{"id":18279,"date":"2016-11-23T11:06:25","date_gmt":"2016-11-23T11:06:25","guid":{"rendered":"http:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?p=18279"},"modified":"2016-11-23T11:10:38","modified_gmt":"2016-11-23T11:10:38","slug":"ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi","status":"publish","type":"post","link":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/","title":{"rendered":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!"},"content":{"rendered":"<p><strong>Ese umwicanyi si nk\u2019undi ?<\/strong><\/p>\n<p>Kimwe mu bimenyetso ko no mu bihayimana hari irondakoko ni uko hari abapadiri n\u2019abandi bihaye Imana b\u2019Abahutu bishwe n\u2019abandi bafunzwe hirya no hino mu Rwanda baregwa ko ngo bagize uruhare mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda. Bamwe muri bo batangirwa ubuhamya bubagira abere n\u2019abacikacumu ubwabo, ariko bakarenga bagakomeza kuborera mu munyururu. Ikitaravuzwe kugeza ubu ni uko :<!--more--><\/p>\n<p>1\u00b0. Hari abapadiri n\u2019abandi bihayimana b\u2019Abatutsi bakotanye koko ku buryo bwose bushoboka : gukusanya imisanzu, kuyicunga, kurema za \u201cbrigades\u201d za FPR, kohereza urubyiruko muri FPR n\u2019ibindi. <strong>Ntabwo yari impamvu ihagije yo kugirango bicwe.<\/strong><\/p>\n<p>2\u00b0. Hari abatahukanye na FPR. Ntibarutashye imaze gutsinda intambara, ahubwo bazanye nayo \u201cbavuza icyuma\u201d nk\u2019uko babyivugira, bisobanura ko bari mu mutwe wayo w\u2019ingabo zirwana (APR). Ese bahamya ko abantu bose bishe babahoraga ko ari abicanyi koko\u00a0 ?<\/p>\n<p>3\u00b0. Akandi kaga katazirikanyweho bihagije ni uko Abafurere bamwe b\u2019Abatutsi b\u2019Abayozefiti bari i Gakurazo binjiye mu ngabo za FPR zari zimaze kwica abakuru ba Kiliziya Gatolika abo bafurere bari barihayemo Imana, ndetse n\u2019umukuru w\u2019umuryango wabo, Furere Nsinga. Mu gitekerezo cyabo bagomba kuba baragiraga bati : <strong>\u201cUwiyishe ntaririrwa. Nsinga yanze kwitandukanya n\u2019Abahutu bagombaga kwicwa, ibikundanye birajyana, ni akazi ke\u201d.<\/strong> Ubwicanyi bw\u2019i Gakurazo ntibwahagarariye aho. Izo ngabo Abayozefiti bamwe bari bamaze kwinjiramo zahize bukware abakozi n\u2019Abafurere b\u2019Abahutu (Balthasar na Vivens) bahabaga, zishirwa zibishe nabo.<\/p>\n<p>Kugirango umuntu asange uwishe abo nakwita ise, ba se wabo 2 na mukuru we, afatanye nawe guhiga no kwica abavandimwe be bari basigaye, uwo muntu agomba kuba yarazonzwe n\u2019irondakoko. Ndahamya ko Abafururere b\u2019i Gakurazo bagiye mu Nkotanyi batatinze kubona ko bibeshye, ubu bakaba baricujije.<\/p>\n<p>4\u00b0. Hari n\u2019abapadiri bari basanzwe mu Rwanda bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abahutu. Ibyo ntibyavuzwe. Niba hari n\u2019uwigeze abihingutsa, byarazinzitswe, ntibyagira inkurikizi, mbega nka biriya by\u2019i Gakurazo.<\/p>\n<p>Inkotanyi zimaze gukubura diyosezi ya Byumba zakomereje i Kibungo. Bamwe mu bapadiri b\u2019iyo diyosezi bazifashije gutangira Abahutu batagira ingano ngo badahungira muri Tanzaniya no kubatsemba bivuye inyuma. Igihe cyarageze, Musenyeri Ferderiko Rubwejanga wari umwepiskopi wa Kibungo icyo gihe, arababwira ati <strong>\u201cMuhitemo kugaruka mu buzima bwa gipadiri cyangwa mujye mu gisirikari cya FPR burundu\u201d.<\/strong> Bahisemo gusubira mu gipadiri, ariko umwe muri bo witwaga Callixte bahimbaga irya Bombasi, ari nawe wampaye ubu buhamya, aranga. Yabwiye bagenzi be ati : <strong>\u201cKoko nyuma y\u2019ibintu twakoze, mwebwe musubiye mu gipadiri ?\u201d. Ati :\u201cnjyewe singisubiramo kuko \u00abinkoko yaraye mu gihuru iba yabaye inkware\u00bb\u201d.<\/strong> Yaragiye yibera konseye wa segiteri, nyuma aza kwicwa n\u2019indwara.