Rwanda. Ngo si umuswa ku buryo yakwiyahura mu rwobo rw\u2019intare, zasamuye imikaka yazo! Yarabishakaga, ni byo; ariko aho u Rwanda rugeze ubu, aho abarutegeka ubu barugejeje \u2013 aho umwanzi ashaka \u2013 ngo ntibatanga inda ya bukuru y\u2019uwashaka kurubirukana mo, cyangwa gusangira na bo ibyiza byarwo. Ibi Nahimana ngo akaba abizi neza; ndetse ngo akaba yarabiganiriyeho bihagije n\u2019abacurabwenge b\u2019iyi si, abanyagitugu b\u2019ubundi bwoko, batanga ubutegetsi mu bihugu bikennye, nk\u2019icyacu.<\/p>\n<p>Aba ngo bamuboneye ubundi buryo bwo guhirika ingoma yica; kuyihirika bitari iby\u2019ejo, ahubwo by\u2019ejobundi. Kuyihindanya buhoro buhoro, akarushaho kuyangisha rubanda, iyi rubanda n\u2019ubundi yamaze kuyanga urunuka. Aba ba Mpatsibihugu bakaba barasobanuriye Nahimana ko bazamushyigikira ntiyicwe; ntafungwe, ubwo azaba yatsinze amatora; dore ko nta kizamubuza kuyatsinda. Ukumushyigikira ngo si ingabo bazamuha zo kumurinda; ni ubushobozi bwabo butagaragarira buri wese; ubushobozi bafite bwo kotsa igitutu abayobozi b\u2019ingoma zica, bishyiriraho uko bashatse, bakurikije icyo bashaka.<\/p>\n<p>Aba banyagitugu, bakunze kwitwikira umutaka wa kidemukarasi, ngo bemereye Nahimana ko agomba kugenda yemye, akiyamamaza yemye, agatsinda amatora yemye, ariko ntarwanire kuyabyaza umusaruro, kuko ngo atamara n\u2019icyumweru atishwe.<\/p>\n<p>Aba bacurabwenge bemeza ko Nahimana atabona uko ayobora ingabo z\u2019abicanyi, zihagarariwe n\u2019umwicanyi mukuru, wazitoje kwica uwo ari we wese washaka kuzirukana mu birindiro by\u2019abicanyi. Ngo ni ugutegereza gatoya abagenga b\u2019iyi si bakazagenda runono iyo ngoma yica, bakazerekana buhoro buhoro ko abagerageje kuyisimbura, bagiye banatsinda amatora, ariko bikananirana kubera ko ba nyir\u2019ingoma badashaka kuyirekura, binyuze muri ayo matora. Ukutayirekura ngo binafite ishingiro kuko bahita bakurikiranwa n\u2019inkiko mpuzamahanga; ngo bahita baregwa uduhanga tw\u2019abo bamaze gucagagura, uduhanga tw\u2019abahutu n\u2019abatutsi, b\u2019inzirakarengane, gusa gusa!<\/p>\n<p><strong>Twagiramungu na we, ngo ni yo \u00abmission\u00bb yari afite<\/strong><\/p>\n<p>Iyi turufu yo kwirukana ubutegetsi bw\u2019abicanyi, babinyujije mu matora ya nyirarureshwa, abazungu ngo bayitangiye kera. Ngo n\u2019ubwo intambara ari zo zifata ubutegetsi byihuse, ngo ntibashaka gushyigikira iyi nzira kuko imena amaraso menshi. Ibi kandi ngo ni mu gihe, kuko ubwo bashyiragaho umusazi wabo ngo ntibari bazi ko uyu azateza g\u00e9nocide yakorewe abahutu n\u2019abatutsi, akabataba mu nama! Ngo bakekaga ko bazamuha ubutegetsi, ntiyibasire rubanda, rutagize aho ruhuriye na bwo. Ibi ni byo kuko ukwibeshya ni ibya buri wese; ni koko ntibari bazi ko uwo musazi babuhaye ari ka kamasa ngo kazivuka mo, gashirwa kazimaze burundu! Ni ya nzira ngo itabwira umugenzi. Na njye nti: \u00abumanika agati wicaye \u2026\u00bb<\/p>\n<p>Reka ngaruke kuri Twagiramungu. Mbere y\u2019uko na we yiyemeza kwiyamamaza muri 2003, yakoze ingendo nyinshi nk\u2019iza murumuna we, Nahimana. Abitwa ko bari bafatanyije kurwanya ubutegetsi bwa Kigali, bari bamubujije kugenda, ariko ababera ibamba. Icyo bamuburizaga ngo ni uko ntacyo yari agiye gukorayo, uretse guha umugisha no gushyigikira uwo bari bahanganye mu matora: \u00abnyakubahwa\u00bb w\u2019ubungubu, w\u2019igihe cyose, kugeza yinaze. Si icyo gusa bagenzi be bamuburizaga kujya kwiyamamaza, ahubwo ababikurikiranira hafi, banemeza ko byarimo n\u2019ishyari, rya shyari rituranga, ryo gutanguranwa umushi!