{"id":15580,"date":"2016-09-17T03:18:51","date_gmt":"2016-09-17T00:48:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15580"},"modified":"2016-09-17T03:18:51","modified_gmt":"2016-09-17T00:48:51","slug":"ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza"},"content":{"rendered":"<p>Uko iminsi igenda ihita, indi igataha, ni na ko abo Kagame yabogoreye amata, bagenda bayatokoza. Ubwo Leta iriho ubu mu Rwanda yashyirwagaho muri nyakanaga 1994, yo n\u2019Umuryango w\u2019abibumbye, barwanye inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakozwe muri uwo mwaka, bwari g\u00e9nocide yakorewe abanyarwanda bose, abahutu n\u2019abatutsi.<!--more--><\/p>\n<p>Nyamara uko iminsi yagiye yicumacuma, ubutegetsi bw\u2019i Kigali bwasanze iyo nyito itabubereye, bityo bwo na Ibuka yabwo, ibyari g\u00e9nocide y\u2019abanyarwanda bose, babicura mo g\u00e9nocide yakorewe abatutsi, gusa. Ibi bikaba byari mu nyungu z\u2019ubutegetsi bwa FPR mu kwerekana ko abahutu aho bari hose &#8211; n\u2019uwavutse uwo munsi &#8211; ari abicanyi. Iyi kandi yari politiki y\u2019abacurabwenge b\u2019ishyaka rya FPR yo kwihorera ku bahutu no kubahahamura, aho kubunga n\u2019abatutsi bari bamaze kurokoka, kugirango hashakishwe uburyo bw\u2019ipfukapfuka bikomere by\u2019abari bamaze kubura ababo.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/itangazo-ihuriro-nyarwanda-rishya-kuri-jenoside-yakorewe-abanyarwanda-bo-mu-bwoko-bwabahutu\/\">Mu itangazo ry\u2019Ihuriro nyarwanda rishya, ryashyizwe aharagara kuri uyu wa 15 nzeli 2016<\/a>, abayobozi b\u2019iri huriro baremeza ko <strong><em>\u00abinyito nyakuri y\u2019ubwicanyi bwibasiye Abanyarwanda bo mu bwoko bw\u2019abahutu mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ari jenoside\u00bb<\/em><\/strong>.<\/p>\n<p>Nyamara Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, umuyobozi w\u2019iri huriro rishya, atarubikirwa inkongoro y\u2019amata, yari mu bacurabwenge ba FPR, bemezaga ko g\u00e9nocide yabaye mu Rwanda, yari g\u00e9nocide yakorewe abatutsi, gusa.<\/p>\n<p>Hakurikijwe iri tangazo we na bagenzi be babiri (Jonathan Musonera na Joseph Ngarambe) bashyize ahagaragara, dufate iki, tureke iki? Bemera iyihe g\u00e9nocide, ukuri kwabo ni ukuhe, byaba se ari uburyo bwo gukurura abayoboke benshi mu bahutu, baba abatagiraga ishyaka barimo, cyangwa abari muri RNC ya kera, kugirango bayishingukemo, babayoboke ?<\/p>\n<p><strong>Leta ya FPR yubakiye kuri g\u00e9nocide yakorewe abatutsi<\/strong><\/p>\n<p>Kugirango ibe igitera akuka nyuma y\u2019imyaka 22 imaze ku butegetsi, indirimbo n\u2019inyikirizo bya Leta ya FPR byari g\u00e9nocide yakorewe abatutsi. Mu gushimangira iki kinyoma, Leta ya Kagame yashoboye koza ubwonko abatutsi hafi ya bose bari mu gihugu, ibumvisha ko ari yo ibarinze; ko iramutse itakiriho, abahutu bakongera bagatyaza imipanga yabo, bakabamara. Ku ruhande rw\u2019abahutu na bo, mu bwoba bahorana bw\u2019ingoma yabakanze amapumbo, bahora bigengesereye, bavuga bati Leta ya FPR irakarama, kuko iramutse ivuyeho abatutsi batwiraramo, bakihorera kubera bene wabo twishe.<\/p>\n<p>Ibi bikaba bivuze ko impande zombi zahahamutse kubera ibibazo by\u2019amateka aturanga, amateka ya nyuma ya g\u00e9nocide yo muri mata 1994. Aya mateka ashingiye ku batsinze n\u2019abatsinzwe, Rudasingwa na bagenzi be bakaba ari yo bashatse kurandura, batitaye ku marangamutima y\u2019ubutegetsi bwa FPR na kizigenza wabwo, Pahulo Kagame.<\/p>\n<p>Mu itangazo ryabo, baragira bati: <strong><em>\u00abUruhurirane rw\u2019ubucamanza bw\u2019abatsinze abandi, umuco wo kudahana n\u2019ikimwaro cy\u2019umuryango mpuzamahanga rwatumye himakazwa ikintu gisa n\u2019icyumvikanyweho cy\u2019urukozasoni rwo guhakana jenoside yakorewe abahutu\u00bb.