{"id":17081,"date":"2014-12-22T02:57:51","date_gmt":"2014-12-22T00:27:51","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=9136"},"modified":"2014-12-22T02:57:51","modified_gmt":"2014-12-22T00:27:51","slug":"uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/","title":{"rendered":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano"},"content":{"rendered":"<p>Mu nama yiswe iy&#8217;Umushyikirano yateraniye i Kigali ku ncuro ya 12, guhera taliki ya 18 kugeza kuya 19 Ukuboza 2014, Paul Kagame yatanze ubutumwa bw&#8217;ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no kwitaho ! Mu gusoza iyo nama taliki ya 19 , Paul Kagame yahishuye uko abona ingorane zikomeye ubutegetsi bwe bw&#8217;igitugu bugiye guhura nazo mu minsi iri imbere aha . Mu by&#8217;ukuri ubwo butumwa yashakaga gutambutsa bukubiye mu ijambo yavuze ubwo yagiraga ati\u00a0<strong><em>&#8221;\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\">Ibihe biri imbere aha bigiye kudukomerana&#8221;<\/span>.<\/em><\/strong><!--more--><\/p>\n<p><strong>1. Yahanuye ko ibintu bigiye kumukomerana !<\/strong><\/p>\n<p>(1)Agitangira disikuru ye, Perezida Kagame yihutiye kwerekana ko hari \u00a0ibibazo bitoroshye bibangamiye ubutegetsi bwe ku buryo ndetse bishobora kubusandaza bidatinze . Yagize ati : &#8220;<em><span style=\"text-decoration: underline\">Dufite ibibazo byacu tugomba gukemura, dufite n&#8217;ibyo duterwa n&#8217;abandi nabyo tugomba gukemura &#8220;.<\/span><\/em><\/p>\n<p>(2)Paul Kagame yerekanye kandi kamere n&#8217;uburemere budasanzwe bw&#8217;ibyo bibazo kuko yabishyize mu rwego rw&#8217;ibibangamiye uburenganzira-shingiro buruta ubundi bwose :<strong><em>&#8221; Uburenganzira bwo kubaho&#8221;.<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Ni ukuvuga ko Kagame abona neza ko ubutegetsi bwe bubangamiwe cyane ku buryo bushobora kurekera aho kubaho ! Si ubutegetsi bwe gusa kandi buri mu ngorane zikomeye, Perezida Kagame aremeza ku mugaragaro ko n&#8217; &#8220;ukubaho kwe bwite&#8221; kuri mu ngorane \u00a0. \u00a0Aho avuga Abanyarwanda wumve Kagame n&#8217;umuryango we , n&#8217;Agatsiko ke gusa . Kwiyitiranya n&#8217;igihugu , no kwitiranya inyungu ze bwite n&#8217;iza rubanda, ni umwitozo amaze kutumenyereza. Uko byamera kose iyi mvugo ya Kagame irerekana ko ikorosi agezemo rigoye cyane, \u00a0bityo ikibazo afite akaba ari cya kindi Abafaransa bita\u00a0<strong><em>&#8221; Une question de vie ou de mort&#8221;<\/em><\/strong>. \u00a0Kagame arashaka kumvisha Abanyarwanda ko \u00a0amagara yabo yatewe hejuru ariko mu by&#8217;ukuri ni we wivuga !<\/p>\n<p>(3)Kagame yerekanye ko ibyo bibazo bimukomereye biri amoko abiri:<\/p>\n<p>*ngo hari ibituruka ku banyarwanda ubwabo ( Dufite ibibazo byacu),<\/p>\n<p>*ariko hakaba n&#8217;ibituruka ku banyamahanga (dufite n&#8217;ibyo duterwa n&#8217;abandi)!<\/p>\n<p>Ibibazo bituruka ku banyamahanga nibyo Kagame yibanzeho umwanya muremure, bisobanuye ko ubwenge bwe bwarangije kwakira ko muri iyi minsi amahanga yamuhagurukiye bidasubirwaho kandi ko azashirwa ari uko amuhangamuye cyangwa amugandaguye ! Inkuru yatangaje y&#8217;ibyamubayeho \u00a0ngo mu gihe \u00a0yari akiri &#8220;ku rugamba rwo gufata igihugu&#8221; yerekana ko ayo \u00a0mahanga afitiye ubwoba ari Abafaransa mbere na mbere .