{"id":16739,"date":"2013-03-20T08:04:39","date_gmt":"2013-03-20T06:04:39","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3336"},"modified":"2013-03-20T08:04:39","modified_gmt":"2013-03-20T06:04:39","slug":"ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/","title":{"rendered":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU"},"content":{"rendered":"<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4168\"><em>Kuwa 28 ukuboza 2012 perezida wa commission y&#8217;amatora mu Rwanda Professeur Mbanda Kalisa mu ijambo yavuze ryasohotse ku rubuga\u00a0<a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">www.igihe.co<\/a>m\u00a0yabwiye abanyarwanda n&#8217;amahanga ko kuba inkunga yagenerwaga u Rwanda n&#8217;amahanga yaragabanutse,\u00a0<a href=\"http:\/\/www.igihe.com\/amakuru\/u-rwanda\/inkunga-yahagaritswe-ntizabuza-amatora-y-abadepite-kuba-prof-kalisa.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">bitazabuza amatora y&#8217;abadepite ateganijwe muri 2013 kuba<\/a>. Professeur Mbanda Kalisa aranatangaza kandi ko icyo gikorwa kizatwara miliyari 8 z&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda.<\/em><\/p>\n<p><!--more--><br \/>\n<strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4175\">FPR ishyiraho (nomination) Abadepite ikabeshya amahanga n&#8217;abanyarwanda ko habayeho\u00a0 amatora\u00a0!<\/strong><\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4177\">Nta matora y&#8217;abadepite FPR yari yigera ikora mu Rwanda kuko abadepite bose bo mu Rwanda ni SYSTEME ya FPR ibashyiraho.\u00a0<em>Muti bishoboka gute?<\/em><em>\u00a0<\/em><em>Nk&#8217;uko mu nyandiko yanjye y&#8217;ubushize naberetse uburyo mu Rwanda haba<\/em><em id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4186\"><a id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4185\" href=\"http:\/\/www.veritasinfo.fr\/article-rwanda-gahunda-y-imiyoborere-ya-fpr-ni-mbi-cyane-113690852.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">ubutegetsi bubangikanye<\/a><\/em><em id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4190\"><a href=\"http:\/\/www.veritasinfo.fr\/article-rwanda-gahunda-y-imiyoborere-ya-fpr-ni-mbi-cyane-113690852.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">,<\/a>\u00a0abasilikari akaba aribo bafite ijambo gusa, mu gihe cy&#8217;amatora ho rero FPR n&#8217;Abasilikari bayo batsya batanzitse.<\/em><\/p>\n<p>FPR ituruka muri Nyumbakumi iyo ariyo yose ikamenya abantu barimo bashobora cyangwa bifuza kuba abadepite. Iyo utarahiye muri FPR ho ntushobora guhirahira ngo uziyamamaza, KIRAZIRA\u00a0! Iki gikorwa cyo kumonitoringa (kubarura) aba bantu muri nyumbakumi gikorwa n&#8217;abasirikari. Ubwo bakagenda baharerekanya urutonde kugeze ku rwego rw&#8217;Intara.<\/p>\n<p>Kubera bwa buriganya bwa SYSTEME ya FPR yo kwikubira byose ikabeshya amahanga ko ikurikiza amategeko, iyo bamaze kubona abantu bifuza bahwanye n&#8217;umubare ukenewe w&#8217;abadepite, nibwo bariya bagize komisiyo y&#8217;amatora binyara mu isunzu bakazana itegeko nshinga bakaryereka ba basilikari, bakicara bakareba umubare buri shyaka ryemewe mu gihugu rigomba guhabwa hakurikijwe abayoboke riba ryemerewe (soma ingingo ya 56 y&#8217;itegeko nshinga rya Repulika nkuko ryavuguruwe kuwa 4 Kamena 2003), ubwo niho bafata abantu runaka na runaka bakababwirako bazamamazwa ku budepite banyuze mu ishyaka iri niri.