{"id":16787,"date":"2013-05-31T00:14:19","date_gmt":"2013-05-30T22:14:19","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3664"},"modified":"2013-05-31T00:14:19","modified_gmt":"2013-05-30T22:14:19","slug":"kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/","title":{"rendered":"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa"},"content":{"rendered":"<p>Mu kiganiro, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry\u2019Amerika, Bwana Thomas Kamilindi yagiranye n\u2019umuhuzabikorwa w\u2019ihuriro nyarwanda RNC, Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, baganiriye ku magambo yatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete.<!--more--><\/p>\n<p>Mu ntangiriro z\u2019icyo kiganiro, Dr Rudasingwa avuga ko bakiriye neza igitekerezo cya Perezida Kikwete, ngo abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi ari byo basaba, babisaba ubutegetsi bw\u2019i Kigali, babisaba amahanga. Ngo rero byarabanejeje kuba Perezida wa Tanzaniya nawe abibona atyo ko nta mahoro yaza mu Rwanda cyangwa mu karere ubutegetsi bw\u2019i Kigali butaganiriye n\u2019abafashe intwaro kandi baburwanya.<\/p>\n<p>Umunyamakuru Thomas Kamilindi yibaza impamvu Perezida Kikwete ariwe mutegetsi ukomeye wo mu karere uzanye icyo gitekerezo mu gihe FDLR hari abayifata nk\u2019ishyano cyangwa ubushita.<\/p>\n<p>Kuri iyi ngingo, Dr Rudasingwa asanga ari ko ubutegetsi bwa Kagame bubibona, ko abanyarwanda nk\u2019abo ngabo batavuga rumwe na Leta ari abanyabibembe, ubwo buryo nibwo Leta ya Kagame yakoresheje muri za campagnes zimaze igihe kirekire ariko ngo ukuri kuragenda kumenyekana kugaragarira abanyarwanda n\u2019abaturage batuye ibihugu byo mu karere ndetse n\u2019amahanga. Kuba ari umukuru wa Tanzaniya wabivuze ngo ni ibintu bifite uburemere kuko Tanzaniya ni igihugu mu karere umuntu yakwita ko gifite uburemere. Dr Rudasingwa ngo arahamya ko Perezida Kikwete atari we wenyine ubibona gutyo. Kuba yaratinyutse kuvuga kuriya akabivugira mu rubuga nka ruriya agomba kuba hari n\u2019abandi yabiganiriyeho. Ngo buhoro buhoro biragenda bigaragara ko ariyo nzira abantu benshi babona ko ariyo yazazana amahoro mu karere ndetse no mu Rwanda.<\/p>\n<p>Bwana Kamirindi yabajije Dr Rudasingwa uko abona kuba Perezida Kikwete asohoye amagambo nk\u2019ariya mu gihe yitegura kwakira Perezida Obama w\u2019Amerika, igihugu cya mbere gikomeye kw\u2019isi, uburemere yaba abiha.<\/p>\n<p>Dr Rudasingwa kuri iki kibazo aragira ati:<\/p>\n<blockquote><p><em>\u201dIkintu abantu bagombye kubanza kwibaza cyane cyane abanyarwanda n\u2019abandi batuye muri kariya karere, n\u2019uko ubundi kiriya gihugu cya Amerika n\u2019u Bwongereza mu myaka yashize imibanire yabyo na Kagame byari \u201dCira aha nikubite\u201d noneho rero murabona ko ibintu bitakiri gutyo. Kuba Perezida Obama azasura Tanzaniya ndetse na Afrika y\u2019Epfo bigaragara ko mu byo bazaganiraho harimo n\u2019ikibazo cyo muri aka karere mu byo bazamubwira rero harimo ko amahoro azagaruka mu Rwanda ndetse no mu karere ari uko Leta ya Kagame iganiriye n\u2019abatavuga rumwe nayo. Ni ibintu rero bishimishije kuba bisohotse muri iki gihe. Ni ibintu bifite ishingiro.\u201d<\/em><\/p><\/blockquote>\n<p>Bwana Kamirindi asanga ngo u Rwanda rudashaka kuganira na FDLR agatanga urugero rwa Ministre Mushikiwabo wavugiye kuri Radio y&#8217;abafaransa RFI ko ngo abasaba Leta y&#8217;u Rwanda kuganira na FDLR agatsiko k\u2019abajenosideri ntibazi ibyo bavuga. Uwo munyamakuru yibaza uko bizagenda u Rwanda nirukomeza kunangira.