{"id":16973,"date":"2014-05-01T11:51:42","date_gmt":"2014-05-01T09:21:42","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=6964"},"modified":"2014-05-01T11:51:42","modified_gmt":"2014-05-01T09:21:42","slug":"ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/","title":{"rendered":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y\u2019umubonano wahuje abafite ababo baguye mu ndege ya Perezida Habyalimana n\u2019umucamanza w\u2019umufaransa Marc Tr\u00e9vidic, uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana yasabye ko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yoherezwe mu gihugu cy\u2019u Bufaransa.<!--more--><\/p>\n<p>Abaregera indishyi bo mu miryango y\u2019abaguye mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku wa 6 Mata 1994 basabye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Mata 2014 Ministeri y\u2019ubutabera y\u2019u Bufaransa kugira icyo ikora kugira ngo Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y\u2019Epfo ashobore kumvwa n\u2019abacamanza b\u2019abafaransa.<\/p>\n<p>Ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Juv\u00e9ral Habyalimana ku ya 6 Mata 1994 ntabwo ari we ryahitanye wenyine kuko iyo ndege yarimo abandi bantu barimo Perezida w\u2019u Burundi Cyprien Ntaryamira n\u2019abaministre babiri b\u2019abarundi, umugaba mukuru w\u2019ingabo z\u2019u Rwanda, G\u00e9n\u00e9ral Major D\u00e9ogratias Nsabimana, umunyamabanga wihariye wa Perezida Habyalimana, Colonel Elie Sagatwa, umuganga wihariye wa Perezida Habyalimana, Dr Akingeneye, umujyanama mu by\u2019ububanyi n\u2019amahanga, Ambassadeur Renzaho, uwarindaga umutekano wa Perezida Habyalimana, Major Bagaragaza kongeraho abaderevu batatu b\u2019abafaransa.<\/p>\n<p>Ihanurwa ry\u2019iyo ndege ryateye akaga gakomeye mu Rwanda no mu karere k\u2019ibiyaga bigari kugeza n\u2019uyu munsi.<\/p>\n<p>Ubutabera bw\u2019u Bufaransa bukurikiranye abantu 7 bari hafi ya Perezida Kagame wari umukuru w\u2019ingabo za FPR bakekwa kugira uruhare mu ihanurwa ry\u2019iyo ndege. Perezida Kagame we ubwe ntabwo yakurikiramywe kubera ko afite ubudahangarwa nk\u2019umukuru w\u2019igihugu.<\/p>\n<p>Ariko abayobozi b\u2019u Rwanda bo bemeza ko indege yahanuwe n\u2019abahutu b\u2019integondwa ngo batari bashyigikiye igabana ry\u2019ubutegetsi na FPR, ariko abo bayobozi b\u2019u Rwanda biyibagiza ko iryo gabana ry\u2019ubutegetsi ryari ryateganyije inzibacyuho yagombaga kumara imyaka 2 yagombaga kurangizwa n\u2019amatora benshi bahamya ko FPR itari gutsinda ndetse bitari no kuyorohera kongera kubona imyanya yari yahawe mu masezerano ya Arusha. Ni ukuvuga ko habayeho gushyira mu gaciro FPR niyo yari ifite inyungu mu guhitana Perezida Habyalimana kugira ngo intambara yubure kuko nta ntambara FPR ntabwo yari gupfa kugera ku butegetsi.<\/p>\n<p>Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w\u2019ingabo nawe ushinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry\u2019iriya ndege, we ahamya ko Perezida Kagame ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya Perezida Hanyalimana, ndetse mu kiganiro yagiranye na Radio y\u2019abafaransa RFI yavuze ko yiteguye kuba yaha ubutabera ibimenyetso byose afite kuri icyo kibazo.<\/p>\n<p>Me Philippe Meilhac uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana avuga ko basabye Ministeri y\u2019ubutabera y\u2019u Bufaransa kugira icyo ikora kugira ngo Lt Gen Kayumba Nyamwasa wahungiye muri Afrika y\u2019Epfo ashobore kumvwa n\u2019abacamanza b\u2019abafaransa kuko babona nta gikorwa ngo ukuri kujye ahagaragara.<\/p>\n<p>Me Philippe Meilhac avuga ko ubuhamya bwa Lt Gen Kayumba Nyamwasa bugomba guhabwa agaciro kanini kuko we byoroshye kumubona kandi yemeye kuvuga kuko we atakiri mu maboko ya Perezida Kagame.<\/p>\n<p>Madame Agatha Habyalimana we yishimiye kuba barabonanye n\u2019umucamanza Marc Tr\u00e9vidic kuko byerekana ko ibintu birimo kujya mu buryo kugira ngo ukuri kose kumenyekane ku ihanurwa ry\u2019indege yari itwaye umugabo we.<\/p>\n<p>Me Meilhac avuga ibimenyetso byose bigenda biganisha kuri FPR.<\/p>\n<p><strong>Ubwanditsi<\/strong><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y\u2019umubonano wahuje abafite ababo baguye mu ndege ya Perezida Habyalimana n\u2019umucamanza w\u2019umufaransa Marc Tr\u00e9vidic, uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana yasabye ko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yoherezwe mu gihugu cy\u2019u Bufaransa.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":6965,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-16973","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y\u2019umubonano wahuje abafite ababo baguye mu ndege ya Perezida Habyalimana n\u2019umucamanza w\u2019umufaransa Marc Tr\u00e9vidic, uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana yasabye ko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yoherezwe mu gihugu cy\u2019u Bufaransa.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-05-01T09:21:42+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"612\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"612\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa\",\"datePublished\":\"2014-05-01T09:21:42+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/\"},\"wordCount\":521,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Habyalimana1.jpg\",\"articleSection\":[\"Amakuru\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/\",\"name\":\"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Habyalimana1.jpg\",\"datePublished\":\"2014-05-01T09:21:42+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Habyalimana1.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/05\\\/Habyalimana1.jpg\",\"width\":612,\"height\":612,\"caption\":\"Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko nyuma y\u2019umubonano wahuje abafite ababo baguye mu ndege ya Perezida Habyalimana n\u2019umucamanza w\u2019umufaransa Marc Tr\u00e9vidic, uburanira umuryango wa Perezida Habyalimana yasabye ko ibishoboka byose byakorwa kugira ngo Lt Gen Faustin Kayumba Nyamwasa yoherezwe mu gihugu cy\u2019u Bufaransa.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-05-01T09:21:42+00:00","og_image":[{"width":612,"height":612,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa","datePublished":"2014-05-01T09:21:42+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/"},"wordCount":521,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg","articleSection":["Amakuru"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/","name":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg","datePublished":"2014-05-01T09:21:42+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/05\/Habyalimana1.jpg","width":612,"height":612,"caption":"Perezida Habyalimana mu myaka ya 1980"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ababuranira-umuryango-wa-habyalimana-barasaba-ko-kayumba-nyamwasa-yakwitaba-ubutabera-bwu-bufaransa-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ababuranira umuryango wa Habyalimana barasaba ko Kayumba Nyamwasa yakwitaba ubutabera bw&#039;u Bufaransa"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16973","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=16973"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/16973\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/6965"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=16973"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=16973"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=16973"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}