{"id":1575,"date":"2012-09-19T22:19:28","date_gmt":"2012-09-19T20:19:28","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1575"},"modified":"2012-09-29T21:36:48","modified_gmt":"2012-09-29T19:36:48","slug":"nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/","title":{"rendered":"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma"},"content":{"rendered":"<p>Abraham Lincoln wahoze ari umukuru w\u2019igihugu cya Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika yagize ati: <em>\u201dUshobora kubeshya igice kimwe cy\u2019abantu igihe cyose, ushobora kubeshya abantu bose igihe runaka, ariko ntabwo ushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.\u201d<\/em><!--more--><\/p>\n<p>Aya magambo wagira ngo Abe Lincoln yayabwiraga abayobozi b\u2019u Rwanda bibumbiye muri FPR n\u2019umukuru wabo Paul Kagame. Ndavuga ko bose bibumbiye muri FPR kuko aribo ubwabo ndetse n\u2019abanyarwanda twese tuzi ko andi mashyaka biyitirira ko barimo ari baringa, n\u2019ikimenyimenyi mu matora yo mu 2010 hari abiyamamazaga barangiza bakongeraho ngo ibyiza ari uko hatorwa Paul Kagame ngo niwe ubishoboye, ukibaza umuntu icyo yabaga yagiye gukora imbere y\u2019abaturage kikakuyobera. Iyo bamamaza Paul Kagame nk\u2019umukandida umwe rukumbi byari kubatwara iki ko byari bizwi ko ari rukumbi? Abandi ko bari bamuherekeje.<\/p>\n<p>Iyo umuntu arebye amateka ya FPR-Inkotanyi yibaza niba hari amashuri yo kubeshya bajya gutorezamo abayobozi bayo ku buryo baza baraminuje mu kubeshya. Ariko baminuza bagira kubera kubeshya cyane bagera aho bakibeshya ndetse rimwe na rimwe ibinyoma byabo bakibagirwa nabo ubwabo bakabifata nk\u2019ukuri.<\/p>\n<p>Ikinyoma ariko ntabwo gisigana n\u2019iterabwoba, kuko akenshi uwo bashatse kubeshya bikanga hakurikiraho iterabwoba. Nabaha ingero zoroshye:<\/p>\n<p><strong>Igipindi<\/strong><\/p>\n<figure style=\"width: 491px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/www.kigalitoday.com\/IMG\/jpg\/nyanza1-10.jpg\" alt=\"\" width=\"491\" height=\"260\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Ahabaye ibirori hose haba hari itorero rishinzwe kubyina ryishyuwe na Leta maze abayobozi ba gisiviri na gisirikare bakajya imbere y&#8217;abaturage bagakaraga amabondo yuzuye imisoro mu gihe abaturage inda zafatanye n&#8217;umugongo.<\/figcaption><\/figure>\n<p>Akenshi iyo uganiriye n\u2019abantu bashyigikiye Leta ya FPR iri i Kigali bakubwira ko bateye imbere bakabanza kukubwira ngo reba aho igihugu cyavuye ngo batangiriye ku busa mu 1994 (aha umuntu akibaza niba u Rwanda mbere ya 1994 rutariho cyangwa kugira ngo igihugu kibe ubusa FPR itarabigizemo uruhare runini. Aho ariko ubwo busa bavuga bahereyeho bibagirwa ko kuva kuri Perezida wa Repubulika w\u2019icyo gihe kugeza ku muturage babaga mu bintu babohoje cyangwa basahuye, bakibagirwa ko inzu babohoje n\u2019imihanda batwaragamo imodoka zipakiye ibisahurano bijya Uganda hari abari baragize uruhare kugira ngo bigerweho.)<\/p>\n<p>Hari ijambo rikunze kugaruka ngo: <em>\u201dTuzi aho twavuye, kandi tuzi aho tugana<\/em>.\u201d\u00a0Ibi birashekeje iyo wumvise ababivuga uburyo baba badashaka no kujya impaka ahubwo baba bashaka kumvisha umuntu ibintu bafashe mu mitwe yabo nka za gasuku. Kandi abo muganiriye bose bagusubiriramo amagambo amwe adahinduka ku buryo umuntu yakeka ko bigishirijwe hamwe.<\/p>\n<p>Ese abavuga ko bazi aho bavuye barahazi koko? Niba bahazi se aho bagana bahamya ko bahazi? Ntabwo byaba ari ukwihagararaho? Baba babeshya cyangwa kubera kuvuga no kumva ibinyoma cyane babifashe nk\u2019ukuri?<\/p>\n<p><strong>Gira inka<\/strong><\/p>\n<figure id=\"attachment_1576\" aria-describedby=\"caption-attachment-1576\" style=\"width: 500px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/gira-inka.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-1576\" title=\"gira inka\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/gira-inka.jpg\" alt=\"\" width=\"500\" height=\"374\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/gira-inka.jpg 500w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2012\/09\/gira-inka-300x224.jpg 300w\" sizes=\"auto, (max-width: 500px) 100vw, 500px\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-1576\" class=\"wp-caption-text\">Uwo bahaye inka bayambika amabara ya FPR!