{"id":16801,"date":"2013-07-01T06:42:46","date_gmt":"2013-07-01T04:42:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3804"},"modified":"2013-07-01T06:42:46","modified_gmt":"2013-07-01T04:42:46","slug":"ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/","title":{"rendered":"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE."},"content":{"rendered":"<p><strong>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe,<\/strong><\/p>\n<p>Kwibuka ku nshuro ya 51 isabukuru ngarukamwaka y\u2019Ubwigenge bw\u2019u Rwanda, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko Abanyarwanda bari babayeho mbere y\u2019ubwigenge, uko bariho ubu n\u2019uko ejo bazamera. Kandi rero reka tubyumve kimwe mu ikubitirio :\u00a0<em>U Rwanda \u00a0rwigenga si imisozi n&#8217;ibibaya, si imigezi n&#8217;inzuzi \u00a0gusa ; \u00a0u Rwanda \u00a0ni Abaturarwanda, ni buri mwenegihugu .\u00a0<\/em><!--more--><\/p>\n<p>1. Abanyarwanda baciye akenge bazi uko ingoma ya cyami ishingiye kuri\u00a0<em>gihake<\/em>\u00a0yafataga u Rwanda nk\u2019akarima k\u2019umwami n\u2019umuryango we, abandi benegihugu bose bakaba\u00a0<strong>ABAGERERWA:<\/strong>\u00a0byose byari iby\u2019umwami. Nanone kandi ntawe ukwiye kwibagirwa ko kugirango ubutegetsi bwa cyami bushobore gushinga imizi, bwahisemo kwiyubakira ku busumbane bw\u2019amoko: ku ruhande rumwe hari\u00a0<strong>NYAMUKE y\u2019Abatutsi<\/strong>\u00a0bibonaga cyane muri ubwo butegetsi, kuko bari babufitemo inyungu nyinshi (avantages et privileges), ku rundi ruhande hakaba rubanda\u00a0<strong>Nyamwinshi y\u2019Abahutu<\/strong>\u00a0b\u2019abagaragu, batari bafite uruhare na ruto ku buyobozi bw\u2019igihugu.<\/p>\n<p>2. Ubwo busumbane n\u2019akarengane byajyanaga byari bibangamiye cyane umubare munini w\u2019abenegihugu nibyo Abarwanashyaka b\u2019intwari \u00a0biyemeje guhangara maze barisuganya, bahagurutsa rubanda, \u00a0isezerera gihake izuba riva, ingoma ya Cyami isimbuzwa Repubulika. Twibuke ko izo mpinduka zikomeye zanyuze mu nzira y\u2019amatora,\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">rubanda aba ariyo ubwayo yifatira ICYEMEZO.<\/span><\/strong>\u00a0Mu barwanashyaka b\u2019Imana rubanda idateze kwibagirwa, reka twibukane \u00a0icyubahiro ba Nyakubahwa Dominiko Mbonyumutwa, Gr\u00e9goire Kayibanda , Yozefu Gitera, Makuza , Bicamumpaka, Yuvenali Habyarima \u2026.na bagenzi babo.<\/p>\n<p>3. Urugamba rw\u2019abo barwanashyaka ntirwagarukiye gusa ku gusezerera ingoma ya cyami, n\u2019iya gikolonize ntibayirebeye izuba. Nibwo taliki ya\u00a0<strong>1 Nyakanga 1962<\/strong>, hazamurwaga ibendera ry\u2019u Rwanda, iry\u2019Ababiligi riramanurwa, u Rwanda rwemerwa nk\u2019igihugu CYIGENGA mu ruhando rw\u2019amahanga.<\/p>\n<p>4. Kuva uwo munsi abategetsi bashya bitorewe na rubanda bari bahawe inshingano yo gukora ibishoboka byose Abenegihugu bose bakabaho mu mahoro n\u2019umudendezo batewe Ishema no kuba Abanyarwanda.