{"id":16178,"date":"2016-10-12T06:59:57","date_gmt":"2016-10-12T04:59:57","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=16178"},"modified":"2016-10-12T07:01:57","modified_gmt":"2016-10-12T05:01:57","slug":"ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/","title":{"rendered":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho Rudasingwa na Musonera bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu na bwo ari \u00abg\u00e9nocide\u00bb, impaka zabaye urudaca hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi. Abahutu bacyumva iyo nkuru babaye nk\u2019abiruhutsa, bibwira ko wenda igihe nikigera ababiciye na bo bazashyira bagakurikiranwa n\u2019inkiko. Abatutsi bo babyumvise ukundi kuko abenshi muri bo \u2013 kubera ko biciwe n\u2019abahutu muri g\u00e9nocide \u2013 batigeze bemera ko n\u2019abahutu biciwe, n\u2019ababyemera ntibatinyuka kubyita \u00abg\u00e9nocide\u00bb y\u2019abahutu, bavuga ko ahubwo bakorewe ibyaha by\u2019intambara.<!--more--><\/p>\n<p>Muri iyi nyandiko sindi bugaruke ku magambo ya Rudasingwa na Musonera, kuko nta gishya kirimo, cyane ko n\u2019ubundi \u00abg\u00e9nocide\u00bb yakorewe abahutu yari isanzwe izwi, n\u2019ubwo ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda bwakunze kuyipfukirana no kuyipfobya, kubera inyungu zabwo zishingiye kuri politiki, politiki yo kwigisha ivanjiri ko habayeho \u00abg\u00e9nocide\u00bb yakorewe abatutsi gusa.<\/p>\n<p>Icyo iyi nyandiko igamije ni ukurebera hamwe impamvu abicanyi bamwe bahanwa, abandi bagakingirwa ikibaba. Ni nde ubakingira icyo kibaba, babifitemo nyungu ki?<\/p>\n<p><strong>Abishe Kayibanda barahanwe; abishe abatutsi barahanwe; abishe Habyarimana bo kuki badahanwa?<\/strong><\/p>\n<p>Mbere na nyuma y\u2019uko FPR ifata ubutegetsi, ingabo zayo zarishe, ziraruha, zisoreza ku mukuru w\u2019igihugu, zitembagaza inzego zose z\u2019ubutegetsi. Abishe Habyarimana bari bazi neza ko ari yo nzira y\u2019ubusamo yo gufata ubutegetsi, kuko inkotanyi \u2013 haba no mu mishyikirano ya Arusha \u2013 ntizigeze zishaka gusangira ubutegetsi na Habyarimana, n\u2019ubwo uyu yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo kubusangira na zo. Ibi ngirango zabiterwaga n\u2019uko zari zishyigikiwe na ba mpatsibihugu, bakurikiraniraga hafi ibibera muri iyo mishyikirano.<\/p>\n<p>Nakunze kwibaza impamvu ambasaderi w\u2019Ububiligi mu Rwanda, Johan Swenen, yari abogamiye cyane ku nkotanyi, nyamara igisubizo nkakibura mo. \u00abD\u00e9l\u00e9gation\u00bb ya guverinoma y\u2019u Rwanda \u2013 nari ndimo \u2013 na yo ubwayo ntiyashoboraga kuvumbura ikihishe inyuma y\u2019abo ba \u00abdiplomates\u00bb, bari bashyigikiye inkotanyi, ku buryo bugaragara. Bamwe muri bo ntibanatinyaga kuvuga ko iyi mishyikirano itazasiga ubusa. Nyakwigendera Kabanda C\u00e9lestin, mwene Munyabuhoro, wari \u00abinterpr\u00e8te-traducteur-fran\u00e7ais-anglais-anglais-fran\u00e7ais\u00bb muri iyo mishyikirano, iyo aba akiriho, nari kumwibutsa ijambo yambwiye turi Arusha, agira ati: \u00abibi byose turimo bizarangira iyi ndege duhoramo ihirimye\u00bb. Ibi nzabigarukaho, nizitanca ijosi, kuko ni inkuru ndende<\/p>\n<p>Habyarimana akimara kwicwa, jenoside yatangiye ubwo, abamwishe aho kuyihagarika, ahubwo bayitiza umurindi, bayitirira Habyarimana utarigeze amenya uko yagenze. Abafashe imihoro na bo ngo baramuhorera, batarigeze bamumenya &#8211; uretse kumwumva ku maradiyo &#8211; abenshi muri bo barahanwe, abandi baracyashakishwa aho bipfuritse iyo mu mahanga no mu mashyamba ya Kongo. Ubwo ni ubutabera. Nyamara abishe Habyarimana, iyo hagize ushaka kubakurikirana, intambara ihita irota, abishi be bakivuruguta mu byondo, bakavuna umuheha, bakiyongeza undi, ngo niba hari za \u00abenqu\u00eates\u00bb zigiye kubyutswa zijyanye n\u2019uwamwishe, bazafunga za ambasades z\u2019abafatanyacyaha.