{"id":16313,"date":"2016-10-22T02:29:55","date_gmt":"2016-10-22T02:29:55","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=16313"},"modified":"2016-10-28T17:57:12","modified_gmt":"2016-10-28T17:57:12","slug":"abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/","title":{"rendered":"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w&#8217;u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Inkotanyi zikomeje kwesa imihigo yo gukora udushya, ariko aka ko kabaye intangamuganzanyo. Cya gitabo cya Guiness des Records cyandikwamo ibikorwa bidasazwe muraturebere kitarangara maze iki gikorwa cy\u2019impangare kikabasoba. Kuva isi yaremwa bibaye ubwa mbere Perezida yegurira undi muntu inshingano ze. Itegeko Nshinga nk\u2019uko ryavuguruwe mu <!--more--><\/p>\n<p>mwaka wa 2015, ku nginro yaryo ya 98 riragira riti: Inshingano za Perezida wa Repubulika: <strong><em>\u201c Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w\u201fIgihugu. Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw\u201fAbanyarwanda\u201d<\/em><\/strong>. Ngaho rero nimumbwire iby\u2019Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga iyo byerekera. N\u2019akataraza kari inyuma. Bishobora kumvikana mu buryo bwinshi ariko buhuriza ku kintu kimwe: Kagame ibyo gucanga amakarita no kongera kwiyamamaza byamubereye agaterereranzamba none atangiye gupfunda imigeri aho abonye hose.<\/p>\n<p>Uyu murimo Evode ahawe wakumvikana muri bumwe muri ubu buryo4 bukurikira :<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kurinda Itegeko Nshinga:<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Uku niko ikinyamakuru Veritas.info cyahise kibitera imboni. Niba ari iki Kagame yatekereje, ni byiza kuko atangiye gutegura uzamusimbura. Evode Uwizeyimana rero ariho aratozwa kurinda itegeko nshinga, kugira ngo muri 2017 niyiyamamaza agatorwa, azabe yaragize umwanya wo kubyitegura no kubyimenyereza. Gusa icyari kuba kizima ni ukumugira umujyanama muri Perezidansi mu by\u2019amategeko. Ikindi kibazo umuntu yakwibaza ni impamvu Evode Uwizeyimana ari we utoranyijwe. Byaba se bisobanuye ko Kagame nta muntu acyizera mubo basanganywe muri FPR ? Nyuma y\u2019aho avumburiye ko abiru bayo bamupfunyikiye ikibiribiri bagakora itegeko nshinga rimubuza kwiyamamaza muri 2017 kandi ari byo bari bamwijeje, yaba se ahisemo kuzamamaza Evode Uwizeyimana noneho akamukoreramo nka bimwe byo mu Burusiya? Niba rero ari uku bihagaze, Evode Uwizeyimana yinjiye mu gaco gashya kagomba kubakirwaho FPR y\u2019ejo hazaza. Ahawe ikaze mu \u201cgaco k\u2019amabandi yitwaje intwaro kayobora igihugu cy\u2019u Rwanda\u201d (si njye ubivuze ni amagambo bwite ya Evode nifashishije).<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Gusobanura Itegeko Nshinga.<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Aha na ho hari ikibazo kitoroshye kuko gusobanura Itegeko Nshinga bifite uwo bishinzwe. Itegeko Nshinga nk\u2019uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, ku ngingo yaryo ya 96 riragira riti: <strong><em>\u201cIsobanurampamo ry\u201famategeko rikorwa n\u201fUrukiko rw\u201fIkirenga. Iryo sobanurampamo rishobora gusabwa na Guverinoma cyangwa Urugaga rw\u201fAbavoka. Umuntu wese ubifitemo inyungu ashobora gusaba isobanurampamo abinyujije ku Rugaga rw\u201fAbavoka\u201d.<\/em><\/strong> Niba rero gusobanura Itegeko Nshinga bivanywe mu rukiko rw\u2019ikirenga bigaharirwa Evode, dufite ikibazo, nako Kagame afite ikibazo. Aho ntibigomba kumvikana muri bwa buryo Evode yakomeje kujya avuga ko igihugu kiyobowe n\u2019agatsiko k\u2019amabandi yitwaje intwaro kando akora icyo ashaka n\u2019igihe ashakiye, iby\u2019amategeko ikaba ntacyo bibabwiye? Niba rero iki ari cyo kigamijwe, ahawe ikaze mu \u201cgaco k\u2019amabandi yitwaje intwaro kayobora igihugu cy\u2019u Rwanda\u201d.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Gushingwa ibibazo by\u2019Itegeko nshinga.<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Aha ndashimira BBC ko yahise ibitera iboni ikanadufasha kubyumva mu magambo make. Mu gusohora inkuru yaragize iti <em><strong>\u201cUmunyamategeko Evode Uwizeyimana wakunze kumvikana kenshi anegura ubutegetsi bw\u2019U Rwanda mbere yo kugaruka mu gihugu ku buryo bwatunguye abatari bake yahawe kuyobora ubunyamabanga bwa Leta bushinzwe ibibazo by\u2019itegekonshinga\u201d.