<\/p>\n<p>Mu kwitegura yubile yo mu w\u2019i 2000, diyosezi gatolika zose zo mu Rwanda zakoze sinode ku birebana n\u2019amoko, irondakoko n\u2019ubwiyunge bw\u2019Abanyarwanda. Ba bapadiri b\u2019i Kibungo bo barabyanze, basaba ko hasuzumwa ahubwo itegeko ribuza abapadiri gushaka abagore n\u2019ibirebana n\u2019ubukene bw\u2019amafaranga bari bifitiye. Musenyeri Ferederiko Rubwejanga wacyuye igihe cye akajya kwibera umumonaki mu Bubiligi, ku bw\u2019amahirwe aracyahumeka. Ibi nanditse aha nawe ubwe yabitangira ubuhamya, ahubwo uwakwibaza impamvu kugeza ubu ntacyo yari yavuga ntiyabigayirwa.<\/p>\n<p>Muri arkidiyosezi ya Kigali, padiri Wenceslas Munyeshyaka yarezwe gufatanya n\u2019Interahamwe ateshwa umutwe karahava ! Urukiko rw\u2019Ubufaransa rwashatse kumucira urubanza kuri icyo cyaha rwategereje ko Kigali yohereza dosiye ifatika, ruraheba ! Nyamara nta muntu n\u2019umwe wigeze acisha ibigwi bya padiri Eustache Butera. Taliki ya 22\/04\/1995 yari i Kibeho hamwe na koloneli Ibingira. Padiri Eustache yari yambaye gisirikari, afite n\u2019imbunda ngo agiye gushaka mu nkambi y\u2019i Kibeho uwishe nyina. Bamwe mu baguye i Kibeho rero bishwe n\u2019amasasu yarashwe na padiri Eustache Butera.<\/p>\n<p>Mu cyumweru cy\u2019icyunamo mu mwaka ntibuka neza, i Masaka ho muri Kigali padiri Claudien Ruhumuriza na nyirarume, nyakwigendera padiri Didace Ruzindana, bashyikirijwe abagabo b\u2019Abahutu babiri bashinjwaga ubwicanyi, nabo babashyikiriza abasirikari ba FPR, babasaba ko babakubita. Bahagarariye ikubitwa ryabo kugera bavuyemo umwuka, babona gutaha.<\/p>\n<p>Igihe ubucamanza bwo mu Rwanda bwakoreshaga ikinamico ngo buraburanisha ababojozi (bouchers) b\u2019i Gakurazo, isi yose yumvise padiri Aloys Munyensanga w\u2019 i Kabgayi avuga ko abo babojozi bagize neza, ndetse yongeraho ko iyo agira ibikoresho, bari gusanga nawe ubwe yararangije kwiyicira izo nzirakarengane. Umupadiri w\u2019umuhutu wari kuvuga ibintu nk\u2019ibyo ashima Interahamwe yari gufungwa burundu. Tugumye muri diyosezi ya Kabgayi, ibyabaye kuri padiri Hildebrand Karangwa wafatiwe \u201cmu byo abagore bakenyereraho\u201d, amafoto ye agakwira isi yose, burya benshi babifashe nk\u2019igihano kubera ubugome butagira ingano yagaragaje mu gushinja ibinyoma bagenzi be nka Joseph Ndagijimana na Laurent Ndagijimana. Hildebrand bari baramuhimbye irya \u201cAfandi Gacaca\u201d.<\/p>\n<p>Muri diyosezi ya Butare, padiri Fran\u00e7ois Mana ni umwe mu bagiye ku mugaragaro i Kibungo hamaze kwigarurirwa n\u2019Inkotanyi, gukurikira amasomo ya gisirikari. I Save, uwo padiri Fran\u00e7ois Mana na padiri Jean Marie Vianney Gahaya bice Abahutu benshi ku manywa y\u2019ihangu. Ku by`umwihariko, padiri Mana yagize uruhare rukomeye mu iyicwa rya Padiri Claude Simard w\u2019umunyacanada wari muri paruwasi ya Ruyenzi. Yamuzizaga ngo ko yari yanze ko aba padiri ubwo yakoreraga staje muri iyo paruwasi, akitwara uko ashaka. Ibyo Musenyeri Gahamanyi yabirenzeho, amuha ubupadiri. Mana agarutse ari padiri-Nkotanyi, ahitana uriya muzungu. Mana na Gahaya baje kuva mu bupadiri, ntibigeze babazwa iby\u2019abantu bishe, kandi ubanza batazanigera babibazwa.