<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4163\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignleft\" id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4162\" style=\"border: 0px\" alt=\"Kalisa Mbanda\" src=\"http:\/\/img.over-blog.com\/320x269\/4\/07\/34\/76\/Photos-blog\/Kalisa-Mbanda.png\" width=\"320\" height=\"269\" align=\"BOTTOM\" border=\"0\" \/>Ingero ni uko batangira bavuga bati wowe Sebyatsi uzatanga kandidatire unyuze mu ishyaka (candidature via) PSD, wowe Sebijumba uzatanga kandidatire unyuze mu ishyaka PL, wowe \u2026. unyuze PDC, wowe Gaciro uzanyura muri FPR, n\u2019ibindi. Iyo uwo mupangu urangiye neza bamaze no kuwunononsora nibwo uwitwa Perezida wa Komisiyo y&#8217;igihugu y&#8217;amatora (nyamara ahubwo yagombye kwitwa umuvugizi w&#8217;urwego rwa FPR ushinzwe amatora), ajya ahagaragara agatangaza ijambo nk&#8217;iri kugira ngo abatazi FPR bagire ngo igira d\u00e9mocratie. NTAYO ndabarahiye\u00a0!<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4198\"><strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4205\">Dore uko uyu mugambi mubisha abasirikare bawushyira mu bikorwa binyuze kandi bikitirirwa Komisiyo y&#8217;amatora<\/strong><\/p>\n<p>\u00b7Batangaza ko uwumva ashaka kwiyamamaza kuba depite atanga umwirondoro we (cv) ku biro bya comissiyo ku rwego rw&#8217;ubuyobozi uru n&#8217;uru (akarere, intara se, ..).<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4197\">\u00b7Ubwo abasirikari bagatangira icicikana nk&#8217;iry&#8217;intozi, maze mu kujonjora imyirondoro (cv) yemewe\u00a0bakagenzura neza\u00a0ko hatambutse amazina y\u2019abantu babo gusa. Iyo hagize undi muntu w&#8217;inkwakuzi wabatunguye agatanga kandidatire bakabona kuyikuramo bizazana rwasererera, umunsi w&#8217;ijonjora urasubikwa, bakabanza bakamwotsa igitutu, bakamutegeka uko agomba gukuramo kandidatire ye ku bushake, bamwizeza indi myanya ikomeye. Aha rero iyo uwo muntu ari uwo mu ishyaka badashaka noneho, batangira kumuteza abaturage bagatangira kumushakira abantu bo kuzamushinja muri gacaca ko yagize uruhare muri jenoside, ko ashyigikira FDLR, n&#8217;ibindi\u00a0 byaha by&#8217;ubugome\u00a0 FPR yisanganiwe muri systeme yayo.<\/p>\n<p>Bene uyu muntu ubwoba butuma akuramo ake karenge, iyo yihagazeho bamuta muri gereza kugera amatora arangiye, noneho\u00a0 komisiyo igaterana ikajonjora, ikemeza lisiti yateguwe mbere na kare ko bazaba abadepite.<\/p>\n<p>\u00b7Nyuma yijonjora, nako nyuma yo kwemerera gusa amazina y\u2019abakandida abasilikari batunze agatoki, aba basirikari bitwaje abayobozi ba gisivili batangira kuzenguruka mu giturage ngo barakoresha inama da\u00a0!<\/p>\n<p>\u00b7<strong>Ku munsi w&#8217;amatora<\/strong>\u00a0abasirikari baba buzuye hose ku biro by\u2019ubuyobozi no mu biro by&#8217;amatora,\u00a0 no munzira (ubanza ariyo mpamvu FPR ifite umubare w&#8217;abasirikare benshi cyane ugereranije n&#8217;ibindi bihugu!). Mu mayira no mu mihanda hose mu gihugu abasirikare baba bajagata cyane (abambaye uniform n&#8217;abambaye gisivili), bakaba baba bashinzwe kumenya aho imodoka z&#8217;indorerezi ziza ziturutse, maze bagahita batanga ubutumwa ku biro by&#8217;amatora bigiye gusurwa n&#8217;izo ndorererezi. Icyo gihe iyo zihageze ntacyo zibona kuko bahita bahagarika amanyanga, uwateguwe uza kuganiriza indorerezi akajya kuzisanganira, bamara kuhava, amanyanga y&#8217;amatora agakomeza.