{"id":1657,"date":"2012-09-24T13:50:54","date_gmt":"2012-09-24T11:50:54","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1657"},"modified":"2012-09-24T13:50:54","modified_gmt":"2012-09-24T11:50:54","slug":"i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/","title":{"rendered":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#8217;abajyanama be"},"content":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru <a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/amakuru\/mu-rwanda\/pac-yongeye-guterana-yibanda-ku-ngingo-eshatu-imikoranire-n-u-bushinwa-ubukungu-n-itangazamakuru.html\">igihe.com<\/a>, kuri uyu wa Gatandatu i Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n\u2019abayanama be (Presidential Advisory Council)<!--more--> Inama Ngishwanama y\u2019Umukuru w\u2019Igihugu igizwe n\u2019abantu bagera kuri 23 barimo Guverineri wa Banki Nkuru y\u2019Igihugu Gatete Claver, umunyamakuru w&#8217;umugande Andrew Mwenda, Umuyobozi wa Scotia Bank, Bwana Roy Reynolds, Joe Ritchie, Michael Porter, Kaia Miller, Musenyeri John Rucyahana, Clet Niyikiza, Ale Dawson, Pasitori Rick Warren, Scott Ford, Michael Fairbanks, Eliane Ubalijoro, Louise Mushikiwabo, John Rwangombwa, Francois Kanimba, James Musoni, Michael Roux, Paul Davenport, Tom Hunter, Christian Angermayer, Doug Shaers na Sir David King.<\/p>\n<p>Ngo bize ku ngingo eshatu z\u2019ingenzi zirimo uburyo u Rwanda rukwiye gukorana n&#8217;u Bushinwa nyuma yo gufatirwa ibihano n&#8217;ibihugu by&#8217;i Burayi n&#8217;Amerika no guta agaciro kwa Perezida Kagame imbere y&#8217;amahanga, uburyo ki haboneka imari ikenewe gushorwa mu kubasha kugera ku cyerekezo 2020 n\u2019ubwo hari ibibazo by\u2019ubukungu, ndetse higwa no kibazo cy<em>\u2019&#8221;itangazamakuru ry\u2019amahanga rikunze kwibasira u Rwanda&#8221;<\/em>.<\/p>\n<p>Aka kanama niko gafasha Kagame mu muyobora igihugu no gusahura igihugu. Amakuru atugeraho avuga ko abagize aka kanama b\u2019abanyamahanga bahembwa akayabo. Umuntu akibaza niba muri ako kayabo bahembwa barigeze bakatwa umushahara w\u2019ukwezi kumwe ngo ushyirwe mu kigega Agaciro Developement Fund. Abo bacanshuro bafite imishahara bagenerwa na Leta izwi ariko hari n\u2019andi mafaranga bahabwa mu ibanga atazwi kubera ibikorwa baba bakoreye agatsiko bidashobora gushyirwa ahagaragara.<\/p>\n<p><strong>Ku ngingo yo ugarura isura nziza mu binyamakuru<\/strong><\/p>\n<p>Mu kiganiro ikinyamakuru igihe.com cyagiranye na Minisitiri w\u2019Imari n\u2019Igenamigambi John Rwangombwa nyuma y\u2019iyi nama yabaye mu muhezo yagize ati : <em>\u201cKuri twebwe ni ukurushaho gutanga ishusho nziza y\u2019igihugu cyacu turushaho gukorana n\u2019abanyamakuru benshi batandukanye kugirango abantu bashobore kumenya ibyiza biri mu Rwanda ; igihugu gishyigikiye kandi giteza imbere imiyoborere myiza, ubukungu bugera kuri bose, igihugu kibana neza n\u2019abaturanyi kandi cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n\u2019ibihugu duturanye, bityo ibi bigasobanuka tukaba twabasha kugabanya umwuka mubi uterwa n\u2019abo bacye cyane batumva ibyo dukora.\u201d<\/em><\/p>\n<p>Aya magambo ya Ministre Rwangombwa ahishe byinshi akabamo n\u2019ibinyoma byinshi. Ku bijyanye no kubonana n\u2019abanyamakuru b\u2019abanyamahanga byo bihoraho ahubwo navugishe ukuri avuge ko bagiye gushora amafaranga atagira ingano mu gikorwa cyo kugura abanyamakuru n\u2019ibinyamakuru by\u2019amahanga ngo bijye bivuga neza Kagame n\u2019ubutegetsi bwe.<\/p>\n<p>Imiyoborere myiza yo ni ugusetsa imikara, none se ibihugu kw\u2019isi bifite abanyapolitiki bafunze, abanyamakuru bafunze cyangwa bahunze, aho Perezirwa atorwa hafi ijana kw\u2019ijana, aho abaturage badafite uruvugiro ni bingahe kw\u2019isi?