{"id":16618,"date":"2012-09-09T23:16:59","date_gmt":"2012-09-09T21:16:59","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=1449"},"modified":"2012-09-09T23:16:59","modified_gmt":"2012-09-09T21:16:59","slug":"ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/","title":{"rendered":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi"},"content":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 021\/P.S.IMB\/012<\/p>\n<p>Kuli uyu wa 09 Nzeri 201 mu ma saa tatu za mugitondo, Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe n\u2019abapolisi ba Leta ya Kigali bo mu ishami rishinzwe iperereza bazwi ku izina rya CID.<!--more--> Amakuru dukesha abaturanyi babihagazeho n\u2019uko aba ba polisi bali bambaye gisivili, bali mu modoka eshatu : Kamyoneti Pick Up TOYOTA double cabine nimero RAB 817 T na RAB 761 T hamwe n\u2019ivatiri TOYOTA Carina RAA 931M bagose urugo rwe, bamwe muri bo binjira mu nzu. Muri icyo gihe kandi, abandi ba polisi bali mu zindi modoka ebyili, imwe nayo ya Kamyoneti TOYOTA double cabine nimero RAB 397 Z bali bategereje muri centre ya ZINDIRO ku Kimironko.<\/p>\n<p>Nyuma hafi y\u2019isaha yose, nibwo abapolisi basohokanye Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME bamushyira mu modoka nimero RAB 817T. Umugabo we ndetse n\u2019umushyitsi bali bafite nabo bajyanye, maze hamwe n\u2019izo modoka zose bajya kuli polisi ya Remera.<\/p>\n<p>Ugufatwa k\u2019umunyamabanga mukuru kuje nyuma y\u2019iminsi mike gusa, abashinzwe umutekano na none bashimuse visi prezida wa mbere Bwana Alexis BAKUNZIBAKE kuwa 05.09, maze nk\u2019uko yabidutangalije nyuma y\u2019iminsi ibiri (07.09) bakamujugunya mu gishanga i KABARE muri UGANDA.<\/p>\n<p>Mu byo Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME\u00a0yabajijwe aho kuli polisi, halimo ngo kuba yaranze kwitaba kuwa gatanu (kuwa 07.09) umuvugizi wa polisi Superintendant Th\u00e9os BADEGE wari wamuhamagaye ku mugoroba w\u2019uwo munsi amubwirako amushaka. Yabasobanuliyeko kuba ataramwitabye ari uko yamuhamagaye ngo amusobanuze aho amusanga maze telefone umuvugizi wa polisi yakoresheje ntihitemo bityo akumvako azongera ku wa mbere ku munsi w\u2019akazi.<\/p>\n<p>Ubundi bibanze cyane ku kiganiro yatanze ku ijwi rya Amerika asobanura izimira rya visi prezida wa PS Imberakuri Bwana Alexis Bakunzibake nawe abasobanulira ko yatanze amakuru yahawe n\u2019abaturanyi babonye imodoka itwara visi prezida w\u2019ishyaka ndetse bamubajije no ku mikorere y\u2019ishyaka. Saa cyenda na cumi n\u2019itanu (15h15) nibwo bamuretse arataha, ngo bazamutumaho igihe bazamushakira.<\/p>\n<p>Ntitwakwibagirwa kandi ko kuwa 08 Nzeri nabwo Bwana Sylvain SIBOMANA, umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi hamwe n\u2019uhagarariye iri shyaka mu mujyi wa Kigali Bwana Martin NTAVUKA bafatiwe i MUHANGA bagafungwa bazira ngo \u00ab <em>gukora politiki mu buryo butemewe<\/em> \u00bb, nabo bakaba barekuwe uyu munsi mu ma saa saba.<\/p>\n<p>Ishyaka PS Imberakuri rikaba rikomeje kumenyesha Leta ya Kigali ko kuba ryarahisemo gukorera politiki ku mugaragaro mu gihugu ritagomba gufatwa nk\u2019umwanzi, ko ahubwo yagombye kwishimirako riyibera indorerwamo yo kugaragaza isura nyayo y\u2019ubutegetsi abanyarwanda bakeneye. Nireke kumvako twese tugomba gukoma amashyi. N\u2019umwana wibyaliye ageraho agashinga urwe, ntibimuviramo kuba umwanzi w\u2019ababyeyi be.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali, kuwa 09 Nzeli 2012<\/p>\n<p>Jean-Baptiste ICYITONDERWA<\/p>\n<p>Umunyamabanga Mukuru ushinzwe Ubukangurambaga<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 021\/P.S.IMB\/012 Kuli uyu wa 09 Nzeri 201 mu ma saa tatu za mugitondo, Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe n\u2019abapolisi ba Leta ya Kigali bo mu ishami rishinzwe iperereza bazwi ku izina rya CID.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64,62],"tags":[],"class_list":["post-16618","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 021\/P.S.IMB\/012 Kuli uyu wa 09 Nzeri 201 mu ma saa tatu za mugitondo, Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe n\u2019abapolisi ba Leta ya Kigali bo mu ishami rishinzwe iperereza bazwi ku izina rya CID.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-09-09T21:16:59+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi\",\"datePublished\":\"2012-09-09T21:16:59+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/\"},\"wordCount\":434,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Amakuru\",\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/\",\"name\":\"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-09-09T21:16:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda","og_description":"ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N\u00b0 021\/P.S.IMB\/012 Kuli uyu wa 09 Nzeri 201 mu ma saa tatu za mugitondo, Madamu Imakulata UWIZEYE KANSIIME, Umunyamabanga Mukuru w\u2019ishyaka PS IMBERAKURI yafashwe n\u2019abapolisi ba Leta ya Kigali bo mu ishami rishinzwe iperereza bazwi ku izina rya CID.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-09-09T21:16:59+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi","datePublished":"2012-09-09T21:16:59+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/"},"wordCount":434,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Amakuru","Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/","name":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-09-09T21:16:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ishyaka-ps-imberakuri-rirasaba-leta-yu-rwanda-kutarifata-nkumwanzi-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ishyaka PS Imberakuri rirasaba Leta y&#039;u Rwanda kutarifata nk&#039;umwanzi"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16618","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16618"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16618\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16618"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16618"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16618"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}