{"id":15848,"date":"2016-09-26T02:46:20","date_gmt":"2016-09-26T00:16:20","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=15848"},"modified":"2016-09-26T02:46:20","modified_gmt":"2016-09-26T00:16:20","slug":"umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/","title":{"rendered":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli"},"content":{"rendered":"<p>Abibuka n\u2019abatazi aho ingoma ya cyami yarigejeje abaturage, yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, 25 Nzeli 1961 ni italiki idakwiye kwibagirana mu mateka y\u2019u Rwanda.<!--more--><\/p>\n<p>Ingoma ya cyami yaragarutse, umwami uyirangaje imbere mur\u2019iki gihe ntawundi ni Paul Kagame. Mbere yuko indi Kamarampaka iba, nuko igaca burundu gihake nshya, igitugu, kwikubira ibya rusange, gusahura igihugu, kwica no gufunga abanyarwanda, hanakenewe impinduka yo kwanga kumugaragaro ibyo cyami nshya ikomeje gukorera abanyarwanda.<\/p>\n<p>Nkuko muri 59 impinduka itatangijwe n\u2019abarenganyagwa, ahubwo igatangizwa naba nyirukurenganya, ubwo bakubitaga Dominiko Mbonyumutwa, n\u2019iri munzira nayo niko isa nigiye gukorwa. Akarengane karenza urugero, nuko abaturage bakageraho bakabona batakomeza kukihanganira. Kandi impinduka ntijya isubizwa inyuma iyo yaje. Ikorwa igihe cyayo kigeze.<\/p>\n<p>Rene Claudel Mugenzi hamwe n\u2019abandi barikumwe mu Bubiligi taliki 17 Nzeli 2016, mu rwego rwo gukangulira abanyarwanda impinduka itegerejwe umwaka utaha (Amahoriwacu2017), yatangajeko impinduka yo muri Tuniziya yabaye muri 2011, yatangijwe n\u2019umuzunguzayi (Mohamed Bouazziz).<\/p>\n<p>Mu Rwanda twese tuzi ukuntu abazunguzayi bafashwe: barahigwa, barakubitwa, barafungwa, bakanicwa. Urebye nta munsi w\u2019ubusa. FPR yabavanye mu byabo ngo kugirango itunganye umugi, yibagirwako abantu udakubura nkukubura umwanda, nuko ukajya kumenya aho amaso atareba.<\/p>\n<p>Si abazunguzayi gusa bamerewe nabi: abaturage mu gihugu cyose inzara yabamaze, ababishoboye barasuhuka bakajya Buganda. Bambuwe uburenganzira bwose ku milima yabo. Ntibashobora guhinga ngo basarurire ingo zabo. Barahinga, bagasarurira abatware bashya b\u2019ingoma ya Kagame.<\/p>\n<p>Nkuko byahoze ku ngoma ya cyami, umuturage nta kintu kikitwa icye. Yewe n\u2019ibitekerezo: ategetswe kudatekereza ibyo ubutegetsi bwa FPR budashaka. Iyo bimenyekanye ko yatekereje kur\u2019ubwo buryo arafungwa cyangwa akicwa.<\/p>\n<p>Reka abakozi ba Leta bo. Abasigaye bahembwa ni mbarwa. Abagihanyanyaza ni abashinzwe umutekano w\u2019ingoma: abasilikari, abapolisi n\u2019abamaneko. Aba bo mu gihe cyashize bongejwe n\u2019imishara, ngo kugirango bakandamize rubanda n\u2019umurava uhagije.<\/p>\n<p>Abashomeri bo sinakubwira. Umubare wabo nawo ntusiba kwiyongera, bitewe cyane, n\u2019uko urubwiruko rwinshi rutiga kubera kubura amikoro, n\u2019urwiga rukiga nabi; mu ngamba z\u2019ubutegetsi bwa FPR, biragaragara ko butitaye kur\u2019ibi bibazo byose.<\/p>\n<p>Muri rusange, hagaragarako hari gahunda yumvikanyweho n\u2019abacurabwenge ba FPR y\u2019itsembatsemba ry\u2019abanyarwanda benshi bashoboka mu mayeri menshi, kugirango ibyiza byose by\u2019u Rwanda bigume, ubu n\u2019ibihe bizaza, mu maboko y\u2019abantu batarenze 100,000 muri miliyoni 12 z\u2019abaturage bose.<\/p>\n<p>Kamarampaka yibukwa kuri 25 Nzeli, itwibutse twese abanyarwanda ko aka karengane karengeje urugero kadakwiye gukomeza.<\/p>\n<p>Niba urengana, wikekako hari undi uzakurenganura. Reba mugenzi wawe murengana kimwe, mwumvikane k\u2019ucyo mwakora. Kandi ibyakorwa ntibibuze kuko twese twaremanywe ububasha bwo gutekereza.<\/p>\n<p>Bariya basize amabuye mu muhanda i Kigali, nuko bari bamaze amezi babeshywa iby\u2019imishahara yabo. Na bariya bandi hirya no hino mu Rwanda barikuvanwa mu masambu yabo, ababyeyi babo bakuriyemo, ngo n\u2019ubucamanza bwa FPR bwabitegetse, bugamije kubicisha inzara ngo bagwe ku gasi, nibange kurenganywa.<\/p>\n<p>Mu gihe FPR ntacyo imariye umunyarwanda, ntacyo igomba kumubaza cyangwa kumubwirango ayikorere: niba nta sambu ushobora guhinga ngo usarurire urugo rwawe, niba udashobora kwohereza umwana mw\u2019ishuli, niba udashobora guhembwa ukorera leta, niba abawe bafunze bazira akamama, niba udashobora kwivuza cyangwa umubyeyi ngo abe yabyarira mu bitaro nta mpagarara, niba nta mutekano uhabwa n\u2019ubutegetsi, igihe cy\u2019impinduka ni iki.