{"id":16724,"date":"2013-02-07T00:15:49","date_gmt":"2013-02-06T22:15:49","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3163"},"modified":"2013-02-07T00:15:49","modified_gmt":"2013-02-06T22:15:49","slug":"amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/","title":{"rendered":"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka?"},"content":{"rendered":"<p>-Nyuma y\u2019uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda mu gihugu cy\u2019u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n\u2019igikorwa cy\u2019isubizwaho ry\u2019imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y\u2019abayobozi b\u2019abadage n\u2019ab\u2019u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w\u2019inkunga yasubijweho.<!--more--><\/p>\n<p>-Nyuma y&#8217;ikiganiro\u00a0Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n\u2019umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch twifuje kumenya ukuri kuri mu byavuzwe n&#8217;uwo mugabo ucururiza umuryango wa FPR.<\/p>\n<p>-Na nyuma yo kumva amakuru menshi avuga ku bikorwa bijyanye n&#8217;ikimenyane mu gutanga akazi muri zimwe mu nzego za Leta y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n<p>Mu gusobanukirwa n\u2019ibi bibazo twitabaje, umuhanga wacu mu by\u2019ubukungu akaba anakurikiranira hafi ibibera muri Leta y&#8217;u Rwanda, Bwana Peter Urayeneza ngo ashobore kutumara amatsiko kuri ayo makuru<\/p>\n<p><em><strong>Bwana Peter Urayeneza mwiriwe? Tuzi neza ko mukurikiranira hafi ibibera muri Leta y\u2019u Rwanda mushobora kutubwira muri make uko urugendo rwa Ministre Mushikiwabo uko rwagenze n\u2019icyo rwari rugamije?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Mwiriwe neza Bwana Matabaro. Nibyo tugerageza gukurikirana umunsi ku wundi ibibera imbere muri Leta y\u2019u Rwanda nk\u2019umunyarwanda. Akaba ari muri urwo rwego no ku ruzinduko rwa Minisitiri ushinzwe ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda umuntu yagira icyo aruvugaho. Ngirango mwese murabizi ko ubu ikibazo kiremereye u Rwanda ari icya diplomatie. Iyi diplomatie yatangiye guhungabana cyane aho bamwe mu bari abakuru mu mu nzego za gisilikare batangiye guhungira bamwe bagenda bakurikirwa hanze. Byongeye ngirango muherutse kumva inkundura yabaye hagati y\u2019abakozi ba Loni (UN\u2019s Group of Experts) aho basohoye icyegeranyo kigaragaza ko Leta y\u2019U Rwanda ndetse na Ouganda bitera inkunga y\u2019uburyo bwose imitwe iri mu burasirazuba bwa R.D Congo cyane cyane Umutwe M23. Ibi bibazo uko ari bibiri (2) byasigiye isura mbi Leta iyobowe na FPR ku rwego mpuzamahanga ku buryo ibihugu byose byatangiye kumva ndetse no gusobanukirwa neza imikorere ya FPR. Iyo sura mbi yubakiye ku kutemerera gukora andi mashyaka yo muri opposition, ifungwa rya ba nyiri ayo mashyaka, iyicwa ndetse no kugerageza guhitana abari imbere mu gihugu ndetse n&#8217;abahunze. Ifashwa ry\u2019imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo byo byavuyemo agahomamunwa ko guhagarikira inkunga zimwe na zimwe ku Rwanda cyane cyane iziza kunganira ingengo y\u2019Imari y\u2019igihugu. Kubera izo mpamvu zavuzwe haruguru, abategetsi ba Kigali ntabwo bicaye ndetse nta n&#8217;ubwo basinzira bagerageza kugira icyo baramira. Akaba ari izo mpamvu nyamukuru ziri gutuma Ministre Mushikiwabo Louise asigaye aboneka gakeya gashoboka muri office ye i Kigali. Ariko kwirukanka hirya no hino asobanura intambara u Rwanda ruvugwamo ndetse n\u2019ibindi bibazo byinshi biriho ubu bitoroheye igihugu.<\/p>\n<p><em><strong>Ibinyamakuru bya Leta y\u2019u Rwanda byatangaje ko inkunga yasubijweho n\u2019u Budage ingana na Miliyoni 21 z\u2019amayero ariko nyamara ibinyamakuru mpuzamahanga bikavuga Miliyoni 7 z\u2019amayero. Ese uvuga ukuri ni inde? Mu by\u2019ukuri byagenze bite?