<\/p>\n<p>Ubukungu ngo bugera kuri bose. Aha ho ntacyo navuga kuko birenze agashinyaguro. None se Ministre Rwangombwa arahamya ko abarimo guceza Boston ubukungu bwabagezeho kimwe n\u2019umunyarwanda waburaye cyangwa urwaje bwaki n\u2019ayo yari guhahisha yayatanze ku gahato mu Gaciro Development Fund?<\/p>\n<p>Ngo igihugu kibana neza n\u2019abaturanyi kandi cyiteguye kurushaho kunoza ubuhahirane n\u2019ibihugu bituranye, uretse ko iki cyo kinyagisha, ubu uretse n\u2019umwana w\u2019igitambambuga hari utazi ikibazo kiri hagati y\u2019u Rwanda na Congo, ibihano byafatiwe u Rwanda kubera ko rufasha inyeshyamba za M23. Ibi ni ibimenyetso byerekana kubana neza n\u2019abaturanyi?<\/p>\n<p><strong>Ku bijyanye n\u2019ingingo ya kabiri irebana n\u2019uko haboneka amafaranga yafasha mu bikorwa bitandukanye by\u2019ishoramari byafasha kugera ku ntego z\u2019icyerekezo 2020,<\/strong><\/p>\n<p>Minisitiri Rwangombwa yasobanuye ko mu byanzuweho harimo gutanga impapuro mpeshamwenda ku rwego rw\u2019amasoko y\u2019imari y\u2019isi ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro Agaciro Development Fund n\u2019ikindi kigega kijya gusa n\u2019iki cyiswe Unity Trust kiri gutegurwa.<\/p>\n<p>Biragaragara ko Leta ya Kagame ishishikajwe no kunyunyuza abanyarwanda aho bari hose haba mu gihugu cyangwa hanze yacyo mu gihe ku rundi ruhande Leta y\u2019u Rwanda ntacyo ikora ngo yizirike umukanda ireke ibikorwa byo kwangiza umutungo w\u2019igihugu bigamije kumenyekanisha izina rya Kagame no kwikundisha ku gice kimwe cy\u2019abanyarwanda (abishoboye) kuko bigaragara ko abatishoboye Leta y\u2019u Rwanda itabitayeho na gato. Ariko kuki hadakorwa Rwanda Day mu Rwanda ngo batumire abaturage bose nabo babarihire amatike ya Bus n\u2019indege, babacumbikire mu mahoteli ahenze, babagurire ibyo kurya no kumywa nibamara guhaga babazanire n\u2019abacuranzi bo kubafasha dig\u00e9stion bakaraga amabondo?<\/p>\n<p>Amakuru dufite n\u2019uko hagiye kujyaho ikindi kigega cyiswe Unity Trust kiri gutegurwa, ngo abanyarwanda bazajya baguramo imigabane bakaguriza Leta ikazabunukira mbese ayo batakuyemo abanyarwanda mu gaciro barimo kubashuka ngo bazayabagurize, ayo yo ashobora kuzagenda nka ya mahembe y\u2019imbwa. Ariko se ubundi ayo abambari ba FPR basahura mu Rwanda no muri Congo ko bo batayatanga ahubwo bakajya kuyahisha mu bihugu by\u2019amahanga?<\/p>\n<p><strong>Gukorana n\u2019u Bushinwa<\/strong><\/p>\n<p>Mu minsi ishize Perezida Kagame yakoreye urugendo mu Bushinwa, aba bajyanama ba Kagame bakaba baramugiriye inama yo kwiyegereza u Bushinwa kuko u Rwanda rurimo kugenda ruhabwa akato ku rwego mpuzamahanga, dore ko abakurikiranira ibintu hafi bahamya ko inama rusange y\u2019umuryango w\u2019abibumbye izateranira i New York kuri uyu wa 27 Nzeli 2012 ishobora gusiga ubutegetsi bwa Kagame bushyizwe mu kato ndetse n\u2019ibihano rugeretse.<\/p>\n<p>Ubu Perezida Kagame arashaka kwiyegereza igihugu cy\u2019u Bushinwa nyuma yo gusa nk\u2019aho ibihugu byo mu burengerazuba bw\u2019isi bimuvaniye kw\u2019ibere bikanamufatira ibihano kubera ikibazo cya Congo. Birazwi ko igihugu cy\u2019u Bushinwa mu mubano wacyo n\u2019ibindi bihugu kidakunze gushyira imbere demokarasi cyangwa iyubahirizwa ry\u2019uburenganzira bw\u2019ikiremwamuntu nk\u2019ibihugu by\u2019i Burayi n\u2019Amerika. Ikindi kandi n\u2019uko igihugu cy\u2019u Bushinwa cyo n\u2019u Burusiya bikunze kudashyigikira no kubangamira ibyemezo by\u2019ibihugu by\u2019i Burayi na Amerika n\u2019iyo byaba bifite ishingiro kugira ngo byerekane ko nabyo ari ibihangange. Ntabwo byatangaza benshi twumvise ngo Perezida Kagame yatangiye imigenderanire n\u2019u Burusiya dore ko na Perezida Vladimir Poutine w\u2019u Burusiya ku bijyanye na demokarasi n\u2019uburenganzira bwa muntu akemangwa na benshi kandi igihugu cye kikaba kiri mu bicuruza intwaro nyinshi kw\u2019isi na Perezida Kagame ashobora gukenera.