\u00a0<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Aya magambo yasinywe na Rudasingwa w\u2019umututsi, ubwo yari akiri muri FPR wemezaga ko nta jenoside yakorewe abahutu yigeze ibaho, akaba akomeye, ariko na none by\u2019umwihariko akaba akomereye imyumvire y\u2019abatutsi hafi ya bose, bari baramize bunguri ikinyoma cya FPR, cy\u2019uko ngo jenoside yo muri 94 yakorewe abatutsi gusa.<\/p>\n<p>Muri iri tangazo, ntabwo ari Rudasingwa gusa wagaciye, kuko na mugenzi we Jonathan Musonera w\u2019umucikacumu ry\u2019abahutu, ari mu barisinye. Uwa gatatu ni Ngarambe w\u2019umuhutu, bigaragara ko wenda yari amaranye igihe ipfunwe ry\u2019uko RNC yahozemo, itigeze itomora neza, ngo yemeze ko ubwicanyi bwakorewe bene wabo b&#8217;abahutu, na bwo bwari jenoside.<\/p>\n<p>Aba bagabo uko ari batatu, banatanga ibimenyetso bisa n\u2019ibifatika, ariko byakunze kwirengagizwa n\u2019ubutegetsi bamwe muri bo bakoreraga.<\/p>\n<p><strong><em>\u00abIbimenyetso simusiga bigaragaza, nta gushidikanya na mba, ko abantu bo mu bwoko bw\u2019abahutu bishwe ku bwinshi byagambiriwe; ko kandi bashyizwe mu buryo bwari bwatekerejweho hagamijwe irimbuka ryabo bose cyangwa igice cyabo; kandi ko hari benshi bishwe (&#8230;.) abandi bagahungabanywa bikomeye bahagaze\u00bb.<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Na none muri iri tangazo ryabo, amagambo akurikira arakomeye ku muntu nka Rudasingwa wari mu bashinze ubutegetsi bwa FPR, wanashinzwe imirimo ikomeye n\u2019ubu butegetsi, nko kuba yari umunyamabanga mukuru wa FPR mbere na nyuma y\u2019uko ifashe ubutegetsi, kuba yarabaye ambasaderi w\u2019u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no kuba Perezida Kagame yaraje kumugirira icyizere, akamugira umukuru w\u2019ibiro bye (directeur de cabinet), mbere gato y\u2019uko zibyaye amahari.<\/p>\n<p><em><strong>\u00abIcyaha cya jenoside yakorewe Abahutu cyakozwe, uhereye hejuru ukamanuka, n\u2019abayobozi b\u2019ingabo (&#8230;), kubera uruhare rukomeye bari bafite nk\u2019umutima wa DMI muri iyo gahunda yo gutekereza no gukora ibikorwa by\u2019ihonyabwoko\u00bb.\u00a0<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Muri aba bayobozi b\u2019ingabo hakaba havugwamo Perezida Kagame ubwe, Lt General Kayumba Nyamwasa, umubare w\u2019abo bose, batekereje gukora jenoside y\u2019abahutu, ukaba ugera kuri cumi n\u2019umwe, bose uko bakabaye bakaba nta n&#8217;umwe urakurikiranwa n&#8217;inkiko, zaba izo mu gihugu cyangwa mpuzamahanga.<\/p>\n<p><strong>Ibikubiye muri iri tangazo bikwiye kumvikana gute?<\/strong><\/p>\n<p>Bamwe mu bakurikirira hafi politiki y\u2019u Rwanda, bo mu bwoko bw&#8217;abahezanguni b&#8217;abatutsi, bemeza ko Rudasingwa na Musonera bakoze amahano, ko bamennye ibanga rusange, kandi iwabo bitemewe. Kuba bakiri mu gihugu ngo barakomeje kwemeza ko nta jenoside y\u2019abahutu yigeze ibaho, iri banga bakaba bari barisangiye n\u2019agatsiko bari kumwe ubwo bafataga ubutegetsi, bakaba bari banabihuriyeho na bamwe muri izi ntagondwa, ibi ngo ni ukumena amata, kandi ngo bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, ingaruka zo kongera kubahigisha uruhindu, haba mu butegetsi bakoreye no muri bene wabo batemeraga na gato ko ubwicanyi bwakorewe abahutu bukwiye kwitwa jenoside.<\/p>\n<p>Abandi bakora isesengura, cyane cyane abo mu bwoko bw&#8217;abahutu, ubu bo barimo kubyinira ku rukoma, bavuga ko Rudasingwa na bene wabo batangiye kwivamo nk&#8217;inopfu, ariko na none bakishimira ko Rudasingwa na Musonera biyemeje kwitandukanya n\u2019ikinyoma cyakomeje gupfukiranwa n\u2019ubutegetsi bwa FPR, ikinyoma cyari gishingiye k\u2019uguhuma amaso amahanga ko jenoside ngo yateguwe n\u2019abahutu, bakanayishyira mu bikorwa, ko mu by\u2019ukuri bari ba nyakwicwa n&#8217;ubutegetsi buriho, urupfu rwabo ntirugire aho ruhurira na jenoside. Ibi nyamara na none ngo bikaba bidakwiye gukuraho ko abahutu bagize uruhare mu bwicanyi bagomba kubihanirwa, mu rwego rwo guca umuco wo kudahana.