<\/strong><\/em>\u00a0 Iki gifite inshingiro kuko koko iri Tegeko Nshinga rifite ibibazo by\u2019uruhuri. Ikibazo cya mbere ari na cyo ashinzwe ni ukureba uburyo Kagame yasimbuka umutego abiru bamuteze. Mu gihe mu mushinga wo kuvugurura iri Tegeko Nshinga bahamyaga ko Kagame yemerewe kwiyamamaza kuzageza muri 2034, byageze mu Itegeko Nshinga ubwaryo babivanamo.<\/p>\n<p>Ku ngingo yaryo ya 172 baragira bati: Perezida wa Repubulika Perezida wa Repubulika uri ku buyobozi mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa <strong>akomeza manda yatorewe. Hatabangamiwe ibiteganywa mu ngingo ya 101 y\u201firi Tegeko Nshinga,<\/strong> hitawe ku busabe bw\u201fAbanyarwanda bwabaye mbere y\u201fuko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bibazo byihariye u Rwanda rwasigiwe n\u201famateka mabi rwanyuzemo n\u201finzira igihugu cyafashe yo kuyivanamo, ibimaze kugerwaho no kubaka umusingi w\u201fiterambere rirambye; <strong><em>hashyizweho manda imwe y\u201fimyaka irindwi (7) ikurikira isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy\u2019iyi ngingo<\/em><\/strong>. Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y\u201f iri Tegeko Nshinga bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y\u201fimyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya kabiri (2) cy\u201fiyi ngingo\u201d.<\/p>\n<p>Ngiyi rero inshingano y\u2019ukuri ya Evode Uwizeyimana. Buriya bunyamabanga bwa Leta barabumenamo amafaranga yose ashoboka, buzenguruke mu itangazamakuru n\u2019ahandi hose hashoboka, busakuze ko Itegeko ryemerera Kagame kwiyamamaza. Bazabisubiramo kenshi amaherezo tugire ngo ni byo. Ibi ni wa muministre wari ushinzwe propagande muri Guverinoma ya Hitler wabisobanuye neza. Ngo ikinyoma iyo ugisubiyemo kenshi ukomeje, bigera aho abantu bakabifataho ukuri. Aha ho umuntu yashima ubushishozi bwa Kagame kuba yahisemo Evode Uwizeyimana akamushinga iki kiraka. Koko nta mubeshyi kumurusha yari bubone. Ubwo rero ari uku bimeze, Evode UWIZEYIMANA ahawe ikaze mu <strong><em>\u00ab\u00a0gaco k\u2019amabandi kagize\u00a0ikinyoma intwaro ya politiki<\/em><\/strong> (mensonge institutionalis\u00e9)\u00a0\u00bb. Ni amagambo ya Evode ubwe.<\/p>\n<ul>\n<li>\u00a0<strong>Kuvugurura Itegeko Nshinga, ryaba ryose, cyangwa mu ngingo zimwe zaryo.<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Iyi nzira ni yo Kagame atezeho amizero. Si ubwa mbere byaba bikozwe. N\u2019iri tegeko nshinga ryo mu wa 2003 ryahinduwe umwaka ushize, mu by\u2019ukuri ingingo zari zisigayemo ntizageraga no kuri 60%. Bari baragiye bazihindagura buhoro buhoro binyujijwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubu rero Evode ashinzwe kwiga inzira byanyuzwamo noneho iriya ngingo ya 172 abiru batambitse mu nzira ngo bazibire Kagame ikavugururwa. Ntibizabagora kuko bazaterura ya yindi yari yanditse mu mushinga akaba ariyo batora bikaba bisubiye mu buryo. Ikindi kizaborohera, ni uko mu Nteko abadepite ari abantu bake, bateraniye hamwe, bikaba byoroshye kubagenzura no kubashyiraho igitutu. Umunsi wo gutora iyo ngingo ntawe uzareba iruhande kuko azaba atinya ko atoye ibidashakwa ashobora \u00ab\u00a0kunyerera muri escaliers\u00a0\u00bb z\u2019Inteko agafumbira umunaba nk\u2019uko byagendekeye na ba Mucyo cyangwa Gasasira Gaspard. Uyu Gasasira ngo yiteguraga kujya ku kazi\u00a0<strong>\u201cyaje kunyerera yikubita hasi\u201d.<\/strong> Naho Mucyo we mu magambo ya Makuza ngo <em>\u00ab\u00a0Yaje mu gitondo nk\u2019uko bisanzwe azamuka ajya mu biro\u00a0<\/em><strong><em>agomba kuba yanyereye akikubita hasi\u00a0\u00bb.<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Inshingano rero ya Evode ni ukureba inzira iriya nyagwa y\u2019ingigo ya 172 yahindurwamo Kagame akabona yaryama agasinzira. Mu gusohoza izi nshingano, azakenera ibikoresho byinshi binyuranye\u00a0: akabido k\u2019utuzi, isabuni inyereza kuri escaliers n\u2019ibindi byose byamufasha kwigizayo uwo ari we wese \u00ab\u00a0wanga umwami\u00a0\u00bb. Ubwo rero ari uku bimeze, birumvikana impamvu Jack Nziza bamwohereje kure kuko ntagikenewe. Abonye umusimbura. Ibiri n\u2019amambu nabonye abo yari yarashyirishije mu myanya nka Caritas Mukandasira bamaze kugera muri poubelle (uyu mwanya Caritas yawukeshaka ko umugabo we ari ineko ikomeye ikorera Nziza). Evode UWIZEYIMANA rero turabona yinjiye mu gatsiko neza kuko yinjiranye n\u2019ubunyereri budahusha. Tubitege amaso.