{"id":16308,"date":"2016-10-22T01:46:20","date_gmt":"2016-10-22T01:46:20","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=16308"},"modified":"2016-10-28T17:58:12","modified_gmt":"2016-10-28T17:58:12","slug":"umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/","title":{"rendered":"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi"},"content":{"rendered":"<p>Inkuru y\u2019urupfu rw\u2019umwami Kigeli Ndahindurwa yamenyekanye uyu munsi mu gitondo, ku wa 16 ukwakira 2016. Umwe mu bamotsi b\u2019ubutegetsi bwa FPR (Albert Rudatsimburwa) ni we wayitangaje. Wagirango hari inyungu ubutegetsi akorera bwari bufite mu ipfa rye.<!--more--><\/p>\n<p>Ikizwi ni uko Ndahindurwa atavugaga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kagame, kuva bwajyaho muri 94, kugeza ubu. Amabanga y\u2019ingoma avuga ko, ubwo inkotanyi zendaga gutera u Rwanda, Kigeli yaganiriye na Kagame, akamubuza gutera u Rwanda, kuko ngo byari kirazira, mu bizira byose. Kagame ibi yabyise ubutesi bw\u2019abanenganenzi, bakigendera ku mateka ashaje. Ibyari kirazira yabifataga nk\u2019imihigo y\u2019ubu; ibyo yirukaga inyuma byari ugufata ubutegetsi, akabubatiza Repubulika, igendera ku mahame ya cyami.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019iyimikwa ry\u2019umwami utagira amateka, Kigeli yakomeje imishyikirano na we, amusaba gutaha, ariko agataha ngo yitwa umwami w\u2019u Rwanda. Kagame yakomeje kumuseka no kumuninira, amubwira ko niba ashaka gutaha, yataha nk\u2019abandi banyarwanda bose, baba barambiwe ubuzima bwo mu buhungiro. Kuri Kigeli ibi ntibyari gushoboka kuko ngo nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe: ubwami na repubulika. Ubu bwami bwa Kigeli wa V, butagiraga icyicaro kizwi, bwarangiriye, mu ijoro ry\u2019ejo, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.<\/p>\n<p><strong>Urupfu rwa Ndahindurwa rufite nyungu ki mu mateka y\u2019ubwami bushya?<\/strong><\/p>\n<p>Umwami Ndahindurwa ni byo aratanze, Kagame anabyungukiyemo. Abaye umwami uganje, utagira undi barwanira intebe y\u2019ubwami. Kigeli akiriho yasaga n\u2019umubangamiye ku buryo butagaragarira bose. Kagame ntiyashakaga undi muntu wiyita umwami w\u2019u Rwanda, cyane ko yivugiye ko u Rwanda rwabaye u Rwanda akirufata muri 94, ko mbere ngo rwari ibindi atazi. Kuri Kagame u Rwanda ni we ubwe, n\u2019ibirurimo byose, akazajyana na byo cyangwa akabiraga abe bazamusimbura ku ntebe y\u2019ubwami. Aba bami bato, na bo bakihisha mu bisa na repubulika.<\/p>\n<p>Nyuma y\u2019itanga ry\u2019umwami Kigeli, nta n\u2019undi ugaragara ushobora guzagarira intebe y\u2019umwami mushya, kuko mu muryango wa Kigeli, nta n\u2019umwe usigaye, n\u2019abo mu bisanira bye bya kure ntibakeneye kurwana n\u2019umwami mushya w\u2019u Rwanda. Icyo bakora ni ukumuhakwaho, niba yabemerera ubuhake. Kwemererwa ubuhake ntibipfa kuboneka gusa, kuko uhaka arabanza akareba neza niba uhakwa azemera kuyoboka ubuhake, niba atari inyungu abushakamo, kugira ngo azabone uko arwanya ubwami aburimo. Ubwami bwaturukaga mu bwoko bw\u2019abatutsi b\u2019abanyiginya kandi Kagame ni umwega. Ibi bikaba bihabanye cyane n\u2019abaturuka mu banyiginya, bashaka guhakwa mu gikari cy\u2019umwami w\u2019abega, kuko ubu bwoko bwombi ntibujya imbizi. Kutajya imbizi si ikindi, ahubwo ni uko bwose bwishyizemo ko ari bwo bwonyine bugomba gutegeka u Rwanda, ko andi moko, cyane cyane ay\u2019abahutu ngo ataremewe gutegeka.<\/p>\n<p>Kagame rero ni bwo yakwimika ingoma y\u2019abega bya nyabyo. Ibyari kirazira, agiye kubiha intebe mu gihugu. Icya ngombwa ni uko ubwami bwe bumara igihe, nk\u2019uko amateka yabwo ateye. Ni ubwami busimbura ubundi ingoma ibihumbi. Ibi bikaba bivuze ko abanyiginya bashakaga gusimbura umwami w\u2019umwega, ari ugusubiza amerwe mu isaho. Na Kayumba w\u2019umunyiginya, wiyumvagamo kwirukana ku ngoma umwami w\u2019abega, uyu azashirwa ari uko amuciye ijosi, kuko n\u2019ubundi umwami yagombaga kwica abamurwanya bose, cyane cyane abashoboraga kumusimbura ku ngoma. Aya ni amateka, nta n\u2019uzayahindura ngo bizashoboke, cyeretse uzaba ashaka ifuni.<\/p>\n<p><strong>Abashakaga ko ingoma ya cyami igaruka mu Rwanda, babaye aba nde?<\/strong><\/p>\n<p>Haba mu gihugu no hanze yacyo, hakunze kugaragara abarwaniraga ko ubutegetsi bwa cyami bugaruka mu Rwanda. Nkiri mu gihugu hari amanama najyaga mpuriramo n\u2019aba bantu, ariko polisi ikayatwirukanamo, ageze hagati, dutangiye gutamba no kuvuza ingoma. Bamwe mu bari bayari ku isonga barimo umugore wa ambasaderi Kamali (Mukabarari) waje gupfa urupfu rutunguranye, abandi ubutegetsi burabahumbahumba, bamwe muri bo bakaba bagifungiye mu magereza yo mu Rwanda.