{"id":15748,"date":"2016-09-23T10:16:15","date_gmt":"2016-09-23T07:46:15","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15748"},"modified":"2016-09-23T10:19:52","modified_gmt":"2016-09-23T07:49:52","slug":"abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/","title":{"rendered":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President!"},"content":{"rendered":"<p>Mu magambo menshi Pr\u00e9sident Kagame avuga, agenda avuga aho ubutegetsi bwe bugeze bubeshya abanyarwanda ko bwabazaniye iterambere kandi ubukene n\u2019inzara binuma, ndetse akanatukana, cyangwa se akanirata ku banyarwanda, ababwira amagambo ubundi umukuru w\u2019igihugu adakwiye kubwira abenegihugu, iyo abubaha, kandi ashishikajwe n\u2019inyungu zabo.<!--more--><\/p>\n<p>Pr\u00e9sident Kagame ariko, si ibyo byonyine avuga. Mu myaka yashize, yigeze kwivugira ko Abahutu n\u2019Abatutsi baramutse bashyize hamwe, bakajya mu mihanda bashaka kumuvana ku butegetsi, ngo we nta n\u2019isasu na rimwe yarasa. Yongeyeho ko yatekera utwangushye agasubira iyo yaje aturutse!<\/p>\n<p>Mu gihe abanyarwanda bamaze guhaga ubutegetsi bwe, bifuza icyatuma abuvaho, ikigaragara ni uko benshi muri bo batari basobanukirwa, ngo bamenye icyo bagomba gukora, kugirango Pr\u00e9sident Kagame ave ku butegetsi, kandi nyamara yarivugiye uko abanyarwanda babigenza kugirango abuveho ku manywa y\u2019ihangu, izuba riva!<\/p>\n<p>Buriya rero, ni uko abanyarwanda tutabyitegereza neza, ngo turebe ukuntu Pr\u00e9sident Kagame atinya imyigaragambyo! Muzarebe ukuntu iyo afata bya byemezo byo gukanda abanyarwanda, afata kimwe kimwe, buhoro buhoro, ariho acunga abanyarwanda ku jisho ngo arebe ko biyemeza kwigaragambya, kugirango ahite agikuraho. Ariko, iyo arebye, akabona abanyarwanda barajujuye gusa, ariko ntibigaragambye ngo bajye mu mihanda nk\u2019uko ahandi babigenza, za ngamba zisharira aba yashyiriyeho abanyarwanda kugirango abakandamize, zihita zihinduka amategeko, maze Pr\u00e9sident Kagame agakanda abanyarwanda atyo, kubera ko nta wakomye!<\/p>\n<p>Mu ngamba zisharira yagiye afatira abanyarwanda, harimo:<\/p>\n<p>*gutegeka abanyarwanda guhinga igihingwa kimwe,<\/p>\n<p>* kubabuza kwihitiramo uwo bagurisha umusaruro wabo,<\/p>\n<p>* kuvanaho caguwa,<\/p>\n<p>*gushyiraho inkiko za gacaca,<\/p>\n<p>*kubuza abanyarwanda kunywa inzagwa n\u2019ibigage kandi byarareze ba se naba sekuru&#8230; n\u2019izindi ngamba nyinshi mutayobewe zibereyeho gucupiza abanyarwanda no kubica buhoro buhoro, kugirango badasakuza, batabaza amahanga.<\/p>\n<p>Muribonera ko, iyo Pr\u00e9sident Kagame ahita ashyiraho ziriya ngamba zose icyarimwe agifata ubutegetsi, byari guhita birakaza abanyarwanda bagahita bajya mu mihanda kabone n\u2019ubwo yaba arimo kubarasa, bityo ntagere ku ntego ye yo kumara abanyarwanda. Ariko kubera ko yashakaga kubeshya amahanga ko abanyarwanda bamukunze kandi atari ko bimeze, yagiye abikora buhoro buhoro, aruma ahuha kugirango abo arumye badataka bakamuvugiriza induru, maze amahanga agahita amwamagana, kuko icyo gihe yaba atumye abanyarwanda berekana ko batamwishimiye. Urugero natanga aha, nimwibuke ukuntu ejobundi hashize yategetse abanyarwanda mu cyayenge kwikorera ibiseke, babijyana mu nteko ishinga amategeko, ngo kugirango berekane ko ari bo ubwabo bagiye gusaba ko Pr\u00e9sident Kagame ari we ukomeza gutegeka, kandi ari ikinyoma gisa! Ibi, yabikoze ari ukugirango abeshye amahanga ko abanyarwanda bamukunze, kandi baramuhaze. Iki kinyoma giteye gitya, nicyo gituma akiyobora kugeza n\u2019uyu munsi. Iyo abanyarwanda batajyana biriya biseke, ahubwo bakabyanga bivuye inyuma bakajya mu mihanda, ni nk\u2019aho mvugiye aha, Pr\u00e9sident Kagame aba yarahise ava ku butegetsi !