<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro.<\/strong><\/p>\n<p>Ikigaragara muri ibi byose ni uko Kagame ahangayitse. Nawe azi neza ko abakoze Itegeko Nshinga rishya bamupfunyikiye amazi. Ariho arashaka inzira zo kubisimbuka. None abonye umubeshyi kurusha abandi Evode UWIZEYIMANA, ati ngwino mutarushwa. Nyakubahwa Kagame humura rwose Evode azabigushoborera ntiwamwibeshyeho. Niba ubu adategwa mu kukwita inyamamare n\u2019indasimburwa mu Rwanda kandi ejo hashize yarakwitaga umutware w\u2019agaco k\u2019amabandi yitwaje intwaro, iby\u2019uyu munsi umushinze si byo bizamunanira. Ariko se waba uzi umugani w\u2019abanyarwanda uvuga ngo <strong>ibisa birasabirana\u00a0?<\/strong><\/p>\n<p><strong>Luc NZARAMBA.<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Inkotanyi zikomeje kwesa imihigo yo gukora udushya, ariko aka ko kabaye intangamuganzanyo. Cya gitabo cya Guiness des Records cyandikwamo ibikorwa bidasazwe muraturebere kitarangara maze iki gikorwa cy\u2019impangare kikabasoba. Kuva isi yaremwa bibaye ubwa mbere Perezida yegurira undi muntu inshingano ze. Itegeko Nshinga nk\u2019uko ryavuguruwe mu<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":12534,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-16313","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w&#039;u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w&#039;u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Inkotanyi zikomeje kwesa imihigo yo gukora udushya, ariko aka ko kabaye intangamuganzanyo. Cya gitabo cya Guiness des Records cyandikwamo ibikorwa bidasazwe muraturebere kitarangara maze iki gikorwa cy\u2019impangare kikabasoba. Kuva isi yaremwa bibaye ubwa mbere Perezida yegurira undi muntu inshingano ze. Itegeko Nshinga nk\u2019uko ryavuguruwe mu\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-10-22T02:29:55+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-10-28T17:57:12+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"600\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"650\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/\",\"name\":\"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w'u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg\",\"datePublished\":\"2016-10-22T02:29:55+00:00\",\"dateModified\":\"2016-10-28T17:57:12+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg\",\"width\":600,\"height\":650},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w&#8217;u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w'u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w'u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Inkotanyi zikomeje kwesa imihigo yo gukora udushya, ariko aka ko kabaye intangamuganzanyo. Cya gitabo cya Guiness des Records cyandikwamo ibikorwa bidasazwe muraturebere kitarangara maze iki gikorwa cy\u2019impangare kikabasoba. Kuva isi yaremwa bibaye ubwa mbere Perezida yegurira undi muntu inshingano ze. Itegeko Nshinga nk\u2019uko ryavuguruwe mu","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-10-22T02:29:55+00:00","article_modified_time":"2016-10-28T17:57:12+00:00","og_image":[{"width":600,"height":650,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/","name":"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w'u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg","datePublished":"2016-10-22T02:29:55+00:00","dateModified":"2016-10-28T17:57:12+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/02\/evode-uw.jpg","width":600,"height":650},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/abanyarwanda-twese-turagukeje-nyakubahwa-evode-uwizeyimana-perezida-mushya-wa-repubulika-yu-rwanda\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Evode Uwizeyimana, Perezida Mushya w&#8217;u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16313","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16313"}],"version-history":[{"count":5,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16313\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16367,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16313\/revisions\/16367"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/12534"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16313"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16313"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16313"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}