<\/p>\n<p>Icyo uyu mushi yari agamije, ntiyigeze agihishurira abitwa ko bari mu nzira imwe yo kurwanya ubutegetsi bwa mwene Rutagambwa. Ryari ibanga rye, we wenyine, yari yibitseho n\u2019abamuhaye ubutumwa bwo kugenda. Aba ba gashakabuhake, batanga ubutegetsi mu Rwanda, bari bamwijeje nk\u2019ibyo barimo kwizeza undi mushi wo muri iki gihe: kumurinda gupfa no gufungwa, akimara gutorwa.<\/p>\n<p>Mbere y\u2019uko agenda, Twagiramungu we yanabatse \u00abdocument\u00bb yanditse, isinye, iteyeho \u00abcachet\u00bb y\u2019umuriro; \u00abcachet\u00bb yo kumurinda urupfu, nk\u2019aho ari \u00abcachet\u00bb y\u2019Imana. Bitabaye ibyo, umuryango we ngo ukazishyuza impozamarira abamushoye mu bicanyi bo mu Rwanda. Iyo \u00abdocument\u00bb, n\u2019ubu ngo Fawusitini Twagiramungu aracyayiryamanye iwe, nubwo yataye igihe cyayo; ntikinakenewe kunguruzwa kuko nyirayo yavuye mu nzira ya ba nyir\u2019ukuyitanga. \u00abDocument\u00bb nshya ubu ibitswe na Nahimana, umupadiri wihinduyemo umunyapolitiki, umushi wa hariya mu Bushi, aho na mukuru we Twagiramungu, avuka.<\/p>\n<p><strong>Uguhindanya ubutegetsi gusa, bimariye iki abashaka ko buvaho?<\/strong><\/p>\n<p>Mu by\u2019ukuri ntacyo. Nta na gito kuri rubanda rwashize rwicwa n\u2019inzara; kuri rubanda rugisuhuka, rugana iyo bweze; kuri rubanda rurambiwe gucurwa bufuni na buhoro. Abo bigize icyo bimariye, ni abangaba bombi, n\u2019abandi bazaza, bazakoreshwa ngo barahindanya ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, n\u2019ubundi bwari busanganywe icyasha. Ni inyungu zabo bwite kuko bashyira mu mifuka yabo. Ibyakabaye uruhero rw\u2019imiti, ni uko aba babakoresha, bakwiye kuvuga, bati \u00abnimugende mutsinde amatora, mutegeke, tuzanabashyigikira kuyobora no kubohoza rubanda, igitsikamiwe n\u2019inkirabuheri z\u2019abagande\u00bb!<\/p>\n<p>Abazungu uko nabitegereje, ni abo kwamaganirwa kure, cyane cyane iyo biruka inyuma y\u2019inyungu zabo bwite. Izi nyungu, n\u2019iyo bazigeraho mu myaka igihumbi, ntacyo bijya bibabwira. Ni aba \u00abstrat\u00e8ges\u00bb bo mu rwego rwo hejuru, ariko nta n\u2019umugayo kuko bigaragara ko ibyo bagezeho byose, babibonye biyushye akuya. Ni indushyi za gashyantare. Bakora \u00abprojet \u00e0 long terme\u00bb, batiteganyiriza ubwabo, ahubwo bateganyiriza \u00able bien-\u00eatre\u00bb ya bene wabo, bazavuka ubutaha. Sinzi niba nabita abanyabwenge cyangwa ubugome mu mikorere yabo; ibyo ari byo byose si nka twe tuba turwanira indonke z\u2019ako kanya, indonke zitamara kabiri; za ndonke z\u2019abayobozi bacu, zitagize aho zihuriye n\u2019inyungu rusanjye z\u2019abayoborwa.<\/p>\n<p><strong>Ubusa ngo buruta ubusabusa<\/strong><\/p>\n<p>Twagiramungu yarakoreshejwe, ni byo; yibwa amajwi y\u2019amatora, yatsinze ku mugaragaro; nyamara birangira bityo; ataha amara masa, ariko atahana itama. Ibyo yari yijejwe na ba Mpatsibihugu, ni byo yabigezeho: ntiyafunzwe, ntiyishwe, n\u2019ubwo abahotozi b\u2019ingoma bamugeraga amajanja.