<\/p>\n<p>Mu gusubiza Dr Rudasingwa yagize ati:<\/p>\n<blockquote><p><em>\u201dU Rwanda rwo ruzakomeza kunangira kandi rumaze imyaka myinshi runangira. Ariko icyo tugomba kwibaza nk\u2019abanyarwanda ndetse n\u2019abantu baturiye kariya karere n\u2019abandi bakunda Afrika, ni ukwibaza bati bazakomeza kunangira kugeza ryari? Ucishije mu kuri kuganira n\u2019abo mutavuga rumwe niyo zira y\u2019amahoro. Ese amahoro azagaruka mu Rwanda ari uko Kagame avuganye na Mushikiwabo? Avuganye na James Kabarebe? Cyangwa amahoro azaboneka ari uko u Rwanda rwemeye rukamywa uwo muti ukarishye rukavugana n\u2019abatavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwa Kagame. Rero ntabwo ari na FDLR gusa bagomba kuganira ahubwo n&#8217;abatavuga rumwe na Leta bose. Hari abafungiye mu gihugu, hari abari hanze bibumbiye mu mashyaka, hari FDLR nyine n\u2019abandi bafashe intwaro. Urumva rero ko kugira ngo tubone inzira ihamye kandi izatuzanira amahoro arambye ni uko ubutegetsi mu by\u2019ukuri bwakwemera kuganira kuko nta yindi nzira yazana amahoro mu karere. Amahererzo umuti bazemera bawumywe kuko uretse kunywa uwo muti nta kindi kizashoboka uretse gukomeza muri iyo nzira y\u2019intambara no gukomeza kumena amaraso.\u201d<\/em><\/p><\/blockquote>\n<p>Umunyamakuru Kamilindi yabajije niba amahanga akomeje kubyinjiramo Perezida Kagame atazabyemera n\u2019ubundi.<\/p>\n<p>Dr Rudasingwa abona ko amahanga niba yatangiye kubibona atyo ari uko hari inzira 2, ibihugu cy\u2019Afrika nka Tanzaniya n\u2019ibindi byo mu majyepfo y\u2019Afrika ndetse na Amerika byitwaga ko ari inshuti z\u2019u Rwanda ubwo bitangiye kubibona gutyo, ni uko Kagame azumva ko agomba kuganira n\u2019abatavuga rumwe nawe. Kandi rero niba atabyemeye, ubwo abo ngabo nabo bakazamufatira ibyemezo birimo noneho ko bazashyigikira abo batavuga rumwe n\u2019ubutegetsi bwe bityo hakaboneka inzira y\u2019amahoro ariko ari abandi bayiri kw\u2019isonga atari Kagame ahubwo ari abanyarwanda.<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu kiganiro, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry\u2019Amerika, Bwana Thomas Kamilindi yagiranye n\u2019umuhuzabikorwa w\u2019ihuriro nyarwanda RNC, Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, baganiriye ku magambo yatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":2369,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-16787","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu kiganiro, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry\u2019Amerika, Bwana Thomas Kamilindi yagiranye n\u2019umuhuzabikorwa w\u2019ihuriro nyarwanda RNC, Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, baganiriye ku magambo yatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-05-30T22:14:19+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/\",\"name\":\"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-05-30T22:14:19+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"212\",\"height\":\"237\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda","og_description":"Mu kiganiro, umunyamakuru wa Radio Ijwi ry\u2019Amerika, Bwana Thomas Kamilindi yagiranye n\u2019umuhuzabikorwa w\u2019ihuriro nyarwanda RNC, Dr Th\u00e9og\u00e8ne Rudasingwa, baganiriye ku magambo yatangajwe na Perezida wa Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-05-30T22:14:19+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/","name":"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-05-30T22:14:19+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"212","height":"237"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kagame-nadashyikirana-nabamurwanya-azashyikirana-na-mushikiwabo-na-kabarebedr-rudasingwa-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kagame nadashyikirana n&#039;abamurwanya, azashyikirana na Mushikiwabo na Kabarebe?:Dr Rudasingwa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16787","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16787"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16787\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16787"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16787"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16787"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}