{"id":18134,"date":"2016-11-14T05:18:46","date_gmt":"2016-11-14T05:18:46","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18134"},"modified":"2016-11-14T07:02:50","modified_gmt":"2016-11-14T07:02:50","slug":"umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/","title":{"rendered":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA"},"content":{"rendered":"<p>Yanditswe na <a href=\"https:\/\/www.facebook.com\/joseph.sebarenzi\/?fref=ts\"><strong><em>Dr Joseph Sebarenzi<\/em><\/strong><\/a><\/p>\n<p>Mu buryo bw\u2019umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n\u2019imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga<!--more--><\/p>\n<p>u Rwanda ruriho umuvumo umaze imyaka irenga ijana uhereye byibura ku ngoma y\u2019Umwami Mibambwe IV Rutarindwa. Ibi bigaragarira cyane ku kuntu abami n\u2019aba perezida bayoboye u Rwanda bishwe, abandi bagwa ishyanga, no ku mubare ukabije w\u2019abanyarwanda bishwe cyangwa bahunze u Rwanda mu myaka irenze ijana ishize. Biteye agahinda!<\/p>\n<p>Bane (4) mu bahoze ar\u2019abakuru b\u2019u Rwanda baguye ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Batanu (5) baracyari ishyanga: Musinga, Rudahigwa, Habyarimana, Sindikubwabo, na Ndahindurwa. Umuntu yavuga ko bane (4) bishwe: Rutarindwa, Kayibanda, Habyarimana, na Sindikubwabo. Ibi nib\u2019atari umuvumo ni iki?<\/p>\n<p>AMAHANO YABAYE KU BAMI N\u2019 ABA PEREZIDA B\u2019 U RWANDA KUVA MURI 1896?<\/p>\n<p>Mu mwaka wa 1896, Umwami Rutarindwa (1895-1896) yaguye mu ntambara yo ku Rucunshu izwi kw\u2019izina rya coup d\u2019etat yo ku Rucunshu. Yahiriye mu nzu ari kumwe n\u2019abo mu muryango we. Iyi ntambara hagati y\u2019abavandimwe yasheshe amaraso atagira ingano. Amahano nk\u2019aya atera Imana umujinya, kandi ashobora kuba yarazanye umuvumo ku Rwanda.<\/p>\n<p>Umwami Yuhi V Musinga (1896-1931) yasimbuye Rutarindwa, ariko mu gihe gito aba koloni bamugize umutegetsi w\u2019agakingirizo, bamukura ku ngoma muri 1931, bamucira muri Congo muri 1940. Yaguye ishyanga muri Congo muri 1944.<\/p>\n<p>Umwami Mutara III Rudahigwa (1931-1959) wasimbuye Musinga nawe yaguye ishyanga. Yaguye mu gihugu cy\u2019 u Burundi. Umuganga w\u2019umubiligi ngo yamuteye urushinge rurimo uburozi kubera urwango rwari hagati ya Rudahigwa n\u2019ububiligi (Belgique) bwategekaga u Rwanda. Gutanga kwa Rudahigwa kwabaye imbarutso y\u2019ibyago byinshi. Kuva Rudahigwa atanze muri 1959 kugeza muri 1967, abatutsi benshi barishwe abandi benshi barameneshwa bajya ishyanga. Abatutsi badasobanukiwe baravuze bati \u201cikibazo n\u2019abahutu.\u201d Sibyo. Ntabwo ikibazo ari abahutu cyangwa ababiligi. Ikibazo nyamukuru ni umuvumo uri ku Rwanda.<\/p>\n<p>Umwami Kigeli V Ndahindurwa (1959-1961) nawe yaguye ishyanga nkuko byabaye kuri Musinga na Rudahigwa. Ndahindurwa yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2016. Nta leta yashoboye gucyura Ndahindurwa, yaba iya Kayibanda, Habyarimana, cyangwa iya Kagame.<\/p>\n<p>Perezida Gregoire Kayibanda (1962-1973) wasimbuye Ndahindurwa yakuwe ku butegetsi muri coup d\u2019etat yo muri 1973. Kayibanda yafungiwe iwe maze atabaruka muri 1976 kubera gushyirwa mu bwigunge no kudahabwa ibyo akeneye. Aba ministres n\u2019abadepite benshi bakoranaga na Kayibanda barishwe. Kayibanda n\u2019ibyegera bye babanje kumva ko \u201cumwanzi\u201d ari umututsi. Sibyo! Umwanzi ntabwo ari umututsi. Nta nubwo umwanzi ari umukiga. Umwanzi ni wa muvumo uri ku Rwanda, utuma bene kanyarwanda bica bene kanyarwanda.<\/p>\n<p>Perezida Juvenal Habyarimana (1973-1994) yavuye ku butegetsi muri 1994 yishwe. Indege Habyarimana yarimo yararashwe, maze yikubita hasi mu rugo iwe. Kuba indege ya Habyarimana yarikubise mu rugo iwe ntabwo ari ibintu bisanzwe (natural), ahubwo ubanza ari ibintu bidasanzwe (supernatural). Habyarimana ntabwo yashyinguwe mu Rwanda, ahubwo yajyanywe muri Congo igihe abahutu benshi bajyaga ishyanga muri 1994.