<\/p>\n<p>Dore amwe mu manyanga kamere SYSTEME FPR ikoresha mu matora:<\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignright\" style=\"border: 0px\" alt=\"http:\/\/www.infotchad.com\/images\/28104.jpg\" src=\"http:\/\/www.infotchad.com\/images\/28104.jpg\" width=\"320\" height=\"213\" align=\"BOTTOM\" border=\"0\" \/>\u00b7Gukurura igikumwe cy&#8217;utora kigashyirwa kuwo FPR ishaka<\/p>\n<p>\u00b7Abasirikare bahagarara mu madirishya y&#8217;ibiro by&#8217;itora<\/p>\n<p>\u00b7Abasirikare binjira mu kazu k&#8217;ubwiherero bw&#8217;itora bakareba utora<\/p>\n<p>\u00b7Gushyira abatora (abaturage) ho iterabwoba ngo azatore neza (gutora neza ni ugutora uwo FPR ishaka GUSA).<\/p>\n<p>\u00b7Guha abakorerabushake bo mu matora amabwiriza y&#8217;iterabwoba ko uwo FPR ishaka nadatorwa aha n&#8217;aha, abazahatoresha bazagira ingaruka mbi (aha Prof Mbanda Kalisa yavuzeko bamaze gutegura abakangurambaga bagera ku bihumbi 65!).<\/p>\n<p>\u00b7Gushyira abakangurambaga ba FPR mu byumba by&#8217;amatora bakabeshya ko ari\u00a0 abahagarariye andi mashyaka (ngo za PSD, PL etc.)<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4215\">\u00b7Guhindura urupapuro rw&#8217;itora kuwatoye uwo badashaka mu gihe haba hari umuturage wabananiye kuva ku izima cyangwa hari uwatoye mu gihe indorerezi z&#8217;amahanga zagize agahenge bakazemerera kureba ibiri gukorwa..<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4216\">Gutangaza ko bari kwitegura amatora rero aba ari urwiyerurutso kuko SYSTEME bayakoramo bashobora no kurara batangaje icyegeranyo (resultat) kuko baba baziko byakozwe na FPR yonyine. Ibi bikaba bigaragaza ko igihugu cyacu kiboshywe na FPR n&#8217;igisirikare cyayo mu buryo bukomeye. Iyo Urebye iriya mikorere rero ya komisiyo y&#8217;amatora, ukareba uburyo ikorera gusa ishyaka 1 ariryo FPR kandi mu gihugu hari amashyaka 5 yemewe n&#8217;andi bataremera, ukareba itegeko nshinga aho rivuga ko n&#8217;umuntu ku giti cye nawe ashobora kwiyamamaza nyamara komisiyo ntibe yabikozwa, bituma umuntu yibaza niba koko iriya ari\u00a0<strong>KOMISIYO Y&#8217;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NIBA ARI URWEGO RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA!<\/strong><\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4161\"><strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4155\">Mu gihe cy&#8217;amatora itegeko Nshinga rihura n&#8217;akaga gakomeye riterwa na Systeme FPR\u00a0!<\/strong><\/p>\n<p>Ubusanzwe itegeko nshinga iyo abaturage bamaze kuritora rigomba kurindwa bihagije, hanyuma imigendekere y&#8217;igihugu ikarishingiraho.\u00a0<em>Kirazira kurihindagura uko wishakiye kuko icyo gihe ntabwo riba rikikuyoboye ahubwo wowe uba uriyoboye<\/em>. Imigambi ihishe (Agenda cach\u00e9) ya FPR rero ni uko iyo amatora yegereje, abagize agatsiko bagasanga nibakurikiza itegeko nshinga bizababuza\u00a0<strong>gusahura<\/strong>, bahitamo kubanza kurihindura. Ibi rero byerekana ukwivuguruza kwa FPR n&#8217;abambari bayo. Ngira ngo muribuka ubwo FPR yahinduraga itegeko nshinga, mbere y\u2019uko ritorwa, Tito Rutaremera yabwiye Abanyarwanda n&#8217;inteko ishinga amategeko\u00a0 ko itegeko nshinga barihinduye ku buryo bwa gihanga bakaba bizeyeko rizamara imyaka 100 ridasubiwemo. None dore bagiye kongera\u00a0<a href=\"http:\/\/www.radiyoyacuvoa.com\/content\/a-18-2010-02-09-voa1-93024519\/1265406.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">kurihindura ku nshuro ya 4 hatarashira n&#8217;imyaka 10<\/a>nk&#8217;uko \u00a0amakuru ya\u00a0<a href=\"http:\/\/www.voa.com\/\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">www.VOA.com<\/a>\u00a0\u00a0yabisohoye. Nta yindi mpamvu rero ni uko bashaka gutekinika amatora y&#8217;abadepite.