{"id":16822,"date":"2013-08-10T06:41:43","date_gmt":"2013-08-10T04:41:43","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=3953"},"modified":"2013-08-10T06:41:43","modified_gmt":"2013-08-10T04:41:43","slug":"ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/","title":{"rendered":"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI  YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013."},"content":{"rendered":"<p>Ishingiye ku ngingo ya 55 y\u2019itegeko shingiro ry\u2019ishyaka P.S IMBERAKURI yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y\u2019 u Rwanda n\u00b0 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019ISHYAKA RY\u201fIMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 04 Kanama 2013 maze hafatwa ibyemezo bikurikira :<!--more--><\/p>\n<p>Ku bw&#8217;umwihariko :<\/p>\n<p>1. Imaze gusuzuma ibibazo ishyaka ryashyizwemo n\u2019abanzi ba demukarasi birimo ifungwa rya Perezida Fondateri ndetse n\u2019abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye, irigiswa n\u2019itotezwa ry\u2019abandi bayobozi, Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019Ishyaka PS IMBERAKURI yabanje gushimira abayobozi n\u2019abarwanashyaka bakomeje kuba inyangamugayo ntibatererane ishyaka ryabo;<\/p>\n<p>2. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yongeye gushimangira ko Umuyobozi w\u2019ishyaka P.S IMBERAKURI ari Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA;<\/p>\n<p>3. Inama Nkuru y\u2019Igihugu y&#8217;Ishyaka P.S IMBERAKURI yishimiye uburyo ishyaka ryakomeje kuyoborwa ndetse riyobowe. Aha inama nkuru y\u2019igihugu ikaba yashimiye abayobozi b\u2019ishyaka mu nzego zitandukanye uko bakomeje kuyobora ishyaka;<\/p>\n<p>4. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yishimiye kandi uburyo ishyaka P.S IMBERAKURI rihagarariwe kandi rikomeje kugira ubuvugizi mu mahanga. Yaboneyeho umwanya wo gushima inteko ishinga amategeko y\u2019Uburayi<\/p>\n<p>kuba kuwa 13 Nzeli 2012, barashyize Me Bernard NTAGANDA, Prezida w\u2019ishyaka PS IMBERAKURI, Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZI, Prezida w\u2019ishyaka FDU \u2013 Inkingi na Bwana D\u00e9ogratias MUSHAYIDI, Prezida w\u2019ishyaka PDP Imanzi ku rutonde rw\u2019abaharanira igikombe kitiriwe SAKHAROV 2012;<\/p>\n<p>kubera icyemezo cyabo N\u00b0 2013\/264 (RSP) cyo kuwa 23 Gicurasi 2013 kigaragaza impungenge bafite ku buryo u Rwanda rwubahiriza \u00ab uburenganzira bwa muntu no kugira uburenganzira bwo guhabwa ubucamanza buboneye mu Rwanda \u00bb.<\/p>\n<p>5. Inama Nkuru y\u2019Igihugu y&#8217;Ishyaka P.S IMBERAKURI yemeje ko ishyaka PS Imberakuri rigomba kujya mu matora y\u2019abadepite ateganyijwe uyu mwaka muri Nzeri. Yemeje ko abakandida bari ku mugereka wa mbere bazahagararira ishyaka mu matora y\u2019abadepite ateganyijwe kuwa 16 Nzeri 2013.<\/p>\n<p>Yahaye Visi Prezida wa Mbere, uri mu mwanya wa Perezida ububasha bwo gutanga iyo lisiti mu nzego zibigenewe. Inama Nkuru y\u2019Igihugu y&#8217;Ishyaka P.S IMBERAKURI yemeje ariko ko hagomba kubaho ibyangombwa by\u2019ibanze kugirango ishyaka rishobore kwitabira amatora y\u2019abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013;<\/p>\n<p>Muri Rusange :<\/p>\n<p>1. Inama Nkuru y\u2019Igihugu iterwa impungenge na politiki y\u2019ububanyi n\u2019amahanga u Rwanda rurimo kugenderaho muri iki gihe aho :<\/p>\n<p>amaraporo menshi akorwa n\u2019imiryango mpuzamahanga akomeje kugaragaza uruhare u Rwanda rukomeje kugira mu mutekano mucye wa Kongo aho rushinjwa gukomeza gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa M23 ukomeje kurwanya leta ya Kongo;<\/p>\n<p>abayobozi batandukanye bakomeje kwifatira ku gahanga Nyiricyubahiro Jackaya Mrisho KIKWETE, Prezida wa Tanzaniya, nyuma y\u2019aho agize ati : \u201c Nsanga kongera ingabo za MONUSCO no gushyiraho ingabo zihariye zo guhashya abitwaje intwaro bidahagije kugirango intambara ihagarare. Uko byagenda kose, amahoro arambye azagerwaho aturutse ku biganiro. Mureke rero duhe umwanya ukwiye ibyo biganiro. Reka dushyigikire inzira birimo i Kampala. Igihe kirageze cyo kwegera FDLR, ADF n\u2019abandi bose bitwaje intwaro kugirango duhagarike urwo ruhererekane rw\u2019ubwicanyi.\u201d<\/p>\n<p>Aha, inama Nkuru y\u2019Igihugu ikaba yishimira ko igitekerezo cya Nyiricyubahiro Jackaya Mrisho KIKWETE cyakiriwe neza n\u2019abayobozi batandukanye barimo abakuru b\u2019ibihugu bigize umuryango w\u2019iterambere ry\u2019Afrika y\u2019Amajyepfo (SADC), abagize inama y\u2019umutekano wa Loni ndetse n\u2019Umunyamabanga Mukuru w\u2019Umuryango w\u2019Abibumbye. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yongeye gushimangira ko ibiganiro mpaka ariyo nzira rukumbi izakemura ibibazo byugarije abanyarwanda ;<\/p>\n<p>2. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yamaganye yivuye inyuma gahunda leta yatangije muri iyi minsi yo gutegeka abahutu bose \u201cgusaba imbabazi abatutsi ngo kubera icyaha cya genosidi abahutu bakoreye abatutsi\u201d. Inama Nkuru y\u2019Igihugu iributsa abo bayobozi ko icyaha cy\u2019ubwicanyi byongeye kandi ubwicanyi bwa genosidi ari GATOZI, bityo akaba nta muntu ugomba kuryozwa ibyo atakoze. Inama Nkuru y\u2019Igihugu ikaba itangazwa cyane n\u2019ukuntu nyuma y\u2019imyaka cumi n\u2019icyenda (19) twigishwa ko nta moko aba mu Rwanda, ababitwigishaga aribo bongeye gushyira imbere amoko. Yaba se ari ya politiki ya \u201cmbacemo ibice mbategeke\u201d?<\/p>\n<p>3. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yamaganye ifungwa n\u2019ihohoterwa rikomeje kwibasira abanyepoliti n\u2019abandi bose batavugarumwe na leta iyobowe na FPR Inkotanyi, ikaba isaba ko bafungurwa ntayandi mananiza bashyizweho.<\/p>\n<p>4. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yamaganye ibyemezo bya huti huti bikomeje gufatirwa abaturage kandi bitabafitiye inyungu. Ingero zatanzwe ni nko gutema insina, gusenyera abaturage, kwambura abaturage ibishanga no kubabuza guhinga ibihingwa ngandura rugo, gukuraho buruse zahabwaga abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza, n\u2019ibindi ;<\/p>\n<p>5. Inama Nkuru y\u2019Igihugu iramagana yivuye inyuma ibikorwa bigayitse byo kuburabuza, gufunga no kubuza uburyo bamwe mu banyarwanda cyane cyane ba rwiyemezamirimo, abategarugori bacuruza ku dutebo, abatwara ibintu n\u2019abantu, n\u2019abandi batishoboye. Ibyo ikabinyuza mu misoro ya hato na hato nyamara yiyibagije ko ntacyo ikora kugira ngo ibakure muri ubwo bukene baroshywemo na gahunda zidafatitse zibitura hejuru ;<\/p>\n<p>6. Inama Nkuru y\u2019Igihugu yamaganye itotezwa rikorerwa Abarwanashyaka ba P.S IMBERAKURI n\u2019andi mashyaka atavugarumwe na Leta muri rusange bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo nko kwirukanwa ku kazi no gufungwa bazira gusa ko bayobotse amashyaka atavugarumwe na Leta.<\/p>\n<p>Bikorewe i Kigali, ku wa 04 Kanama 2013.<\/p>\n<p>Alexis BAKUNZIBAKE<\/p>\n<p>Visi Prezida wa mbere wa P.S.IMBERAKURI.<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ishingiye ku ngingo ya 55 y\u2019itegeko shingiro ry\u2019ishyaka P.S IMBERAKURI yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y\u2019 u Rwanda n\u00b0 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019ISHYAKA RY\u201fIMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 04 Kanama 2013 maze hafatwa ibyemezo bikurikira :<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":1191,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-16822","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ishingiye ku ngingo ya 55 y\u2019itegeko shingiro ry\u2019ishyaka P.S IMBERAKURI yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y\u2019 u Rwanda n\u00b0 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019ISHYAKA RY\u201fIMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 04 Kanama 2013 maze hafatwa ibyemezo bikurikira :\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2013-08-10T04:41:43+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/\",\"name\":\"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2013-08-10T04:41:43+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"225\",\"height\":\"225\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013.\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda","og_description":"Ishingiye ku ngingo ya 55 y\u2019itegeko shingiro ry\u2019ishyaka P.S IMBERAKURI yatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y\u2019 u Rwanda n\u00b0 45 yo kuwa 09 Ugushyingo 2009, Inama Nkuru y\u2019Igihugu y\u2019ISHYAKA RY\u201fIMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA, (P.S. IMBERAKURI) yateraniye I Kigali kuri uyu wa 04 Kanama 2013 maze hafatwa ibyemezo bikurikira :","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2013-08-10T04:41:43+00:00","author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/","name":"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013. - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2013-08-10T04:41:43+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"225","height":"225"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibyemezo-byinama-nkuru-yigihugu-yishyaka-p-s-imberakuri-yateraniye-i-kigali-kuwa-04-kanama-2013-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"IBYEMEZO BY\u2019INAMA NKURU Y\u2019IGIHUGU Y&#039;ISHYAKA P.S.IMBERAKURI YATERANIYE I KIGALI KUWA 04 KANAMA 2013."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16822","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16822"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16822\/revisions"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16822"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16822"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16822"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}