{"id":16580,"date":"2012-07-18T21:12:50","date_gmt":"2012-07-18T19:12:50","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=191"},"modified":"2012-07-18T21:12:50","modified_gmt":"2012-07-18T19:12:50","slug":"kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/","title":{"rendered":"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma yo kohereza umunyarwanda L\u00e9on Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n\u2019abanyapolitiki by\u2019umwihariko.<!--more--><br \/>\nKuba L\u00e9on Mugesera akurikiranyweho amagambo yavuze mu 1992, muri mitingi y\u2019ishyaka rya MRNDD ryari ku butegetsi icyo gihe, byerekana ko nta munyapolitiki cyangwa undi wese uri ku buyobozi ubu ushobora kwibwira ko bidashoboka kuzabazwa ibyo yavuze cyangwa yakoze n\u2019iyo haba hashize imyaka myinshi nk\u2019uko byagendekeye L\u00e9on Mugesera.<\/p>\n<p>Aha twagerageje kurebera hamwe ingaruka nziza n\u2019ingaruka mbi, iri yoherezwa rya L\u00e9on Mugesera rishobora kugira kuri Leta y\u2019u Rwanda n\u2019abandi bashyigikiye ko Mugesera yoherezwa mu Rwanda.<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Duhereye ku ngaruka nziza kuri Leta y\u2019u Rwanda:<\/strong><\/p>\n<p>-Ni igitego cya politiki Perezida Kagame na Leta ye batsinze imbere y\u2019amahanga ndetse n\u2019abarwanije iyoherezwa rya L\u00e9on Mugesera mu Rwanda. Ibi byerekana ko hari ibihugu bimwe na bimwe bigiha agaciro Leta y\u2019u Rwanda<br \/>\n-Imanza zimwe na zimwe zaburanishirizwaga mu mahanga zishobora kujya zoherezwa mu Rwanda, kuko uko bigaragara u Rwanda rwateganije ibintu bimeze nka propagande rukoresheje iki kibazo cya Mugesera. Uburyo yakiriwe ku kibuga, aho azafungirwa, uburyo azaburana ni ikintu Leta y\u2019u Rwanda ishobora gukoresha mu minsi iri imbere mu rwego rwo kugaragaza isura nziza mu mahanga<\/p>\n<p>-Ibi bishobora kuba igikorwa cyatera ubwoba no kwiheba bamwe mu batavuga rumwe na Leta bakagabanya umurego mu kuyirwanya bikanga ko Leta y\u2019u Rwanda isabye ko bakoherezwa mu Rwanda byakoroha.<br \/>\n-Leta y\u2019u Rwanda igiye kwitwaza iki kibazo kugira ngo yake inkunga mu mahanga mu rwego rwo gufasha urwego rw\u2019ubutabera ndetse n\u2019izindi nzego zijyanye no guhana ibyaha.<br \/>\n-Ibihugu bimwe na bimwe byatinyaga kwirukana abanyarwanda b\u2019impunzi biboheza mu Rwanda bigiye kubona urwitwazo rwo kubikora<\/p>\n<p><strong>Ingaruka mbi kuri Leta y\u2019u Rwanda:<\/strong><\/p>\n<p>-Ingaruka ya mbere mbi n\u2019uko urubanza rwa L\u00e9on Mugesera ruzabera Leta y\u2019u Rwanda nk\u2019igeragezwa kugira ngo amahanga arebe koko niba u Rwanda rushoboye gutanga ubutebera butabogamye.<br \/>\n-Ikindi gikomeye n\u2019uko urubanza rwa L\u00e9on Mugesera niruburanishwa mu mizi bishobora gutuma hari ukuri kwinshi kujya hanze Leta y\u2019u Rwanda idashaka ko kumenyekana. Aha natanga urugero: uko ibintu byari bimeze nyakuri hagati ya 1990 na 1994 aho amashyaka yari ahanganye, ibikorwa by\u2019urugomo byakorwaga n\u2019urubyiruko rw\u2019amashyaka yose ari aya opposition ari n\u2019ayari ku ruhande rwa Perezida Habyalimana mu gihe ubu bivugwa ko abari ku ruhande rw\u2019abari bashyigikiye Habyalimana aribo bonyine bakoraga ibyo bikorwa bibi, ibibazo by\u2019umutekano byari mu gihugu icyo gihe byaterwaga n\u2019intambara Leta yarwanaga na FPR, ubuzima bubi abakuwe mubyabo n\u2019intambara babagamo, ubwicanyi bwakorwaga na FPR icyo guhe n\u2019ibindi n\u2019ibindi. Ibi mvuze ni ibintu bitamenyerewe kuvugwa mu Rwanda mu ruhame rero kuba bizaba ngombwa ko bivugwa ku mugaragaro hari isura yindi bizatanga itandukanye n\u2019iyo Leta ya FPR yagaragarizaga abanyarwanda cyane cyane abatarabaga mu Rwanda cyangwa abari bato icyo gihe.