<\/figcaption><\/figure>\n<p>Akenshi hakunze kuza igikangisho ngo kitwa Gira inka. Ese banyarwanda banyarwandakazi, igihugu gituwe na miliyoni 11 zishyira miliyoni 12 nk\u2019uko Leta ya FPR ibivuga. Niba buri rugo rugizwe n\u2019abantu 5 kandi buri rugo rukaba rugomba kugira inka, ubwo n\u2019inka zirenga miliyoni 2 kandi abahanga bavuga ko byibura inka imwe itungwa na hegitari y\u2019ubwatsi. Iyo Girinka rero izakenera ubutaka bungana na kilometerokare 20.000 kandi u Rwanda rwose ushyizemo na za Pariki, ubutaka butuweho, ibiyaga, imigezi n\u2019ibindi ni kilometerokare 26.338. Aha ariko nirengagije ko umuyobozi wese ukomeye wo mu rwego rwa gisirikare cyangwa rwa gisivire wese afite ifamu nini mu Mutara cyangwa ahandi.<\/p>\n<p>Uretse kubeshya abanyarwanda iyo gira inka buri munyarwanda si ikinyoma? Ese ubundi ni ngombwa ko buri munyarwanda agira inka nta kindi yakora cyamuteza imbere kitari inka? Niba akennye Leta nta kindi yamufashisha uretse kumugerekaho umuzigo w\u2019inka akazahinduka imbata yayo ayishakira ubwatsi nawe ubwe adashobora kubona umwanya wo kwishakira ibimutunga? Ese ko abayobozi bose bafite amafamu ni uburyo bwo kwiteza imbere cyangwa ni mu rwego rw\u2019umurato? Ese ubutaka n\u2019umwanya ayo mafamu atwara bingana n\u2019umusaruro uvamo?<\/p>\n<p>Ese aho iyo girinka s\u2019iyo kurangaza abaturage ngo bibeshye ko abayobozi babitayeho, kandi ahubwo ari uburyo bwo kubaragiza izo nka abazihawe badashobora kugurisha cyangwa kubaga ngo umwana ajye kw\u2019ishuri igihe yabuze buruse?<\/p>\n<p><strong>Ibinyoma bijyana n&#8217;Iterabwoba<\/strong><\/p>\n<p>Ibyo binyoma byose iyo bikamye ujya kumva ukumva umuntu arateruye ngo ubwo umubwiye ibitagenda ngo ubwo urashaka gusenya ibyagezweho agahita azana rya terabwoba navugaga ati:\u201dAmaraso y\u2019inzirakarengane mwasize mumennye azabagaruka\u201d ugahita wumirwa. Umuntu ukubwira gutyo ntaba akuzi, ntaba azi imyaka yawe, ntazi niba utaba no mu Rwanda ariko agahitamo guhita akugira umwicanyi kugira ngo yikure mw\u2019isoni kuko ikinyoma kiba cyanze gutambuka. N\u2019ukuvuga ko ubaye umuri hafi wahita winjira mabuso uregwa ingengabitekerezo.<\/p>\n<p><strong>Ubukungu<\/strong><\/p>\n<p>Iki kinyoma kijyana na za propaganda zimeze nk\u2019ubusongarere zo kwiyerekana uko batari ibyo bikajyana no gukoresha imibare n\u2019ibipimo by\u2019ibihimbano byo kubeshya abanyarwanda n\u2019abanyamahanga ko ubukungu bwazamutse ariko ifaranga ryarataye agaciro, ibiciro ku masoko byarazamutse bitajyanye n\u2019imishahara, imisoro ikomeje kwiyongera n\u2019ibindi&#8230;<\/p>\n<p>Hari uwo twaganiriya ambwira ngo amazu y\u2019imiturirwa arimo kuzamuka muri Kigali, nanjye mubaza niba mu bantu baziranye cyangwa byibura yumva bavuga hari uwo azi ufite imwe muri iriya miturirwa, arya iminwa atangira kumbwira ko ndakunda igihugu cyanjye.<\/p>\n<p><strong>Agaciro Development Fund<\/strong><\/p>\n<figure style=\"width: 600px\" class=\"wp-caption aligncenter\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/ubuzimabwacu.com\/wp-content\/uploads\/2012\/07\/m_Ruhango-amata-ya.jpg\" alt=\"\" width=\"600\" height=\"450\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Aba bana n&#8217;ababyeyi babo barwaye bwaki mu gihe akarere batuyemo ka Ruhango katanze Miliyoni zisaga 60 mu kigega Agaciro,<\/figcaption><\/figure>\n<p>Iyo ikiganiro kigeze ku bijyanye n\u2019Agaciro Development Fund byo bihinduka ibindi bindi kuko abenshi nta n\u2019ubwo bazi icyo icyo kigega kigamije, uretse kukuratira ngo hamaze kugeramo aya, ibindi ntubabaze. Birengagiza uburyo ayo bavuga aba yabonetse ndetse ntibatinye kongeraho ko icyo kigega kizahoraho. Iyo uvuze agahato barabihakana cyane bakemeza ko ari ubushake, ariko bidateye kabiri abayobozi babo bakabanyomoza bidatinze nk\u2019uko bigaragara <a href=\"http:\/\/umuseke.com\/?p=44940 \">mu kiganiro Ministre Rwangombwa yagiranye n\u2019abanyamakuru<\/a> aho yivugira ku giti cye ko agahato kabayeho. Ndetse uwo nyakubahwa yatangaje ko amafaranga atangwa n\u2019ibigo bitandukanye ava mu mishahara y\u2019abakozi atava mu ngengo z\u2019imari z\u2019ibyo bigo kandi ngo bizahoraho.