<\/p>\n<p>Muri diyosezi ya Cyangugu, padiri Ignace Kabera yishe F\u00e9lix Kaboko, mwene Karoli Bishembegeri wo mu cyahoze ari selire Rwinzuki, segiteri Kiranga, komini Gishoma. Ko byavuzwe, bikandikwa, hari ubwo yigeze abibazwa n\u2019ubucamanza, kugirango abe yavuga nibura ko bamubeshyera ? Padiri Ubald Rugirangoga yagize uruhare rukomeye mu rupfu rwa Jean Pierre Sindayiheba w\u2019 i Rwabidege. Yarongeye agira uruhare rukomeye mu gusenya urugo rwa Rugumayo w\u2019i Nyakabuye. Uko byagenze byabara umwanzi : Umuhutu Rugumayo w\u2019i Nyakabuye muri Cyangugu yari i Butare igihe cya jenoside. Yabashije gukiza Janvi\u00e8re, umwana w\u2019umukobwa w\u2019umututsikazi, amugeza iwabo i Karengera muri Cyangugu. Janvi\u00e8re yasanze nta kindi yahemba Rugumayo kitari ukumubera umugore, aramutse abishatse. Nta ngufu Rugumayo yigeze ashyira kuri Janvi\u00e8re. Padiri Ubald Rugirangoga, afatanije na mukuru wa Janvi\u00e8re witwa Alice ushatse mu Bufaransa bakoze uko bashoboye kose ngo basenye urwo rugo, Janvi\u00e8re ababera ibamba. Icyo bakoze ni ugushimuta Rugumayo no kumufungisha imyaka 5 yose. Yaje gufungurwa muri Nzeri 1999 ntacyo agishoboye kwimarira kubera ibibi yakorewe afunze. Yasanze kandi Janvi\u00e8re yaramaze gushaka undi mugabo kubera kwibwira ko Rugumayo yapfuye yishwe. Ko ibyo bizwi na bose, hari uwigeze atunga padiri Ubald n\u2019urutoki rw\u2019agahera ? Rugumayo aracyariho nabi nabi, ushidikanya yamwegera, akamubwira ibyamubayeho. Janvi\u00e8re nawe aracyariho, yabitangira ubuhamya.<\/p>\n<p>Muri diyosezi ya Nyundo, ba nyakwigendera bapadiri Jean Kashyengo na Straton Karanganwa bakoreraga FPR kurusha uko bakoreraga Imana. Hagati yabo ariko baranganaga ku buryo n\u2019ikuzimu bagomba kuba barakomeje kurwana. Ni bamwe mu bapadiri bo ku Nyundo batifuzaga ko mugenzi wabo padiri <strong>Edouard Nturiye bita Simba yabaho.<\/strong> Babigezeho kuberako ari hafi kuzagwa muri gereza ya Gisenyi arengana.<\/p>\n<p><strong>Ndagirango ndagize ntanga ibyifuzo 3 :<\/strong><\/p>\n<p>Icyambere kirebana n\u2019uko ntarondoye ibimenyetso byose bifitanye isano n\u2019ubwicanyi byerekana ko no mu bihayimana hari irondakoko. Ababishoboye nibanyunganire.<\/p>\n<p>Icyakabiri ni uko i Gakurazo n\u2019ahandi hose Inkotanyi zatikirije Abahutu b\u2019inzirakarengane nko mu buvumo bwa Kanama (Gisenyi) n\u2019ahandi henshi hahindurwa inzibutso izo nzirakarengane zajya zibukirwaho.<\/p>\n<p>Icyagatatu ni uko Kiliziya gatolika dukunda yari ikwiye gusaba Abihayimana bayo bose gukora SINODI idasanzwe maze ikabasaba kugira ubutwari bwo gusubiza iki kibazo gikomeye cyangwa ikindi cyenda gusa nacyo :<\/p>\n<p><em>\u201cNk&#8217;Abihayimana ba Kiliziya ya Kristu iri mu Rwanda, kugirango turusheho kuba Abahanuzi n&#8217;Abahamya nyakuri b&#8217;urukundo rwa Kristu mu bantu, twakora iki gifatika kugira ngo twerekane ku mugaragaro ko tudashyigikiye (complicit\u00e9)\u00a0 ivangura n\u2019akarengane bidasanzwe\u00a0 byakorewe Abatutsi ejo hashize , muri iki gihe bikaba bikorerwa\u00a0 abo mu bwoko bw\u2019Abahutu ?\u201d<\/em><\/p>\n<p><strong>Jean de Dieu Musemakweli<\/strong><\/p>\n","protected":false},"excerpt":{"rendered":"<p>Ese umwicanyi si nk\u2019undi ? Kimwe mu bimenyetso ko no mu bihayimana hari irondakoko ni uko hari abapadiri n\u2019abandi bihaye Imana b\u2019Abahutu bishwe n\u2019abandi bafunzwe hirya no hino mu Rwanda baregwa ko ngo bagize uruhare mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda. Bamwe muri bo batangirwa ubuhamya bubagira abere n\u2019abacikacumu ubwabo, ariko bakarenga bagakomeza kuborera mu [&hellip;]<\/p>\n","protected":false},"author":2,"featured_media":18280,"comment_status":"open","ping_status":"open","sticky":false,"template":"","format":"standard","meta":{"footnotes":""},"categories":[79],"tags":[],"class_list":["post-18279","post","type-post","status-publish","format-standard","has-post-thumbnail","hentry","category-iyobokamana"],"yoast_head":"<!