<\/p>\n<p>Mu by&#8217;ukuri Kagame yerekanye ko afite ubwoba ariko ikimuteye ubwoba noneho si Operation Turquoise ahubwo ni Disikuru Perezida w&#8217;Ubufaransa aherutse kuvugira mu nama ya Francophonie yabereye i Dakar aho yerekanye umurongo wa politiki umuryango mpuzamahanga wihaye muri iki gihe :\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><strong>kwamagana bidasubirwaho abategetsi b&#8217;igitugu bo muri Afurika bahindagura itegekonshinga ry&#8217;ibihugu byabo kugira ngo biyongeze \u00a0manda zidashira !<\/strong><\/span>\u00a0Kagame arateganya guhindura ingingo y&#8217;101 y&#8217;itegekonshinga ryo mu 2003, ariko ntayobewe n&#8217;ingorane azahagirira ! Afite ubwoba bwinshi.<\/p>\n<p>Nanone ariko mu kwerekana ko ahari n&#8217;ubu agifite ubushobozi bwo guhangana n&#8217;abo Bafaransa atinya, we akatubeshya ko bamutinya, cyangwa se mu rwego rwo kwiha morali no kwihagararaho, yahisemo kwivuga amacumu atakijyanye n&#8217;igihe (anachronisme) yiyemera ko ngo Abasilikari b&#8217;Abafaransa bo muri Operation Turquoise \u00a0baba barashatse gutera Inkotanyi ubwoba ngo zihagarike gukomeza kurwana iyo kwica abaturage (dissuasion) kugirango bitaziviramo kuraswaho. Kagame yiyemereye ko we ubwe yabashinganye ijosi , ndetse agategeka ingabo ze gukaza umurego mu kwica abaturage iyo za Gakurazo, Butare, Gikongoro&#8230;..! N&#8217;ubu aracyumva ibyo ari ubutwari yakwigamba !<\/p>\n<p>Kagame yagaragaje nanone ko atinya cyane Abongereza ari nabo ahanini bamushyize ku ntebe yicayeho . Yahisemo kugaya cyane Televisiyo yabo ya BBC ngo yitwaza kuba intangarugero mu kubahiriza uburenganzira bwa buri wese bwo kuvuga icyo ashaka\u00a0(Freedom of speech)\u00a0nyamara ngo ikaba yikorera politiki gusa ! Mu by&#8217;ukuri mu mutwe wa Kagame, kuba intangarugero muri Freedom of speech ni ukuvuga gusa ibyaha abandi bakoze ndetse ukabagerekeraho n&#8217;ibyo batakoze ariko ugaceceka ibyaha ndengakamere Kagame n&#8217;abambari be bakoreye Abanyarwanda, Abanyekongo ndetse n&#8217;abandi banyamahanga ! \u00a0Kagame yibwira ko iri tegeko ricuramye yaritsindagira n&#8217;Abanyabulayi bakaryubahiriza buhumyi ubuziraherezo.<\/p>\n<p>Twibuke neza ko indi ntandaro nyamukuru y&#8217;agahinda afite ari Film documentaire yitwa\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><em><strong>Rwanda: Untold story<\/strong><\/em><\/span>\u00a0yateguwe n&#8217;umunyamakuru w&#8217;umwongerezakazi witwa Jane Corbin ikaba yerekana uruhare rukomeye Paul Kagame yagize muri Jenoside n&#8217;ubwicanyi ndengakamere bwahekuye Abanyarwanda n&#8217;Abanyekongo \u00a0kuva taliki ya 1\/10\/1990. \u00a0Iyo film yerekanwe bwa mbere kuri BBC taliki ya 1\/10\/2014<\/p>\n<p>Kagame yabonye muri iyi Filime ikimenyetso ndakuka cy&#8217;uko inshuti ze magara z&#8217;Abongereza ziyemeje kumutamaza no kumukuraho amaboko. Kandi koko ntiyibeshya, ubwo bamushumuriye itangazamakuru yari yarigaruriye imyaka 20 yose, iminsi ye irabaze.<\/p>\n<p><strong>2.Ibyo tugaya mu ijambo rya Kagame<\/strong><\/p>\n<p>Numvise Kagame yirata uko yambuye Abafaransa ingabo za Habyarimana ngo bari batwaye mu makamyo yabo, n&#8217;uko Umuyobozi w&#8217;ingabo za Loni yamusuye mu 1994 akamusaba guhagarika kwica kugira ngo igihugu kitorama, we ahubwo akabatera utwatsi akikomereza ubwicanyi, mpita ntekereza umugani wa Warupyisi mutimamuke !<\/p>\n<p>Ngo impyisi yagiye gusaba penetensiya, igeze kwa padiri ikubita ibipfukamiro hasi ibabaye cyane , iti :\u00a0<em>nje kwicuza ko nariye intama y&#8217;abandi !