{"id":163,"date":"2012-07-18T01:10:26","date_gmt":"2012-07-17T23:10:26","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=163"},"modified":"2012-07-18T01:10:26","modified_gmt":"2012-07-17T23:10:26","slug":"jb","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/","title":{"rendered":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma)"},"content":{"rendered":"<p>Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y\u2019umushyikirano, yabaye nk\u2019utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari abantu baniganwe ijambo ? <!--more-->Arongera ati : nagerageje kumenya niba hatari bamwe mu bo dufatanije bagiye bashungura ibibazo bagahitamo ibyoroshye gusa. Icyo kibazo ngo yakibajije Ministiri w\u2019intebe, Petero Damiyani Habumuremyi, uyu aramusubiza ati : nta kibazo gikomeye cyasubijwe inyuma, abantu bose biniguye karahava !<br \/>\nIri jambo rya Kagame ryanyibukije umwe mu migani yaciwe n\u2019umufaransa witwaga Jean de la Fontaine wabayeho mu kinyejana cya 17, ndamwita Yohani Kanyamigezi mu rurimi rwa Rujindili. Inyamaswa ngo zagiye guhiga kugira ngo zibone ibyo zirya, zirangije zishaka uburyo zigabana umuhigo wazo. Intare ibwira impyisi Bihehe ngo nikate imirwi ihe buri wese icyo akwiye. Impyisi irabikora. Igihe igiye guha buri wese icyo yagenewe intare iyikubita ijanja Bihehe ihita isamba. Noneho ibwira ikirura iti : wa kirura we mbona upfa kugerageza gushishoza ngaho tugabanye uyu muhigo.<br \/>\nIkirura gikoresha ubwenge bwose cyari gifite umuhigo kiwucamo imirwi ahasigaye kiti : ngaho buri wese nafate ibyo yagenewe. Ako kamwanya intare iba yatikuye urwara mu jisho rya cya kirura rinobokamo. Inyamaswa zose zari zisigaye zirarebana zakangaranye, intare ihamagara noneho Bakame, iti : numva ko uri umuhanga ngaho turwaneho ugabanye uyu muhigo mu buryo bukwiye. Bakame irabanza irashishoza igeze aho ifata wa muhigo wose igabanyamo ibice bitatu. Iti : iki gice cya mbere ni icyawe nyagasani kuko uri umwami w\u2019ishyamba. Irakomeza iti : iki gice cya kabiri ni icyawe nacyo kuko ni wowe dukesha uyu muhigo. Naho rero iki gice cya gatatu nacyo gitware Nyagasani kandi umwanzi ukwanga ntakabeho. Intare noneho iranyurwa amahoro arataha mu ishyamba. Cyokora ngo mbere yo gucyura uwo muhigo intare yabajije Bakame iti : buriya bwenge bwose wabwigiyehe ? Bakame iti : wa mubyeyi we nta handi nigiye ubwenge, ni iriya ntumbi ya Bihehe nabonye igaramye ndetse n\u2019ijisho ry\u2019ikirura ryanobotse mu gihanga nibyo byanyigishije ubwenge.<br \/>\nPerezida Kagame nawe aribaza impamvu abanyarwanda mu nama z\u2019umushyikirano baza bakwikiye za karuvati, abagore basokoje neza, ariko yategereza ikibazo kiremereye kibavuyemo akakibura. Ntarondogoye cyane nagirango nsabe Kagame afate igitabo cyitwa \u00ab Inkundura \u00bb maze arambure ku ipaji ya 273. Azasanga hari umugabo witwa Andereya Nkeramugabo watumiwe mu Rugwiro habereye inama isa n\u2019iriya y\u2019umushyikirano akahavugira ijambo ryamuviriyemo gufungwa agapfira muri gereza. Birumvikana ko ubwo yishwe urubozo. Abajya mu nama y\u2019umushyikirano ntibaba bavuye mu kirere, bazi uko byagendekeye abandi bagerageje kuvuga ibibazo biremereye. Bazi ibyabaye kuri Koloneli Agusitini Cyiza, bazi ibyakorewe Seti Sendashonga, bazi aho Vigitoriya Ingabire abarizwa, bazi aho abanyamakuru Anyesi Uwimana Nkusi na Sayidati Mukakibibi bari. Si ngombwa gutanga ingero nyinshi z\u2019ibyo abantu bazi bituma nta we ugitinyuka kubaza ikibazo gikomeye mu ruhame.<br \/>\nUbwo yari mu Bufaransa hari umugabo wamubwiye ati : \u00ab njyewe ibibazo byanjye nabyanditse kandi nabihaye abashinzwe kubikugezaho, naho ubundi turagushima rwose uri igitangaza\u2026 \u00bb Kagame yari yatangije uwo mushyikirano wo mu Bufaransa avuga ko adashaka ibibazo ahubwo ashaka ibisubizo kuko ngo nta ntore iganya. Abanyarwanda rero bazi kumva vuba, ahubwo ubica sinzi icyo abahora. Nagirango mbonereho mbwire Perezida Kagame ko buriya ibibazo bikomeye bitavugiwe mu nama bivugwa nyuma y\u2019inama. Ibyinshi ni uko nguko bitugeraho. Abashaka kuvuga ibibazo nyabyo babanza kureba hirya no hino ko nta ntore zibumva cyangwa bakabyandika kuri murandasi bitwikiriye amazina atari ayabo. Icyo ni igipimo gikomeye cyerekana ko ubutegetsi bw\u2019u Rwanda ari igitugu gikomeye, igitugu cy\u2019umutamenwa. Ararekwa ntashira.<\/p>\n<p>Buruseli, tariki ya 17 ukuboza 2011<\/p>\n<p><strong>Yohani Batista Nkuliyingoma<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y\u2019umushyikirano, yabaye nk\u2019utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari abantu baniganwe ijambo ?<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":164,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-163","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y\u2019umushyikirano, yabaye nk\u2019utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari abantu baniganwe ijambo ?\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-17T23:10:26+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma)\",\"datePublished\":\"2012-07-17T23:10:26+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/\"},\"wordCount\":570,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/\",\"name\":\"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-17T23:10:26+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"270\",\"height\":\"347\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/jb\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma)\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda","og_description":"Mu ijambo Pawulo Kagame yaraye avuze mu muhango wo gusoza ya nama y\u2019umushyikirano, yabaye nk\u2019utangara, ati : ariko ko mu bibazo byose numvise nta na kimwe kiremereye, aho ntihaba hari abantu baniganwe ijambo ?","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-17T23:10:26+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma)","datePublished":"2012-07-17T23:10:26+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/"},"wordCount":570,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/","name":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma) - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-17T23:10:26+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"270","height":"347"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/jb\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umugani wa Yohani Kanyamigezi: Impamvu nyayo abanyarwanda batabajije ibibazo bikomeye mu nama y\u2019umushyikirano (JB Nkuriyingoma)"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/163","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=163"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/163\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=163"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=163"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=163"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}