-- This site is optimized with the Yoast SEO plugin v27.8 - https:\/\/yoast.com\/product\/yoast-seo-wordpress\/ -->\n<title>Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda<\/title>\n<meta name=\"robots\" content=\"index, follow, max-snippet:-1, max-image-preview:large, max-video-preview:-1\" \/>\n<link rel=\"canonical\" href=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:locale\" content=\"en_US\" \/>\n<meta property=\"og:type\" content=\"article\" \/>\n<meta property=\"og:title\" content=\"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"og:description\" content=\"Ese umwicanyi si nk\u2019undi ? Kimwe mu bimenyetso ko no mu bihayimana hari irondakoko ni uko hari abapadiri n\u2019abandi bihaye Imana b\u2019Abahutu bishwe n\u2019abandi bafunzwe hirya no hino mu Rwanda baregwa ko ngo bagize uruhare mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda. Bamwe muri bo batangirwa ubuhamya bubagira abere n\u2019abacikacumu ubwabo, ariko bakarenga bagakomeza kuborera mu [&hellip;]\" \/>\n<meta property=\"og:url\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/\" \/>\n<meta property=\"og:site_name\" content=\"Umunyarwanda\" \/>\n<meta property=\"article:published_time\" content=\"2016-11-23T11:06:25+00:00\" \/>\n<meta property=\"article:modified_time\" content=\"2016-11-23T11:10:38+00:00\" \/>\n<meta property=\"og:image\" content=\"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:width\" content=\"458\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:height\" content=\"308\" \/>\n\t<meta property=\"og:image:type\" content=\"image\/png\" \/>\n<meta name=\"author\" content=\"therwda\" \/>\n<meta name=\"twitter:card\" content=\"summary_large_image\" \/>\n<meta name=\"twitter:label1\" content=\"Written by\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data1\" content=\"therwda\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:label2\" content=\"Est. reading time\" \/>\n\t<meta name=\"twitter:data2\" content=\"6 minutes\" \/>\n<script type=\"application\/ld+json\" class=\"yoast-schema-graph\">{\"@context\":\"https:\\\/\\\/schema.org\",\"@graph\":[{\"@type\":\"Article\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#article\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/\"},\"author\":{\"name\":\"therwda\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"headline\":\"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!\",\"datePublished\":\"2016-11-23T11:06:25+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-23T11:10:38+00:00\",\"mainEntityOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/\"},\"wordCount\":1230,\"commentCount\":0,\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Filipo-Rukamba.png\",\"articleSection\":[\"Iyobokamana\"],\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"CommentAction\",\"name\":\"Comment\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#respond\"]}]},{\"@type\":\"WebPage\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/\",\"name\":\"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda\",\"isPartOf\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\"},\"primaryImageOfPage\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#primaryimage\"},\"image\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#primaryimage\"},\"thumbnailUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Filipo-Rukamba.png\",\"datePublished\":\"2016-11-23T11:06:25+00:00\",\"dateModified\":\"2016-11-23T11:10:38+00:00\",\"author\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\"},\"breadcrumb\":{\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#breadcrumb\"},\"inLanguage\":\"en-US\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"ReadAction\",\"target\":[\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/\"]}]},{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#primaryimage\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Filipo-Rukamba.png\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/wp-content\\\/uploads\\\/sites\\\/3\\\/2016\\\/11\\\/Filipo-Rukamba.png\",\"width\":458,\"height\":308},{\"@type\":\"BreadcrumbList\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\\\/#breadcrumb\",\"itemListElement\":[{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":1,\"name\":\"Home\",\"item\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\"},{\"@type\":\"ListItem\",\"position\":2,\"name\":\"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!