<\/p>\n<p>Twibuke itegeko nshinga ryari ryatowe n&#8217;abaturage muri Gicurasi 2003 rigatangira gukurikizwa ku ya 4\/6\/2003, ubu rigiye guhindurwa ku nshuro ya 4.<\/p>\n<p>Reba iyi mbonerahamwe:<\/p>\n<table width=\"643\" cellspacing=\"0\" cellpadding=\"2\">\n<col width=\"250\" \/>\n<col width=\"383\" \/>\n<tbody>\n<tr valign=\"TOP\">\n<td width=\"250\"><strong>Igihe Systeme\u00a0 FPR yahinduye Itegeko Nshinga<\/strong><\/td>\n<td width=\"383\"><strong>Amatora yakurikiyeho ari nayo ashobora kuba impamvu nyamukuru y&#8217;ihindurwa ry&#8217;itegeko nshinga<\/strong><\/td>\n<\/tr>\n<tr valign=\"TOP\">\n<td width=\"250\">Ukuboza 2003, ubwa 1<\/td>\n<td width=\"383\">Perezida Kagame amaze kwiba amajwi Twagiramungu, yihutiye gushyiraho\u00a0Abasenateri\u00a0bo guha umugisha ibivuye\u00a0 mu badepite, no guhindaguraAbameya b&#8217;Uturere<\/td>\n<\/tr>\n<tr valign=\"TOP\">\n<td width=\"250\">Ukuboza 2005, ubwa 2<\/td>\n<td width=\"383\">Abameya n&#8217;Abavisi-Meya b&#8217;uturere 30turiho ubu, yabaye muri 2006.<\/td>\n<\/tr>\n<tr valign=\"TOP\">\n<td width=\"250\">Kanama 2008, ubwa 3<\/td>\n<td width=\"383\">Abadepite bo gutekinikauburyo bazarenganya Madamu Ingabire aramutse ashaka kwiyamamariza kuyobora igihugu<\/td>\n<\/tr>\n<tr valign=\"TOP\">\n<td width=\"250\">Gashyantare 2013, bizaba ari ubwa 4<\/td>\n<td width=\"383\">Hagiye gutorwa\u00a0Abadepite\u00a0bo gukomeza kuzambya igihugu bahakana ko bafasha M23 iri kuyogoza Kongo, no gutekinika mandat ya 3 ya Perezida Paul Kagame.<\/td>\n<\/tr>\n<\/tbody>\n<\/table>\n<p>Kuba rero Prof Mbanda Kalisa yaratuye ko bagiye gutora abadepetite, bikaba bihuriranye n&#8217;itegeko rya Perezida wa Repubulika ryo Kongera guhindura itegeko nshinga\u00a0(<a href=\"http:\/\/www.radiyoyacuvoa.com\/content\/a-18-2010-02-09-voa1-93024519\/1265406.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">Ivugurura Rishya ry&#8217;itegeko Nshinga ry&#8217;u Rwanda<\/a><a href=\"http:\/\/www.radiyoyacuvoa.com\/content\/a-18-2010-02-09-voa1-93024519\/1265406.html\" target=\"_blank\" rel=\"nofollow\">)<\/a>, ni amayeri ya FPR yo kubeshya amahanga ko bafite d\u00e9mocratie ariko mu byukuri ntayo. Ni igitugu gikora mu Rwanda kandi icyo gitugu kirenze ukwemera kuko kigaragarira mu mikorere y&#8217;igisirikali cyamaze kwikubira ubutegetsi bwose, igisilikalri cyamaze kwereka umuturage ko umuyobozi wa gisiviri ntacyo avuze na gito.\u00a0Ewe na Ministiri ubwe usanga ntacyo avuze imbere ya Kadogo.<\/p>\n<p><strong>Imvugo ngo: \u201cinkunga yagaharitswe ntizabuza amatora y&#8217;abadepite kuba\u201d ihishe byinshi.<\/strong><\/p>\n<p>Muribuka uburyo ikigega AGACIRO FOUND cyashyizwemo amafranga: ng\u2019abo abantu ku giti cyabo, ng\u2019ibyo ibigo bya leta, ng\u2019izo za ministeri, ng\u2019ayo amasosiyete, bahise baterura amafaranga bamena muri icyo kigega buri wese uko yifite. Muri bene buriya buryo hazamo na none abashyushyarugamba batumwe na FPR kugirango batere abantu ubwoba mu gutanga batitangiriye itama.