{"id":16123,"date":"2016-10-10T21:18:11","date_gmt":"2016-10-10T19:18:11","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=16123"},"modified":"2016-10-10T23:49:21","modified_gmt":"2016-10-10T21:49:21","slug":"lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/","title":{"rendered":"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#8217;abacamanza b&#8217;abafaransa iby&#8217;ihanurwa ry&#8217;indege ya Habyalimana"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri iyi minsi ishize aravuga ko ubutabera bw&#8217;ubufaransa bwongeye kubyutsa amaperereza ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.<!--more--><\/p>\n<p>Abacamanza 2 bashya barifuza kumva ubuhamya no guhata ibibazo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa, ubu ubarizwa muri Afrika y&#8217;Epfo, akaba yarahoze\u00a0ari umugaba mukuru w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda, ubu akaba ari umwe mu bayobozi bo hejuru w&#8217;ihuriro RNC, umwe mu mitwe wa politiki itavuga rumwe na Leta y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu ntangiriro z&#8217;uyu mwaka iyi dosiye yasaga nk&#8217;aho yacumbitswe none yongeye gusubukurwa nyuma y&#8217;ubuhamya bwatanzwe mu nyandiko na Lt Gen Kayumba Nyamwasa mu kwezi ka Kamena 2016.<\/p>\n<p>Muri ubwo buhamya bwe Lt Gen Kayumba yahakanye uruhare urwo ari rwo rwose mu ihanurwa ry&#8217;iriya ndege ahubwo ashinja yivuye inyuma Perezida Pahulo Kagame avuga ko ari we wateguye icyo gikorwa cyo guhanura indege ya Perezida Habyalimana.<\/p>\n<p>Abacamanza b&#8217;abafaransa\u00a0Jean-Marc Herbaut na\u00a0Nathalie Poux batangaje kuri uyu wa gatanu tariki 7 Ukwakira 2016 ko hagiye koherezwa itsinda ry&#8217;abacamanza mu gihugu cy&#8217;Afrika y&#8217;Epfo ryo kwakira ubuhamya no guhata ibibazo Lt Gen Kayumba Nyamwasa.<\/p>\n<p>Nabibutsa ko Lt Gen Kayumba Nyamwasa ari mu bantu 9 baregwa kugira uruhare mu ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Habyalimana bashyiriweho impapuro zo kubafata n&#8217;umucamanza w&#8217;umufaransa, Jean Louis\u00a0Brugui\u00e8re.<\/p>\n<p>Mu buhamya bwanditse bwatanzwe na Lt Gen Kayumba Nyamwatsa kuri Kamena 2016 avuga ko yiyumviye ubwe ku mugoroba wo ku ya 6 Mata 1994 Perezida Kagame avuga ko indege ya Perezida Habyalimana yahanuwe n&#8217;ingabo zabo.<\/p>\n<p>Muri ubwo buhamya kandi Lt Gen Kayumba atanga amazina y&#8217;abantu babiri bafatanije na Perezida Kagame mu kunoza uwo mugambi (Gen James Kabarebe na Lt Gen Charles Kayonga)ndetse atanga n&#8217;amazina y&#8217;abandi babiri ngo bawushyize mu bikorwa.<\/p>\n<p>Ababuranira uruhande rwa Perezida Kagame ari bo\u00a0Me\u00a0Bernard Maingain na Me Leon Lef Forster bavuga ko ibyo Lt Gen Kayumba avuga nta shingiro bifite ngo ari amayeri yo gutuma iki kibazo kitarangira\u00a0burundu ngo abaregwa bareke gukomeza gukurikiranwa ndetse ngo hari n&#8217;inyungu za politiki zibyihishe inyuma hagamijwe ngo gutesha agaciro Perezida Kagame n&#8217;ubutegetsi bwe mbere y&#8217;amatora yo muri 2017.<\/p>\n<p>Me Emmanuel Bidanda (uburanira imiryango y&#8217;abafaransa bari batwaye indege) avuga ko ubwo buhamya bugomba guhabwa agaciro nk&#8217;ubundi bwabubanjirije.\u00a0Me Jean-Yves Dupeux (uburanira abana 2 ba Perezida Habyalimana) asanga ubuhamya bwa Lt Gen Kayumba ari igikorwa cyiza ariko kidahagije ko Lt Gen Kayumba agomba gusabwa ibisobanuro birenzeho.\u00a0Me Philippe Meilhac uburanira umupfakazi wa Perezida Habyalimana we avuga ko yizeye ko nta ngufu za diplomasi zizitambika muri iki kibazo ku buryo Lt Gen Kayumba byamubuza gutanga ibisobanuro birambuye.