{"id":1660,"date":"2012-09-24T20:56:09","date_gmt":"2012-09-24T18:56:09","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1660"},"modified":"2012-09-24T20:56:09","modified_gmt":"2012-09-24T18:56:09","slug":"kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/","title":{"rendered":"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston"},"content":{"rendered":"<p>Mbanje kubashimira cyane cyane akazi mukora mu mwuga w\u2019itangazamakuru nkurikira imirimo yanyu umunsi ku munsi iwacu mu Rwanda kandi ndababwira ko abanyarwanda benshi babashyigikiye, mukomere mu kazi kanyu kandi igihe kiri hafi tugatsinda umunyagitugu ukomeje koreka imbaga y\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga.<!--more--><\/p>\n<p>Jyewe ndi umucuruzi w&#8217;umunyarwanda witabiriye iki gikorwa cya Rwanda Day nako Kagame Day hano muri Boston nk\u2019uko twahageze kuva ku wa gatatu twaje turi hagati ya 250 na 300 ndetse n\u2019abandi benshi bakomeje gutegekwa kuza gushyigikira umubyeyi w\u2019u Rwanda nk\u2019uko tubyita iwacu, ariko siko twese tubibona, habayeho igikorwa cya kuduhatira kuza gukoma amashyi ku ngufu ndetse batwizeza ko tuzabona amasoka mpuzamahanga nitugera mu mujyi wa Boston.<\/p>\n<p>Kuva ku wa kane kugera ku cyumweru nakubwira ko ayo masoko yaheze mu kirere kandi ubu turimo kwitegura gusubira i Rwanda, ubuzima bwacu muri Boston ntaho twari dutaniye n\u2019imfungwa usibye ko tutari mu magereza ariko urumva nawe umuntu ugeze mu gihugu cy\u2019amahanga bwa mbere atazi aho agiye kandi agomba kuguma muri hotel kugeza igihe bamuhereye uruhushya rwo gusohoka , muri make ubuzima bwacu hano muri Boston nakubwira ko butagenze neza nk\u2019uko babitubwiye tukiri i Rwanda.<\/p>\n<figure style=\"width: 500px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" src=\"http:\/\/farm9.staticflickr.com\/8031\/8014001271_7b880f8a51.jpg\" alt=\"\" width=\"500\" height=\"355\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Kagame ati: Uretse abo nizaniye abantu 5000 wambwiraga bari hehe? Kimonyo: Afande hano kuzana abantu ku ngufu biragoye nta ba GP na local defense mfite kandi kubera imfashanyo zahagaze ntabwo twarihira abantu bose transport na hotel kandi hari abavuze ngo barambiwe kuba inkomamashyi. N&#8217;aba ubona nagombye kujya kubizanira.\u00a0<\/figcaption><\/figure>\n<p>Ikindi kinyoma n\u2019uko usibye kugura ticket z\u2019indege amafaranga yakomeje kutuvamo ngo dufashe bamwe mu bavandimwe bagombaga guturuka mu mijyi itandukanye hirya no hino hano muri Amerika, ukibaza impamvu ndeste n\u2019ikihishe inyuma, niba ari njye na bagenzi bajye tuvuye i Rwanda kandi turi abashyitsi maze tugafata iya mbere mu gufasha abantu tuje dusanga iwabo muri Amerika, ahubwo twebwe twumvaga aribo bakagombye kutwakira bakadufasha mu minsi yose twari turi hano.<\/p>\n<p>Ibinyoma byarakomeje cyane kugeza aho batubwiye ko batuboneye za Hotels za makeya cyane ku buryo umuntu wese byari kumworohere kuba muri hotel yose yifuza hano muri Boston, bari batubwiye ko umuntu azabona icyumba cy\u2019amadolari agera ku 199 kw\u2019ijoro rimwe kuko ubundi iriya hotel irahenda cyane ubundi icyumba kimwe ni hafi amadolari agera kuri 300 bitewe n\u2019igikorwa twari tujemo. Ambasaderi James Kimonyo hamwe n\u2019abandi bakorana batubwiyeko niba tubona bihenze cyane twajya mu yandi ma Hotels maze tugashaka amacumbi ariko nabyo ntabwo byari byoroshye kuko ugomba kuba uzi neza ayo ma Hotels ndetse bakadufasha batworohereza mu ngendo zacu.<\/p>\n<p>S\u2019ibyo gusa twabonye hano muri Rwanda Day ahubwo twibaza impanvu umuntu nk\u2019uyu aza gushaka ingufu mu mahanga cyane kuruta kuzishaka mu gihugu, ugereranyije uko byari bimeze twibazaga niba Kagame hari ikintu yikanga gituma agomba kuzuza abantu muri Boston kugirango baze kumva ibyo avuga, jyewe umuzi neza kuva yajya ku butegeste iwacu mu Rwanda nta kintu na kimwe nahungukiye ahubwo kuri njye ni igihombo gikabije cyane, ngaho nawe fata amadolari arenga 2000 byo kuza muri Amerika wongereho andi 300 buri joro ya Hotel gukuba iminsi ine yose , utarashiramo ibyo kurya no kunywa ndetse n\u2019ayo kwishyura taxi mu mujyi wa Boston dore ko nazo zikosha cyane, maze ukube abantu bagera hafi kuri 300 baje baturutse i Rwanda ubwo se icyo si igihombo gikabije cyane , hari abandi babibona ukundi ariko kuri njye ni igihombo cyane.