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ku kibazo cy\u2019imfashanyo yarekuwe n\u2019ubudage biragoye mu by&#8217;ukuri kumenya uvugisha ukuri ku byerekeranye n\u2019umubare w\u2019amafaranga yatanzwe. Gusa wenda hari icyo umuntu yakomozaho cyo kuba atapfa kwemera neza neza ibyandikwa n\u2019ibinyamakuru byo mu Rwanda kuko ahenshi usanga birimo amarangamutima cyane. Aha naguha urugero rugendanye n\u2019ubukungu. Leta y\u2019 u Rwanda irihanukira ikavuga iti unmployement Rate mu Rwanda iri kuri 2,3% kandi no kw&#8217;isi nta gihugu gifite uwo mubare ndetse bikaba byerekana ko mu Rwanda abantu ari abakire, cyangwa se paradizo muri rusange. Aha kuri iyi ngingo rero y\u2019imfashanyo twakwemera ibyavuye mu binyamakuru byo hanze n&#8217;ubwo nabyo byakwakirwana ubwitonzi. Nkaba mbona amakuru nyayo ku mubare watanzwe twayemera dukurikije abadage batanze amafaranga ayo bavuze ni ukuvuga miliyoni 7 naho avugwa n&#8217;ibinyamakuru byo mu Rwanda agera kuri Miliyoni 21 sinzi aho babikura. Aha ndagirango mbamenyeshe ko n&#8217;ubwo aya mafaranga yatanzwe, atatanzwe kugirango aze yinjira muri Budget (Direct budget support) y\u2019igihugu nkuko byagendaga. Ni amafaranga yatanzwe ariko akanyuzwa mu bikorwa bimwe na bimwe abadage bateramo inkunga.<\/p>\n<p><strong><em>Ese inkunga u Budage bwahaga u Rwanda yose hamwe yanganaga ite mbere y\u2019uko ihagarikwa?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Mu by&#8217;ukuri biragoye kumenya inkunga mu mibare u Rwanda ruhabwa n\u2019igihugu cy\u2019ubudage. Ariko ubundi itangwa irimo ibice bibiri. Hari ayo ubudage twatanganga muri European Union akaza mu Rwanda, hari n\u2019ayo ubudage bwitangiraga bitanyuze muri EU. Hari n&#8217;andi anyuzwa muri GTZ. Gusa kuri iki kibazo nabashakira neza imibare nkayibatangariza ubutaha yose.<\/p>\n<p><strong><em>Ese iki gikorwa cy\u2019u Budage ntigishobora gutuma n\u2019ibindi bihugu byahagaritse imfashanyo byisubiraho?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Kuri iki kibazo abantu tugomba gusobanukirwa neza inkunga yahagaritswe iyo ariyo. Hahagaritwe ya mafaranga yahabwa Leta y\u2019u Rwanda akinjira muri Budget yayo. Aya niyo mafaranga Leta ya Kigali yikoreshereza uko ishatse ikigurira intwaro, igaha imitwe yitwaje intwaro yo mu karere ka Congo aho gukoreshwa mu byo yasabiwe. Izindi nkunga zinyura mu mishinga imwe n&#8217;imwe ntabwo yahagaritswe. Akaba ari nayo mpamvu wenda n&#8217;ibindi bihugu byarekura amafaranga agenda mu minshinga yabyo bifite mu Rwanda ariko bikirinda gutanga ya yandi bahaga Leta ikayakoresha uko yishakiye.<\/p>\n<p><em><strong>Tukiri ku kibazo cy\u2019imfashanyo, nifuzaga kubabaza nk\u2019umuntu ukurikirana iby\u2019ubukungu bw\u2019u Rwanda hafi, ibi bihano byaba hari icyo byahungabanyije kuri Leta y\u2019u Rwanda?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Iki ni ikibazo cyiza cyane. Kugeza ubu uyu munsi ikizwi ni uko 40% bya Budget ya Leta ni amafaranga aturuka mu batera nkunga. Niba iyo percentage yarahagaritwe rero bigomba kugira ingaruka itari ntoya ku gihugu. Urugero rufatika, mwese muzi ko Leta y\u2019 Urwanda yari umukoresha wa mbere imbere mu gihugu. Ariko kubera ihagaraikwa ry\u2019imfashanyo, Leta yatanze itangazo ko ibaye ihagaritse recrutment. Byongeye, ubu ibigo byose bya Leta, Uturere (Districts), za Minist\u00e8res ndetse n\u2019izindi nzego za Leta zasabwe gutanga new structures zabyo mu rwego rwo kugerageza gukora refoms muri izo nzego. Ibyo byose rero bishobora kuvamo kugabanya abakozi. Urugero rwa Kabiri, ni igabanyuka ry\u2019itangwa ry\u2019inguzanyo muri za Banki zimwe na zimwe, tutibagiwe ni isubirwamo rya za procurement plans mu nzego nyinshi za Leta.<\/p>\n<p><em><strong>Ese ko mu minsi ishize twumvaga havugwa cyane ibijyanye n\u2019ikigega Agaciro, ubu kikaba kitakivugwa cyane, ibyacyo bigeze hehe? Mubona hari icyo cyamariye abanyarwanda?