\"}]},{\"@type\":\"WebSite\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#website\",\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/\",\"name\":\"Umunyarwanda\",\"description\":\"The Rwandan\",\"potentialAction\":[{\"@type\":\"SearchAction\",\"target\":{\"@type\":\"EntryPoint\",\"urlTemplate\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/?s={search_term_string}\"},\"query-input\":{\"@type\":\"PropertyValueSpecification\",\"valueRequired\":true,\"valueName\":\"search_term_string\"}}],\"inLanguage\":\"en-US\"},{\"@type\":\"Person\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/#\\\/schema\\\/person\\\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089\",\"name\":\"therwda\",\"image\":{\"@type\":\"ImageObject\",\"inLanguage\":\"en-US\",\"@id\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"url\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"contentUrl\":\"https:\\\/\\\/secure.gravatar.com\\\/avatar\\\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g\",\"caption\":\"therwda\"},\"url\":\"https:\\\/\\\/www.therwandan.com\\\/ki\\\/author\\\/therwda\\\/\"}]}<\/script>\n<!-- \/ Yoast SEO plugin. -->","yoast_head_json":{"title":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda","robots":{"index":"index","follow":"follow","max-snippet":"max-snippet:-1","max-image-preview":"max-image-preview:large","max-video-preview":"max-video-preview:-1"},"canonical":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/","og_locale":"en_US","og_type":"article","og_title":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda","og_description":"Ese umwicanyi si nk\u2019undi ? Kimwe mu bimenyetso ko no mu bihayimana hari irondakoko ni uko hari abapadiri n\u2019abandi bihaye Imana b\u2019Abahutu bishwe n\u2019abandi bafunzwe hirya no hino mu Rwanda baregwa ko ngo bagize uruhare mu itsembabwoko ryibasiye Abatutsi mu Rwanda. Bamwe muri bo batangirwa ubuhamya bubagira abere n\u2019abacikacumu ubwabo, ariko bakarenga bagakomeza kuborera mu [&hellip;]","og_url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/","og_site_name":"Umunyarwanda","article_published_time":"2016-11-23T11:06:25+00:00","article_modified_time":"2016-11-23T11:10:38+00:00","og_image":[{"width":458,"height":308,"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png","type":"image\/png"}],"author":"therwda","twitter_card":"summary_large_image","twitter_misc":{"Written by":"therwda","Est. reading time":"6 minutes"},"schema":{"@context":"https:\/\/schema.org","@graph":[{"@type":"Article","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#article","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/"},"author":{"name":"therwda","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"headline":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!","datePublished":"2016-11-23T11:06:25+00:00","dateModified":"2016-11-23T11:10:38+00:00","mainEntityOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/"},"wordCount":1230,"commentCount":0,"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png","articleSection":["Iyobokamana"],"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"CommentAction","name":"Comment","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#respond"]}]},{"@type":"WebPage","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/","name":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi! - Umunyarwanda","isPartOf":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website"},"primaryImageOfPage":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#primaryimage"},"image":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#primaryimage"},"thumbnailUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png","datePublished":"2016-11-23T11:06:25+00:00","dateModified":"2016-11-23T11:10:38+00:00","author":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089"},"breadcrumb":{"@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#breadcrumb"},"inLanguage":"en-US","potentialAction":[{"@type":"ReadAction","target":["https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/"]}]},{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#primaryimage","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png","contentUrl":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-content\/uploads\/sites\/3\/2016\/11\/Filipo-Rukamba.png","width":458,"height":308},{"@type":"BreadcrumbList","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/ibikoze-ibi-bo-kuki-kiliziya-gatorika-itabasabiye-imbabazi\/#breadcrumb","itemListElement":[{"@type":"ListItem","position":1,"name":"Home","item":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/"},{"@type":"ListItem","position":2,"name":"Abakoze ibi bo kuki Kiliziya Gatorika itabasabiye imbabazi!"}]},{"@type":"WebSite","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#website","url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/","name":"Umunyarwanda","description":"The Rwandan","potentialAction":[{"@type":"SearchAction","target":{"@type":"EntryPoint","urlTemplate":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/?s={search_term_string}"},"query-input":{"@type":"PropertyValueSpecification","valueRequired":true,"valueName":"search_term_string"}}],"inLanguage":"en-US"},{"@type":"Person","@id":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/#\/schema\/person\/e7443e799cb2ddd036d77274bf6fc089","name":"therwda","image":{"@type":"ImageObject","inLanguage":"en-US","@id":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","url":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","contentUrl":"https:\/\/secure.gravatar.com\/avatar\/638fa5c55f77e8c27e06281ee4e9bf4c68b2dd109665c9846f31bf16d42f64a5?s=96&d=mm&r=g","caption":"therwda"},"url":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/author\/therwda\/"}]}},"_links":{"self":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18279","targetHints":{"allow":["GET"]}}],"collection":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts"}],"about":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/types\/post"}],"author":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/users\/2"}],"replies":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/comments?post=18279"}],"version-history":[{"count":2,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18279\/revisions"}],"predecessor-version":[{"id":18282,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/posts\/18279\/revisions\/18282"}],"wp:featuredmedia":[{"embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media\/18280"}],"wp:attachment":[{"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/media?parent=18279"}],"wp:term":[{"taxonomy":"category","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/categories?post=18279"},{"taxonomy":"post_tag","embeddable":true,"href":"https:\/\/www.therwandan.com\/ki\/wp-json\/wp\/v2\/tags?post=18279"}],"curies":[{"name":"wp","href":"https:\/\/api.w.org\/{rel}","templated":true}]}}