<\/em>\u00a0Mu gihe padiri atangiye kuyigira inama ataratanga abusolusiyo, intama iba ihebebeye hafi aho inyuma ya kiliziya. Warupyisi niko kubwira padiri iti :\u00a0<em>nyabune<\/em>\u00a0<em>ngirira vuba iriya nayo itancika\u00a0<\/em>!!! Sinjye wahera.<\/p>\n<p>Nawe se, Kagame ararizwa cyane n&#8217;uko Film yiswe\u00a0<strong>Rwanda: Untold story\u00a0<\/strong>imushinja kugira uruhare simusiga mu bwicanyi bwatikije Abanyarwanda . Nuko mu kwihakanira ati\u00a0<em>&#8221; ndetse Abafaransa nabambuye n&#8217;ingabo za Habyarimana bari batwaye, nzitsinda aho !<\/em>Akanongeraho ati\u00a0<em>ushaka kunyambura ubutegetsi bizamuhenda cyane<\/em>\u00a0( =nzamwivugana) !<\/p>\n<p>Nuko ndetse agasoza yitandukanya n&#8217;umutimanama wa kimuntu , ati\u00a0<strong><em>ntiduteze gusabira imbabazi abo turibo\u00a0<\/em><\/strong>(=\u00a0<em>ABICANYI kabuhariwe !\u00a0<\/em>) , nk&#8217;uko iriya film ibigaragaza ikabitangira n&#8217;ibimenyetso!<\/p>\n<p><strong>3.Ibyo twashima mu ijambo rya Kagame<\/strong><\/p>\n<p>Nifuje rwose gushima ibintu bibiri by&#8217;ingenzi cyane :<\/p>\n<p>(1)Mu byo Kagame yavuze hari aho yageze avuga ijambo ry&#8217;ukuri cyane ,ati\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><strong><em>&#8221; Imana yaturemye twese tureshya&#8221;, &#8220;God created all of us equal &#8220;.<\/em><\/strong><\/span><\/p>\n<p>Iyi &#8220;principe&#8221; irakomeye cyane kandi ni ishingiro ry&#8217;amahoro mu gihugu cyose gishaka gutera umugongo inzira y&#8217;umwiryane kikayoboka inzira y&#8217;iterambere nyakuri kandi risangiwe. Paul Kagame aramutse koko yemera iyi ngingo yaba ari intambwe nziza ateye. Gusa rero<em>&#8220;kureeshya&#8221;<\/em>\u00a0ntibikenewe hagati y&#8217;abazungu n&#8217;abirabura gusa, bikenewe mbere na mbere hagati y&#8217;Abanyarwanda ubwabo. Ibi se nabyo Kagame yiyemeje kubyemera noneho ? Twaba se dutangiye kuvuga rumwe ko nta Banyarwanda bavukiye gutegeka ngo habeho n&#8217;abavukiye kubabera abagaragu ?<\/p>\n<p><strong><em>(2)&#8221;Ushaka kutwambura uburenganzira bwo kubaho bizamuhenda cyane&#8221;<\/em><\/strong><\/p>\n<p>Iyi nteruro nayo Abanyarwanda bose bakwiye kuyakira neza no kuyigira iyabo bwangu. Bityo nyine bakagira uko berekana ko batagikeneye umuntu wigize nk&#8217;ikigirwamana akaba amaze<em>imyaka isaga 20 abambura uburenganzira bwo kubaho,\u00a0<\/em>abatikiriza mu mashyamba, abanigira mu buhungiro, abaroha mu migezi n&#8217;ibiyaga&#8230;. ! Niba Paul Kagame adahinduye ingiro mu maguru mashya, Revolisiyo ya rubanda iriho iratutumba kandi bariya bazungu Kagame atangiye gutinya barasa n&#8217;abatiteguye kumufasha kuyihagarika!<\/p>\n<p>Ngibyo rero bya bibazo by&#8217;ingutu by&#8217;amoko abiri ingoma y&#8217;igitugu ya FPR itangiye kugongana nabyo : Abaturage barambiwe akarengane no guhezwa bakaba biteguye kwivumbura n&#8217;abazungu bafashije Kagame kugera ku butegetsi none bakaba barambiwe igitugu cye bityo bakaba biyemeje kumutera umugongo .<\/p>\n<p>Muri make, amarira ya Kagame afite ishingiro, kuko ubutegetsi amaranye imyaka 20 bwenda kumuca mu myanya y&#8217;intoki, biturutse ku makosa akabije, \u00a0ye n&#8217;ay&#8217;Agatsiko ke .<\/p>\n<p><strong><span style=\"font-family: 'lucida sans unicode', 'lucida grande', sans-serif\">4.Ninde ufite igisubizo cy&#8217;ibibazo bibangamiye Perezida Kagame ?