<\/p>\n<p>Ikindi tugomba kumenya, ni uko Pr\u00e9sident Kagame atagishobora kurasa abantu ikivunga, kuko atagishyigikiwe n\u2019abazungu. Abazungu ntibagishaka kumushyigikira, kugirango ziriya \u201cg\u00e9nocides\u201d yakoreye abanyarwanda zitazabajya ku gatwe, maze bakazibazwa n\u2019inkiko. Pr\u00e9sident Kagame azi ko aramutse yibeshye gatoya akarasa abigaragambya, amahanga yahita amutegeka kuvaho, ndetse agahita amanukana ingabo zayo vuba na bwangu, kugirango bashyire mu bikorwa icyifuzo cy\u2019abanyarwanda cyo kumuvana ku butegetsi, kuko nk\u2019uko mwagiye mubibona, ONU yihutira kuvana umunyagitugu ku butegetsi, iyo abenegihugu bagaragaje ko batakimushaka. Iyo, abenegihugu batagiye mu mihanda nk\u2019uko bimeze mu Rwanda, ONU ibona ko abenegihugu bagikunze wa munyagitugu, maze ikabona ko iyo miyoborere ye mibi ntacyo ibatwaye, kandi nyamara bashira!<\/p>\n<p>Muzarebe ukuntu Abarundi, Abanyekongo, Abanyakenya, Abanyatanzaniya n\u2019abandi ba kure bo uko babigenza, iyo batishimiye akantu n\u2019iyo kaba gato mu miyoborere y\u2019abategetsi b\u2019ibihugu byabo. Bo bahita biyama abayobozi vuba cyane, kuko amahame ya \u201cd\u00e9mocratie\u201d yabacengeyemo. Ntibatinya no kuvuga no kubyo mu bindi bihugu, kubera gutera imbere muri \u201cd\u00e9mocratie\u201d! Reka ntange ingero nke:<\/p>\n<p>* Pr\u00e9sident wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mu gihe gishize yoherereje President Museveni telegram y\u2019ishimwe, kubera ko Museveni yari amaze gutsindira mandat ya 5 mu matora aherutse muri Uganda. Hari abanya Kenya bahise bamagana cyane Pr\u00e9sident wabo, bamubwira ko arimo kubasebereza igihugu na \u201cd\u00e9mocratie\u201d yacyo, kuko batemera izo mandats 5 zose Museveni yagiye abeshya ngo yazitorewe kandi yaribye amajwi akanafunga aba Lideri ba Opozisiyo! President Uhuru we kuko yubaha abaturage b\u2019igihugu cye kubera ya \u201cdemocratie\u201d navugaga mu kanya, nta kindi yakoze uretse guceceka, kuko yari amwaye!<\/p>\n<p>* Urundi rugero: Ejo bundi ubwo Pr\u00e9sident Kagame yari amaze kubeshya abanyamahanga ko abanyarwanda bamusabye gukomeza kuyobora u Rwanda, abanya Kenya bandikiye Pr\u00e9sident Kagame kuri \u201cTwitter\u201d, bamubwira ko ibyo yari amaze gukora ko nta murage mwiza bizasigira abanyarwanda, bamwamagana cyane! Bamwumvishije ko aramutse aribo ayoboye nk\u2019uko ayobora abanyarwanda, bo batabyemera n\u2019umunsi n\u2019umwe.<\/p>\n<p>None rero gukomeza gutaka tuvuga ngo Pr\u00e9sident Kagame aratumaze twebwe abanyarwanda kandi ari twe tumuha imbaraga zo kutumara, biteye isoni n\u2019agahinda! Tuzi neza ubugome bwe, ariko twarangiza tugatanga inzenya, twikorera ibiseke ngo tugiye gusaba ko atorwa! Mwibuke ko nta kindi yamariye abanyarwanda uretse kubakenesha no kubatesemba, Abahutu n\u2019Abatutsi n\u2019Abatwa. Mwanumvise ko ashaka gutangira indi mandat ya 3 ejo bundi muri 2017, akageza muri 2034! Ibi rwose ni agasuzuguro karengeje igipimo, ntabwo twagombye kubimwemerera, u Rwanda ni urw\u2019abanyarwanda bose, si akarima ka se! Ikigaragara ariko, ni uko abanyarwanda turamutse tubishatse, tukamera nk\u2019abandi b\u2019ahandi tukajya mu mihanda, Pr\u00e9sident Kagame ntabwo yamara n\u2019iminsi 3 akiri Pr\u00e9sident w\u2019u Rwanda nk\u2019uko yabyivugiye. Yaraturungurutse, yaradusuzuguye, agera n\u2019aho atwibwirira uko twamuvana ku butegetsi !<\/p>\n<p>None se, kuki tutabikora? Nyamara tubishatse twamusezerera. Si amagambo kandi.<\/p>\n<p><strong>Niyomugaba Jean de la Paix<\/strong><br \/>\nKigali \u2013 Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu magambo menshi Pr\u00e9sident Kagame avuga, agenda avuga aho ubutegetsi bwe bugeze bubeshya abanyarwanda ko bwabazaniye iterambere kandi ubukene n\u2019inzara binuma, ndetse akanatukana, cyangwa se akanirata ku banyarwanda, ababwira amagambo ubundi umukuru w\u2019igihugu adakwiye kubwira abenegihugu, iyo abubaha, kandi ashishikajwe n\u2019inyungu zabo.