<\/p>\n<p>Mu bihugu bifite demokarasi habaho ihangana mu bitekerezo abashyigikiye ikintu bakakivuga bakagitaka uko bashatse ndetse abatagishyigikiye bagahabwa ijambo bagatanga n\u2019impamvu zabo. Ese mu Rwanda hari umuntu wigeze wumva ahabwa umwanya wo kuvuga impamvu adashyigikiye kiriya gikorwa?<\/p>\n<p>Abareba kure basanga Agaciro Development Fund kari kujyamo make kandi kagahoraho iyo hakoreshwa igipindi ntihakoreshwe agahato, maze abo igipindi cyafashe bashyiramo ayo bashoboye kubona cyangwa bashaka gutanga bityo bikazahoraho naho agahato kazatuma abantu bashyiramo menshi ikivunga nyuma bashirirwe cyangwa barambirwe bivumbure.<\/p>\n<p>Hari abasanga Agaciro kari kuba Banki abaturage bari kujya bashyiramo imigabane yabo Leta yagira ibibazo iyo Banki ikayiguriza ariko ikanungukira abaturage bashyizemo amafaranga yabo kandi babishaka bakayakuramo bitewe n&#8217;igihe runaka cyaba cyanditse mu masezerano bagiranye n&#8217;iyo Banki.<\/p>\n<p>Hari uwemera indagu za Magayane wambwiye ko inyamanswa y\u2019ihembe rimwe izaca ibintu niba atari FPR ni Agaciro Development Fund kuko ibyo bintu bibiri nibyo byanzwe n\u2019abaturage kurusha ibindi uretse ko babivuga mu matamatama amaherezo bazivumbura.<\/p>\n<p>Narangiriza ku magambo yavuzwe na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye:<\/p>\n<p>-Irya mbere yagize ati umunsi ukwihangana kwashize!<\/p>\n<p>-Irya kabiri ati wirukankana umugabo kera ukamugeza mu nguni yabura aho yirukira akakugarukana!<\/p>\n<p>Ngayo nguko<\/p>\n<p>Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abraham Lincoln wahoze ari umukuru w\u2019igihugu cya Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika yagize ati: \u201dUshobora kubeshya igice kimwe cy\u2019abantu igihe cyose, ushobora kubeshya abantu bose igihe runaka, ariko ntabwo ushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.\u201d<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1577,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-1575","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abraham Lincoln wahoze ari umukuru w\u2019igihugu cya Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika yagize ati: \u201dUshobora kubeshya igice kimwe cy\u2019abantu igihe cyose, ushobora kubeshya abantu bose igihe runaka, ariko ntabwo ushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.\u201d\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-19T20:19:28+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-09-29T19:36:48+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/\",\"name\":\"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-19T20:19:28+00:00\",\"dateModified\":\"2012-09-29T19:36:48+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"600\",\"height\":\"757\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda","og_description":"Abraham Lincoln wahoze ari umukuru w\u2019igihugu cya Leta Zunze ubumwe z\u2019Amerika yagize ati: \u201dUshobora kubeshya igice kimwe cy\u2019abantu igihe cyose, ushobora kubeshya abantu bose igihe runaka, ariko ntabwo ushobora kubeshya abantu bose igihe cyose.\u201d","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-19T20:19:28+00:00","article_modified_time":"2012-09-29T19:36:48+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/","name":"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-19T20:19:28+00:00","dateModified":"2012-09-29T19:36:48+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"600","height":"757"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/nta-kintu-wabona-mu-rwanda-kitubakiye-ku-kinyoma\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Nta kintu wabona mu Rwanda kitubakiye ku kinyoma"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1575","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1575"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1575\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1575"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1575"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1575"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}