{"id":15599,"date":"2016-09-17T06:00:12","date_gmt":"2016-09-17T03:30:12","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15599"},"modified":"2016-09-17T06:00:12","modified_gmt":"2016-09-17T03:30:12","slug":"ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA"},"content":{"rendered":"<p>BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI,<br \/>\nNSHUTI, BAVANDIMWE,<\/p>\n<p>Turabaramutsa mu ntego y\u2019 Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y\u2019 AMAJYAMBERE nyayo.<!--more--><\/p>\n<p>Tariki ya 25 Nzeli 1961, tariki ya 25 Nzeli 2016, imyaka 55 irashize habaye itora KAMARAMPAKA mu gihugu cyacu cy\u2019 u Rwanda. Abakiri bato n\u2019 abandi badasobanukiwe amateka y\u2019 igihugu cyacu, bashobora kwibaza impaka iryo tora ryamaraga. Ubu kandi ntawabura kwibaza niba izo mpaka zarakemutse koko.<\/p>\n<p>Muri make, itora KAMARAMPAKA ryabaye hagamijwe gukemura impaka zari hagati y\u2019 abaharaniranaga Demokarasi muri Repubulika n\u2019 abari batsimbaraye ku butegetsi bw\u2019 ingoma ya cyami na gihake. Ubwo kuwa 28 Mutarama 1961, abari bahagarariye rubanda batowe mu matora y\u2019 inzego z\u2019 ibanze yo mu 1960 bahuriraga i Gitarama bagasezerera ingoma ya cyami bagatangaza ubutegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri Republika, abambari ba cyami ntibanyuzwe n\u2019 icyo cyemezo, batanga ikirego muri LONI bavuga ko ibyabereye i Gitarama ari ihirikabutegetsi ( Coup d\u2019 Etat).<\/p>\n<p>Impaka ziba zivutse gutyo, LONI nayo ntiyatinze, itegura itora ryo gukemura izo mpaka, riba kuwa 25 Nzeli 1961 ryemeza bidasubirwaho ku bwiganze bw\u2019 amajwi asaga 79 ku ijana ko abanyarwanda banze umwami, banze ubutegetsi bwa cyami ndetse n\u2019 ingoma Kalinga. Bahamya ku mugaragaro ko u Rwanda rugendera ku butegetsi bushingiye kuri Demokarasi muri Repubulika. Iryo tora niryo ryiswe KAMARAMPAKA ariyo tuzirikana uyu munsi ku nshuro ya 55.<\/p>\n<p>Bacunguzi, Bacunguzikazi,<\/p>\n<p>Nshuti, Bavandimwe,<\/p>\n<p>Itora KAMARAMPAKA ryarabaye, inzego z\u2019ubutegetsi zishingiye kuri Demokarasi zishyirwaho ndetse Repubulika y\u2019 u Rwanda ibona ubwigenge kuwa 01 Nyakanga 1962. Nyamara ariko impaka ziracyahari hagati y\u2019 abanyarwanda bemera Demokarasi n\u2019 abatayikozwa.<\/p>\n<p>Bamwe mu batsinzwe itora KAMARAMPAKA bahisemo guhunga igihugu biyemeza kukigabaho ibitero bagambiriye kuniga Demokarasi no kuvanaho Repubulika ngo bagarure Kalinga n\u2019 ibyayo byose. Ibitero byose bagabye kugeza mu 1967 byakomwe imbere n\u2019 ingabo z\u2019 igihugu ( Garde Nationale) nabwo ntibava ku izima, barisuganya, bashaka amaboko impande zose cyane cyane kwa Mpatsibihugu, ikinyoma no kubiba amacakubiri babigira intwaro, bubura intambara kuwa 01 Ukwakira 1990 bitwa FPR-Inkotanyi ibageza ku butegetsi muri Nyakanga 1994 mu mivu y\u2019amaraso maze imbaga y\u2019 abanyarwanda ihunga igihugu.<\/p>\n<p>Nubwo FPR-Inkotanyi yaje iririmba Demokarasi ubutegetsi bwayo ntaho butaniye n\u2019 ubwasezerewe na KAMARAMPAKA:<\/p>\n<p>\u2013 Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwica uwo bushatse, uko bushatse n\u2019 igihe bushakiye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo bukurikirana impunzi;<\/p>\n<p>\u2013 Igihugu n\u2019 ibyiza byacyo byagizwe umwihariko w\u2019 agatsiko ka Kagame;<\/p>\n<p>\u2013 Abanyarwanda bagizwe ingaruzwamuheto muri politiki ya Humiriza nkuyobore ( babaye inkomamashyi, mporebucye, tungandame, \u2026);<\/p>\n<p>\u2013 Politiki ya NDI UMUNYARWANDA igamije guhindura mu mayeri umuhutu umucakara w\u2019umututsi bityo agahorana ipfunwe imbere ye;<\/p>\n<p>\u2013 Ihohoterwa ry\u2019 uburenganzira bw\u2019 ibanze bwa kiremwa muntu ( akarengane, ihohoterwa, iyicarubozo, ishimutwa, irigiswa, ihutazwa, ivutswamutungo, ikeneshwa, ihezwa, \u2026) ryahawe intebe.<\/p>\n<p>Muri make igihugu cy\u2019 u Rwanda cyabaye akarima k\u2019 agatsiko ka KAGAME wigize \u201d UMWAMI NYIR\u2019U RWANDA\u201d wica agakiza. Hehe na Demokarasi!!!<\/p>\n<p>Bacunguzi, Bacunguzikazi,<\/p>\n<p>Nshuti, Bavandimwe dusangiye gupfa no gukira.