{"id":17073,"date":"2014-12-08T04:20:59","date_gmt":"2014-12-08T01:50:59","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9034"},"modified":"2014-12-08T04:20:59","modified_gmt":"2014-12-08T01:50:59","slug":"simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/","title":{"rendered":"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki?"},"content":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;intambara ikaze Bwana Sim\u00e9on amazemo iminsi arwana n&#8217;IHURIRO RNC, mu minsi ishize yashoje indi yibasiye umutwe wa FDLR.<\/p>\n<p>Abakurikiranira hafi amagambo akarishye ndetse n&#8217;ibitutsi byinshi adatinya gukoresha mu biganiro bye bibaza niba atagombye kuba ahagaritse izi ntambara yihaye akabanza agasubira mu ishuri akiga itangazamakuru.<!--more--><\/p>\n<p>Iyo witegereje uburyo arwana na RNC ndetse na FDLR, bitera urujijo benshi mu bamwumva batangiye kwibaza icyo agamije.<\/p>\n<p>Radio ye yahindutse urukiko, we akaba umugenzacyacyaha, umushinjacyaha n&#8217;umucamanza.<\/p>\n<p>Akajagari n&#8217;amagambo y&#8217;inyandagazi n&#8217;ibitutsi akoresha ntibikwiranye n&#8217;umwuga w&#8217;itangazamakuru. Ntibihagije gushinga iradio ngo umuntu yitwe umunyamakuru.<\/p>\n<p>Ikindi ni uko iyo usesenguye ibyo atangaza wibaza niba ari &#8220;ingirwamunyamakuru&#8221; uvuga cyangwa niba ari umunyapolitiki w&#8217;urukozasoni w&#8217;undi twaba dufite muri aka kavuyo k&#8217;udushyaka tuvuka nk&#8217;imegeri.<\/p>\n<p>Mu nyandiko Bwana Sim\u00e9on MUSENGIMANA yanditse uyu munsi tariki ya 7 Ukuboza 2014,inyandiko yise &#8220;Ese aho Indatamashuri zituduhira mu matwi buri munsi ni Impuguke koko?&#8221;, wagira ngo hari uwamuntumye. Icyo anziza ngo ni uko nanze cyangwa ntabashije kujya impaka na Prof. Charles KAMBANDA kuri radio Ijwi rya rubanda ku byerekeye planification ya g\u00e9nocide.<\/p>\n<p>Iyi nyandiko kandi Bwana Sim\u00e9on MUSENGIMANA yayikozeho ikiganiro kuri radio ye, ayitangaza no ku mbuga nyinshi za internet (website ya radio ye, DHR, facebook).<\/p>\n<p>Icyo nkuyemo ni uko uyu mugabo agomba kuba afite ibibazo bitamworoheye akaba akwiye ubufasha. Je pense sinc\u00e8re qu&#8217;il a besoin d&#8217;aide psychologique ou psychiatrique. Abamuri hafi batabare.<\/p>\n<p>Icyo namusubiza muri make ni uko nta burenganzira na buke afite bwo guhatira umuntu uwo ari we wese kuvugira kuri radio ye cyangwa kujya impaka runaka. Ibyo nandikiranye na Sim\u00e9on en priv\u00e9 nabonye yabiteruye byose abishyira ku karubanda ntacyo ambajije. Sinzi niba yumva ko amategeko agenga secret de la correspondance na protection de la vie priv\u00e9e we atamureba. Imikorere nk&#8217;iyi iragayitse biteye ubwoba ku muntu witwa ko afite iradio igomba guhumura abanyarwanda.<\/p>\n<p>Ibyo Prof. Charles KAMBANDA atangaza nk&#8217;umushakashatsi mu by&#8217;amategeko biramureba. Ibyo natangaje nsobanura convention de Gen\u00e8ve sur le g\u00e9nocide ntacyo nabeshyemo. Niba bidahuye n&#8217;ivanjiri ya Prof. Charles KAMBANDA igomba kuba ishimisha cyane Sim\u00e9on, icyo ni ikindi kibazo. Ntabwo twigira amategeko gushimisha abantu, ahubwo dusabwa kuyavuga uko ari.<\/p>\n<p>Bwana Sim\u00e9on arasa n&#8217;upfobya isesengura ryakozwe muri 1998 nashyize ku mbuga ngo n&#8217;abasomyi bisomere uko izindi ntiti zisobanura icyo kibazo cy&#8217;inyito (d\u00e9fintion) ya g\u00e9nocide ndetse n&#8217;ibya planification bifashishije imanza zari zarabaye mu rukigo mpuzamahanga rwa Yogoslaviya.<\/p>\n<p>Ingingo bwana Simeon ashingiraho ashaka gupfobya iryo sesengura izo ntiti zakoze ntizihwitse. Namugira inama yo ujya yirinda kuvuga ibyo atazi ( \u00e9viter de porter un jugement de valeur dans une mati\u00e8re non ma\u00eetris\u00e9e).