<\/p>\n<p>5. Nyamara ntibyatinze, abahoze ku butegetsi, abari barakamiwe n\u2019ingoma ya gihake banga kwakira iyo mpinduramitegekere, \u00a0nibwo bafashe ICYEMEZO cyo kugaba ibitero bisesa amaraso bagamije gusubirana ubutegetsi BWOSE bahoranye, \u00a0ku ruhembe rw\u2019umuheto. Ibitero abiyitaga INYENZI (<em>Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi<\/em>) bagabye ku Rwanda\u00a0 guhera mu 1962 kugera mu 1967, byakweze umwuka mubi hagati y\u2019Abahutu n\u2019Abatutsi, bicengeza \u00a0mu mitwe n\u2019imitima y\u2019Abanyarwanda ko Abahutu bakunda Repubulika na demokarasi naho Abatutsi bakaba banga Repubulika bakarwanya na Demokarasi.<\/p>\n<p>6. Aho Inyenzi zihagarikiye ibitero, mu Rwanda habaye agahenge, ariko umugera w\u2019irondakoko ukomeza gukura no gusagamba. Koko rero nta wakwihanukira ngo avuge ko, ku ngoma ya cyami Abahutu batafatwaga nk\u2019abacakara n\u2019abanyamahanga(citoyens de seconde zone) mu gihugu cyabo. Nta wahakana ko, mu bihe bimwe na bimwe by\u2019amateka ya Republika,\u00a0 Abatutsi batafashwe nk\u2019Inyangarwanda mu gihugu cyabo ndetse bamwe bakarenganywa ,abandi bagahohoterwa mu buryo bunyuranye. Nta wakwihanukira ngo yemeze ko gusuzugurwa no gutereranwa\u00a0 kw\u2019Abatwa atari akarengane kamaze igihe kandi gateye inkeke.<\/p>\n<p>7. Ntidukwiye kwiyibagiza \u00a0icuraburindi ryakuruwe n&#8217; intambara yatejwe na FPR Inkotanyi, igatangira taliki ya 1\/10\/1990 \u00a0igasozwa n\u2019ifatwa ry\u2019ubutegetsi ryabanjirijwe n\u2019ukwicwa kwa Perezida Yuvenali Habyarimana, jenoside yakorewe Abatutsi, ukurimburwa kw\u2019Abahutu benshi cyane mu Rwanda no muri Kongo\u2026ibi byose byashyize mu kaga gakomeye ubwigenge\u00a0 bw\u2019igihugu n\u2019ubw&#8217;abenegihugu.<\/p>\n<p>8. Ibibera mu Rwanda muri iki gihe birushaho guhembera ubwoba, umujinya n&#8217;agahinda gakomeye mu mitima y&#8217;abenegihugu : \u00a0Guhera mu 1994, Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke bashyizeho ubutegetsi bw\u2019igitugu n\u2019iterabwoba rikabije. Abanyarwanda nta bwigenge bakiranganwa: nta bwigenge bwo kuvuga no kwandika icyo ushaka, nta bwigenge bwo gusohoka no kwinjira mu gihugu, nta bwigenge bwo kwifatanya n\u2019abandi\u2026.muri make, kuvuga ubwigenge mu Rwanda muri iki gihe ni umugani.<\/p>\n<p>9. Kuri iyi gahunda yo kunyonga ukwishyira ukizana kw\u2019abenegihugu, Leta y\u2019Agatsiko gakikije Kagame yongeyeho\u00a0<em><strong><span style=\"text-decoration: underline\">n\u2019ikibazo cy\u2019irondakoko ridasanzwe<\/span><\/strong><\/em>. Nk\u2019uko byari bimeze ku ngoma ya cyami, ubu nanone inzego zose zifata ibyemezo mu gihugu ziri mu maboko y\u2019Agatsiko k\u2019Abatutsi bonyine, imyanya myiza mu buyobozi, mu gisilikari, mu nzego z\u2019ubutabera&#8230;. ni iyabo BONYINE. Iki kibazo cy\u2019irondakoko giteye inkeke kurushaho mu burezi kuko hashyizweho\u00a0<strong>politiki mbisha<\/strong>\u00a0yo kwirukana abana ba rubanda rugufi rw\u2019 Abahutu mu mashuri hakoreshejwe kubima buruse, inguzanyo n\u2019imfashanyo, mu gihe abana b\u2019Abatutsi bose barihirwa na Leta.\u00a0<strong>Ni AGAHOMAMUNWA.<\/strong><\/p>\n<p>10. Muri make, ibigwi bya Leta ya Kagame n\u2019Agatsiko ke ni Ugufunga burundu urubuga rwa politiki kugira ngo rwiharirwe n\u2019Agatsiko, k\u2019Abasilikari , b\u2019Abatutsi, bavuye Uganda no \u00a0kongera guhindura Abanyarwanda\u00a0<strong><span style=\"text-decoration: underline\">INKOMAMASHYI n\u2019ABAGERERWA<\/span>,<\/strong>\u00a0birenze uko byari byifashe ku ngoma ya cyami!