{"id":18246,"date":"2016-11-22T04:13:45","date_gmt":"2016-11-22T04:13:45","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18246"},"modified":"2016-11-22T04:13:45","modified_gmt":"2016-11-22T04:13:45","slug":"kiliziya-gatolika-irongeye","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/","title":{"rendered":"Kiliziya Gatolika irongeye"},"content":{"rendered":"<p>Ibyago u Rwanda rwahuye na byo birenze imivugirwe. Ni akumiro nyuma y\u2019imyaka irenga makumyabiri umunyarwanda yarumiwe ntashobora kuvuga ibyamubayeho. N\u2019ubwo hari abirirwa bamukina ku mubyimba ibyago yagize bakabihindura umushinga munini wo kwiberaho.<!--more--><\/p>\n<p>Ibyago bikomeye yagize ariko yabuze mukuru. Igihugu cyacu nta bakuru gifite cyabuze abahanuzi ngo bahane bahanure. None dore n\u2019abakorera Imana, abepiskopi gatolika, abenshi twizeraga ko bashobora kugira ubushishozi, babyinnye iya rusange, babaye intore, barashaka gushimisha FPR.<\/p>\n<p>Hari abibeshya ko abanyamahanga cyane abazungu aribo bazatuma twumva tugasobanukirwa ibyatubayeho. Nyamara abakurambere bacu bavuzeko <em>\u201cak\u2019imuhana kaza imvura ihise \u201c<\/em>. Izahita ryari ko ndeba ibaye umugwajoro.<\/p>\n<p>Nta gushidikanya ko abepiskopi bazi neza ibibazo by\u2019u Rwanda. Bahisemo gusubiza ibintu irudubi aho abantu bari babategerejeho umusanzu ukomeye mu kunga abanyarwanda. Ese koko bamurikirwa na Roho Mutagatifu?<\/p>\n<p>Ibi ntibabizi :<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kiliziya Gatolika ifite uruhare rutaziguye mu gutera amacakubiri mu banyarwanda<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Abanyarwanda bazi neza ko nta rwango kamere ruri hagati y\u2019abahutu n\u2019abatutsi. Nyamara bagwiriwe n\u2019amahano akomeye arimo jenoside n\u2019ubwicanyi ndengakamere ndetse bugikomeza.<\/p>\n<p>Kiliziya Gatolika iyo ishaka gufasha abanyarwanda yakwerekana neza uruhare rwayo mu byabaye. Birahari biranditse cyangwa hari ababibonye bakiriho. Ntibisaba amashuri menshi ngo ubibone. Ibitabo byinshi ni yo ibibitse kandi ifite abahanga bahagije bo kubisobanura. Habuze ubushake.<\/p>\n<figure id=\"attachment_18248\" aria-describedby=\"caption-attachment-18248\" style=\"width: 168px\" class=\"wp-caption alignright\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-full wp-image-18248\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Classe.jpg\" alt=\"Musenyeri Classe\" width=\"168\" height=\"275\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-18248\" class=\"wp-caption-text\">Musenyeri Classe<\/figcaption><\/figure>\n<p>Kiliziya nihere ku ruhare abamisiyoneri bagize mu gukomeza amacakubiri mu banyarwanda. Mu bitabo biranditse aho abo bamisiyoneri baje berekana ko amoko ari mu Rwanda asumbana hari abagomba kuba abagaragu b\u2019abandi. Ko hari abafite ubwenge bw\u2019inkomoko.<\/p>\n<p><strong>Myr L\u00e9on Classe<\/strong> yabaye impirimbanyi ikomeye y\u2019iyi myumvire ashinga amashuri n\u2019imiryango y\u2019abihayimana y\u2019ubwoko bumwe. Imungu ikomeye iba yinjiye mu mutima wa Kiliziya mu Rwanda no mu muryango nyarwanda muri rusange. Kuva icyo gihe imiryango myinshi y\u2019abihayimana ifite ubwoko bugomba kuyiyobora no kuyiha icyerekezo. Ibyo abanyarwanda n\u2019ubu turabireba, turabibona.<\/p>\n<p>Buriya umuryango wa Rukara rwa Bishingwe ushobora gushora urubanza ko yari muri <em>\u201cL\u00e9gitime d\u00e9fense\u201d<\/em>, Kiliziya Gatolika izatanga impozamarira.<\/p>\n<p>Uruhare rwa Myr Perraudin mu mpinduka zabaye mu Rwanda guhera muri 1959 kuruhakana biragoye. Kuvuga ko ntaho yanditse ibitekerezo biteranya abantu ntibihagije. Amafoto yose yerekana ibirori byishimira ubwigenge yari afatanye urunana n\u2019abari babuharaniye. Ibyo ntibikwiye ku mushumba wari uzi neza ko hari abanyarwanda benshi birukanwe mu gihugu abandi bakicwa. Ni nde utazi ko kugira ngo abanyarwanda bange UNAR bayise abakomuniste (abanzi bakomeye ba Kiliziya), bigatuma no muri za Misiyoni hirya no hino banga guhisha abatutsi ngo ni abakomuniste. Abapadiri kugira ngo umutimanama utabacira urubanza bahisemo kwambika abatutsi umwambaro w\u2019ubukomuniste. Ibyo byabaye ejobundi tubireba. Iyo abapadiri babishaka bari kurengera abatutsi ntibicwe muri 1959.<\/p>\n<figure id=\"attachment_18249\" aria-describedby=\"caption-attachment-18249\" style=\"width: 300px\" class=\"wp-caption alignleft\"><img loading=\"lazy\" decoding=\"async\" class=\"size-medium wp-image-18249\" src=\"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-300x298.jpg\" alt=\"Musenyeri Perraudin\" width=\"300\" height=\"298\" srcset=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-300x298.jpg 300w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-150x150.jpg 150w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-768x764.jpg 768w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-1024x1019.jpg 1024w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-696x692.jpg 696w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-1068x1062.jpg 1068w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin-422x420.jpg 422w, https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Musenyeri-Perraudin.jpg 1146w\" sizes=\"auto, (max-width: 300px) 100vw, 300px\" \/><figcaption id=\"caption-attachment-18249\" class=\"wp-caption-text\">Musenyeri Perraudin<\/figcaption><\/figure>\n<p>Muri Misiyoni mvukamo umutware wari uhari yishwe avuye kwa padiri banze kumuhisha. Ibyo byababye ejobundi tubireba. Abapadiri bari bumvikanye n\u2019ababirigi ko abatutsi bahunga bakabisa abahutu. Umwami Kigeli Ndahindurwa yirukanwe nande? Kinyamateka yakwirakwizaga amatwara y\u2019abarwanya ubwami n\u2019abatutsi yandikirwagahe? Iyo usomye Kinyamateka y\u2019icyo gihe urumirwa. None Perraudin ni umwere Kinyamateka yarandikirwaga iwe, n\u2019inama zigakorerwa ku matariki azwi? Waba uri injiji bwo ibyo ntiwabibona.