<\/span><\/strong><\/p>\n<p><span style=\"font-family: 'lucida sans unicode', 'lucida grande', sans-serif\">Ibibazo Kagame avuga si ibihimbano , biriho rwose, kandi birakomeye. Umuzi wabyo nta wundi utari uyu : Kagame n&#8217;Agatsiko ke ntibashobora gukomeza kurenganya rubanda no kwikubira ubutegetsi bonyine, ngo indi myaka 20 ishire, ntibishoboka. Igihe rero kirageze ngo ibintu bihinduke, iki kibazo cy&#8217;ubwikanyize bwa FPR-Inkotanyi kibonerwe umuti.\u00a0<em>Imana yaturemye twese tureshya di !<\/em><\/span><\/p>\n<p><span style=\"text-decoration: underline\"><strong>Uko tubibona, hari ubwoko bubiri gusa bw&#8217;umuti\u00a0<\/strong><\/span>:<\/p>\n<p>*Hari umuti wakiza ikibazo Kagame akabyungukirano<\/p>\n<p>*Hari n&#8217;umuti wakiza ikibazo Kagame n&#8217;abe bakabihomberamo burundu, bakabura byose nk&#8217;ingata imennye.<\/p>\n<p>Paul Kagame nakomeza kwinangira umutima, akihambira ku butegetsi wenyine yigizayo abandi benegihugu nk&#8217;uko byagenze muri iyi myaka 20 ishize, hazabaho amatora ayatsindwe cyangwa habeho Revolisiyo ya rubanda imukuburane n&#8217;abe bose !<\/p>\n<p>Gusa rero, nk&#8217;umukuru w&#8217;igihugu wakagombye gusoza manda ye ya nyuma mu 2017, Kagame aracyafite akadirishya ko kuba ariwe wafata iyambere mu gutanga igisubizo nawe yagiramo inyungu :<\/p>\n<p><strong>ni ugufungura amarembo, akicarana natwe tugize Opozisiyo, hakabaho kuganira nta buhendanyi, hakemezwa &#8220;INTEGRATION PACIFIQUE&#8221; y&#8217;abanyapolitiki bakomeje guhezwa ndetse n&#8217;Abarwanyi ba FDLR kuko ari abenegihugu nk&#8217;abandi bagacyurwa mu mahoro, bakinjizwa mu gisilikari cya Leta y&#8217;u Rwanda.<\/strong><\/p>\n<p>Uko byamera kose, hari ihame ridakuka : Ibintu ntibishobora gukomeza kumera nk&#8217;uko byagenze muri iyi myaka makumyabiri ishize. Ntabwo FPR yakomeza kwiharira igihugu yonyine, ntibizashoboka.<\/p>\n<p>Nka twe tubikurkiranira hafi, tukaba tuzi neza akaga abenegihugu barimo, twiteguye kugira uruhare rushoboka rwose mu kubonera ibisubizo bihamye biriya bibazo Kagame nk&#8217;umukuru w&#8217;igihugu yerekanye ariko ntabihe igisubizo gikwiye.<\/p>\n<p>Niba Kagame yemera noneho ko\u00a0<span style=\"text-decoration: underline\"><em>Imana yaturemye twese tureshya<\/em><\/span>, natwegere, tubiganireho. Ngiyo inama yakwitwa koko iy&#8217;<strong>UMUSHYIKIRANO<\/strong>, ureke iriya y&#8217;Icyama cyateranyijwe no kwiterera urwenya !<\/p>\n<p><strong>Umwanzuro<\/strong><\/p>\n<p>Igisubizo cy&#8217;ibibazo by&#8217;ingutu bihangayikishije Perezida Paul Kagame,gishobora rwose gutangwa n&#8217;Abanyarwanda ubwacu. Bimumariye iki kwirirwa aririra mu ruhame cyangwa kujya kuraguza i Kantarange kandi umuti awusize mu rugo ?<\/p>\n<p>Ndi Paul Kagame, sinategereza ko igihugu kimpombokeraho, nakwihutira guhamagara abagize Opozisiyo ntawe uhejwe, \u00a0tukicara TUKAGANIRA nta buhendanyi, ibyo twumvikanyeho bigahita bishyirwa mu bikorwa . Abenegihugu bose bagasubirana Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda. Amahoro agahinda.<\/p>\n<p>Mbyitwayemo \u00a0ntyo , ni nde wabingayira uretse umurwayi wo mu mutwe ?<\/p>\n<p><strong>Padiri Thomas Nahimana,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umuyobozi w&#8217;Ishyaka ISHEMA ry&#8217;u Rwanda ,<\/strong><\/p>\n<p><strong>Umukandida 2017<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Mu nama yiswe iy&#8217;Umushyikirano yateraniye i Kigali ku ncuro ya 12, guhera taliki ya 18 kugeza kuya 19 Ukuboza 2014, Paul Kagame yatanze ubutumwa bw&#8217;ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no kwitaho ! Mu gusoza iyo nama taliki ya 19 , Paul Kagame yahishuye uko abona ingorane zikomeye ubutegetsi bwe