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Ubu kugeza ubu ikigega Agaciro Developemnt Fund ntabwo kikivugwa cyane ariko ijambo Agaciro mu Rwanda risa n&#8217;iryabaye ikinini ku murwayi. Ni ukuvuga ngo niyo mvugo ya buri munsi, mu mivugire y\u2019abayobozi bose yaba kuva kuyobora umudugudu kugera ku warizanye. Ku byerekeranye n\u2019amafaranga amaze kugezwa muri icyo kigega, mbere kikivugwa cyane bavugaga ko hamaze gutangwa Miliyari 24, ariko aho ni hafi y\u2019impera z\u2019umwaka ushize. Ubu umuntu wenda yagenekereza akavuga wenda yiyongereyeho gato. Gusa ikibabaje ni uko iyo ugeze kuri <a href=\"https:\/\/www.agaciro.org\/awareness\">website y\u2019icyo kigega <\/a>ntacyo batangaza cyerekeranye n\u2019amafaranga amaze gutangwa. Ikintu aha umuntu yakwibutsa abantu ni uko imiterere y\u2019iki kigega ubwacyo idasobanutse neza kuko ubu abaturage ntabwo barabwirwa neza icyo ayo mafaranga batanga akoreshwa cyangwa azakoreshwa. Ikindi kandi ni uko atari amafaranga angana kuriya yageze kuri compte y\u2019icyo kigega ahubwo ni amafaranga ari muri za PROMESSES bimwe abahanga bita SOUSCRIPTIONS. Kuba icyo kigega cyaba cyaramariye abanyarwanda kugeza ubu nta kiragaragara na gato ndavuga mu bikorwa kuko nta wenda nk\u2019igikorwaremezo runaka kirerekwa abaturage ndetse n\u2019amahanga havugwa ko cyakozwe kuri funds zivuye muri AgDF.<\/p>\n<p><em><strong>Bimwe mu bimunga ubukungu bw\u2019u Rwanda harimo ikimenyane mu gutanga imirimo gikunze kwigaragaza, ese icyo kimenyane kigaragara cyane cyane mu zihe nzego gishingira ku ki?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Nibyo mu bivuze neza ikimenyane mu itangwa ry\u2019imirimo mu gihugu icyo aricyo cyose biri mu bimunga ubukungu ijana ku ijana. No mu Rwanda birahari cyane kandi bigaragarira buri muntu wese. Kandi niba mu byibuka byigezwe no kubazwa Nyakubahwa Perezida Kagame Paul, aho yabazwaga ati se iyo umuryango umwe usa n&#8217;uyobora igihugu bite? Muribuka ibyo yasubije aho yagiraga ati niba bafite ubushobozi nta kibazo birimo. Noneho abwo ikibazo kikaba cyakwibazwa ari umuryango ufite ubushobozi n\u2019utawufite!!!! Aha yari abajijwe ibyerekeranye na Mary Baine wahoze ayobora Rwanda Revenue Authority, ufite icyo apfana na Rose Mary Museminari wari Minister wa Foreign Affairs, Uwo Mary Baine akaba Umugore wa colonel Tom Byabagamba wari ukuriye umutwe urinda Perezida Kagame, Uwo Byabagamba nawe akaba yari avindimwe na personnal Secretary wa Paul Kagame. Ariko reka wenda tujye no mu nzego zo hasi, aho usanga mu bigo bikomeye biyoborwa n\u2019abantu benshi bavuye Uganda gusa, abo nabo bagashyira mu yindi myanya bene wabo.<\/p>\n<p><em><strong>Kuri ibyo by\u2019ikimenyane mu gutanga akazi waduha ingero zifatika z\u2019ibigo cyangwa abantu byagaragaye muri icyo kimenyane?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Bwana Munyamakuru, kubyerekeranye n&#8217;ibigo bigaragaramo ibyo bintu by\u2019icyenewabo, naguhaye ingero hejuru: Ariko wenda nazisubiramo neza. Wenda reka mpere hejuru. Nibake bemerewe gukora muri Prezidansi iyoborwa na Paul Kagame, nyarukira mu kigo Rwanda Revenue Authority urebe uburyo akazi gatangwa, nyarukira muri Banking Sector yo mu Rwanda yose ho umenya nta n\u2019ipiganwa rikorwayo, n&#8217;iyo rikozwe biba ari ukwiyerurutsa ariko abantu ba nyir\u2019akazi baba bahari. Fata mu nzego zo muri za Districs, nko ku mwanya wa Exective secretary w\u2019akarere, ntushobora kuwubona uteri recommended by RPF\u2019secretary general cyangwa se abandi bakozi bakuzi nabo babaye recommended, mu masosiyeti afitwe na FPR, ni ayahe abona abakozi kubera ko habayeho ipiganwa risesuye? Ndakeka ntaho! Kandi ubu niyo isa naho igose private sector.<\/p>\n<p><strong><em>Mu minsi ishize twabonye ikiganiro Bwana Nshuti Manasseh, umuyobozi wa Crystal Ventures Ltd yagiranye n\u2019umunyamakuru Magnus Mazimpaka wa Rwanda Dispatch, hari byinshi bidasobanutse muri kiriya kiganiro, ese mwe mubona biriya Bwana Nshuti Manasseh yatangaje birimo ukuri? Kuki yahisemo kubitangaza ubu?