<\/p>\n<p>Mu gihe cy&#8217;amatora rero ho ntabwo bikorwa ku bushake cyangwa se ngo haboneke abashyushyarugamba gusa ahubwo FPR yicarira ba Nyakugorwa (abaturage) maze igategeka ko Mwarimu azatanga umushara wose, Diregiteri ku ntara atange umushahara w&#8217;amezi 2, Akarere gatange umubare uyu n&#8217;uyu, n\u2019ibindi. Iriya mvugo rero y\u2019umuyobozi wa komisiyo y\u2019amatora ishobora kwerekana ko bamaze kugena ayo bazakata abakozi cyane cyane bahereye kuri Mwarimu! Ikibabaje kandi ni uko ayo baba bayakase ba Nyakugorwa atari ko agera ku bakoreshejwe mu matora (abashinzwe kuyiba): amenshi<strong>arasahurwa<\/strong>\u00a0nk&#8217;uko bimenyerewe ko nta faranga FPR n&#8217;agatsiko kayiyoboye basiga inyuma; n\u2019ubundi ba bakangurambaga bagahabwa urusenda kandi narwo ntibarubonere igihe.<\/p>\n<p><strong>UMWANZURO<\/strong><\/p>\n<p>\u00b7Niba mu Rwanda kuva kuri Perezida wa Repubulika, ukanyura ku Badepite, ukagera ku rwego rwo hasi, FPR ikoresha uburyo bwo kwiba amatora, kandi ikabutegurana ubuhanga (ubucakura) bumeze kuriya nkuko tumaze kubibona hejuru, biragaragara ko FPR izi neza ko\u00a0<strong>abanyarwanda muri rusange batayibonamo<\/strong>. Ntabwo rero FPR ikwiye gukomeza kuyobora igihugu niba ikunda abanyarwanda cyangwa se niba nayo ubwayo yikunda kuko amaherezo ibyo ikora bizayigaruka.<\/p>\n<p>\u00b7Niba abiyamamaza ku giti cyabo badashobora kubyemererwa atari uko babuze ubushobozi ahubwo ari uko FPR izi neza ko ibaretse abaturage bagahitamo mubwisanzure , abo biyamamaje ku giti cyabo aribo batsinda amatora,\u00a0<em>imyaka ikaba irenze 18 FPR iyobora igihugu<\/em>\u00a0ariko umuturage agakomeza kumererwa nabi, akabuzwa gutora uwo ashaka, biragaragarako FPR na SYSTEME YAYO YOSE\u00a0<strong>ntacyo bimariye abanyarwanda<\/strong>, ko ahubwo FPR igizwe n\u2019agatsiko kagamije gusahura igihugu no kwica abanyarwanda.<\/p>\n<p>\u00b7Kuba icyitwa komisiyo y&#8217;igihugu gikorera ishyaka rimwe gusa kandi naryo mu buryo bw&#8217;ubumamyi, biragaragarako u<strong>Rwanda rwa FPR rwazahaye<\/strong>\u00a0kuko rutigeze rugira komisiyo y&#8217;amatora buri shyaka ryibonamo cyangwa ngo abantu ku giti cyabo bayibonemo.<\/p>\n<p>\u00b7Iriya komisiyo y&#8217;amatora yarikwiye guhindura izina cyangwa ikavaho burundu kuko\u00a0<strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4238\">itigeze narimwe ihagararira amatora mu nyungu z&#8217;amashyaka yose ya politiki<\/strong>\u00a0nk&#8217;uko itegeko nshinga ribiteganya.<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4234\">Banyarwanda, Banyarwandakazi, mwese abari mu gihugu nabari hanze muri mu nkubiri yo kugeza d\u00e9mocratie nyayo mu Rwanda, d\u00e9mocratie idashingiye ku gitugu cya leta ya gisilikari, ngibyo ibibazo muzahura nabyo.<\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4230\">Ibi bigaterwa n&#8217;uko nta buyobozi bwa gisivili bukora, hakora ubuyobozi bwa gisilikali bwitwaje imbunda; umuyobozi wa gisivili wese aba ari gutinya imbunda, kudoderwa idosiye, gutinya ubucabiranya bwose bushobora gukorwa kugira ngo bamuteshe umutwe, agahitamo kuvuga \u201cYEGO\u201d no \u201cGUSINYA\u201d ibyo atumva, atemera, atazi, atanabonye. Ng\u2019iyo politiki mwumva ya\u00a0<em id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4229\">\u201chumiliza ngutorere umudepite<\/em>\u201d.<\/p>\n<p>\u00a0<strong>Vincent UWINEZA<\/strong><\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4135\"><strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4226\">Commissaire wa RDI Rwanda Rwiza<\/strong><\/p>\n<p id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4134\"><strong id=\"yui_3_7_2_1_1363759059386_4139\">Ushinzwe ibihugu by&#8217;Afurika y&#8217;Amajyepfo.