bw&#8217;igitugu bugiye guhura nazo mu minsi [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":8056,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62],"tags":[],"class_list":["post-17081","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Mu nama yiswe iy&#8217;Umushyikirano yateraniye i Kigali ku ncuro ya 12, guhera taliki ya 18 kugeza kuya 19 Ukuboza 2014, Paul Kagame yatanze ubutumwa bw&#8217;ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no kwitaho ! Mu gusoza iyo nama taliki ya 19 , Paul Kagame yahishuye uko abona ingorane zikomeye ubutegetsi bwe bw&#8217;igitugu bugiye guhura nazo mu minsi [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2014-12-22T00:27:51+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"238\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"211\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"7 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano\",\"datePublished\":\"2014-12-22T00:27:51+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/\"},\"wordCount\":1373,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/padiri-Nahimana-2.jpg\",\"articleSection\":[\"Politiki\"],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/\",\"name\":\"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/padiri-Nahimana-2.jpg\",\"datePublished\":\"2014-12-22T00:27:51+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/padiri-Nahimana-2.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2014\\\/08\\\/padiri-Nahimana-2.jpg\",\"width\":238,\"height\":211},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda","og_description":"Mu nama yiswe iy&#8217;Umushyikirano yateraniye i Kigali ku ncuro ya 12, guhera taliki ya 18 kugeza kuya 19 Ukuboza 2014, Paul Kagame yatanze ubutumwa bw&#8217;ingenzi Abanyarwanda bose bagomba kumenya no kwitaho ! Mu gusoza iyo nama taliki ya 19 , Paul Kagame yahishuye uko abona ingorane zikomeye ubutegetsi bwe bw&#8217;igitugu bugiye guhura nazo mu minsi [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2014-12-22T00:27:51+00:00","og_image":[{"width":238,"height":211,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"7 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano","datePublished":"2014-12-22T00:27:51+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/"},"wordCount":1373,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg","articleSection":["Politiki"],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/","name":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg","datePublished":"2014-12-22T00:27:51+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2014\/08\/padiri-Nahimana-2.jpg","width":238,"height":211},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/uko-padiri-thomas-nahimana-yabonye-ijambo-rya-perezida-kagame-risoza-inama-ya-12-yumushyikirano-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Uko Padiri Thomas Nahimana yabonye ijambo rya Perezida Kagame risoza inama ya 12 y&#039;umushyikirano"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17081","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17081"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17081\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/8056"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17081"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17081"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17081"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}