{"id":182,"date":"2012-07-18T02:19:18","date_gmt":"2012-07-18T00:19:18","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=182"},"modified":"2012-07-18T02:19:25","modified_gmt":"2012-07-18T00:19:25","slug":"urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/","title":{"rendered":"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye"},"content":{"rendered":"<p>Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n\u2019abantu batandukanye biturutse kuri rapport y\u2019impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.<!--more--><br \/>\nAriko uretse kwigiza nkana twese tuzi ko iperereza ntaho riragera kandi imyanzuro ya ziriya mpuguke atari imyanzuro idakuka kuko hari ibimenyetso bishingiye ku buhamya bw\u2019abantu bishobora kutavugwaho rumwe kubera abatanze ubuhamya cyangwa hagize ugaragaza ibindi bimenyetso byaba bisumbya agaciro ibiri mu icyi cyegeranyo imbere y\u2019urukiko. Cyangwa bamwe mu barebwa n\u2019icyi cyegeranyo baramutse basabye ko habaho irindi perereza rivuguruza irya mbere.<br \/>\nLeta y\u2019u Rwanda na Perezida Kagame by\u2019umwihariko barahangayitse bidasubirwaho, bazi neza ukuri! N\u2019ubwo ibinyamakuru mpuzamahanga ndetse n\u2019abantu bamwe na bamwe bakoze isesengura hutihuti bibwira ko babonye igisubizo ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko mu minsi iri imbere uru rubanza nihatagira impamvu zindi zirutinza gutangira,  rutazagwa amahoro Perezida Kagame na Leta ye.<br \/>\nMuri iki kibazo Leta ya Perezida Kagame ifite imiti 2 isharira cyane, hagomba kunyobwamo umwe byanze bikunze. Kuko igihe cyo kujijisha, guhindura imvugo no kurimanaganya kigiye kuragira. Iyo miti ni iyihe:<br \/>\n1.Umuti wa mbere: Gukuraho Habyalimana icyaha cyo gutegura G\u00e9nocide akunzwe kuregwa na Leta ya Kagame. Ibi byakorwa Leta imugize intwali cyangwa inzirakarengane, mbese umuntu washakaga amahoro kandi wari uhanganye n\u2019intagondwa z\u2019abahutu. Ibi bikaba bivuga ko ntacyo yapfaga na FPR kinini cyari gutuma imwica. Ibi ariko bishobora gutera iyandikwa ry\u2019amateka bundi bushya, kubera impamvu zikurikira:<br \/>\n-Ibyo FPR yitwaje itera byaba bitaye agaciro<br \/>\n-Itegurwa rya G\u00e9nocide naryo ryaba ritarabayeho<br \/>\n-Perezida Habyalimana ntabwo yaba ari umunyagitugu nk\u2019uko FPR yabivugaga cyangwa bivugwa na bamwe ubu.<br \/>\n-Abantu benshi bashinjwa ibyaha bijyanye no gutegurana G\u00e9nocide na Perezida Habyalimana bagirwa abere n\u2019ibindi<br \/>\nAbabikurikiranira hafi bemeza ko ubutegetsi bwa Kagame,  mu maso y\u2019abanyarwanda n\u2019abanyamahanga bamwe na bamwe,  bufatwa nk\u2019ubwahagaritse G\u00e9nocide bugakuraho ingoma y\u2019igitugu. Bivugwa ko G\u00e9nocide ari inkingi ikomeye y\u2019ubutegetsi bwa Kagame ku buryo kuyiganiraho no kuyigaho mu buryo butajyanye n\u2019uko ubwo butegetsi bubishaka, byitwa ingengabitekerezo ya G\u00e9nocide, r\u00e9visionisme, n\u00e9gationisme n\u2019andi magambo akunze gukoreshwa mu buryo bwo gusigasira iyo nkingi y\u2019ingenzi igize ubutegetsi bwa Kagame, hagamije gutera ubwoba umuntu wese wagerageza gushakisha cyangwa gushishikariza abandi gushakisha ukuri ku byabaye koko. Kugira Perezida Habyalimana umwere byagira ingaruka zitari nkeya ku buryo G\u00e9nocide ikoreshwa na Leta y\u2019u Rwanda. Twibuke ko kandi kugeza uyu munsi urukiko rwashyiriweho u Rwanda Arusha rutarashobora kugira uwo ruhamya  icyaha cyo gutegura G\u00e9nocide. Hakaba kandi hari ibimenyetso byinshi byerekana ko abasirikare ba kera FAR batari biteguye imirwano cyangwa ikindi gikorwa icyo aricyo cyose muri Mata 1994 ibyo bikaba byaroroheye ingabo za FPR gufata ubutegetsi kuko zo zari ziteguye ndetse na mbere y\u2019urupfu rwa Habyalimana. Aha umuntu akibaza ukuntu izo ngabo zari gutegura G\u00e9nocide zikirengagiza kugura amasasu y\u2019imbunda nini kandi zari zizi neza ko FPR yakundaga kubura imirwano buri gihe yitwaje ko hari abantu bishwe. (Muri Mutarama 1994, G\u00e9n\u00e9ral Major BEM D\u00e9ogratias Nsabimana, yagiye kubonana na Ministre w\u2019imali w\u2019icyo gihe bwana Marc Rugenera amusaba ko hagurwa amasasu n\u2019ibindi bikoresho ingabo z\u2019icyo gihe zari zikeneye, kuko yari afite impungenge ko imirwano iramutse yubuye badashobora kubona amasasu yo kurwana.  Marc Rugenera yarabyanze avuga ko amasezerano y\u2019amahoro yasinywe! Impungenge za G\u00e9n\u00e9ral  BEM Nsabimana zari zifite ishingiro kuko imirwano yubuye, Inzirabwoba zahise zigira ikibazo cy\u2019amasasu cyane cyane ay\u2019imbunda nini. Source: ICTR Military II)<br \/>\n2. Umuti wa Kabiri: Kwemera ko FPR ariyo yahanuye iriya ndege n\u2019ingaruka zajyana nabyo. Ibi FPR yabikora imaze gukusanya neza ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyalimana yateguraga G\u00e9nocide koko, ko urupfu rwe ntacyo rwari guhindura kubyategurwaga ahubwo wenda rwagabanije ubukana G\u00e9nocide yagombaga kugira iyo aticwa. Ikindi kandi igashaka ibimenyetso simusiga byerekana uburyo Perezida Habyalimana yari agiye gutakaza ubutegetsi (ibi byagora FPR kwerekana kuko abantu benshi bemeza ko imyanya FPR yari yabonye biciye mu mishyikirano itari kuyibona biciye mu matora kandi ko nta