<\/p>\n<p>Kwitaba Imana kwa Habyarimana byabaye nk\u2019ibya Rudahigwa kuko byakurikiwe n\u2019amakuba adasanzwe. Kuva muri 1994 Habyarimana atabarutse kugeza byibura muri 1998, abanyarwanda bishwe ntibagira ingano. Abatutsi babuze ababo muri ayo mahano bati \u201cNyirabayazana n\u2019abahutu.\u201d Abahutu babuze ababo bati \u201cNyirabayazana n\u2019abatutsi.\u201d Ikibazo si umuhutu, umututsi, umukiga, cyangwa umunyenduga. Ikibazo ni wa muvumo.<\/p>\n<p>Dukwiye kumenya ko Imana ihora abana gukiranirwa kwa base ikageza ku buzukuruza n\u2019ubuvivi (Kubara 14:18), kandi Imana ihana abantu ikoresheje abandi bantu; ntabwo dushobora kumva ireme (logic) ry\u2019imikorere y\u2019Imana nkiyi kubera ko ubwenge bwacu budashyitse (finite) mu gihe ubwenge bw\u2019Imana bwo butagira iherezo (infinite).<\/p>\n<p>Perezida Theodore Sindikubwayo yahungiye muri Congo muri 1994. Nawe yaguye ishyanga muri 1996. Ngo Sindikubwabo yarishwe kugirango adafatwa mpiri n\u2019ingabo z\u2019 u Rwanda igihe zateraga Congo muri 1996. Icyo gihe impunzi z\u2019abahutu nyinshi ziciwe muri Congo, izindi zihura n\u2019umubabaro utagira ingano.<\/p>\n<p>Aya mahano amaze imyaka irenga ijana. Muri iyo myaka ni nako abanyarwanda batagira ingano bishwe, abandi batagira ingano barahunga. Hari n\u2019abandi benshi bazize ingaruka z\u2019intambara, abandi intambara zibasiga ari ibimuga, abandi barahungabana (barahahamuka). Umenya nta mulyango w\u2019abanyarwanda udafite byibura umuntu wishwe cyangwa wahunze.<\/p>\n<p>Nta kindi gihugu cyagushije ishyano nk\u2019iryo u Rwanda rwagushije! Mu buryo bw\u2019umwuka umuntu yavuga ko biterwa n\u2019 umuvumo uri ku Rwanda.<\/p>\n<p>U Rwanda rufite abantu ngo bemera Imana bagera byibura kuri 90%. Nyamara u Rwanda rwakomeje kurangwa n\u2019ingeso zihabanye n\u2019amategeko y\u2019Imana. Izo ngeso zirimo ubwicanyi, ububeshyi, ivangura, ibitutsi, n\u2019ibindi. Ibintu nkibi bitera Imana umujinya. Ingeso mbi nk\u2019izi iyo zibaye umuco zirakaza Imana cyane, maze zigatera umuvumo. Umuvumo n\u2019ibihano bijyana nawo bishobora kuba ku babyeyi maze bikagera ku buzukuruza babo n\u2019ubuvivi.<\/p>\n<p>HAKORWA IKI KUGIRANGO UMUVUMO URANGIRE?<\/p>\n<p>Imana yaduhaye ubwenge n\u2019ubwisanzure bwo guhitamo hagati y\u2019ikibi n\u2019icyiza (free will):<\/p>\n<p>&#8220;Uyu munsi ntanze ijuru n\u2019isi ho abahamya bazabashinja, yuko ngushyize imbere ubugingo n\u2019urupfu, umugisha n\u2019umuvumo. Nuko uhitemo ubugingo, ubone kubaho wowe n\u2019urubyaro rwawe.&#8221; (Gutegeka kwa Kabiri 30:19).<\/p>\n<p>Dukwiye rero guhitamo ubugingo (kugendera mu nzira z\u2019Imana). Iyo duhisemo ubugingo tugira imigisha. Iyo duhisemo umuvumo (uterwa no gukora ibyangwa n\u2019Imana), amahano ashobora kutwisukaho, agakomeza akagera ku rubyaro rwacu, kugeza kubuzukuruza no ku buvivi.<\/p>\n<p>Amahirwe tugira nuko Imana ari inyembabazi: itwereka icyo twakora kugirango umuvumo urangire:<\/p>\n<p>&#8220;Maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye, bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbabarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.&#8221; (2 Ingoma 7:14).<\/p>\n<p>Aya magambo arabwirwa abayobozi b\u2019u Rwanda, kandi akabwirwa buri munyarwanda.<\/p>\n<p>Ni mureke rero buri wese atange umuganda we mu kuvana umuvumo ku rwatubyaye. Tangira ushyire mu bikorwa ibyanditse haruguru: icishe bugufi usenge, ushake mu maso h\u2019Imana, kandi ureke ingeso mbi waba ufite. Rangwa n\u2019ubugwaneza mu magambo uvuga, mu nyandiko wandika, no mu bikorwa ukora. Rangwa no kuba inyangamugayo iyo uri mu ruhame n\u2019igihe wiherereye. Tangirira mu rugo iwanyu no mubo mukorana.