<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ku byerekeranye na kiriya kiganiro, naragisomye ahubwo sinzi ni impamvu njyewe nakita ikiganiro. Ibi mbivuze kubera ko iyo urebye kiriya kiganiro usanga kiri subjective cyane kuruta uko cyakagombwe kugira objectif yo kwereka ukuri abanyarwanda. Gusa nkeka ko icya bakuyemo ni uko abanyarwanda (kuko aribo Leta) bamenyeshejwe ko bafitiye umwenda FPR (Crystal Ventures) umwenda wa miliyoni icyenda z\u2019amadorali (9 Millions of USD). Ahubwo ngirango ku bwanjye uriya munyamakuru yari kuba yaramubajije ndetse n\u2019iby\u2019indege Perezida agendamo zitiriwe ko ari iza sosiyeti Manasseh afitemo imigabane myinshi. Ibi niba mu byibuka byavuzwe na Mzee Tito Rutaremara mu kiganiro kuri BBC cyamuhuje na Generali Kayumba Nyamwasa mu gihe uyu yari amaze guhunga nyuma yaho gato akaza kurasirwa aho yari amaze guhungura Rurema igakinga amaboko.<\/p>\n<p><em><strong>Niba atari ukuri hari ibimenyetso simusiga mwaba mufite byerekana ko ibyo Bwana Nshuti Manasseh yatangaje atari byo?<\/strong><\/em><\/p>\n<p>Muri make, ibintu byose Professor Manasseh Nshuti yavuze ntabwo bifututse na gato. Gusa byuzuyemo kubeshyera abanyarwanda. Aragira ati Crystal ventures ni iy\u2019abanyamuryango ba FPR. Aha akaba yiyibagije ko FPR ariryo shyaka rifite umubare mwinshi w\u2019abarwanashyaka. Mu byukuri yirengagije ko nta congr\u00e8s n\u2019imwe irakoreshwa na FPR ngo bamurikire abanyarwanda raporo igendanye n\u2019umutungo wa crystal ventures.<\/p>\n<p>Inkuru ya Marc Matabaro<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>-Nyuma y\u2019uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda mu gihugu cy\u2019u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n\u2019igikorwa cy\u2019isubizwaho ry\u2019imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y\u2019abayobozi b\u2019abadage n\u2019ab\u2019u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w\u2019inkunga yasubijweho.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3164,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-16724","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"-Nyuma y\u2019uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda mu gihugu cy\u2019u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n\u2019igikorwa cy\u2019isubizwaho ry\u2019imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y\u2019abayobozi b\u2019abadage n\u2019ab\u2019u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w\u2019inkunga yasubijweho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-06T22:15:49+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"9 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/\",\"name\":\"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-06T22:15:49+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":220,\"height\":213},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda","og_description":"-Nyuma y\u2019uko hatangajwe amakuru avuga ku rugendo rwa Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga w\u2019u Rwanda mu gihugu cy\u2019u Budage ndetse urwo rugendo rugakurikirwa n\u2019igikorwa cy\u2019isubizwaho ry\u2019imfashanyo u Budage buha u Rwanda ariko hakaba harabaye kunyuranya imvugo hagati y\u2019abayobozi b\u2019abadage n\u2019ab\u2019u Rwanda mu binyamakuru ku mubare nyawo w\u2019inkunga yasubijweho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-06T22:15:49+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"9 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/","name":"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-06T22:15:49+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":220,"height":213},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/amakuru-yubukungu-yifashe-ate-mu-rwanda-muri-izi-nyangiriro-zumwaka-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Amakuru y&#039;ubukungu yifashe ate mu Rwanda muri izi ntangiriro z&#039;umwaka?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16724","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16724"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16724\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16724"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16724"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16724"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}