{"id":16730,"date":"2013-02-23T16:26:38","date_gmt":"2013-02-23T14:26:38","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3242"},"modified":"2013-02-23T16:26:38","modified_gmt":"2013-02-23T14:26:38","slug":"gyrt-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/","title":{"rendered":"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda"},"content":{"rendered":"<p><em>Photo: Ally Yusuf Mugenzi<\/em><\/p>\n<p>Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, Radio BBC Gahuza-Miryango mu kiganiro cyayo Imvo n&#8217;imvano, cyari kiyobowe n&#8217;umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi, haganiriwe ku mitwe ya politiki ya opposition y&#8217;abanyarwanda myinshi ikorera mu mahanga.<!--more--><\/p>\n<p>Abatumirwa bari: Bwana Faustin Twagiramungu, Karangwa Semushi G\u00e9rard na G\u00e9n\u00e9ral Emmanuel Habyalimana<\/p>\n<p>&#8211;<strong>Bwana Faustin Twagiramungu<\/strong>, yahoze ari Ministre w&#8217;intebe w&#8217;u Rwanda, ubu ni umukuru w&#8217;ishyaka RDI Rwanda Rwiza. Kuri we ngo ntabwo ashyigikiye politiki we yita iya T\u00e9l\u00e9commande mu gifaransa cyangwa Remote control mu cyongereza. Asanga abanyarwanda bagomba kwegerwa n&#8217;amashyaka kuko nibo aharanira kuko gukorera kuri Internet cyangwa ahandi ntacyo byamara hatabayeho gutinyuka ngo politiki ikorerwe mu Rwanda. Ngo gushyiraho amashyaka mu mahanga ni amaburakindi, ngo hariho kwibeshya ko gukorera politiki kuri internet bigera kuri bose nyamara abanyarwanda bashobora kugera kuri internet ni bake cyane. Intego ngo ni imwe ni uko nta munyarwanda ugomba kubuzwa gutaha iwabo kubera iterabwoba.<\/p>\n<figure style=\"width: 176px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" \" alt=\"\" src=\"http:\/\/upload.wikimedia.org\/wikipedia\/commons\/thumb\/b\/b3\/Twagiramungu_Faustin.jpg\/220px-Twagiramungu_Faustin.jpg\" width=\"176\" height=\"200\" \/><figcaption class=\"wp-caption-text\">Bwana Faustin Twagiramungu<\/figcaption><\/figure>\n<p>Muri icyo kiganiro Bwana Twagiramungu ntabwo yashimishijwe n&#8217;uko Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard wa PDP-Imanzi yamwise umukambwe. Bwana Twagiramungu yagize ati:<em>Hari uwanyise umukambwe ariko nshaje ku mubiri sinshaje mu bitekerezo&#8221;<\/em><\/p>\n<p>Bwana Twagiramungu ntabwo yumva impamvu umuntu w&#8217;umusirikare nka G\u00e9n\u00e9ral Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali afite ubwoba ngo yagombye kuba avugira mu Rwanda \u00a0cyangwa mu ishyamba!<\/p>\n<p>Ngo nta kabuza ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rigomba gukorera mu Rwanda ngo bizaganirwaho mu nama ya RDI izaba mu kwezi kwa Werurwe 2013.<\/p>\n<p>Ubwoba bw&#8217;uko ngo Kagame ngo yarimbura abantu ngo kuri Bwana Twagiramungu ngo ntabwo asaba umuntu kubaho ahubwo abisaba Imana. Ku kibazo cyo gushyira hamwe n&#8217;andi mashyaka ngo benshi mu bahutu bavuga ko ngo batashyira hamwe Bwana Twagiramungu ari kumwe nabo.<\/p>\n<p>Kuba Madame Susan Rice yarasabye ko habaho urubuga rwa politiki mu Rwanda ni ikimenyetso cy&#8217;uko amahanga afite ubushake bw&#8217;uko hagira ibihinduka mu mitegekere y&#8217;u Rwanda. Ngo nta wundi uzaha abanyarwanda urubuga rwa politiki bataruharaniye ubwabo ngo barubone.<\/p>\n<figure id=\"attachment_3243\" aria-describedby=\"caption-attachment-3243\" style=\"width: 190px\" class=\"wp-caption alignleft\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/02\/karangwa-semushi.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-3243 \" alt=\"Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/02\/karangwa-semushi.jpg\" width=\"190\" height=\"218\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-3243\" class=\"wp-caption-text\">Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard<\/figcaption><\/figure>\n<p><strong>Bwana Karangwa Semushi G\u00e9rard<\/strong>, umukuru wungirije wa PDP-Imanzi riyobowe na Bwana D\u00e9ogratias Mushayidi ufungiye mu Rwanda akaba yarakatiwe gufungwa burundu, yatangaje ko ishyaka ryabo ritazarenza ukwezi kwa Kamena 2013 ritarajya gukorera mu Rwanda.<\/p>\n<p>Ku bijyanye n&#8217;ubwoba bw&#8217;ibyabaye kuri Bwana Mushayidi, Bwana Karangwa Semushi yagize ati:<em>&#8220;Iyo ushatse umugore mukabyara umwana wa mbere agapfa, ntabwo uhita ubwira umugore wawe ngo asubire iwabo ngo ugiye kungera kuba ingaragu, ahubwo urongera ukagerageza ukareba ko wabyara undi.&#8221;<\/em><\/p>\n<p>Bwana Karangwa Semushi yavuze ko ishyaka PDP-Imanzi ryifuza kujya mu gihugu kwegera abanyarwanda kuko nibo babaye kandi ngo niyo yari intego ya Bwana Mushayidi igihe yafatirwaga muri Tanzania, ngo intego ye yari ukwegera abanyarwanda. Ngo PDP-Imanzi ntabwo ijyanywe n&#8217;imyanya y&#8217;abadepite kuko ayo matora ngo ni ikinamico ngo nta gihe amatora atabaye icyo ngo PDP-Imanzi ishaka ni urubuga rwa politiki hakabaho amatora adafifitse.<\/p>\n<p>Kuri Bwana Karangwa Semushi ngo amajyambere avugwa mu Rwanda ni nk&#8217;umuntu wambara umwenda mwiza atakarabye ndetse ngo amazu y&#8217;imiturirwa ari i Kigali gusa ahagaragara mu gihe inyuma yayo hari utururi kandi ngo iyo miturirwa n&#8217;iy&#8217;abantu mbarwa.