<\/p>\n<p>N\u2019uyu munsi uwakora igenzura yabona uruhare rwa Kiliziya mubyabyaye muri 1959. Ni ejobundi abenshi barabibonye kandi baracyariho. Umunsi byashyizwe ahagaragara Kiliziya Gaturika izaha indishyi imiryango yabuze abayo muri icyo gihe ndetse n\u2019ibintu byangijwe. Ibimenyetso ntibibuze.<\/p>\n<p>Aha Kiliziya yagombye gusaba imbabazi zitaziguye, atari kujijisha ngo abana bayo abahe? Bande?<\/p>\n<p>Aha ababigizemo uruhare ni abayobozi barazwi, biri mu nyandiko nyinshi: Myr Classe na Myr Perraudin. Nk\u2019ubu abepiskopi basabye imbabazi mu izina rya bagenzi babo abantu babyumva kandi byavura umuryango nyarwanda ibikomere byinshi.<\/p>\n<ul>\n<li><strong>Kiliziya Gatolika ifite uruhare rutaziguye mu kwirukana umwami Musinga<\/strong><\/li>\n<\/ul>\n<p>Igihe birukanaga umwami Musinga abamisiyoneri nibo bateguye Rudahigwa wagombaga kumusimbura. Iyo ni Kiliziya. None se gufata Musinga bakamuta inyuma y\u2019igihugu akagwayo niko kubahiriza ivanjili batwigishaga? Nyamara bakomeje kubwira abanyarwanda ko babazaniye Inkuru Nziza. Batubaha ikiremwa muntu bahereye ku mwami. Ni ugusuzugura igihugu bikabije.<\/p>\n<p>None se ni nde wateguye Rudahigwa hari ibanga ririmo? Hari umunsi Kiliziya Gatolika izadusobanurira ako gasuzuguro aho gahuriye n\u2019Ivanjili. Umuryango wa Musinga ushobora kuzasaba indishyi. Kandi koko ukeneye kurenganurwa. Amategeko yakurikijwe ni ayahe? Aha Kiliziya yagombye gusaba imbabazi zitaziguye, kandi igatanga indishyi. Iyo bakubwiye agahinda n\u2019akaga Musinga yatanzemo nibwo ubona ubugome bw\u2019abo bamisiyoneri.<\/p>\n<p><strong>Biracyaza<\/strong><\/p>\n<p><strong>Emmanuel Musangwa<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ibyago u Rwanda rwahuye na byo birenze imivugirwe. Ni akumiro nyuma y\u2019imyaka irenga makumyabiri umunyarwanda yarumiwe ntashobora kuvuga ibyamubayeho. N\u2019ubwo hari abirirwa bamukina ku mubyimba ibyago yagize bakabihindura umushinga munini wo kwiberaho.<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18247,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-18246","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v25.3.1 - https:\/\/yoast.com\/wordpress\/plugins\/seo\/ -->\n<title>Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ibyago u Rwanda rwahuye na byo birenze imivugirwe. Ni akumiro nyuma y\u2019imyaka irenga makumyabiri umunyarwanda yarumiwe ntashobora kuvuga ibyamubayeho. N\u2019ubwo hari abirirwa bamukina ku mubyimba ibyago yagize bakabihindura umushinga munini wo kwiberaho.\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-22T04:13:45+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"759\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"541\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/jpeg\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"3 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\/\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/\",\"name\":\"Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg\",\"datePublished\":\"2016-11-22T04:13:45+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg\",\"contentUrl\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg\",\"width\":759,\"height\":541},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Kiliziya Gatolika irongeye\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website\",\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/\",\"url\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda","og_description":"Ibyago u Rwanda rwahuye na byo birenze imivugirwe. Ni akumiro nyuma y\u2019imyaka irenga makumyabiri umunyarwanda yarumiwe ntashobora kuvuga ibyamubayeho. N\u2019ubwo hari abirirwa bamukina ku mubyimba ibyago yagize bakabihindura umushinga munini wo kwiberaho.","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-22T04:13:45+00:00","og_image":[{"width":759,"height":541,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg","type":"image\/jpeg"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"3 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/","name":"Kiliziya Gatolika irongeye - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg","datePublished":"2016-11-22T04:13:45+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Kiliziya.jpg","width":759,"height":541},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/kiliziya-gatolika-irongeye\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Kiliziya Gatolika irongeye"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/image\/","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18246","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18246"}],"version-history":[{"count":1,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18246\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18250,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18246\/revisions\/18250"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18247"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18246"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18246"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18246"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}