<\/p>\n<p>Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwihariko wa\u00a0Kagame, abacurabwenge be n&#8217;intagondwa z\u2019abatutsi. Aba bose babifashwamo na ba mpatsibihugu mu kurimbura imbaga, haba muri Afurika n\u2019ahandi ku isi, aho bateza intambara z\u2019urudaca kugirango babone uko bacuruza intwaro zabo. Urwo rusobekerane rw\u2019ibibazo, aho kubikemura, ahubwo barabiteza, kugirango buzuze imifuka yabo.<\/p>\n<p>FPR ntiyigeze ihakana ko kuva\u00a0 kuwa mbere ukwakira 1990, kugeza kuwa gatandatu mata 1994 irasa indege, abahutu ari bo benshi bishwe,\u00a0 bazira ubwoko bwabo n&#8217;ubutegetsi bari bafite kuva mu 1959, aba na bo batashakaga kurekura. Gukomeza kubeshyana ngo uwishe ni uyu, uriya ntiyishe, ni inyungu z\u2019abo bombi: abishe n\u2019ababategetse kwica. Twebwe icyo dushaka ni ubutabera; ni uko abishe bose bahanwa, ababakingiye ikibaba bo nuko nta kundi, kuko ni bo bagena ukubaho kwacu.<\/p>\n<p>Simpakana g\u00e9nocide yakorewe abatutsi, kimwe n\u2019uko ntahakana na g\u00e9nocide yakorewe abahutu. Abagize uruhare muri izo g\u00e9nocides zombi bagomba guhanwa. Alison Desforges iyo aba akiriho, ni we wari guca uru rubanza rwananiranye. Imbere y\u2019abadepite b\u2019igihugu cye, yagize uruhare runini mu kwemeza ko habayeho g\u00e9nocide y\u2019abatutsi, mu gihe bamwe muri bo bavugaga ko habaye isubiranamo hagati y\u2019amoko yombi, abahutu n\u2019abatutsi. Iyo Desforges aba akiriho, ndemeza ko yari guhindura inyito cyangwa agashyigikira izi nyito zombi. Ibyago ntibiza byonyine, nta n\u2019ugenda ngo agaruke. Ipfa rye ni igihombo ku mateka yacu.<\/p>\n<p>Mu Rwanda no muri Kongo, uretse kuba harakorewe itsembabwoko nyarwanda, hanabereye ibyaha byibasiye inyokomuntu n\u2019iby\u2019intambara, ku moko yombi, ibi kuva muri 90 kugeza n\u2019ubungubu. Ibyo bintu byo kwica abantu ntibizigera bihagarara mu gihe u Rwanda rukiyoborwa n\u2019abakoze bene ibyo byaha bishingiye ku itsembabwoko. Ibi ntibizanakemurwa n\u2019abazungu bateza izo ntambara. Bizakemurwa na twe, ubwo tuziyemeza kwiha ijambo.<br \/>\nIyo usomye inyandiko ya Mushayidi na bagenzi be (Le peuple rwandais crie justice),\u00a0aba berekanye neza ko gahunda yo kurimbura imbaga izira ubwoko bwayo yateguwe\u00a0n&#8217; Abongereza n&#8217; Abanyamerika, Museveni, Kagame n\u2019abandi bacurabwenge b\u2019ikibi. Aba bakinzi b\u2019ikibaba ni bo bagishyira ibihato mu iburanishwa ry\u2019uwahanuye indege ya Habyarimana, kuko aramutse aburanishijwe na bo bahamagarwa muri izo manza. Ibi bigaragarira mu mikorere ya Kagame, iyo avuga ko abashaka kuzikura akaboze, abashaka kugarura amaperereza y\u2019abishe Habyarimana, azabyirangiriza. Ibyo aba avuga arabizi, kuko we ubwe ntacyo yakwishoborera, atabifashijwemo n\u2019abafatanyacyaha be, mu gutsemba imbaga.<\/p>\n<p><strong>Ni iki Kayumba agiye kuvuga kidasanzwe?<\/strong><\/p>\n<p>Nubwo Kagame ahangayikishijwe n\u2019ubuhamya bwa Gen Kayumba imbere y\u2019abacamanza b\u2019abafaransa, hari abakeka ko hari icyo buzahindura ku butabera bukenewe na benshi. Ibyo bazamubaza, ni ibyo basanzwe bazi. Ni ukugirango bihe akazi, kuko abazungu iyo babona akazi kagiye kubashirana, bashakisha akandi. Ngo baba bahiga amasaziro meza, igihe bazaba basukuma mu tugare no mu mazu y\u2019abageze mu za bukuru.