<\/p>\n<p>Abajyanama ba Kagame nabo bashobora kuba babona ko amaherezo ari ukujya mu Bushinwa no kubeshya abanyarwanda ko iyo ibihugu by\u2019i Burayi n\u2019Amerika bibujije Kagame gukomeza guteza akaduruvayo mu karere k\u2019ibiyaga bigari biba byanze abanyarwanda. Agaciro abanyarwanda basanzwe bagafite ahubwo Kagame niwe ikabatesha abajyana buhumyi mu nyungu ze, ariko abagira iyo bajya baragenda kandi burya akenshi ujya guhana umuntu amuhana avayo ntamuhana ajyayo.<\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, kuri uyu wa Gatandatu i Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n\u2019abayanama be (Presidential Advisory Council)<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1658,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[],"tags":[],"class_list":["post-1657","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#039;abajyanama be - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#039;abajyanama be - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, kuri uyu wa Gatandatu i Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n\u2019abayanama be (Presidential Advisory Council)\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-24T11:50:54+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwd.com\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"headline\":\"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#8217;abajyanama be\",\"datePublished\":\"2012-09-24T11:50:54+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/\"},\"wordCount\":1014,\"commentCount\":1,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/\",\"name\":\"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n'abajyanama be - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-24T11:50:54+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"500\",\"height\":\"333\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#8217;abajyanama be\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwd-com\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n'abajyanama be - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n'abajyanama be - Umunyarwanda","og_description":"Nk\u2019uko tubikesha ikinyamakuru igihe.com, kuri uyu wa Gatandatu i Boston muri leta ya Massachusetts ho muri Leta Zunze Ubumwe z\u2019Amerika, Perezida Paul Kagame yabonanye n\u2019abayanama be (Presidential Advisory Council)","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-24T11:50:54+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/"},"author":{"name":"therwd.com","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"headline":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#8217;abajyanama be","datePublished":"2012-09-24T11:50:54+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/"},"wordCount":1014,"commentCount":1,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/","name":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n'abajyanama be - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-24T11:50:54+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"500","height":"333"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/i-boston-kagame-yagiranye-inama-mu-muhezo-nabajyanama-be\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"I Boston Kagame yagiranye inama mu muhezo n&#8217;abajyanama be"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1657","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1657"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1657\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1657"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1657"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1657"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}