<\/p>\n<p>Icyava rero muri izi mpande zombi kikaba gishobora kuba muri bimwe mu byiza byakuririrwaho muri gahunda yo gushakisha uburyo abahutu n&#8217;abatutsi bazicarana umunsi umwe, ku meza amwe, bakumvikana ku mateka y&#8217;ibyabaye hagati yabo, bagahurira ku myumvire imwe y&#8217;uko amoko yose yicanye, abitewe n&#8217;ubutegetsi bubi bw&#8217;abahutu n&#8217;ubw&#8217;abatutsi bwarwanirwaga, ko noneho igihe gishobora kuba kigeze kugirango izi nyungu z&#8217;abarwanira ubutegetsi zibe zaterwa umugongo, bene Kanyarwanda bongere babe umwe, ho kuzagira uwongera guhiga undi, amuziza ubwoko bwe.<\/p>\n<p>Ikibazo cyaba gisigaye, kijyanye no kubogora amata kwa Rudasingwa na Musonera, kikaba ari icyo kumenya niba Ihuriro ryabo, risa n&#8217;irigaragaza ko ryemera ko habayeho na jenoside y&#8217;abahutu, ari ngombwa kumira bunguri ivanjiri yaryo, cyane cyane mu kumenya no kwizera ko aya magambo bashyize ahagaragara bazayahagararaho igihe cyose, kugeza Kagame abishe cyangwa bamuhiritse burundu.<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza, <\/strong><\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Uko iminsi igenda ihita, indi igataha, ni na ko abo Kagame yabogoreye amata, bagenda bayatokoza. Ubwo Leta iriho ubu mu Rwanda yashyirwagaho muri nyakanaga 1994, yo n\u2019Umuryango w\u2019abibumbye, barwanye inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakozwe muri uwo mwaka, bwari g\u00e9nocide yakorewe abanyarwanda bose, abahutu n\u2019abatutsi.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-15580","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Uko iminsi igenda ihita, indi igataha, ni na ko abo Kagame yabogoreye amata, bagenda bayatokoza. Ubwo Leta iriho ubu mu Rwanda yashyirwagaho muri nyakanaga 1994, yo n\u2019Umuryango w\u2019abibumbye, barwanye inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakozwe muri uwo mwaka, bwari g\u00e9nocide yakorewe abanyarwanda bose, abahutu n\u2019abatutsi.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-17T00:48:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza\",\"datePublished\":\"2016-09-17T00:48:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/\"},\"wordCount\":1082,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-17T00:48:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","og_description":"Uko iminsi igenda ihita, indi igataha, ni na ko abo Kagame yabogoreye amata, bagenda bayatokoza. Ubwo Leta iriho ubu mu Rwanda yashyirwagaho muri nyakanaga 1994, yo n\u2019Umuryango w\u2019abibumbye, barwanye inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwakozwe muri uwo mwaka, bwari g\u00e9nocide yakorewe abanyarwanda bose, abahutu n\u2019abatutsi.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-17T00:48:51+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza","datePublished":"2016-09-17T00:48:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/"},"wordCount":1082,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/","name":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-09-17T00:48:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-bakomeje-kwivamo-nkinopfu-amiel-nkuliza\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo: \u00abBakomeje kwivamo nk\u2019inopfu\u00bb \u2013 Amiel Nkuliza"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15580","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15580"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15580\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15580"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15580"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15580"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}