{"id":17217,"date":"2015-08-08T23:43:34","date_gmt":"2015-08-08T21:13:34","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=11003"},"modified":"2015-08-08T23:43:34","modified_gmt":"2015-08-08T21:13:34","slug":"umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/","title":{"rendered":"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8"},"content":{"rendered":"<p>Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w&#8217;u Rwanda witwaga Rachid wari mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!<!--more--><\/p>\n<p>Uwo musirikare nawe yapfuye ariko uburyo yapfuye ntabwo burasobanuka neza kuko amakuru amwe avuga ko <a href=\"http:\/\/www.jeuneafrique.com\/255471\/politique\/centrafrique-un-casque-bleu-rwandais-tue-4-compagnons-darmes-avant-detre-abattu\/\">nawe yarashwe akicwa<\/a> mu gihe <a href=\"http:\/\/mod.gov.rw\/news-detail\/?tx_ttnews%5Btt_news%5D=2673&amp;cHash=18601a00f25a65ddec0a9049a3df8b6a#.VcZGYvntmko\">itangazo rya Ministeri y&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda<\/a>\u00a0rya mbere rivuga ko ngo nawe yahindukiye akirasa!<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo bamwe bihutiye kuvuga ko ari ubwa mbere bibaye ariko hari amakuru menshi yagiye atangazwa mu minsi ishize aho abasirikare b&#8217;u Rwanda basubiranamo bakicana cyangwa bakica abasiviri. Amakuru yavuzwe cyane ni umupolisi warashe mugenzi we mu gihugu cya Haiti nawe nyuma akaboneka yapfuye ku buryo umuntu atamenya niba yariyishe cyangwa yarishwe.<\/p>\n<p>Umuvugizi w&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda Gen Nzabamwita Yozefu yatangaje ko hakozwe iperereza ko ibyabaye bishobora kuba ari iterabwoba (kuko uyu musirikare warashe yari umuyisiramu) cyangwa byatewe n&#8217;uburwayi bwo mu mutwe. Umuntu akibaza niba mu gisirikare cy&#8217;u Rwanda habarizwamo abasazi ndetse bikaba n&#8217;akarusho bakabohereza mu butumwa bw&#8217;amahoro.<\/p>\n<p>N&#8217;ubwo ibi byabaye mu basirikare ariko hari byinshi bihishe mu mitima y&#8217;abantu bijyanye n&#8217;akarengane n&#8217;ubutabera butakoze akazi kabwo wakongeraho ko abanyarwanda benshi babika akababaro kabo ntihagire ukamenya ndetse n&#8217;utagira umubyeyi cyangwa umuvandimwe agahitamo kuvuga abamwishe bataribo ngo atabizira biri mu bituma iyo bituritse mu mutwe hari abakora ibikorwa nk&#8217;ibi byabaye i Bangui.<\/p>\n<p>Ntabwo hashize igihe kinini Leta y&#8217;u Rwanda yivugaga ibigwi ivuga ko mu basirikare bayo bari i Bangui harimo abahabaye nk&#8217;impunzi. None se umuntu ashyize mu gaciro washyira mu gisirikare kimwe umuntu wageze i Bangui avuye mu Rwanda n&#8217;amaguru ukamuvanga n&#8217;abamwirukaga inyuma bakanamwicira ababyeyi cyangwa abavandimwe nta gusasa inzobe bibayeho?<\/p>\n<p>Kuri iki kibazo cyabaye i Bangui kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015, impamvu ya mbere ivugwa cyane ni ikibazo cyo gukora abasirikare badahembwa kandi bafite imiryango mu gihugu icyeneye ubufasha.<\/p>\n<p>RDF ikoresha Ingabo zayo mumahanga igahabwa akayabo k&#8217;amafaranga menshi ariko akigira mu mifuka ya FPR na Kagame.<br \/>\nUmusirikare wananiwe kwihangana ahitamo guhera kuri ba bandi bakoreshwa kubabeshya ngo amafaranga yabo bazayasanga i Kigali kandi bafite compte mu Rwanda.<\/p>\n<p>Amakuru avugwa cyane ubu \u00a0ni uko abayobozi bamwe ba RDF bari Cantrafrique bafite ubwoba bukomeye ku buryo hari abagomba gutumizwa bakabiryozwa.<\/p>\n<p>Nyuma Ministeri y&#8217;ingabo z&#8217;u Rwanda yasohoye <a href=\"http:\/\/mod.gov.rw\/news-detail\/?tx_ttnews%5Btt_news%5D=2675&amp;cHash=faa9c0910b6e1a23d535443ca04d1adf#.VcdTn_ntmko\">irindi tangazo<\/a> ryemeza ko umusirikare warashe bagenzi be yabikoze mu rwego rw&#8217;iterabwoba noneho ibyo kuvuga ko yirashe ndetse ashobora kuba yari afite ibibazo byo mu mutwe babikuraho.<\/p>\n<p>Ese kuba Gen Nzabamwita Yozefu yise iki gikorwa iterabwoba ni uko uyu musirikare warashe bagenzi be ari umuyisilamu? Gukoresha iyi mvugo se ni ukugira ngo abanyamahanga babyumve vuba?<\/p>\n<p>Bimenyerewe ko abakora ibikorwa by&#8217;iterabwoba baba bafatanyije n&#8217;imitwe izwi mu rwego mpuzamahanga cyangwa bagasiga batanze ubutumwa busobanura impamvu bakoze ibi bikorwa. Ese uyu musore mbere yo kurasa yasize ubutumwa? Cyangwa abatekinisiye ba DMI bagiye kubumwandikira?<\/p>\n<p>Mu gusoza twakomeza kwibaza byinshi birimo cyane cyane icyateye ibi bintu dore<span style=\"line-height: 1.5em\">\u00a0ko kubera kumenyera ko ukuri muri iki gihe kugutandukanya n&#8217;ibinyoma bigoye . Ese uyu musore yafashe gahunda yo kurasa bagenzi be? Cyangwa yarashe yitabara agiye gufatwa ngo afungwe cyangwa yicwe?<\/span><\/p>\n<p><strong>The Rwandan<\/strong><\/p>\n<p>Email:\u00a0<em>therwandan@ymail.com<\/em><\/p>\n<p>&nbsp;<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w&#8217;u Rwanda witwaga Rachid wari mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":11018,"comment_status":"closed","ping_status":"closed","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[64],"tags":[],"class_list":["post-17217","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-amakuru"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w&#8217;u Rwanda witwaga Rachid wari mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2015-08-08T21:13:34+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"640\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"2 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/\",\"name\":\"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg\",\"datePublished\":\"2015-08-08T21:13:34+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg\",\"width\":640,\"height\":640},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda","og_description":"Amakuru ava mu gihugu cya Centrafrique i Bangui aravuga ko umusirikare w&#8217;u Rwanda witwaga Rachid wari mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri icyo gihugu yarashe bagenzi be 4 arabica abandi 8 barakomereka!","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2015-08-08T21:13:34+00:00","og_image":[{"width":640,"height":640,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"2 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/","name":"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8 - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg","datePublished":"2015-08-08T21:13:34+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2015\/08\/Umusirikare-Bangui.jpg","width":640,"height":640},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umusirikare-wu-rwanda-yarashe-bagenzi-be-4-akomeretsa-abandi-8-2\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Umusirikare w&#039;u Rwanda yarashe bagenzi be 4 akomeretsa abandi 8"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17217","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=17217"}],"version-history":[{"count":0,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/17217\/revisions"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/11018"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=17217"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=17217"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=17217"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}