<\/p>\n<p>Abantu nibo bibohora, ntawundi ubabohora. Cyakora hari n\u2019abo bagenzi babo bashaka kubohora, bakanga, kandi baboshywe. Kwibohora bitangira iyo umuntu yumviseko ibintu biriho bigomba guhinduka. Kugirango adakomeza kubaho atariho, cyangwa gupfa ahagaze. Iyo umaze kubona ko abagiye nibura baruhutse ubuzima butari ubuzima FPR ikugenera, ibintu bigomba guhinduka.<\/p>\n<p>IGIHE NI IKI. BIZIRIKANEHO. VUGANA N\u2019ABANDI MURENGANA KIMWE. DUSHIRUKE UBWOBA.<\/p>\n<p>Nibyo tuzirikane abagiye ntibabe baragendeye ubusa. Twibuke Byumba, Ruhengeri, Nyacyonga, Kibungo, Nyamirambo, Remera, Kicukiro, Bisesero, Kibeho, Goma, Bukavu, Tingi-Tingi, Shabunda, Mbandaka, Bombenga, Deo Mushayigi, Juvenal Uwilingiyimana, Asiyeli Kabera, Charles Ingabire, Assinapol Rwigara, Elie Dusabyumuremyi, Stanislas Hakizimana, Eduwari Mutsinzi, ahantu n\u2019abanyarwanda barenze za miliyoni bagiye bishwe na FPR, kandi tucyibakunze. Na n\u2019ubu iryo yicwa rikaba rigikomeza nk\u2019uko byemezwa na benshi. Tekereza k\u2019umurage uzasigira urubwaro rwawe.<\/p>\n<p>WIRUSIGIRA UBUGWARI. BIKAZATUMA RUBANA IPFUNWE UBUZIMA BWARWO BWOSE.<\/p>\n<p>Harakabaho Kamarampaka. Indi yo kuvanaho Umwami Kagame ntirikure.<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-7184\" alt=\"ambrose-nzeyimana\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/06\/ambrose-nzeyimana-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Ambrose Nzeyimana<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Abibuka n\u2019abatazi aho ingoma ya cyami yarigejeje abaturage, yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, 25 Nzeli 1961 ni italiki idakwiye kwibagirana mu mateka y\u2019u Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":15849,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-15848","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Abibuka n\u2019abatazi aho ingoma ya cyami yarigejeje abaturage, yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, 25 Nzeli 1961 ni italiki idakwiye kwibagirana mu mateka y\u2019u Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-09-26T00:16:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"800\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"453\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli\",\"datePublished\":\"2016-09-26T00:16:20+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/\"},\"wordCount\":650,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/dasso.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/\",\"name\":\"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/dasso.jpg\",\"datePublished\":\"2016-09-26T00:16:20+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/dasso.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/09\\\/dasso.jpg\",\"width\":800,\"height\":453},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda","og_description":"Abibuka n\u2019abatazi aho ingoma ya cyami yarigejeje abaturage, yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, 25 Nzeli 1961 ni italiki idakwiye kwibagirana mu mateka y\u2019u Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-09-26T00:16:20+00:00","og_image":[{"width":800,"height":453,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli","datePublished":"2016-09-26T00:16:20+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/"},"wordCount":650,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/","name":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg","datePublished":"2016-09-26T00:16:20+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/09\/dasso.jpg","width":800,"height":453},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umunsi-mwiza-wa-kamarampaka-ku-banyarwanda-twese-25-nzeli\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umunsi mwiza wa Kamarampaka ku Banyarwanda twese: 25 Nzeli"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15848","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=15848"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15848\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":15850,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/15848\/revisions\/15850"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/15849"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=15848"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=15848"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=15848"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}