<br \/>\n-Amagambo L\u00e9on Mugesera yavuze ashobora kuzagereranywa n\u2019andi magambo yavuzwe cyangwa avugwa n\u2019abayobozi batandukanye kugira ngo higwe ku buremere bwayo. Kandi nta shiti ko abazaba bunganira L\u00e9on Mugesera bazabikora. Aha harimo ikibazo kinini kuko abayobozi benshi bari mu butegetsi ubu ndetse kugeza kuri Perezida Kagame ubwe bagiye bakoresha amagambo afite ubukana ku buryo abazaba bunganira L\u00e9on Mugesera bashobora kuyakoresha bagerageza kurengera uwo bazaba baburanira. Ibi bishobora kuzatera cya kibazo abantu benshi bakunze kwibaza cy\u2019uko uruhande rumwe arirwo ruhanwa gusa.<br \/>\n-Imiryango mpuzamahanga, abanyamakuru, n\u2019abandi bazaba bakurikira uru rubanza ntabwo bazazanwa na kamwe bazaza bashaka kwnjira mu buzima rusange bw\u2019igihugu ku buryo hari byinshi Leta y\u2019u Rwanda itifuza ko abanyamahanga bitaho bazitaho. Ibi bigatuma Leta y\u2019U Rwanda izaba isa nk\u2019aho icungiwe hafi mu mikorere yayo ku buryo izaba idafite ubwinyagamburiro mu bikorwa byayo.<br \/>\n-Imvugo zimwe zirimo iterabwoba, gushinyagura, kwigamba, n\u2019ibindi zakundaga gukoreshwa n\u2019abayobozi mu gukanga abatavuga rumwe na Leta cyangwa abandi zizitonderwa, ibyo bishatse kuvuga ko ingufu za propaganda y\u2019ubutegetsi zizagabanuka.<br \/>\n<strong><\/strong><\/p>\n<p><strong>Umwanzuro:<\/strong> N\u2019ubwo L\u00e9on Mugesera yakoze amakosa akomeye avuga ariya magambo yuzuye urwango, ashobora kuba agiye kuba igitambo kizatuma abanyarwanda bamenya ukuri, ubutabera bugerageze gukora neza mu rwego rwo kugaragaza isura nziza, hazaba hari benshi bakurikiranira u Rwanda hafi, ikindi n\u2019uko abandi nabo bagiye bavuga nk\u2019ibyo L\u00e9on Mugesera yavuze bashobora kuzamenyekana n\u2019ubwo batahanwa ariko bizatuma abantu benshi bazajya bigengesera mu mvugo zabo.<\/p>\n<p><strong>Mariko Matabaro<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma yo kohereza umunyarwanda L\u00e9on Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n\u2019abanyapolitiki by\u2019umwihariko.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":192,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62,63],"tags":[],"class_list":["post-16580","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma yo kohereza umunyarwanda L\u00e9on Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n\u2019abanyapolitiki by\u2019umwihariko.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-18T19:12:50+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/\",\"name\":\"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-18T19:12:50+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"200\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma yo kohereza umunyarwanda L\u00e9on Mugesera mu Rwanda, akaba yari amaze imyaka yenda kugera kuri 20 mu gihugu cya Canada, harimo igera kuri 15 yamaze mu manza zo kugirango adasubizwamu Rwanda, hari byinshi byakagombye kubera isomo abanyarwanda muri rusange n\u2019abanyapolitiki by\u2019umwihariko.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-18T19:12:50+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/","name":"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-18T19:12:50+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"200"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kohereza-mugesera-mu-rwanda-bishobora-kugira-ingaruka-nziza-nimbi-kuri-leta-yu-rwanda-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kohereza Mugesera mu Rwanda bishobora kugira ingaruka nziza n&#039;imbi kuri Leta y&#039;u Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16580","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16580"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16580\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16580"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16580"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16580"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}