{"id":17033,"date":"2014-09-08T20:49:32","date_gmt":"2014-09-08T18:19:32","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=8429"},"modified":"2014-09-08T20:49:32","modified_gmt":"2014-09-08T18:19:32","slug":"ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/","title":{"rendered":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika ."},"content":{"rendered":"<p><em>Nk\u2019uko ikinyamakuru <a href=\"http:\/\/www.newtimes.co.rw\/section\/article\/2014-09-07\/482\/news-landlords-behind-weakening-franc\">\u00abThe news times\u00bb cyo mu Rwanda cyabitangaje mu nkuru yanditswe na Kenneth Agutamba kuwa 07\/09\/2014<\/a>, Abashoramari bashoye imari yabo mu mazu yubatswe mu mugi wa Kigali baragenda batiza umurindi izamuka ry\u2019agaciro k\u2019amadolari, aho abo bashoramari benshi basigaye basaba kwishyurwa ubukode (Loyer) bw\u2019ayo mazu mu mafaranga y\u2019amadolari cyangwa bakishyurwa mu mafaranga y\u2019u Rwanda ariko ayo mafaranga y\u2019u Rwanda bishyura akaba afite agaciro gahuye ni uko idolari riri kuvunjishwa ku isoko mu manyarwanda.<\/em> <!--more--><\/p>\n<p>Kubera iyo mikorere y\u2019abo bashoramari bafite amazu ari muli Kigali, iyo mikorere iragira ingaruka zikomeye ku gaciro k\u2019ifaranga ryo mu Rwanda ugereranyije n&#8217; idolari (Devise) ; kandi bigatuma habaho izamuka ry\u2019ibiciro (Inflation) ku masoko cyane cyane ku bicuruzwa bitumizwa hanze, izo ngaruka zikaba zigera no kubanyarwanda bandi basanzwe badafite aho bahuriye n\u2019ayo mazu y\u2019abashoramari. Aha turagira ngo twibutse ko, mu gihe ibiciro birimo bizamuka ku isoko umushahara wa buri kwezi w\u2019abakozi ukomeza kuguma uko meze ntuzamuke ; abakodesha ayo mazu meza ari muri Kigali ntibaba bazi neza amafaranga bazishyura ku kwezi uko angana, kuko ubukode bw\u2019ayo mazu bugendana n\u2019ihindagurika ry\u2019uko ikiguzi cy&#8217;amadolari ku isoko ry\u2019i Kigali rihagaze.<\/p>\n<p>Ese ko abashoramari babaye benshi mu Rwanda bizagenda gute nibaramuka bose bafashe icyemezo cy\u2019uko bazajya bishyurwa mu madolariri ? Ese n\u2019iki gituma i faranga ry\u2019u Rwanda ryaba ritangiye kutagirirwa icyizere n\u2019abashoramari bashoye imari yabo mu kubaka amazu ? Kubyibazaho bifite ishingiro n \u2018ubwo ibisubizo bya nyabyo byatangwa n\u2019inzego zibishinzwe, amazi atararenga inkombe. Abo bashoramari ni bande ? hari abashoramari b\u2019abanyarwanda, higanjemo abafite amikoro ahagije, hakaba n\u2019abashoramari b\u2019abanyamahanga ; ikibazo nyamukuru umuntu yakwibaza ni ukumenya ugomba kurengera umukozi runaka ukeneye icumbi hafi y\u2019umugi cyane ko uwo mukozi ahora ahangayitse kubera ko agaciro k\u2019umushahara we ahembwa mu mafaranga y\u2019u Rwanda kagenda kagabanuka buri munsi.<\/p>\n<p>Ese aho abakagombye kurengera abo baturage bakodesheje ayo mazu mu migi nti baba bari muri abo bashoramari (abategetsi)bubatse ayo mazu ? bazarengera izihe nyungu hagati y\u2019izabo n\u2019iz\u2019abaturage ? Kuba uri umutegetsi, ukiyemeza no gushora imari mu gihugu cyawe ni byiza, gusa muri uru rugero ni nde waba ufite inyungu yo kwishyurwa mu madolari ? Ikibazo kikaba ari ukwibaza uko uwo muyobozi yabyifatamo mu gihe ama devise yaba ari make mu gihugu, ninde uzarengera agaciro k\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda, mbese aho ntazabanza kurengera inyungu ze ? Ese wa muturage utazi iyo biva n\u2019iyo bijya azatabarwa na nde ?<\/p>\n<p>Ibi bibazo ntibireba abanyamugi gusa, kuko izamuka ry&#8217;ibiciro (inflation) rituma abanyarwanda barusha ho gukena, ku mafaranga make bari basanganywe bizagera ubwo batazashobora kugura ibyo bakeneye, kubera ibiciro bizaba byazamutse. Ese abayobozi b&#8217;u Rwanda ntabwo bigeze bumva uwo mu yaga mu mifuka yabo? Ndakeka ko igisubizo ari oya, kuko iyo biba bibakomereye, baba barafashe ibyemezo bihamye, aha twakwibutsa ko ikibazo cy\u2019ubukungu bw\u2019isi (Credit Crunch) ibihugu byinshi bikomeye byahuye nabyo, byatangiriye ku biciro by\u2019amazu, aho bagiye batanga inguzanyo ku bantu badafite ubushobozi bwo kwishyura amazu baguze.<\/p>\n<p>Iki kibazo cyo kwishyurwa mu madolari, twizere ko atari igipimo cy\u2019ubushyuhe bw\u2019indwara itaramenyekana neza yaba itangiye kwiyerekana mu bukungu bw\u2019u Rwanda kandi urukingo rwayo rukaba rutaraboneka ! Urwo rukingo niba kandi ruhari byaba ari amahire, tukaba dusaba inzego zibishinzwe kuvugutira umuti byihuse, ifaranga ry\u2019u Rwanda rikomeze rigire ingufu cyane cyane imbere y\u2019i devise ry idolari, kuko ariryo dukoresha cyane mu gutumiza ibyo igihugu gikeneye mu mahanga.