<\/p>\n<p>Ibi byose n\u2019ibindi tutarondoye biragaragaza ko hakiri impaka zigomba gukemuka kandi ni bimwe mu mpamvu zatumye Urugaga FDLR ruvuka kugira ngo rugire uruhare mu gucyemura izo mpaka burundu. Urugamba Urugaga rwacu FDLR rwatangiye kandi rugomba gutsinda ni urwa KAMARAMPAKA ikomeza\u00a0 gushingira ku UKURI, kuganza IKINYOMA, gushyigikira UBUMWE bw\u2019 inyabutatu nyarwanda kuko nk\u2019 uko byavuzwe ikinyoma no kubiba amacakubiri ni intwaro zikomeye za FPR- Inkotanyi.<\/p>\n<p>Ubu twibuka ku nshuro ya 55 habaye itora KAMARAMPAKA mu Rwanda, umwanzi duhanganye na we ntava ku izima akomeje imigambi ye mibisha yo gutsiratsiza abatavuga rumwe na politiki ye yo kwica agakiza igejeje u Rwanda aharindimuka akoresheje za ntwaro ze.<\/p>\n<p>Nguko uko bamwe mu Bacunguzi barangajwe imbere na Col IRATEGEKA WILSON baguye mu mutego wa FPR-Inkotanyi n\u2019 abambari bayo bafatanya nawe mu gushaka gusenya Urugaga FDLR, barwigumuraho bagashinga umuryango bise CNRD- Ubwiyunge, magingo aya bakaba bakataje mu kurugabaho ibitero bafatanyije n\u2019ingabo za Kagame, FARDC, MONUSCO, M23, n\u2019indi mitwe iri mu kwaha kwa FPR-lnkotanyi.<\/p>\n<p>Ibi nta Mucunguzi nyawe byagombye guca intege kuko ibuye ryagaragaye ntiryica isuka. Dukomeze dushikame ku rugamba, IMANA yo shingiro ry\u2019 ukuri turwanirira ntizaduhana mu ntambara igomba guhangamura ikinyoma gicura inkumbi. Tuyigororokere rero, buri wese arangiza inshingano ze uko bikwiye, ibiturenze izabitwuzuriza. Umunsi mwiza twibukaho KAMARAMPAKA.<\/p>\n<p>Harakabaho Ubwigenge na Demokarasi nyabyo mu Rwanda. Harakabaho Urugaga FDLR n\u2019 ABACUNGUZI BARWO.<br \/>\nHarakabaho UBUMWE BW\u2019 ABANYARWANDA.<\/p>\n<p>IMANA IBAHE UMUGISHA.<\/p>\n<p>Bikozwe kuwa 16 Nzeli 2016.<\/p>\n<p>S\u00e9<br \/>\n<strong>BYIRINGIRO Victor<\/strong><br \/>\nGen Maj<br \/>\nPRESIDENT ai des FDLR<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE, Turabaramutsa mu ntego y\u2019 Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y\u2019 AMAJYAMBERE nyayo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":0,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-15599","post","type-post","status-publish","format-standard","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE, Turabaramutsa mu ntego y\u2019 Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y\u2019 AMAJYAMBERE nyayo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-17T03:30:12+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA\",\"datePublished\":\"2016-09-17T03:30:12+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":683,\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/\",\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"datePublished\":\"2016-09-17T03:30:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda","og_description":"BACUNGUZI, BACUNGUZIKAZI, NSHUTI, BAVANDIMWE, Turabaramutsa mu ntego y\u2019 Urugaga rwacu FDLR: Nimugire UBUTABERA, AMAHORO, UBWIYUNGE nyakuri byo nkingi y\u2019 AMAJYAMBERE nyayo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-17T03:30:12+00:00","author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA","datePublished":"2016-09-17T03:30:12+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/"},"wordCount":683,"articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/","name":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"datePublished":"2016-09-17T03:30:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/"]}]},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-bw-umuyobozi-mukuru-w-urugaga-fdlr-ku-isabukuru-y-imyaka-55-kamarampaka-ibaye-mu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA BW\u2019 UMUYOBOZI MUKURU W\u2019 URUGAGA FDLR KU ISABUKURU Y\u2019 IMYAKA 55 KAMARAMPAKA IBAYE MU RWANDA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15599","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15599"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15599\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15599"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15599"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15599"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}