<\/p>\n<p>11. Hari n\u2019ibindi bimenyetso byinshi \u00a0byerekana ko \u00a0ubwigenge bw\u2019igihugu cy\u2019u Rwanda buri mu kaga. Dore bimwe muri byo :<\/p>\n<p><em>(1) Umutungo w\u2019igihugu ukomeje kugurishwa rwihishwa kandi ukagurwa n\u2019Abanyamahanga (ibigo, ibibanza, amazu, imishinga\u2026).<\/em><\/p>\n<p><em>(2)Ibigo byitwa ko ari ibya Leta \u00a0byagabijwe ibisahiranda by\u2019i mahanga.<\/em><\/p>\n<p><em>(3)Ibyemezo byinshi bibangamiye rubanda ntibifatwa n\u2019abenegihugu ahubwo bifatwa n\u2019abacancuro\u00a0 Kagame atoragura hirya no hino , bagahembwa akayabo kavuye mu cyuya cya rubanda kugira gusa ngo bakomeze kumuvuganira no kumurwanaho mu mafuti ye kugira ngo akunde arambe ku butegetsi !<\/em><\/p>\n<p><em>(4) Intambara z\u2019urudaca n\u2019ibikorwa byose bibangamiye ubusugire bw\u2019ibihugu duturanye Kagame n\u2019Agatsiko ke bakomeje kungikanya birerekana ko amaherezo u Rwanda rushobora kuzakomanyirizwa, rukagubwaho n\u2019urugogwe, rubanda ikahagirira ingorane zikomeye.<\/em><\/p>\n<p>12. Biragaragarira buri wese ko iyi Leta y\u2019Agatsiko nidakurwa ku butegetsi bidatinze, umwiryane uzakomeza ututumbe, amaherezo \u00a0intambara zisesa amaraso zizongere zubike u Rwanda.<\/p>\n<p>13. Niyo mpamvu, kuri iyi sabukuru munsi ngarukamwaka y\u2019ubwigenge, twifuje guhamagarira Abanyarwanda bose gutinyuka bakaba ABATARIPFANA, bagakanguka, bagahaguruka bakamagana akarengane gakorerwa Abanyarwanda \u00a0n\u2019abaturage bo mu bihugu duturanye , gakozwe na leta ya Paul Kagame n\u2019Agatsiko ke.\u00a0 Turasanga ko igihe kigeze ngo buri munyarwanda afate ICYEMEZO cyo kudakomeza gushyigikira ubutegetsi bubi burimo kwerekeza igihugu cyacu mu manga. By\u2019umwihariko turasaba Abanyarwanda kudahunga urubaga rwa politiki ahubwo bagahugukira kwisuganya, mu mashyaka ya politiki abanogeye, twese tugafatanya gukora umushinga mushya, gushushanya no kwubaka igihugu cyiza twifuza, ni ukuvuga u Rwanda rw\u2019ejo ruzemerera Abatwa, Abahutu n\u2019Abatutsi kurubanamo bataryamirana, bataryana kandi batewe Ishema no kwitwa Abanyarwanda.<\/p>\n<p>14. Icyo tubijeje \u00a0ni uko muri urwo rugamba rwo gusubiza igihugu cyacu \u00a0ubwigenge, Ishyaka Ishema ry\u2019u Rwanda rizafata iya mbere mu kurwanya akarengane hashyizwe imbere INZIRA y\u2019AMAHORO n\u2019IBIGANIRO \u00a0no gutanga umusanzu wose wa ngombwa \u00a0kugira ngo IGITUGU n\u2019Iterabwoba bihabwe akato, UKWIKUBIRA kugende nk\u2019ifuni iheze, ubwigenge bw\u2019igihugu n\u2019ubwa buri mwenegihugu busugire busagambe, Repubulika yubakirwe ku ndangagaciro z\u2019Ukuri, ubutwari n\u2019Ugusaranganya ibyiza by\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Igihugu kimaze imyaka 51 cyigenga ntigikwiye guturwa n\u2019Inkomamashyi n\u2019Abagererwa .<\/p>\n<p><strong>Harakabaho u Rwanda rwigenga<\/strong><\/p>\n<p><strong>Harakabaho Abanyarwanda bishyira bakizana mu gihugu cyabo.<\/strong><\/p>\n<p><em>Padiri Thomas Nahimana<\/em><\/p>\n<p><em>Umunyamabanga Mukuru<\/em><\/p>\n<p><em>w&#8217;\u00a0<\/em><strong><em>Ishyaka ISHEMA.<\/em><\/strong><\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/05\/thomas.