<\/p>\n<p><strong>None se ni nde ufite inyungu mu guta agaciro kw\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda? <\/strong><\/p>\n<p>Nk\u2019uko twabisobanuye hejuru, hatagize igikorwa haba mu rwego rw\u2019amategeko cyangwa mu rwego rwo gushakira ingufu ifaranga ry\u2019u Rwanda urigereranyije n\u2019idolari, haba hari abantu babifitemo inyungu. Abafite inyungu mu guta agaciro kw\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda n\u2019abashoramari ba nyiri ariya mazu, kuko bo ntacyo batakaza iyo ifaranga ry\u2019u Rwanda ritaye agaciro kuko bishyurwa hagendewe ku gaciro kuko idolari rihagaze cyane cyane ko niba hari abafashe inguzanyo hanze y\u2019igihugu, bakomeza kwishyura mu ma dolari, kandi abafashe inguzanyo mu mafaranga y&#8217;u Rwanda bakahungukira. Amabanki abitse amadolari ubu arimo yunguka cyane hakurikijwe ivunja ry\u2019amafaranga y\u2019u Rwanda n\u2019amadolari bitewe n\u2019aho rihagaze ubu ku isoko ; bityo rero abafite imigabane muri ayo mabanki ntacyo bibabwiye ko ifaranga ry\u2019u Rwanda rita agaciro kuko bo bakomeza kunguka.<\/p>\n<p>Ariko uwatekereza gutyo ntabwo yaba areba kure, kuko ibiciro nibikomeza kuzamuka, ayo mazu yazageraho akabura abayabamo, bya bibazo by\u2019ubukungu isi yose yahuye nabyo mu myaka ishize (Credit Crunch) bikaba bitugera amajanja. Politike y&#8217;u Rwanda ishyira imbere ibikorwa by\u2019ishora- mari mu gihugu ariko igomba gufata ingamba zo kugira ngo iryo shoramari ritaba imbogamizi ku muturage. Aha birasaba ko twibaza ku wakagombye gukurikirana ibi bibazo by\u2019ihindagurika ry\u2019ibiciro.<\/p>\n<p>Urwego rufite inshingano mu kugenzura izamuka ry\u2019ibiciro, ni Banki Nationale y\u2019u Rwanda. Ukurikije ibyanditswe ku rubuga rwayo, ndetse byanatangajwe n\u2019ikigo gishinzwe statistique mu Rwanda, izamuka ry\u2019ibiciro mu Rwanda riri hasi ho gato ya kabiri kw\u2019ijana ibyo n\u2019 ibipimo byo mu kwezi kwa karindwi muli uyu mwaka. Ukurikije imibare itangwa na Banki Natinali y\u2019u Rwanda, izamuka ry\u2019ibiciro ryaragabanutse cyane ugereranyije no mu gihe gishize, ariko wakwumva ibyo abaturage bavuga batakamba kubera ubukene, biragaragara ko imibare ishobora kuba inyuranyije n\u2019ubuzima bwa buri munsi abanyarwanda babayemo.<\/p>\n<p>Ese Banki nkuru y&#8217;igihugu cy\u2019u Rwanda yaba yarahugiye mu mibare gusa ikibagirwa kujya gufata ibipimo mu baturage cyangwa ku masoko ? Dukurikije ibyanditswe muri The new time aho Umuyobozi mukuru wungirije wa banki nkuru y\u2019igihugu yavuze ko iryo zamuka ry&#8217;ibiciro ku mazu, atari arizi ! None se niba abashinzwe gucunga agaciro k\u2019ifaranga (inflation) n\u2019izamuka ry\u2019ibiciro ku masoko batazi aho ibintu bigeze, abaturage batazi uko ibiciro bigenzurwa bazatabarwa na nde?<\/p>\n<p>Iterambere ry&#8217;igihugu mu Rwanda, ntawe uryanze, ariko icyifuzo nyamukuru ni uko imibereho myiza y&#8217;abaturage yaba iri ku ntera imwe n\u2019iterambere ry\u2019igihugu. Iterambere twifuza kandi rigomba gushyigikirwa rigomba kuba ari iterambere risaranganyijwe Kandi iterambere ry\u2019ibikorwa remezo nk\u2019amazu meza muri Kigali nti ribe umwihariko w\u2019abantu bamwe, kandi abenshi muri bo aribo bakagombye no kurengera wa muturage urimo utakamba kubera izamuka ry\u2019ibiciro. Hari ibibazo by\u2019imibereho myiza y&#8217;abaturage mu gihugu, bikeneye gufatirwa ingamba nyazo, atari ukuvuga ibyerekeranye n&#8217;iterambere gusa. Iryo terambere rirakenewe, ariko ni hatagira igikorwa ngo hafatwe ingamba zo kurebera abaturage ingaruka mbi zishobora guterwa niryo terambere, n&#8217;abarivuga neza uyu munsi , ejo inzara izaba yabageze ho batangire kurivumira ku gahera.<\/p>\n<p>Iri zamuka ry\u2019ibiciro ku isoko no guta agaciro kw\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda ugereranyije n\u2019idolari twafashe ho urugero bituma umuntu yibaza ibibazo byinshi k&#8217;ubukungu bw&#8217;u Rwanda. Ese imibare itangwa kubyerekeranye n\u2019ihindagurika ry\u2019agaciro k\u2019ifaranga ry\u2019u Rwanda ni imabare ya nyayo cyangwa ni imibare basaranganyije ku turere twose two mu Rwanda? Ese iyo mibare yaba ihagaze gute mu mugi wa Kigali wonyine ? Mugosoza twasaba intumwa za rubanda zituvugira kuvugutira umuti kuburyo bwihuse abantu bakomeza gutesha ifaranga ry&#8217;u Rwanda agaciro, kandi na Guverinema y&#8217;u Rwanda igafata ingamba mu maguru mashya kugirango ubukungu bwacu butazahura n\u2019ingorane zikomeye bukagwa hasi cyane, kandi mbere y\u2019uko abayobozi bafata ibyemezo bikomeye bajye batekereza ku mibereho myiza y&#8217;abaturage mbere ya byose.