<\/p>\n<p>Ku ruhande rwa Leta y&#8217;u Rwanda mu gutangiza umwaka w&#8217;ubucamanza, <a href=\"https:\/\/www.youtube.com\/watch?v=Hnnn1bzSOLw\">Perezida Kagame \u00a0yakomoje kuri icyo kibazo<\/a> avuga ko azagisohokamo ntacyo abaye ndetse aca amarenga ko ashobora gufunga ambasade y&#8217;u Bufaransa mu Rwanda<\/p>\n<p><strong>Ben Barugahare<\/strong><\/p>\n<p>Email: <em>benbarugahare@yahoo.com<\/em><\/p>\n<p>Facebook: Benjamin Barugahare<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri iyi minsi ishize aravuga ko ubutabera bw&#8217;ubufaransa bwongeye kubyutsa amaperereza ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":11710,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-16123","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Lt Gen Kayumba azabazwa n&#039;abacamanza b&#039;abafaransa iby&#039;ihanurwa ry&#039;indege ya Habyalimana - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#039;abacamanza b&#039;abafaransa iby&#039;ihanurwa ry&#039;indege ya Habyalimana - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri iyi minsi ishize aravuga ko ubutabera bw&#8217;ubufaransa bwongeye kubyutsa amaperereza ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-10-10T19:18:11+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-10-10T21:49:21+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"402\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"337\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#8217;abacamanza b&#8217;abafaransa iby&#8217;ihanurwa ry&#8217;indege ya Habyalimana\",\"datePublished\":\"2016-10-10T19:18:11+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-10T21:49:21+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/\"},\"wordCount\":447,\"commentCount\":5,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kayumba1.jpg\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/\",\"name\":\"Lt Gen Kayumba azabazwa n'abacamanza b'abafaransa iby'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kayumba1.jpg\",\"datePublished\":\"2016-10-10T19:18:11+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-10T21:49:21+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kayumba1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2015\\\/11\\\/kayumba1.jpg\",\"width\":402,\"height\":337},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#8217;abacamanza b&#8217;abafaransa iby&#8217;ihanurwa ry&#8217;indege ya Habyalimana\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Lt Gen Kayumba azabazwa n'abacamanza b'abafaransa iby'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Lt Gen Kayumba azabazwa n'abacamanza b'abafaransa iby'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye muri iyi minsi ishize aravuga ko ubutabera bw&#8217;ubufaransa bwongeye kubyutsa amaperereza ku ihanurwa ry&#8217;indege ya Perezida Yuvenali Habyalimana.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-10-10T19:18:11+00:00","article_modified_time":"2016-10-10T21:49:21+00:00","og_image":[{"width":402,"height":337,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#8217;abacamanza b&#8217;abafaransa iby&#8217;ihanurwa ry&#8217;indege ya Habyalimana","datePublished":"2016-10-10T19:18:11+00:00","dateModified":"2016-10-10T21:49:21+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/"},"wordCount":447,"commentCount":5,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg","inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/","name":"Lt Gen Kayumba azabazwa n'abacamanza b'abafaransa iby'ihanurwa ry'indege ya Habyalimana - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg","datePublished":"2016-10-10T19:18:11+00:00","dateModified":"2016-10-10T21:49:21+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/11\/kayumba1.jpg","width":402,"height":337},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/lt-gen-kayumba-azabazwa-nabacamanza-babafaransa-ibyihanurwa-ryindege-ya-habyalimana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Lt Gen Kayumba azabazwa n&#8217;abacamanza b&#8217;abafaransa iby&#8217;ihanurwa ry&#8217;indege ya Habyalimana"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16123","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16123"}],"version-history":[{"count":4,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16123\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16130,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16123\/revisions\/16130"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11710"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16123"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16123"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16123"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}