<\/strong><\/p>\n<p><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" alt=\"Photo0797\" src=\"http:\/\/img.over-blog.com\/600x450\/4\/07\/34\/76\/Photos-blog\/Photo0797.jpg\" width=\"220\" height=\"164\" \/><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Kuwa 28 ukuboza 2012 perezida wa commission y&#8217;amatora mu Rwanda Professeur Mbanda Kalisa mu ijambo yavuze ryasohotse ku rubuga\u00a0www.igihe.com\u00a0yabwiye abanyarwanda n&#8217;amahanga ko kuba inkunga yagenerwaga u Rwanda n&#8217;amahanga yaragabanutse,\u00a0bitazabuza amatora y&#8217;abadepite ateganijwe muri 2013 kuba. Professeur Mbanda Kalisa aranatangaza kandi ko icyo gikorwa kizatwara miliyari 8 z&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":16557,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-16739","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Kuwa 28 ukuboza 2012 perezida wa commission y&#8217;amatora mu Rwanda Professeur Mbanda Kalisa mu ijambo yavuze ryasohotse ku rubuga\u00a0www.igihe.com\u00a0yabwiye abanyarwanda n&#8217;amahanga ko kuba inkunga yagenerwaga u Rwanda n&#8217;amahanga yaragabanutse,\u00a0bitazabuza amatora y&#8217;abadepite ateganijwe muri 2013 kuba. Professeur Mbanda Kalisa aranatangaza kandi ko icyo gikorwa kizatwara miliyari 8 z&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-03-20T06:04:39+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"8 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU\",\"datePublished\":\"2013-03-20T06:04:39+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/\"},\"wordCount\":1582,\"commentCount\":3,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/\",\"name\":\"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-03-20T06:04:39+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda","og_description":"Kuwa 28 ukuboza 2012 perezida wa commission y&#8217;amatora mu Rwanda Professeur Mbanda Kalisa mu ijambo yavuze ryasohotse ku rubuga\u00a0www.igihe.com\u00a0yabwiye abanyarwanda n&#8217;amahanga ko kuba inkunga yagenerwaga u Rwanda n&#8217;amahanga yaragabanutse,\u00a0bitazabuza amatora y&#8217;abadepite ateganijwe muri 2013 kuba. Professeur Mbanda Kalisa aranatangaza kandi ko icyo gikorwa kizatwara miliyari 8 z&#8217;amafaranga y&#8217;u Rwanda.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-03-20T06:04:39+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"8 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU","datePublished":"2013-03-20T06:04:39+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/"},"wordCount":1582,"commentCount":3,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/","name":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-03-20T06:04:39+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":""},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ese-koko-ni-komisiyo-yigihugu-ishinzwe-amatora-cyangwa-ni-urwego-departement-rwa-fpr-rushinzwe-kwiba-amatora-mu-gihugu-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"ESE KOKO NI KOMISIYO Y&#039;IGIHUGU ISHINZWE AMATORA CYANGWA NI URWEGO (DEPARTEMENT) RWA FPR RUSHINZWE KWIBA AMATORA MU GIHUGU"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16739","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16739"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16739\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16739"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16739"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16739"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}