<\/p>\n<p><strong>Aloys Manzi<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nk\u2019uko ikinyamakuru \u00abThe news times\u00bb cyo mu Rwanda cyabitangaje mu nkuru yanditswe na Kenneth Agutamba kuwa 07\/09\/2014, Abashoramari bashoye imari yabo mu mazu yubatswe mu mugi wa Kigali baragenda batiza umurindi izamuka ry\u2019agaciro k\u2019amadolari, aho abo bashoramari benshi basigaye basaba kwishyurwa ubukode (Loyer) bw\u2019ayo mazu mu mafaranga y\u2019amadolari cyangwa bakishyurwa mu mafaranga y\u2019u Rwanda ariko [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":8430,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[69],"tags":[],"class_list":["post-17033","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ubukungu"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nk\u2019uko ikinyamakuru \u00abThe news times\u00bb cyo mu Rwanda cyabitangaje mu nkuru yanditswe na Kenneth Agutamba kuwa 07\/09\/2014, Abashoramari bashoye imari yabo mu mazu yubatswe mu mugi wa Kigali baragenda batiza umurindi izamuka ry\u2019agaciro k\u2019amadolari, aho abo bashoramari benshi basigaye basaba kwishyurwa ubukode (Loyer) bw\u2019ayo mazu mu mafaranga y\u2019amadolari cyangwa bakishyurwa mu mafaranga y\u2019u Rwanda ariko [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-09-08T18:19:32+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"253\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"253\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika .\",\"datePublished\":\"2014-09-08T18:19:32+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/\"},\"wordCount\":1182,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/Aloys.jpg\",\"articleSection\":[\"Ubukungu\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/\",\"name\":\"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/Aloys.jpg\",\"datePublished\":\"2014-09-08T18:19:32+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/Aloys.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/09\\\/Aloys.jpg\",\"width\":253,\"height\":253},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika .\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda","og_description":"Nk\u2019uko ikinyamakuru \u00abThe news times\u00bb cyo mu Rwanda cyabitangaje mu nkuru yanditswe na Kenneth Agutamba kuwa 07\/09\/2014, Abashoramari bashoye imari yabo mu mazu yubatswe mu mugi wa Kigali baragenda batiza umurindi izamuka ry\u2019agaciro k\u2019amadolari, aho abo bashoramari benshi basigaye basaba kwishyurwa ubukode (Loyer) bw\u2019ayo mazu mu mafaranga y\u2019amadolari cyangwa bakishyurwa mu mafaranga y\u2019u Rwanda ariko [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-09-08T18:19:32+00:00","og_image":[{"width":253,"height":253,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika .","datePublished":"2014-09-08T18:19:32+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/"},"wordCount":1182,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg","articleSection":["Ubukungu"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/","name":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika . - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg","datePublished":"2014-09-08T18:19:32+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/Aloys.jpg","width":253,"height":253},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ifaranga-ryu-rwanda-riragenda-rita-agaciro-ugereranyije-nidolari-ryabanyamerika-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Ifaranga ry&#039;u Rwanda riragenda rita agaciro ugereranyije n\u2019idolari ry\u2019abanyamerika ."}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17033","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17033"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17033\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8430"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17033"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17033"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17033"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}