<\/p>\n<p>Kayumba, wakunze kwemeza ko ihanurwa ry\u2019indege ya Habyarimana ryakozwe na Kagame, nta kindi azavuga kirenze icyo; nta n\u2019ikindi azavuga kirenze ibyo Lt Ruzibiza yatangaje muri \u00abHistoire secr\u00e8te\u00bb. Ibyo, abazamubaza basanzwe babizi. Nta mpamvu yo kubitaho igihe, aho bazashakira bazakuraho uwishe Habyarimana, bashyireho undi, uzabemerera inyungu ziruta iz\u2019uwa mbere. Icyo Kayumba wenda azabyungukiramo ni ukumuhungisha umuhiga, umwishi we, bakamuhisha mu buvumo bwabo iyo za Amerika no mu Burayi, mu rutava izuba; naho abishwe, imiryango y\u2019abazize ihanurwa ry\u2019iyo ndege, bakikomereza umuruho wabo. Nguko uko abazungu bateye, niba hari abari batarabamenya neza.<\/p>\n<p>Ariko na none Kayumba ntazabura icyo abyungukiramo, kingana wenda n\u2019umwenge w\u2019urushinge: inyoroshyacyaha, kuko ubutabera bwigenga iyi nyoroshyacyaha buyiha agaciro. Abazamwumva babyita mu ndimi zabo \u00abcirconstances att\u00e9nuantes\u00bb. Ibi ariko ntibikuraho icyaha burundu, kuko aho bashakiye n\u2019ubundi barongera bakagikurikirana, cyane ko inzigo y\u2019indashima itajya ihera. Atari ibyo, Kadafi ntiyabahaye bike; yabahaye byose, abaha ubutegetsi, baza kumuzira gusa ko yabimye amariba ya peterori. Gbagbo we bamubikiye ko yabimye cacao, none bamusimbuje uwabemereye kuyicuruza. Utahiwe ni Nkurunziza, kuko na we yabimye icyambu bambukiragamo, bajya gucukura umutungo kamere muri Kongo!<br \/>\n<strong>\u00abAmaherezo y\u2019inzira ni mu nzu\u00bb<\/strong><\/p>\n<p>Uwaciye uyu mugani, ntaho yibeshye. Urupfu rwa Habyarimana, rwateje \u00abg\u00e9nocides\u00bb zombi, sinkeka ko ruzigera ruhanagura mu mitwe inyungu z\u2019abamwishe n\u2019abamwicishije. Aba bombi bazi ko ari yo turufu yonyine bafite y\u2019amakiriro. Ibisa n\u2019imanza byaraciwe, abazishoje n\u2019abaziburanye bose bazikiriye mo, bagura amadege, bubaka imitamenwa isi yose, bagabirwa ibikingi, bahabwa amasoko atanyuze muri \u00abTender board\u00bb, indishyi z\u2019akababaro ziratangwa, ntizagera ku bazigenewe, ubu bakiyicira isazi mu jisho! Ngizo inyungu z\u2019abishi; inyungu z\u2019ikibi, za sekibi.<\/p>\n<p>N\u2019ubwo amaherezo y\u2019inzira ari mu nzu, ubutabera butinze nta cyo buba bukimariye imiryango y\u2019ababuze ababo. Turasaba ubutabera bw\u2019aba bicanyi bose. Abishe Kayibanda bahanishijwe igihano cy\u2019urupfu, abishe abatutsi barimo guhanwa, abishe Habyarimana na bo birakenewe ko bahanwa, kugirango umuco wo kudahana ucike burundu mu Rwanda, hato hatazagira n\u2019undi wica Kagame \u2013 dore ko ari yo kamere y\u2019abahiga ubutegetsi &#8211; ntahanwe.<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza<\/strong>,<\/p>\n<p>Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y\u2019aho Rudasingwa na Musonera bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu na bwo ari \u00abg\u00e9nocide\u00bb, impaka zabaye urudaca hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi. Abahutu bacyumva iyo nkuru babaye nk\u2019abiruhutsa, bibwira ko wenda igihe nikigera ababiciye na bo bazashyira bagakurikiranwa n\u2019inkiko. Abatutsi bo babyumvise ukundi kuko abenshi muri bo \u2013 kubera ko biciwe n\u2019abahutu muri g\u00e9nocide \u2013 batigeze bemera [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":4,"featured_media":13581,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-16178","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y\u2019aho Rudasingwa na Musonera bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu na bwo ari \u00abg\u00e9nocide\u00bb, impaka zabaye urudaca hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi. Abahutu bacyumva iyo nkuru babaye nk\u2019abiruhutsa, bibwira ko wenda igihe nikigera ababiciye na bo bazashyira bagakurikiranwa n\u2019inkiko. Abatutsi bo babyumvise ukundi kuko abenshi muri bo \u2013 kubera ko biciwe n\u2019abahutu muri g\u00e9nocide \u2013 batigeze bemera [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-10-12T04:59:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-10-12T05:01:57+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwandan\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwandan\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwandan\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"headline\":\"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?