<\/p>\n<p>Icya nyuma ngirango mvuge n\u2019uko abantu twagiye tuganira cyane cyane abavuye hirya no hino muri Amerika bavugaga ko batibaza impanvu abantu benshi batitabiriye iki gikorwa ugereranyije n\u2019i Chicago mu 2011, ariko habayemo ibintu byinshi cyane, ku buryo abantu benshi bari bafite ubwoba bwo gutanga ibyangombwa byabo ku muryango wa hotel ngo babashe kwinjira mu cyumba kinini cyane cyari cyateguriwemo ibyo bikorwa, impamvu nta yindi hari abafite ubwoba ko byabagiraho ingaruka banga kugaragaza amazina yabo, bagumye hanze igihe cyose Paul Kagame yavuga ijambo ariko baza kwemererwa kujya mu bitaramo aho Kagame amaze kugenda. Nko muri abo abo nabashije kumenyamo ngo bari baje baturutse mu ntara ya Maine ahantu Ambasaderi James Kimonyo yari yizeye gukura abantu benshi cyane basaga 500 ariko byabaye byabindi umuntu arota kumanywa y\u2019ihangu kuko yabashije kubona abantu bagere kuri 75 ndetse ubwo we yajyaga muri Maine gupakira abantu akababura, imodoka zigaruka zirimo ubusa, ibivugirwa hano muri Boston ni byishi cyane kandi ntawabivuga ngo abirangize ahubwo ni ukureba aho amaherezo y\u2019igihugu cyacu agana<\/p>\n<p>Mumbabarire kuko ntashobora kubabwira amazina yanjye ku bibazo by\u2019umutekano kuko intore ntigomba kuvuga ibintu k\u2019ibingibi ahubwo yakagombye gushaka ibisubizo, niyo mpamvu ntashobora kubabwira uwo ndiwe, kandi ndagirango nongere gushimira abanyarwanda banga umugayo kandi bashaka kuvugisha ukuri yaba abari bari hanze ndetse n\u2019abandi bose banze kuza guta umwanya wabo ngo barumva ubutumwa bwa Nyakubahwa.<\/p>\n<p>Mukomere cyane<br \/>\nBoston USA<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mbanje kubashimira cyane cyane akazi mukora mu mwuga w\u2019itangazamakuru nkurikira imirimo yanyu umunsi ku munsi iwacu mu Rwanda kandi ndababwira ko abanyarwanda benshi babashyigikiye, mukomere mu kazi kanyu kandi igihe kiri hafi tugatsinda umunyagitugu ukomeje koreka imbaga y\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":1661,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-1660","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mbanje kubashimira cyane cyane akazi mukora mu mwuga w\u2019itangazamakuru nkurikira imirimo yanyu umunsi ku munsi iwacu mu Rwanda kandi ndababwira ko abanyarwanda benshi babashyigikiye, mukomere mu kazi kanyu kandi igihe kiri hafi tugatsinda umunyagitugu ukomeje koreka imbaga y\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-24T18:56:09+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/\",\"name\":\"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-24T18:56:09+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"269\",\"height\":\"187\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda","og_description":"Mbanje kubashimira cyane cyane akazi mukora mu mwuga w\u2019itangazamakuru nkurikira imirimo yanyu umunsi ku munsi iwacu mu Rwanda kandi ndababwira ko abanyarwanda benshi babashyigikiye, mukomere mu kazi kanyu kandi igihe kiri hafi tugatsinda umunyagitugu ukomeje koreka imbaga y\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-24T18:56:09+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/","name":"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-24T18:56:09+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"269","height":"187"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-day-isigiye-isomo-benshi-mu-banyarwanda-hano-mu-mujyi-wa-boston\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kagame Day isigiye isomo benshi mu banyarwanda hano mu mujyi wa Boston"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1660","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=1660"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/1660\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=1660"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=1660"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=1660"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}