<\/p>\n<figure id=\"attachment_4791\" aria-describedby=\"caption-attachment-4791\" style=\"width: 208px\" class=\"wp-caption alignright\"><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/02\/mukaru.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\" wp-image-4791 \" alt=\"mukaru\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/02\/mukaru.jpg\" width=\"208\" height=\"222\" \/><\/a><figcaption id=\"caption-attachment-4791\" class=\"wp-caption-text\">Emmanuel Habyalimana<\/figcaption><\/figure>\n<p><strong>G\u00e9n\u00e9ral Emmanuel Habyalimana<\/strong>, yahoze ari Ministre w&#8217;Ingabo mu Rwanda, ubu ni umukuru w&#8217;ishyaka CNR-Intwali: Kuri we ngo igihe cyo gukorera politiki mu Rwanda ntabwo kiragera kuko ngo &#8220;ntawe utinya ijoro atinya icyo bahuriyemo&#8221;.<\/p>\n<p>Ishyaka rye ngo rifite ubundi buryo rishaka gukoresha ngo rihindure ibintu mu Rwanda kuko ngo bazi neza imbaraga z&#8217;ubutegetsi bwa Kagame n&#8217;igitugu cye gishingiye kuri polisi, igisirikare n&#8217;izindi nzego z&#8217;umutekano ku buryo kumwishora imbere byaba nko kwiyahura. Ngo kuba yarafashe ubutegetsi akoresheje intwaro ndetse afashijwe n&#8217;ibihugu byinshi by&#8217;amahanga ngo bisaba ko habaho gukoresha ubushishozi mu kumurwaya we n&#8217;agatsiko ke.<\/p>\n<p>Ngo hari abashobora kuvuga ko CNR-Intwali ifite ubwoba ariko ngo si ubwoba ahubwo ni uburyo bwo gukora (strat\u00e9gie) ngo abandi babona gukorera mu gihugu ari byo byiza ngo nabo ntawabaveba ni uburenganzira bwabo.<\/p>\n<p>Muri iki kiganiro abatumirwa bose bashatse kugaragaza ko badashyigikiye ko Perezida Kagame yahindura itegeko nshinga ngo yiyamamaze inshuro ya gatatu n&#8217;ubwo bose bahamya ko Perezida Kagame yatangiye inzira yo kuyihindura mu mayeri yitwaje ko arimo kubisabwa n&#8217;abaturage. Kuri iyi ngingo Bwana Ally Yusuf Mugenzi wari uyoboye icyo kiganiro ntabwo yifuje ko batinda kuri iyi ngingo ngo azategura ikiganiro kihariye kuri iyo ngingo.<\/p>\n<p>Nyuma y&#8217;ibi biganiro Twagiramungu,Semushi na Habyarimana bagiranye, abaturage bo mu Rwanda nabo bahawe ijambo na BBC bagira icyo bavuga ku mashyaka avukira hanze; hari umuturage umwe wagize ati:<em>&#8221; Kuba amashyaka avukira hanze avuga ko azagera kubutegetsi mu Rwanda akiri hanze ni nko gushitura inka uri hanze y&#8217;ikiraro!&#8221; \u00a0<\/em>Muri rusange abahawe ijambo bavuze ko byabagora kumva cyangwa kuyoboka abanyapolitiki batabona batabana nabo mu gihugu.<\/p>\n<p>Mushobora gukurikira ikiganiro cyose <a href=\"http:\/\/www.bbc.co.uk\/gahuza\/audio_console.shtml?programme=glak0530_sat\">hano<\/a><\/p>\n<p>Ubwanditsi<\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Photo: Ally Yusuf Mugenzi Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, Radio BBC Gahuza-Miryango mu kiganiro cyayo Imvo n&#8217;imvano, cyari kiyobowe n&#8217;umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi, haganiriwe ku mitwe ya politiki ya opposition y&#8217;abanyarwanda myinshi ikorera mu mahanga.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3244,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-16730","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Photo: Ally Yusuf Mugenzi Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, Radio BBC Gahuza-Miryango mu kiganiro cyayo Imvo n&#8217;imvano, cyari kiyobowe n&#8217;umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi, haganiriwe ku mitwe ya politiki ya opposition y&#8217;abanyarwanda myinshi ikorera mu mahanga.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-02-23T14:26:38+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/\",\"name\":\"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-02-23T14:26:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":98,\"height\":132},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda","og_description":"Photo: Ally Yusuf Mugenzi Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, Radio BBC Gahuza-Miryango mu kiganiro cyayo Imvo n&#8217;imvano, cyari kiyobowe n&#8217;umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi, haganiriwe ku mitwe ya politiki ya opposition y&#8217;abanyarwanda myinshi ikorera mu mahanga.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-02-23T14:26:38+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/","name":"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-02-23T14:26:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":98,"height":132},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/gyrt-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Imvo n&#039;imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16730","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16730"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16730\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16730"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16730"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16730"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}