<\/p>\n<p>Ntabwo byoroshye guhinduka. Ariko ahari ubushake nta kinanirana.<\/p>\n<p>Imana ikongerere imigisha!<\/p>\n<p>PS: Iyi nyandiko uyitekereza ho iki?<\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Yanditswe na Dr Joseph Sebarenzi Mu buryo bw\u2019umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n\u2019imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18135,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[78],"tags":[],"class_list":["post-18134","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-ibitekerezo"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Yanditswe na Dr Joseph Sebarenzi Mu buryo bw\u2019umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n\u2019imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-14T05:18:46+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-11-14T07:02:50+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"832\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"624\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"5 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA\",\"datePublished\":\"2016-11-14T05:18:46+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-14T07:02:50+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/\"},\"wordCount\":950,\"commentCount\":4,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Joseph-Sebarenzi.jpg\",\"articleSection\":[\"Ibitekerezo\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/\",\"name\":\"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Joseph-Sebarenzi.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-14T05:18:46+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-14T07:02:50+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Joseph-Sebarenzi.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Joseph-Sebarenzi.jpg\",\"width\":832,\"height\":624,\"caption\":\"Dr Joseph Sebarenzi\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda","og_description":"Yanditswe na Dr Joseph Sebarenzi Mu buryo bw\u2019umwuka (spiritual realm) habaho umuvumo, hakabaho n\u2019imigisha. U Rwanda rwagiye rugira imigisha, ariko iyo witegereje neza usanga","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-14T05:18:46+00:00","article_modified_time":"2016-11-14T07:02:50+00:00","og_image":[{"width":832,"height":624,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"5 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA","datePublished":"2016-11-14T05:18:46+00:00","dateModified":"2016-11-14T07:02:50+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/"},"wordCount":950,"commentCount":4,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg","articleSection":["Ibitekerezo"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/","name":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg","datePublished":"2016-11-14T05:18:46+00:00","dateModified":"2016-11-14T07:02:50+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Joseph-Sebarenzi.jpg","width":832,"height":624,"caption":"Dr Joseph Sebarenzi"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/umuvumo-uzasimburwa-nimigisha-ni-dutakambira-imana\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"UMUVUMO UZASIMBURWA N\u2019IMIGISHA NI DUTAKAMBIRA IMANA"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18134","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18134"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18134\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18143,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18134\/revisions\/18143"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18135"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18134"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18134"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18134"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}