mukandida washoboraga guhangara Perezida Habyalimana mu matora.) Uyu muti niwo FPR yabaye nk\u2019igerageza mu minsi yashize, ubwo bamwe mu bayobozi bihanukiraga bakavuga ko guhanura iriya ndege nta cyaha kirimo kuko yarimo Perezida n\u2019Umugaba Mukuru w\u2019ingabo barwanaga, aha ariko bakiyibagiza ko hari harasinywe amasezerano y\u2019amahoro kandi iyo ndege yari indege ya gisiviri yari itwawe n\u2019abaderevu b\u2019abafaransa. Ikindi cyavuzwe ni amagambo yuzuye agasuzuguro Perezida Kagame yavuze abaza ngo: Mbese muri iyo ndege harimo iki? Ibi byose nyuma byagaragaye ko byari amatakirangoyi kuko niba nta cyari muri iriya  ndege: Lt Col Rose Kabuye ntabwo yari gufatwa n\u2019ubwo yaje kurekurwa, abasirikare9 bashyiriweho inyandiko zo kubafata baba bidegembya aho bashaka hose, Commission Mutsinzi ntabwo iba yarabayeho,  Perezida Kagame ntaba yaragiye gukubita ibipfukamirizo kwa Sarkozy, ndetse na Madame Louise Mushikiwabo, Ministre w\u2019ububanyi n\u2019amahanga ntaba yarateruye ingutiya ngo acinye akadiho ngo ikibazo kirarangiye. Imiryango y\u2019abafaransa bari batwaye iriya ndege byagorana kubumvisha izo mpamvu.<br \/>\nUmwanzuro: Ubu Leta y\u2019u Rwanda yahisemo kubeshya abanyarwanda ndetse n\u2019abanyamahanga bamwe na bamwe badasobanukiwe ikibazo cy\u2019u Rwanda ko ikibazo cy\u2019iriya ndege cyarangiye. Ibi ariko ni iby\u2019igihe gito kuko ukuri kuzagera aho kugaragare, urubanza rushobora gutinda gutangira, ndetse abakora amaperereza bagashyira urujijo mu myanzuro yabo ariko amaherezo bizaba ngombwa ko FPR na Kagame banywa umwe muri iyi miti twavuze haruguru.<\/p>\n<p>Tubitege amaso!<\/p>\n<p><strong>Marc Matabaro<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n\u2019abantu batandukanye biturutse kuri rapport y\u2019impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.<\/p>\n","protected":false},"author":3,"featured_media":183,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[62,63],"tags":[],"class_list":["post-182","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-politiki","category-ubutabera"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n\u2019abantu batandukanye biturutse kuri rapport y\u2019impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2012-07-18T00:19:18+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2012-07-18T00:19:25+00:00\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwd.com\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwd.com\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"4 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/\",\"name\":\"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"\",\"datePublished\":\"2012-07-18T00:19:18+00:00\",\"dateModified\":\"2012-07-18T00:19:25+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage\",\"url\":\"\",\"contentUrl\":\"\",\"width\":\"300\",\"height\":\"168\"},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2\",\"name\":\"therwd.com\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwd.com\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda","og_description":"Tumaze iminsi twumva amagambo atandukanye avugwa n\u2019abantu batandukanye biturutse kuri rapport y\u2019impuguke zoherejwe mu Rwanda, gukora iperereza ku ihanurwa ry\u2019indege ya Perezida Habyalimana. Bamwe bakavuga ko impaka zikemutse abandi bakavuga ko ahubwo aribwo ikibazo gitangiye noneho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2012-07-18T00:19:18+00:00","article_modified_time":"2012-07-18T00:19:25+00:00","author":"therwd.com","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwd.com","Est. reading time":"4 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/","name":"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"","datePublished":"2012-07-18T00:19:18+00:00","dateModified":"2012-07-18T00:19:25+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#primaryimage","url":"","contentUrl":"","width":"300","height":"168"},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/urupfu-rwa-perezida-habyalimana-ihurizo-rikomereye-perezida-kagame-na-leta-ye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Urupfu rwa Perezida Habyalimana: ihurizo rikomereye Perezida Kagame na Leta ye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/989bb81b2eeef857abb5a737f9ab67a2","name":"therwd.com","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/285303380296f314668f153a5ba824b1b307f15cfc801fd77e866a972e19d2c0?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwd.com"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwd-com\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/182","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/3"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=182"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/182\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":16220,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/182\/revisions\/16220"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=182"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=182"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=182"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}