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":15749,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-15748","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu magambo menshi Pr\u00e9sident Kagame avuga, agenda avuga aho ubutegetsi bwe bugeze bubeshya abanyarwanda ko bwabazaniye iterambere kandi ubukene n\u2019inzara binuma, ndetse akanatukana, cyangwa se akanirata ku banyarwanda, ababwira amagambo ubundi umukuru w\u2019igihugu adakwiye kubwira abenegihugu, iyo abubaha, kandi ashishikajwe n\u2019inyungu zabo.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-23T07:46:15+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-09-23T07:49:52+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"960\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"685\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President!\",\"datePublished\":\"2016-09-23T07:46:15+00:00\",\"dateModified\":\"2016-09-23T07:49:52+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/\"},\"wordCount\":891,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/kagame1.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/\",\"name\":\"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/kagame1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-23T07:46:15+00:00\",\"dateModified\":\"2016-09-23T07:49:52+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/kagame1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/kagame1.jpg\",\"width\":960,\"height\":685},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda","og_description":"Mu magambo menshi Pr\u00e9sident Kagame avuga, agenda avuga aho ubutegetsi bwe bugeze bubeshya abanyarwanda ko bwabazaniye iterambere kandi ubukene n\u2019inzara binuma, ndetse akanatukana, cyangwa se akanirata ku banyarwanda, ababwira amagambo ubundi umukuru w\u2019igihugu adakwiye kubwira abenegihugu, iyo abubaha, kandi ashishikajwe n\u2019inyungu zabo.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-23T07:46:15+00:00","article_modified_time":"2016-09-23T07:49:52+00:00","og_image":[{"width":960,"height":685,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President!","datePublished":"2016-09-23T07:46:15+00:00","dateModified":"2016-09-23T07:49:52+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/"},"wordCount":891,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/","name":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg","datePublished":"2016-09-23T07:46:15+00:00","dateModified":"2016-09-23T07:49:52+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/kagame1.jpg","width":960,"height":685},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-dushyize-mu-bikorwa-inama-president-kagame-yatugiriye-yuko-twabigenza-ngo-ave-ku-butegetsi-nta-niminsi-3-yamara-akiri-president-wu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abanyarwanda dushyize mu bikorwa inama Kagame yatugiriye nta n\u2019iminsi 3 yamara akiri President!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15748","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15748"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15748\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15751,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15748\/revisions\/15751"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15749"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15748"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15748"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15748"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}