<\/p>\n<p>Nshobora kujya impaka n&#8217;uwariwe wese igihe mbishakiye kandi na we abishaka. Kuba umunsi Sim\u00e9on yashakaga ko njya impaka na Prof. Charles KAMBANDA bitarashobotse kubera impamvu namusobanuriye, ntibyagombye gutuma anyibasira kano kageni nkaho ari gatumwa.<\/p>\n<p>Igihe nzashakira kujya impaka na we kandi na we abishaka tuzavugana.<\/p>\n<p>Bruxelles, 07\/12\/2014<\/p>\n<p><a href=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2014\/09\/innocent-Twagiramungu.jpg\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"alignnone size-thumbnail wp-image-8601\" alt=\"innocent Twagiramungu\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/files\/2014\/09\/innocent-Twagiramungu-150x150.jpg\" width=\"150\" height=\"150\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/innocent-Twagiramungu-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/09\/innocent-Twagiramungu-200x198.jpg 200w\" sizes=\"auto, (max-width: 150px) 100vw, 150px\" \/><\/a><\/p>\n<p><strong>Innocent TWAGIRAMUNGU<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Nyuma y&#8217;intambara ikaze Bwana Sim\u00e9on amazemo iminsi arwana n&#8217;IHURIRO RNC, mu minsi ishize yashoje indi yibasiye umutwe wa FDLR. Abakurikiranira hafi amagambo akarishye ndetse n&#8217;ibitutsi byinshi adatinya gukoresha mu biganiro bye bibaza niba atagombye kuba ahagaritse izi ntambara yihaye akabanza agasubira mu ishuri akiga itangazamakuru.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":9035,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-17073","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Nyuma y&#8217;intambara ikaze Bwana Sim\u00e9on amazemo iminsi arwana n&#8217;IHURIRO RNC, mu minsi ishize yashoje indi yibasiye umutwe wa FDLR. Abakurikiranira hafi amagambo akarishye ndetse n&#8217;ibitutsi byinshi adatinya gukoresha mu biganiro bye bibaza niba atagombye kuba ahagaritse izi ntambara yihaye akabanza agasubira mu ishuri akiga itangazamakuru.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-08T01:50:59+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"900\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/\",\"name\":\"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-08T01:50:59+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg\",\"width\":900,\"height\":900},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki?\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda","og_description":"Nyuma y&#8217;intambara ikaze Bwana Sim\u00e9on amazemo iminsi arwana n&#8217;IHURIRO RNC, mu minsi ishize yashoje indi yibasiye umutwe wa FDLR. Abakurikiranira hafi amagambo akarishye ndetse n&#8217;ibitutsi byinshi adatinya gukoresha mu biganiro bye bibaza niba atagombye kuba ahagaritse izi ntambara yihaye akabanza agasubira mu ishuri akiga itangazamakuru.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-08T01:50:59+00:00","og_image":[{"width":900,"height":900,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/","name":"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki? - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg","datePublished":"2014-12-08T01:50:59+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/12\/simeon-Musengimana.jpg","width":900,"height":900},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/simeon-musengimana-wijwi-rya-rubanda-yaba-agamije-iki-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Sim\u00e9on MUSENGIMANA w&#039;Ijwi rya rubanda yaba agamije iki?"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17073","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17073"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17073\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/9035"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17073"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17073"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17073"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}