<br \/>\nIzi ngabo z\u2019umwami \u2013 nk\u2019uko zitwaga &#8211; ntizishobora no gushyikirizwa inkiko, kuko ntizigira icyaha, uretse icyo kwikundira umwami, utakiriho! Aba bari abaturage basanzwe, nyamara ubu hari n\u2019abafite amashyaka ya politiki ashingiye kuri iyo myumvire ya cyami. Igisigaye ni ukumenya ngo aba bose bari abagaragu ba cyami, bashakaga ko umwami wabo ataha, akanagarura ingoma yabo, ngo akaba umwami uganje (roi constitutionnel), baraba aba nde, barashyiraho nde, ko umwami agomba guturuka mu muryango w\u2019umaze gutanga? Pasiteri Ezira Mpyisi, wari umujyanama w\u2019umwami Rudahigwa, akaba yari n\u2019inshuti magara ya Kigeli, ngirango ni we wasubiza iki kibazo, kuko abanyamashyaka bo ngirango byari ukwishakira amaramuko (nk\u2019abandi bose), kuko bari bazi neza ko ibyo barwaniraga byari nko kuvomera mu rutete.<\/p>\n<p><strong>Umwami w\u2019u Rwanda azashyingurwa hehe ?<\/strong><\/p>\n<p>Umwami w\u2019u Rwanda aguye i Shyanga, nk\u2019abamubanjirije bose. Igisigaye ni ukumushyingura, kandi ngo ntajya ahambwa i Shyanga. Niba ashyinguwe muri Amerika, ubwo ni andi mahano Ezira Mpyisi yakunze gutangariza ibinyamakuru byo mu Rwanda. Byaba ari kirazira nk\u2019uko ngo yari yaranze kurongorera i Shyanga kugirango adateza akaga u Rwanda.<\/p>\n<p>Aha rero abiru b\u2019umwami bakaba bashobora kuba barimo kwibaza ikibazo gisa n\u2019ikirimo kubacanga. Ko umwami atajya ahambwa i Shyanga, kandi Kigeli akaba atavugaga rumwe n\u2019ubwami bwari busanzweho mu Rwanda, umurambo we urahambwa hehe? Kubera ko yanatanze bitunguranye, ashobora kuba nta n\u2019icyo yasize avuze kijyanye n\u2019aho yifuza kuzashyingurwa, aramutse atanze. Cyeretse niba Benzinge, wari waramurambyeho, hari icyo yari abiziho.<\/p>\n<p>Ibyo ari byo byose, ntawagombye gukumira ikiriba cy\u2019umwami wacu, ugiye gushyingurwa iwabo, uretse umwami mushya wataye umuco, wimakaje kirazira mu gihugu cy\u2019umwami. Imana imuhe iruhuko ridashira.<\/p>\n<p><strong>Amiel Nkuliza<\/strong>, Sweden.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inkuru y\u2019urupfu rw\u2019umwami Kigeli Ndahindurwa yamenyekanye uyu munsi mu gitondo, ku wa 16 ukwakira 2016. Umwe mu bamotsi b\u2019ubutegetsi bwa FPR (Albert Rudatsimburwa) ni we wayitangaje. Wagirango hari inyungu ubutegetsi akorera bwari bufite mu ipfa rye.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":13581,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-16308","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Inkuru y\u2019urupfu rw\u2019umwami Kigeli Ndahindurwa yamenyekanye uyu munsi mu gitondo, ku wa 16 ukwakira 2016. Umwe mu bamotsi b\u2019ubutegetsi bwa FPR (Albert Rudatsimburwa) ni we wayitangaje. Wagirango hari inyungu ubutegetsi akorera bwari bufite mu ipfa rye.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-10-22T01:46:20+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-10-28T17:58:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"747\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/\",\"name\":\"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"datePublished\":\"2016-10-22T01:46:20+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-28T17:58:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg\",\"width\":747,\"height\":747,\"caption\":\"Amiel Nkuliza\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda","og_description":"Inkuru y\u2019urupfu rw\u2019umwami Kigeli Ndahindurwa yamenyekanye uyu munsi mu gitondo, ku wa 16 ukwakira 2016. Umwe mu bamotsi b\u2019ubutegetsi bwa FPR (Albert Rudatsimburwa) ni we wayitangaje. Wagirango hari inyungu ubutegetsi akorera bwari bufite mu ipfa rye.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-10-22T01:46:20+00:00","article_modified_time":"2016-10-28T17:58:12+00:00","og_image":[{"width":747,"height":747,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/","name":"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","datePublished":"2016-10-22T01:46:20+00:00","dateModified":"2016-10-28T17:58:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/05\/nkuliza.jpg","width":747,"height":747,"caption":"Amiel Nkuliza"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umwami-wu-rwanda-yatanze-hasigaye-undi-mwami-wumwidishyi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umwami yatanze, hasigaye undi mwami w\u2019umwidishyi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16308","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16308"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16308\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16369,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16308\/revisions\/16369"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/13581"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16308"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16308"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16308"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}