\",\"datePublished\":\"2016-10-12T04:59:57+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-12T05:01:57+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/\"},\"wordCount\":1218,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/\",\"name\":\"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-10-12T04:59:57+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-12T05:01:57+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/05\\\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461\",\"name\":\"therwandan\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwandan\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwandan\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y\u2019aho Rudasingwa na Musonera bemeje ko ubwicanyi bwakorewe abahutu na bwo ari \u00abg\u00e9nocide\u00bb, impaka zabaye urudaca hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi. Abahutu bacyumva iyo nkuru babaye nk\u2019abiruhutsa, bibwira ko wenda igihe nikigera ababiciye na bo bazashyira bagakurikiranwa n\u2019inkiko. Abatutsi bo babyumvise ukundi kuko abenshi muri bo \u2013 kubera ko biciwe n\u2019abahutu muri g\u00e9nocide \u2013 batigeze bemera [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-10-12T04:59:57+00:00","article_modified_time":"2016-10-12T05:01:57+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwandan","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwandan","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/"},"author":{"name":"therwandan","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"headline":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?","datePublished":"2016-10-12T04:59:57+00:00","dateModified":"2016-10-12T05:01:57+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/"},"wordCount":1218,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/","name":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-10-12T04:59:57+00:00","dateModified":"2016-10-12T05:01:57+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibihe-turimo-ni-nde-ukingira-ikibaba-abicanyi-bo-muri-fpr\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ibihe turimo\u00a0: Ni nde ukingira ikibaba abicanyi bo muri FPR ?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/f78fe217cd1154482ef5e1ef50e49461","name":"therwandan","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/06bc5c65a45f58d7f849b8ffeadbcbead2f01f93f9e0bd2308e424ed1a6be18c?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwandan"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwandan\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16178","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/4"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16178"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16178\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16180,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16178\/revisions\/16180"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16178"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16178"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16178"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}