<\/p>\n<p>Nahimana na we nagende, asohoze ubu butumwa bwa ba Mpatsibihugu. Gutsinda amatora, azayatsinda byo, kuko abatora bazamutora biyahura, bagira, bati: <strong>\u00abnidushaka dushire, kuko n\u2019urwo dupfuye si ruto\u00bb<\/strong>. Nyamara abazaba bamutoye ni bo bazasigara mu majye, ubwo uwo batoye azaba amaze kurira indege, agiye gusohoza ubutumwa bw\u2019abamutumye. N\u2019ubwo ntashidikanya ko azaba afite ipfunwe ry\u2019abamutoye, azaba asize mu kaga, na we ntibizamubuza gutahana itama: gushyira mu mufuka ibya Kayizari, iby\u2019Imana akabiharira Imana!<\/p>\n<p>Nyamara ariko, reka mugarukire; naba na we; kuko ubusa ngo buruta ubusabusa. Ni byiza ko agenda, akarangiza umuhango wo kwiyamamaza; akarindwa urupfu; agatorwa, agataha<strong> \u00abmains bredouilles\u00bb<\/strong>, ariko yagerageje. Byagombye kuba mahire haramutse habonetse abagerageza benshi, nka we. Bazashyira bakavumbura inyungu z\u2019ababakoresha, bakazitera umugongo, bagahitamo kubohoza rubanda ibatora, ititangiriye itama! Aba babaye benshi, bazageza ubwo bashegesha ubutegetsi bya nyabyo, bagahirika burundu ababuriho, bakibeshya ko bazaburaga abana, abuzukuru n\u2019abuzukuruza babo, ubuvivi n\u2019ubuvivure!<\/p>\n<p><strong><em>Ikiganiro kirekire nagiranye n\u2019abarebera kure politiki y\u2019u Rwanda rw\u2019iki gihe, ikiganiro kijyanye n\u2019igenda rya Padiri Nahimana mu Rwanda, murahishiwe mu cyumweru gitaha.<\/em><\/strong><\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, Sweden.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk\u2019ubwacu; bw\u2019abatariyeguriye Imana!<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-15487","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk\u2019ubwacu; bw\u2019abatariyeguriye Imana!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-12T05:22:19+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-12T05:22:19+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR &#8211; gusa \u2013 Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Yitwa Thomas Nahimana. Ni umushi wa hariya mu Bugarama. Aracyari muto cyane, ugereranyije na bakuru be barwanira intebe yo mu Rugwiro. Ni umupadiri utariyambura uyu mwenda, ngo yinjire mu buzima busanzwe, nk\u2019ubwacu; bw\u2019abatariyeguriye Imana!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-12T05:22:19+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR - gusa \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-09-12T05:22:19+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ngo-ntashaka-kuba-perezida-icya-ngombwa-ngo-ni-uguhindanya-ubutegetsi-bwa-fpr-gusa-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: Ngo ntashaka kuba perezida; icya ngombwa ngo ni uguhindanya ubutegetsi bwa FPR &#8211; gusa \u2013 Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15487","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15487"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15487\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15487"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15487"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15487"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}