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone  wp-image-3599\" alt=\"thomas\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2013\/05\/thomas.jpg\" width=\"185\" height=\"134\" \/><\/a><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe, Kwibuka ku nshuro ya 51 isabukuru ngarukamwaka y\u2019Ubwigenge bw\u2019u Rwanda, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko Abanyarwanda bari babayeho mbere y\u2019ubwigenge, uko bariho ubu n\u2019uko ejo bazamera. Kandi rero reka tubyumve kimwe mu ikubitirio :\u00a0U Rwanda \u00a0rwigenga si imisozi n&#8217;ibibaya, si imigezi n&#8217;inzuzi \u00a0gusa ; \u00a0u Rwanda \u00a0ni Abaturarwanda, ni [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":3805,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-16801","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe, Kwibuka ku nshuro ya 51 isabukuru ngarukamwaka y\u2019Ubwigenge bw\u2019u Rwanda, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko Abanyarwanda bari babayeho mbere y\u2019ubwigenge, uko bariho ubu n\u2019uko ejo bazamera. Kandi rero reka tubyumve kimwe mu ikubitirio :\u00a0U Rwanda \u00a0rwigenga si imisozi n&#8217;ibibaya, si imigezi n&#8217;inzuzi \u00a0gusa ; \u00a0u Rwanda \u00a0ni Abaturarwanda, ni [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-07-01T04:42:46+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/\",\"name\":\"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-07-01T04:42:46+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":800,\"height\":452},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda","og_description":"Banyarwanda, Banyarwandakazi, Bavandimwe, Kwibuka ku nshuro ya 51 isabukuru ngarukamwaka y\u2019Ubwigenge bw\u2019u Rwanda, ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba uko Abanyarwanda bari babayeho mbere y\u2019ubwigenge, uko bariho ubu n\u2019uko ejo bazamera. Kandi rero reka tubyumve kimwe mu ikubitirio :\u00a0U Rwanda \u00a0rwigenga si imisozi n&#8217;ibibaya, si imigezi n&#8217;inzuzi \u00a0gusa ; \u00a0u Rwanda \u00a0ni Abaturarwanda, ni [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-07-01T04:42:46+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/","name":"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-07-01T04:42:46+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":800,"height":452},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ubutumwa-umuyobozi-w-ishyaka-ishema-ry-u-rwanda-yageneye-abanyarwanda-nabanyarwandakazi-ku-munsi-wisabukuru-ngarukamwaka-y-ubwigenge-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UBUTUMWA UMUYOBOZI W&#039; ISHYAKA ISHEMA RY&#039; U RWANDA YAGENEYE ABANYARWANDA N\u2019ABANYARWANDAKAZI KU MUNSI W&#039;ISABUKURU NGARUKAMWAKA Y UBWIGENGE."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16801","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16801"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16801\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16801"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16801"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16801"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}